Digiqole ad

Hirwa, ntiyumva ntavuga ariko afite umwuga umubeshejeho

Kubana n’ubumuga mu muryango nyarwanda wa cyera byari bigoye kugira icyo ugeraho, ubu byarahindutse. Hirwa Diane yarangije amashuri y’ubugeni muri Uganda, ubu arakora umwuga we mu Rwanda aho umubeshejeho.

Hirwa Diane n'udutako two mu nzu akora
Hirwa Diane n’udutako two mu nzu akora

Diane Hirwa abana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva, afite imyaka 27 akaba atuye i Gikondo ari naho akorera imirimo y’ubugeni ye buri munsi.

Hirwa kugirango abashe kumvikana n’ababa bakeneye ko abakorera ibihangano cyangwa bagura ibihangano bye, murumuna we Buranga Cynthia abimufashamo akavugana n’abakiliya.

Hirwa Diane akora imitako itangaje akoresheje ibumba ndetse n’irangi. Afite ubuhanga bwo gushushanya umuntu kuri ‘tableau’ akoresheje ibi bikoresho bye, ukaba wagirango ni ifoto y’uwo muntu.

Murumuna we Buranga aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze ko nta gihe kinini kirashira mukuru we arangije kunononsora ubugeni nk’impano n’ubundi yari asanganywe.

Cynthia Buranga ati « Nubwo nta gihe kinini kirashira avuye ku ishuri, ariko icyo bimaze kumugezaho ni uko kuva yatangira gukora ubu abasha kwigurira buri kimwe cyose akeneye, ndetse ari kwizigamira kuko afite gahunda yo gufungura atelier ye bwite. »

murumuna we Cynthia (ibumoso) amufasha kumvikana n'abandi
murumuna we Cynthia (ibumoso) amufasha kumvikana n’abandi

Hirwa Diane yabashije kwitabira EXPO 2013 aho yerekana ubuhanga bwe, aha ngo hari ikizere kinini cyo kuhavana abakiliya na commande nyinshi ku bihangano bye byiza by’ubugeni.

Hirwa, umukobwa ubona atuje cyane akwakirana urugwiro n’ubwo muba mutari bubashe kumvikana kuko atumva, ashobora kukwereka ibyiza mu byo akora ndetse n’ibyo abona byakubera.

Witegereje ibi akora ubona ko nubwo yagiye kubyiga muri Uganda ariko asanzwe anabifitemo impano yo gukora ibintu by’imitako no gutunganya imyenda.

Hirwa Diane imbere he haramuha ikizere kubera kuzamura impano ye y’ubugeni.

Ibi ni ibikorwa by'amaboko ya Hirwa Diane
Ibi ni ibikorwa by’amaboko ya Hirwa Diane
Iyi ni imyenda yahaye ubwiza yifashishije irangi ryabigenewe
Iyi ni imyenda yahaye ubwiza yifashishije irangi ryabigenewe
Aya ntabwo ari amafoto ni ibishushanyo by'amaboko ye
Aya ntabwo ari amafoto ni ibishushanyo by’amaboko ye
Iyi ni tableau inogeye ijisho yakoze
Iyi ni tableau inogeye ijisho yakoze

 Photos/MNiyonkuru

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umukobwa mwiza cyane! Imana izakomeze igushoboze kandi utere imbere muri byose cyane ko mbona ibintu byawe unabikorana ubuhanga nk`uwabyize koko.

  • Courage sister

  • Imana ikomeze imufashe kugera kubyo yifuza!

  • uy’umwali aratangaje pe n’umuntu w’umugabo pe nakomerezaho kuko bibiriya nayo ibitubwira ko umurimo werekejeho amaboko ukoreka uko nyirawo abyifuza. njyewe kubwanjye ndumva abonye amikoro yanashinga ishuri agahugura abana burwanda.

  • yoo imana itera amapfa ninayo itera aho bahahira gusa bravo diane

  • Uyumukobwa nimwiza pe afite Amabere meza Aruta ayababandi biteza plastic ntako ASA rwose nuko yagize ibyago byo kutavuga gusa Imana izagufashe mumishinga Yawe .

    • Wowe amabere niyo uhise ubona kweli

    • Ina uratangaje ari wowe! ni aho wirebera

  • mbega umukobwa mwiza yashatse umugabo?arasobanutse

  • Uyu mwali yari akeneye ubufasha mubyo kumuvuza keretse niba ari ubumuga yivukaniye. Niba atari ubuvukano, simbona impamvu atafashwa ngo yenda bumwe muli ubu bumuga(kutumva no kutavuga) bushobora gukira rwose, bityo akaba yashobora kwirwanaho agateza imbere impano ye rwose!!!!
    Ababyeyi be cg se abavandimwe be nka Cynthia bagombye guha abagiraneza informations zihagije kuli ubu bumuga kuko byafasha abafite umutima mwiza wo gufasha uyu mwali kuvuzwa! Rwose byafasha kandi birashoboka !!!! Ndumva iki gitekerezo Atari icyanjye njyenyine kandi hari n’ abandi benshi bafite umutima mwiza wo kuba bamufasha muli uru rwego!

    Murakarama!

  • s’ugokora ibihangano byiza gusa nawe ni mwiza.

  • Bombi ni beza kabisa.

  • Njye ngize emossion, ubu amarira arabunga mu maso. Si kenshi umukobwa mwiza agaragaraho gukunda akazi no gushakisha, kuko ubwiza bwe…, Gusa uyu we ararenze. Erega ubumuga bubi ni ubwo mu mutwe, kandi we biragaragara ko yibitseho ubuhanga ntagereranwa pe. Courage Sister, Imana ikomeze kugufasha. Cyntia nawe, Imana imuhe umugisha klu bwo gufasha mukuru we.

  • Mana we ndumva emotion nyinshi peee, ariko nukuri twari dukwiye kuzajya tumushorera, mwaduhaye adress neza zaho akorera?

  • Yesu ashimwe mwese nshuti za Diane Hirwa. Nkimara gusoma iyi nkuru ya Hirwa Diane yankoze kumutima, birababaje ndetse biteye n’agahinda pe!

    Diane Hirwa n’umunyabugeni, nimwiza ariko ntiyumva ntavuga(Ikiragi).
    Ndashaka ko Diane Hirwa akira akumva akanavuga mw’izina rya Yesu Kristo Amen.

    Diane Hirwa nk’umunyabugeni ashobora gukora ikihangano cye n’intoki ze ariko nyuma akasanga hari aho yibeshe cyangwa yibagiwe akagisubiramo kugirango abakiliya be batamucikaho ariko Imana yamuremye ntabwo yibeshe cyangwa ngo yibagirwe kumuha kuvuga nokumva.

    Nimuri urwo rwego mpagaze mukwizera mbwiye Diane Hirwa ko Imana yanjye imuzibura amatwi akumva ikanafungura ururimi rwe akavuga neza mw’izina rya Yesu Kristo Amen.

    Isengesho ryanjye: Data mw’izina rya Yesu Kristo wowe Mana Rurema waremye Diane Hirwa ntabwo wibagiwe cyangwa ngo wibeshe ahubwo warabikoze kugirango izina ryawe mugihe nkiki rihabwe icyubahiro; uyu mukobwa n’azibuke amatwi yumve kandi ururimi rwe rufunguke avuge mw’izina rya Yesu Kristo Amen. Mariko 7:32-35; Luka 11:14.

    • TUMWATURIYEHO KUMVA NO KUVUGA MWIZINA RYA YESU, ARIKO UBUSHAKE BWAWE BUBE NKUKO WABISHATSE. AMEN

      • Mwagiye mureke ibyo bisazi. Rata kuraje sister. Ntuzate umunota n’umwe ngo urasengera gukira (biriya ni uguta umwanya). Kora werekane itandukaniro, uhe ikizere n’imyumvire iboneye abandi babana n’ubumuga ko ubuzima atari ugusabiriza, n’abandi bakobwa ko ubuzima atari ukwimakiya maze ugushaka umutipe wifite.

  • Bafatiriye bariya bagore bavuga kandi bafite amaboko birirwa babungana inzana zabo basabisha mu Mujyi wa Kigali bakabajyana bakabereka uyu mukobwa? Nizere ko ababishinzwe bazamuha amahirwe yo kubonana na First Lady akamujyana aho ajya ajyana abandi bityo agatera imbere kurushaho.

  • Diane, humura imana yagufashije kwiyakira izaguha guterimbere,ngaho komeza witonde uheshe abyeyi,umuryango,n’abari ishema.naho Ababyeyi bawe bravooo,kuko bakwigishije bakanakubahafi.

  • Felicitation kubabyeyibe babyakiriye bakamwigisha nkabandibana,Diane tera imbere tuziko witonda kandi ukunda imana,humura iheshe agaciro izabiguheramo umugisha.

  • Abamushaka bamubona bate?mumenyekanishe contact ze cg za murumuna we

  • mwiza cyane uyu mu Ladie, unikorera, congs, ureke abirirwa batumena umutwe ngo bashaka za care

  • Ariko kuki abaganga badashobora kuvura abatumva nk’uyu mwana koko? Imana imufashe.

  • Yoooo !!Uri mwiza pe !!! Imana igukomeze, uterimbere kandi izanaguhe umufasha mwiza.

  • sha biranejeje peeee
    abirirwa bateze amaboko kandi ari bazima barebereho mze nabo biteze imbere bateze n’abandi imbere muri rusange nta muntu ubuze icyo yamarira abandi kuko umuntu wese burya aba afite ubumuga bwaba ubugaragara n’ubutagaragara igikuru ni ukumva ko har’icyo ushoboye ubundi ukagikora neza

  • DORE UMUKOBWA MBEGA AMASO,MBEGA AMABERE MBEGA UBUHANGA

  • she’s an inspiration

  • …dore umwana uzi icyo gukora kandi w’umuhanga..

  • Mwiziiina rya Yesu ,turatuye uyu mwana w’UMUKOBWA zibuka amatwi ,funguka umunwa uvuge mwizina rya Yesu ,izere muvandi Yesu azakugirira neza ,courage kdi nziko uwiteka azagaragaza imirimo ye.

  • Njyewe Emotions zanyishe gusa, abantu nk’aba nibo bakenewe muri societe, she’s so beautiful and intelligent

  • uyu mwana ndamuzi naramwigishije avuka Rubavu afite na basaza be babiri batavuga batanumva(ubumuga) kandi niko bavutse. iwabo ni abana 5. imfura na bucura ariwe uriya umusemurira nibo bavuga gusa. Papa we ntaho atabavuje kuko n’iburayi yagezeyo. Imana ishimwe ko yateye imbere. Yabaga mukigo cy’ababana n’ubumuga i Ngoma ya Butare. Umuntu wese wize i Huye ndumva amuzi na basaza be babiri.

  • wow!kul pe gusa courage kdi ntukihebe u’are beautiful girl ok i wish u the best in ur daily life.

  • I wish you the very best. God bless you.

  • nakomerezaho imana izamufasha

Comments are closed.

en_USEnglish