Digiqole ad

17 bahoze muri Koperative FODECO baratabaza

Abantu bagera kuri 17 bahoze  ari abacuruzi muri Koperative  FODECO ikorera mu Murenge wa Remera baratabaza kuko  ngo barenganyijwe nyuma yo gusezera muri Koperative.

Bamwe mu bari bagize Cooperative FEDECO bavuga ko ikibazo cyabo kimaze gufata indi ntera.
Bamwe mu bari bagize Cooperative FEDECO bavuga ko ikibazo cyabo kimaze gufata indi ntera.

Aba bahoze ari abanyamuryango bavuga ko mu nama rusange  ya Koperative yateranye kuwa  8 Gicurasi, ubuyobozi bwemeye ko bagomba kubasubiza imigabane ndetse bagahabwa ubwasisi n’inyungu ukuyemo igihombo n’imyenda uwo muntu yaba afitiye koperative nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda, ariko ngo kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Sebarera Innocent wahoze ari muri iyi koperative yadutangarije ko batishimiye ibyo abahoze baakorana ndetse basangira akabisi n’agahiye muri babakoze.

Yagize ati “Kugeza ubu nta  gisubizo turabona haba ku bwasisi, inyungu ndetse n’imigabane yacu kandi inama rusange yaradusezereye ku mugaragaro. Bari baratubwiye ko amafaranga tuzayahabwa umucungamari  nagaruka  mu kazi, aje nyuma y’ukwezi kumwe ahita yirukanwa kuko yari ashyigikiye ko duhabwa amafaranga yacu ndetse ubu nawe yandikiye umurenge awusaba kurenganurwa.”

Aba basezerewe bemeza ko Koperative bahozemo ihagaze neza cyane ndetse umwe muri bo wadugaragarije ishusho y’umugabane wa buri munyamuryango agaragaza ko ihagaze neza.

Aba bantu bavuga ko bandikiye Umuyobozi mukuru ushinzwe amakoperative basaba kurenganurwa bakabasha nabo gukomeza kwiteza imbere, ibi baje no kubikora ubwo bandikiraga ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera kuwa 24 Kamena 2013 bawubwira ibijyanye n’icyo bo bita akarengane bakorewe ariko ngo ntacyo biratanga.

Icyo gihe bandikira umurenge wa Remera Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Kayihura Felix, yandikiye Koperative abasaba gukemura ikibazo ariko na magingo aya ikibazo ntikirakemuka.

Mu ibaruwa Kayihura yandikiye umuyobozi wa Koperative FODECO hari aho agira ati “Nkwandikiye nkumenyesha ko ufatanyije na Komite ugomba gushyira mu bikorwa, ugatanga imigabane y’abanyamuryango  mwasezereye nta mananiza, mukurikije amategeko agenga amakoperative mu Rwanda… musabwe kubishyira mu bikorwa mukibona iyi baruwa

Abo yandikiye banze gushyira mu bikorwa ibyo yabasabye, arongera abandikira kuwa 27 Kamena 2013 ariko abavuye muri iyi koperative bavuga ko kugeza n’ubu abasigaye muri iyo koperative bavuniye ibiti mu matwi.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi Koperative bubivugaho tuvugana n’Umuyobozi wa Coperative Umutesi Juliette, gusa yatubwiye ko ntacyo yadutangarije kugeza ubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera avuga ko ubuyobozi bw’umurenge buteganya guhura n’ubuyobozi bwa koperative  mu cyumweru gitaha kugira ngo iki kibazo bagishakire umuti uhamye, icyakora anavuga ko abishyuza ibyabo badakwiye guhangayika cyane kuko nta butinde bwabayeho ukurikije icyo tegeko rigenga amakoperative rivuga.

Icyo amategeko ateganya

Ingingo ya 33 igira iti: Kugira ngo umunyamuryango weguye cyangwa wirukanywe muri Koperative asubizwe umugabane we cyangwa amafaranga yashoyemo, biteganywa n’amategeko rusange ya Koperative. Iryo subizwa ry’imigabane cyangwa andi mafaranga yashowemo rikorwa hamaze kugaragazwa agaciro ka buri mugabane kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi cumi n’abiri. Umunyamuryango asubizwa umugabane we cyangwa amafaranga yashoyemo havuyemo igihombo Koperative yagize, n’imyenda ayifitiye. Amafaranga uwo munyamuryango yabikije muri Koperative ye ayasubizwa hakimara gufatwa icyemezo cyo kumusezerera burundu hakurikijwe kandi amasezerano yagiranye na Koperative.”           

Ingingo ya 39: Koperative ishobora gufatira amafaranga ayo ari yo yose agomba kwishyurwa cyangwa yanditswe ku munyamuryango cyangwa uwahoze ari we bitewe n’umwenda afitiye iyo Koperative, uretse ayo uwo munyamuryango yabitsemo ku giti cye. Mu gihe amafaranga yishyuwe Koperative hakurikijwe ibivugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri by’iyi ngingo adashoboye kwishyura umwenda wose umunyamuryango abereyemo Koperative, uwo munyamuryango ahabwa igihe kitarenze umwaka umwe kugira ngo abe yishyuye umwenda usigaye. Icyo gihe kibarwa uhereye ku itariki hafatiweho icyemezo cyo kumusezerera.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi bimariye iki abasomyi?

  • Ubu se aha murabona dukuyemo irihe somo? Biratwara umwanya w’ubusa gusa abantu babisoma ariko nta kibonekamo cyo gukuramo. Sinzi wenda ahari abandi byaba bibafitiye akamaro.

  • Ibi bit’akamaro kuri banyirabyo ariko nta nyungu rusange yabasomyi bu’umuseke

Comments are closed.

en_USEnglish