Digiqole ad

PGGSSIII: 6 basezerewe, ese ninde uzagitwara?

Nyuma y’ibitaramo byazengurutse Intara zose n’Umujyi wa Kigali, amagambo yavuzwe, amasezerano n’indahiro zarahiwe n’abahanzi 11 nyuma yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) III, abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bulldogg, Senderi International Hit na Kamichi basezerewe, Mico Prosper aka The Best, Knowless, Riderman, Dream Boys na Urban Boys bakomeje.

Platini na Knowless bategerezanyije amatsiko menshi
Platini na Knowless bategerezanyije amatsiko menshi

Ubu guhatana hagamijwe kureba uzegukana PGGSS III bisigaye hagati ya batanu gusa, kabone n’ubwo bano batanu bakomeje bose bazahembwa.

Ku ruhande rw’abavuyemo, bamwe batangaje ko ntacyo bibatwaye, abandi bavuga ko babaye, abandi bavuga ko barenganyijwe.

Abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tough Gangs Bulldogg na Fireman, na mugenzi wabo Senderi, mu magambo bavuze bamaze gusezererwa muri PGGSS III, buri umwe yagaragaje ko atishimye kuba avuyemo ndetse ntibanatinya kugaragaza ko bari bakunzwe na rubanda kandi banaririmbye neza ariko bakaba badakomeje.

Senderi yavuze ko mu muziki nyarwanda harimo akarengane gakabije ndetse anasaba inzego zishinzwe kureberera abahanzi na Leta kuzakemura icyo kibazo.

Abigererenya n’ibihembo bya Salax Awards ngo yarushaga umuhanzi amajwi agera mu bihumbi bitandatu ariko bakamwima igikombe none n’abakemurampaka (judges) bo muri PGGSS ari nabo yibanzeho cyane bakaba badatumye akomeza kandi yararirimbye neza ndetse yari afite n’abakunzi benshi.

Mugenzi we Kamichi wavuze amukurikiye, ati “Njye natsinzwe kandi muri iyi PGGSS ntabujura cyangwa amanyanga byabayemo, n’Abanyarwanda badukurikiye ntibagire ngo muri iri rushanwa habayemo uburiganya.”

Kamichi yemeye ko abatsinze hari icyo bamurushije ndetse aranabashima ariko kandi ananenga abahanzi bamubanje imbere ku magambo bavuze we afata nk’atesha agaciro umuziki nyarwanda.

Danny Nanone we yavuze ko no kuba aza mu bahanzi 10 bazwi mu gihugu kandi bakunzwe ari iby’agaciro kandi yizeye ko n’ibindi bikiza.

Christopher byanagaragaraga ko yababaje n’abahanzi bagenzi be kuba atakomeje nk’uko bagiye babivuga mu mvugo zabo, yavuze ko atazacika intege kuko ngo icyo azaba bagendana.

Muri rusange yaba abakomeje n’abasigaye bashimiye itangazamakuru n’amazu atunganya imiziki bakoreramo, banashimira abafana babo babashyigikiye.

Abakomeje by’akarusho bo banashimiye Imana, nka Mico yahise anatangaza ko afite indirimbo nshya ashimira Imana ukuntu yamukuye ku mushogoro none ikaba imugejeje ku ma “Bleu Band”.

Abahanzi bari muri PGGSS III bari 11, ubu hasigayemo batanu bagikeneye gushyigikirwa kugira ngo haboneke uzagitwara.

Ariko kandi bisa n’aho guhangana kw’inzu zitunganya umuziki kwavuzwe mu irushanwa ry’uyu mwaka kurushijeho gukomera kuko nta muhanzi udafite inzu abarizwamo wakomeje, bigaragara ko zishobora kuba zibashyigikira bigaragara.

Mico Prosper na Urban Boys bakorera muri The Super Level, Knowless na Dream Boys bakorera muri Kina Music naho Riderman akabarizwa mu Bisumizi ari nawe ubiyoboye.

Ninde uzagitwara?

Mico niwe wa mbere wakomeje urugendo rwo guhatana muri PGGSS3
Mico niwe wa mbere wakomeje urugendo rwo guhatana muri PGGSS3
Senderi international hit ati "Nubwo nsezerewe sinemeranya n'akanama nkemurampaka, akarengane gasigaye mu muziki."
Senderi international hit ati “Nubwo nsezerewe sinemeranya n’akanama nkemurampaka, akarengane gasigaye mu muziki.”
Hamble(Urban Boys) ati "Ni amashimwe menshi kuba dukomeje"
Hamble(Urban Boys) ati “Ni amashimwe menshi kuba dukomeje”
Nyuma y'ubwoba buhagije bagaragaje , bwabaviriyemo ibyishimo kuko nibo bahamagawe bwanyuma nk'abahanzi bagiye gumeza muri iri rushanwa
Nyuma y’ubwoba buhagije bagaragaje , bwabaviriyemo ibyishimo kuko nibo bahamagawe bwanyuma nk’abahanzi bagiye gumeza muri iri rushanwa
Bulldog nawe wasoje urugendo yavuze ko atishimiye uburyo yavuyemo
Bulldog nawe wasoje urugendo yavuze ko atishimiye uburyo yavuyemo
Christopher wigaragaje cyane mu buhanga bwa Live nawe yasezerewe ariko yagize ati "Icyo umuntu azaba baragendana"
Christopher wigaragaje cyane mu buhanga bwa Live nawe yasezerewe ariko yagize ati “Icyo umuntu azaba baragendana”
Danny nawe wasezerewe ati "Ibyiza biri imbere"
Danny nawe wasezerewe ati “Ibyiza biri imbere”
Uyu ni umunyamategeko wa PGGSS azanye ibahasha irimo abagomba gukomeza urugendo rwo guhatanira pggss3
Uyu ni umunyamategeko wa PGGSS azanye ibahasha irimo abagomba gukomeza urugendo rwo guhatanira PGGSS3
Yashyikirijwe icyemezo cyo kuba yaritabiriye amarushanwa
Yashyikirijwe icyemezo cyo kuba yaritabiriye amarushanwa
Aha Knowless arashima nawe kuba akomeje muri iri rushanwa
Aha Knowless arashima nawe kuba akomeje muri iri rushanwa
Aha Mico arashima Imana ndetse n'abamiutoye agira ati '' Imana inkuye ku cyavu''
Aha Mico arashima Imana ndetse n’abamutoye agira ati ” Imana inkuye ku cyavu”
Indoro ya Christopher iragaragaramo ubwoba buhagije
Indoro ya Christopher iragaragaramo ubwoba buhagije

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Fireman wasezerewe mu marushanwa ashimira kuba yarabashije kwitwara neza muri aya marushanwa nubwo adakomeje
Fireman wasezerewe mu marushanwa ashimira kuba yarabashije kwitwara neza muri aya marushanwa n’ubwo adakomeje
Kamichi ati nubwo ntakomeje muri iri rushanwa ndi rutindukaninkubito mu muziki kandi ndi n'umwanditsi mwiza cyane .
Kamichi ati “Nubwo ntakomeje muri iri rushanwa ndi Rutindukaninkubito mu muziki kandi ndi n’umwanditsi mwiza cyane.”
Mu gushimira yaririmbye Riderman yaririmbye indirimbo ya Alexis Dusabe igira iti "Uwiteka niwe mungeri,...."
Mu gushimira, yaririmbye Riderman yaririmbye indirimbo ya Alexis Dusabe igira iti “Uwiteka niwe mungeri,….”
Dream Boys nabo bashimye Imana cyane mu majwi yabo meza
Dream Boys nabo bashimye Imana cyane mu majwi yabo meza
Platini(Dream Boys) na Knowless bari bategerezanyije amatsiko menshi kemenya niba bakomeza cyangwa basigara
Platini(Dream Boys) na Knowless bari bategerezanyije amatsiko menshi kemenya niba bakomeza cyangwa basigara

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Narabivuze urban yagezeyo murekere

  • Micowe twereke ibitangaza dore ugezeyo

  • Nkumufana wa Urban boyz narimbyiteze Imana Ihabwe icyubahiro

  • Mbega byiza urban boys iranshimishije swaggz

  • mwali mukwiye kuzajyanamo MASOEUR Epiphanie titulaire wa Cornum kimisagara akiga urukundo kuko ntarwo agira ubanza avuka mumuryango wabatindi

  • Senderi ba bakinnyi yari yemereye Rayon se azabugura iki ko byamurangiranye!Nakomeze yihangane Rayon yarangije kubigurira.

  • Mu irushanwa pggss3,nashimishijwe na resultats z’abahanzi basigaye mu irushanwa!Ariko ndumva RIDER ZOO azayitwara.Naho mureke abiha gusebanya kuko ntibashoboye.

  • Ni byiza abasore batatu mbifurije amahirwe, The swagger super level boyz oyeeeeeee!!!!!!

  • Nukuri utsinzwe ajye yemera ko atsinzwe kuko ntabwo 11 persone ariko bose bagomba gukomeza,buri wese yakoresheje imbaraga zishoboka ariko rero nanone ni abakunzi ba muzika twabashyigikiye ibyo bifasha na ba judges gutanga amanota.abatsinzwe bihangane kndi big up ku bakomeje.

  • Igisumizi cyafoye umuheto mutange akayira mwagacwa mwe

  • senderi natahe nibyo akwiye nta bujura bwabayemo.ubundi bayihe igisumizi rider

  • Senderi yabonaga abantu baseka ububwa akora akagirango baramukunze!!!!!!!

  • abasigayemo bari bakwiye rwose usibye rider man niwe wagombaga kuvamo kuko ntacyo aririmba kuko aba asakuza nkikimasa cyabira ntacyo azirwose.

  • aba bahanzi bose ni abahanga kdi turabemera pe!.ariko bamenye ko mu bahanga hagomba kuvamo uwa mbere.

  • Dusabye HIT kutitesha agaciro imbere y’abakunzi be. Amagambo makye ibikorwa byinshi. Ngaho nadusobanurire uwo arusha muri bariya batanu basigaye.

    • Mr Senderi, mwishuli iyo abanyeshuli bakora ikizamini, buriwese yumvako ibyo yakoze aribyo biribyo.Judges/mwalimu niwe ukosora. none niba warenganye, waba usanzwe ufite umwanya wakangahe mumuziki nyarwanda? ese waba ariwowe N0:1 mubahanzi u Rwanda rufite? gutsindwa biraharanirwa, kandimuri 11 bose hagombaga kubonekamo abo bashakaga, no kumunota wanyuma hazasigara umwe muri bariya bose

  • Hahahahahahaaaaa! Yewe Senderi we, byonyine no kuba warabonetse muri 11 ni amahirwe wagize, sinzi kata byaciyemo. Reka itiku kuko watsinzwe kandi si ubwa mbere utsindwa. Mbese ntunibuka ko uhatana n’abajeunes kandi wowe ushaje?

  • Twebwe aba rayons ntimukatwitwaze twe tuzongera gukunda umuziki impala zazutse

  • Senderi ugomba kugira sportivité,gutsindwa biguha kwireba aho ufite inenge ukahakosora kugirango ubutaha uzakomeze,naho ibyo uvuga ntibigufasha na gato.

  • Senderi nange njya nkwemera ariko ihangane rwose bariya basigayemo barakurusha pe gabanya amagambo udacumura ukamera nka Jay Poly kandi ntawakugereranya nawe kuko rwose wowe ufite uburere turabizi nahubutaha nuba ugishoboye Gasenyi ikwihanganire wari warayemereye abakinnyi none biranze ubutaha uge wirwariza ntugashakishirize henshi hadafite umumaro abasigaye courage ariko Butera rwose ndagusabye ugerageze utware kiriya gihembo ndagushyigikiye cyane

  • mbega !!! senderi yihangane!! ariko kandi hip hope ntabwo ikunzwe mu rwanda!! urban boys hoye!!!

  • Faustin sinanditseho aho nayikuye? n’uko Plaisir yari atarampa amafoto, ariko njye nakoze nk’umuntu w’umuprofessional nquoting Igihe

    • Kamanzi you could have done better nukuri..I am so disappointed in you guys..ifoto imwe koko??

  • senderi wee!!! kudasoma nukunyagwa zigahera! bariya bana bakora umuziki baciye no mwishuri. ihangane rero ubanze wige!

  • Mico p muri 5 ba mbere?!! FireMan, christopher,bull dog ntabarimo?!! Judges wee!!! PGGSS wee!! ni super star uri gushakwa cg ni ikindi?! niba ari no gucuruza byeri mushaka, mwayobye kare mudashyiramo Jay Polly kuko nta super star dufite umurenze, kandi yanatumaga mucuruza cyane. muratubihirije kabisa!le monde est injuste et kelkefois aveugle

  • ifoto imwe ntabwo yari ihagije kuri iyi nkuru!Plaisir yari agashoboye sinzi aho yanyarukiye

  • Bishoboke ko Senderi atize cyangwa ubuhanzi bwaramugwiririye kuko nta muntu ufite ubu professionalism wavuga mu ruhame amagambo nkayo yavuze Senderi we jya wemera ko watsinzwe kandi wite cyane ku cyatumye utsindwa nibwo ubutaha uzatsinda naho nukomeza gtya ntaho uzagera

  • Ubundi niyo waba warenganye singombwa ko ubivuga kandi bitari buhinduke ahubwo shaka uburyo nawe ubutaha bazakwibira niba ariyo kata bakoresha naho kubivuga muruhame ni 4

  • Rwose reka tujye tugirana inama.senderi ibi bintu bya musika bivemo ujye kwigurira isambu uhinge kuko nibyo bikubereye naho ubundi uzicwa n’agahinda

  • pggss naburiganya burimo abavuyemo bari bakwiye kuvamo barasabwa kwemera nka kamich numuntu wu mugabo yemeye igikombe ndagiha urban boyz na rider man arinkajye ufite ubushobozi nagiha cyane igisumiz nubwo aricya urban boyz thx?

  • rider man ntiyagombaga kuzamo rwose ntacyo azi.iyo aririmbye wagirango ni ikimasa cyabiye,.iyo avuze ihene zishobora guca ibiziriko kubera ijwi ribi zikaba zakwikanga.

  • Senderi we nakugira inama yo kujya uvuga amagambo make kuko amenshi yerekana ubwenge buke ufite.ntiwumvise umuntu wumuhanga amagambo yavuze(Kamichi)

  • senderi twagukundaga none kutemera kowatsinwe turakwanze umuhanga ntavuga kuriya ahubwo umuhanga avuga nkakamishi ubwonawe ahowikarasa urahumva.

  • ntibyoroshye pe ariko abantu bajye bimenya kandi baharanire kwirinda kuvuga ibyo badafitiye gihamya.Senderi nta muhanzi umurimo rwose(jye mbona ari umuntu wikundira umuziki gusa) sinzi na hariya uko yahageze yari akwiye kubitangira igishimo(niko jye mbibona si ihame).

  • Yoooo turasabira Knowles witwaye neza agategura igitaramo kye neza amahirwe yose ajye iweee , Uwi mwana yahanganye nabenshi ariko azatsinde bizadushimisha peeeeeeee..Riderman ntakigenda arabira wamugani…..Knowless amazina yanjye nyayo Ni Mitari…turagusabira tukurinyuma niwowe duha 24 million uzaguremo inzu urakoze

  • Yabababab!!! Senderi rwose nuko yanze guhinga cg ubushoferi naho nta muziki we! This time ni Dream Boyz kabisa cyeretse nihamo amarangamutima.

  • Umwanya wa Christopher kuki bawuhaye Mico koko! nta kundi ariko tu! byarangiye

  • ikibazo senderi yagize n’uko yizeye abalayon kandi nabo nta kizere nabo bigirira ubwo rero urumva ko wayobye kare ukeneye ikosora

  • Senderi gutsirwa bibaho, kandi no gutsinda bibaho, emera ko warushijwe nibyo byerekana ubutwari. nawe ubutaha ushobara kuzitwara neza, ugende ubaze Kamichi umubaze aho yakuye ikinyabupfura kandi jye nkubwize ukuri ikinyabupfura nicyo kiza mbere yibindi byose. Kamichi n’Umugabo, yerekanye ko yasomye. Imana izamufashe kuko biriya siho ubuzima bugarujira.

  • genda mico uranyumije;ngo ugiye gusohora indirimbo ngo”yagukuye ku mushogoro w’i muhambara.
    Ihangane bwana singombwa ko bose bamenya iwacu ni heza!!!!

  • Usibye Mico watwaye umwanya wa Christopher cyangwa Kamichi,abasigaye bose barakwiye!N’ubwo uriya mwari agitwaye bitambabaza, ariko abo nifuriza amahirwe kurusha abandi ni bariya basore 3: Urban Boys, Swagger Boys, Beau gars, mbakunda ntacyo mwampaye, ndabashyigikiye, oyeeeeeeeee!!!

  • Mutwibutse uburyo bwo gutora bwose kugirango abafana duhe amahirwe abakunzi bacu, Urban Boys ariko nabibaburiyeho!!!

  • URBAN BOYZ OYEEEEEE, SUPER LEVEL SUPER SWAGA BIG UP!!!!!!!!!!!!!!

  • YEBBAA WE KNOLESS NYAMUNEKA NATORWE NDAMUSHYIGIKIYE

  • njyewe nongeye gusaba knowless gushyira imbaraga muri vocal ,akanashaka ubutumwa bwigisha societe n’akora ibyo byombi azatsinda,natabikora basi ubuze iy’iburyo akama ay’ibumoso bazapfe gutora dream boys!

  • Ariko ubundi Senderi yari yageze muri PGGSS ate ahubwo ko byandenze? ntaririmbamu by;ukuri araganira biba byanshobeye!!abatora abahatana bage babanza bashishoze

Comments are closed.

en_USEnglish