Bahereye ku bihumbi 10 none binjiza miliyoni 6 mu kwezi
Abanyamuryango ba Koperative COOPROTRABA (Cooperative de Production de Transformation des Bananes et Ananas), iherereye mu mudugudu wa Muremera, akagali ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye yenga imitobe, baratangaza ko igishoro bashyize muri koperative batangira cyabagejeje ku bikorwa byinshi by’iterambere.
Igitekerezo cyo gutangiza koperative, bagifashijwemo n’ubuyobozi bwa Karere ka Huye, bitewe n’inama zitandukanye bagiranaga zo kwihangira imirimo.
Ubusanzwe ngo bamwe mu banyamuryango bari bararangije amashuli yisumbuye, ariko batinda kubona akazi, abandi nabo bari bageze mu myaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru gusa bari bagifite imbaraga zo kugira ibindi bakora.
Mu gushyira izi nama bahabwaga n’ubuyobozi bwa karere mu bikorwa, nibwo bishyize hamwe, batangiza Koperative yo gutunganya imitobe.
Impamvu nyamukuru yatumye bahitamo gutangiza iyo koperative, ngo barasuzumye basanga mu murenge wabo nta yindi koperative yenga imitobe ihari nuko babona bazahirwa n’isoko batangira ubwo.
Bahise bagena umusanzu ungana n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda buri wese agomba gutanga, gusa babigennye batitaye ku bushobozi buri munyamuryango yabaga afite.
Mu mwaka wa 2004, iki gitekerezo bose bacyumvikanyeho batangira gutanga aya mafaranga, baje kugura ibikoresho ku buryo nyuma y’umwaka umwe bahise bagura ikibanza bubakamo amazu atatu y’agaciro ka miliyoni 14 ndetse bahita bava mu bukode.
Kubera ubushake bari bafite, n’inyungu babonaga buri kwezi zingana na miliyoni esheshatu baguze imodoka imwe itwara ibitoke n’inanasi.
Inyungu zakomeje kwiyongera baba baguze indi modoka ya DINA kubera ko amasoko yari atangiye kwaguka, ndetse amafranga binjiza mu kwezi asaga miliyoni.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye bubasura, bunakomeza kubagira inama, kugira ngo barushaho gukomeza gutera imbere.
Mu nama zinyuranye bagiye bakora basabye ko buri munyamuryango yubaka inzu akava mu bukode kandi bagenda babigeraho nk’uko byemezwa na Perezida w’iyi Koperative Sebera Abraham.
Agira ati ’’Mu banyamuryango 32 babiri bonyine nibo badafite amacumbi, bahembwa buri kwezi, batangirwa imisanzu igenwa n’amategeko, inyungu itari iyi wayivana he?’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014, bashyizemo miliyali sizaga esheshatu zo gufasha abatishoboye, ayo mafaranga bakazayatanga bakurikije ibyiciro abatishoboye barimo kugira ngo bakomeze kurwanya ubukene.
Kayiranga ashimira iyi koperative ko ari urugero rwiza rw’iterambere mu bandi baturage.
Iyi koperative ifite amasoko mu ntara y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Kigali n’igice kimwe cy’Uburengerazuba.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE/Muhanga
0 Comment
Mbega byiza,Dore umusaza uzi icyo gukora maze mudushakire telephone ye, tumugishe inama. murakoze
Mwiriwe ba somyi b’umuseke.com ndasaba inama zanyu,mfite 200000fr ariko nabuze umushinga wantunga ngatera imbere nkava mubukode murakoze.
ni byiza kugira amakoperrative ariko nacungwe neza, naho uwasabye igitekerzo cy’icyo yamaza 200.000 frws afite niyegere abandi bashinge koperative yorora inkoko cyangwa ihene zitanga umukamo
Comments are closed.