Digiqole ad

Abanyarwanda 1838 barasaba ubuhungiro muri Uganda

Abanyarwanda 1838 bagiye mu gihugu cya Uganda hagati y’umwaka w’1998 na tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2013, barasaba ubuhungiro, bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo iza politiki n’amakimbirane ashingiye kubutaka, abenshi muri bo ni abana bato bataruzuza imyaka 18.

Mu cyegeranyo cy’urwego rushinzwe impunzi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ruvuga ko abarenga icya kabiri cy’aba basaba ubuhungiro bavukiye mu gihugu cya Uganda kuko bari mu kigigero cy’imyaka 11.

Ibi biragaragazwa n’uko mu basaba ubuhungiro, 1,325 ni abana bataragira imyaka 18, uko ari 1838 bose hamwe 890 ni igitsina gore naho 948 ni igitsina gabo.

Uru rwego kandi ruvuga ko muri aba basaba ubuhungiro harimo n’umubare munini w’abahoze ari impunzi bakaza gusubira mu Rwanda ariko bahagera ubuzima bukabagora.

Aba basaba ubuhungiro batuye mu bice bitandukanye bya Uganda nka Kampala, mu bice bya Kyaka II, Kyangwali, Nakivale na Oruchinga.

Gusa, kugeza ubu guhabwa ubuhungiro cyangwa kubwimwa biri mu maboko y’urwego rushinzwe impunzi rwa Uganda (Refugee Eligibility Committee).

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana aherutse gusura igihugu cya Uganda, aho yari yagiye gukangurira impunzi ziriyo gutahuka zigafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Bitewe n’uko aba basaba ubuhungiro bahunze nyuma y’umwaka w’1998, icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ntikibareba kabone n’ubwo nabo bakomeje gukangurirwa gutahuka.

Source: newvision.co.ug
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ntibyoroshye mu rwanda cyane cyane ku baturage bari barahungiye uganda nyuma bakaza gutaha kuko abenshi bigaragara ko ibyo bari barasezeranyijwe bitubahirijwe,hanyuma rero byagera kubandi baturage imibereho igoye cyane cyane nko kugira icyo ushobora gukorera ku butaka bw’u rwanda bigatuma abashaka kuruvamo baba benshi.
    iyo bigeze ku rubyiruko rwirirwa rwicaye rutabona amahirwe yo kubona imirimo byo ni agahoma munwa.
    reka tubitege amaso ariko uganda ibishatse yabakira bakiberaho aho batuje.

Comments are closed.

en_USEnglish