CHAN: Ethiopia isezereye u Rwanda kuri Penaliti
27/07/2013 – Umukino wari warangiye Amavubi yishyuye igitego kimwe yari yatsindiwe muri Ethiopia, i Nyamirambo Amavubi ntabwo byayahiriye kuko kuri Penaliti ariho yaburiye tike itsinze 6 kuri 7 za Ethiopia.
Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, amakipe yombi yari yagerageje gusatirana ariko umupira ugakinirwa cyane cyane hagati.
Kuri uyu mukino wari wajeho abafana benshi cyane, mu gice cya kabiri nibwo Amavubi yijajaye abona igitego ku munota 68.
Michel Ndahindurwa niwe watsinze igitego n’umutwe kuri corner ndende yari itewe na Papy Sibomana, ugarurwa mu rubuga rw’amahina na Mugiraneza J Baptiste n’umutwe maze Ndahindurwa nawe ahita ashyiramo igitego n’umutwe.
Amavubi amaze kubona igitego yakomeje gusatira, biciye ku basore nka Papy Sibomana, Mugiraneza JB ndetse naba rutahizamu Ndahinduka na Sebanani ariko ntihagira igitego binjiza.
Umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa bwa Ethiopia bivuze ko amakipe yombi yari anganyije nyuma y’imikino ibiri. Hahise hitabazwa za Penaliti.
Uko zagenze:
Kagere Meddy yateye iya mbere y’u Rwanda ayinjiza neza
Addis Hinsa nawe yateye iya mbere ya Ethiopia ayinjiza neza cyane.
Emery Bayisenge yateye iya kabiri umunyezamu Sinsayi arayifata.
Behayilu Assefa yateye iya kabiri yayinjije.
Abouba Sibomana neza cyane yayinjije arunama ashima Allah.
Degu Debebe captain wa Ethiopia yayinjije neza cyane ateye buhoro.
Sebanani Emmanuel yayiteye aturutse kure arayinjiza.
Bilhanu Bogare yayiteye Ndoli J Claude awuvanamo
Ndoli amaze kuyivanamo yagiye gutera iya 5 y’Amavubi ayishyiramo bigoranye
Butako wa Ethiopia nawe yashyizemo iya 5.
=====
Ndahindurwa Michel yaje gutera iya 6 ayishyiramo neza cyane.
Ayilalem Haslu yateye iya 6 nawe maze Ndoli arayikurikira ariko ntiyayifata.
Faustin Usengimana yaje gutera iya 7 umunyezamu ayivanamo.
Tesmome niwe wasezereye Amavubi yinjiza Penaliti ya 7 neza maze Ethiopia ibona tike yo kujya gukina igikombe cya CHAN muri Africa y’Epfo.
Photos/P Muzogeye
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
amavubi yihangane ntako atagize
Apr yaguze umukinnyi michel ni flsh kbs
mu mupira bibaho cyane gusa courage twategura nibindibikombe kdi iyikipe yari yubakitse kbsa so courage ku batoza ndetse nabakinnyi muri rusange
Jye biriya nabibonye mo ikibazo: umwana w’imyaka nk’4, kuva muri tribune, agaca ku bapolisi bacu, akanyaga ruhago y’ Amavubi, akambukiranya ikibuga yiruka, akagenda no mu rushundura ngo Piii! Neza muri rya zamu baje gutereramo Ndori, akerekeza sens unique. Mu bihe nka uriya mwana ari mu bo amategeko abuza gukandagira kuri gazon. We rero ntiyahakandagiye gusa,ahubwo yahakiniye n’umupira.
nkunda igihugu cyanjye ariko ndishimye kuba kivuyemo nyuma yamagambo umutoza yavuze kururiya mukinnyi wamukura!ntaziko ariwe uzaba ari umu star ejo!numutoza uvuyemo ntitubitindeho!!
uwabuze umubyizi mukwe nako aba atagize amavubi aradute ngushye pe twihangane nkaba nyarwanda …
Gutsindwa bibaho,ariko iyo bibaye umusubirizi(kenshi)harebwa ikibitera,twe abaturarwanda dukumbuye intsinzi kabone nubwo twayihabwa na ba Manamana ck Mbuyi,kuko na ba Zidane,Desailly bahaye igikombe cy,isi France kandi nta wa kibambuye kugeza na none.
hanyma kwigira?????
Rwose Njye nababajwe n’ukuntu akana k’imyaka ine kaciye polisi mu rihumye maze kagatsinda igitego mu izamu Ndori yananiriwe gukuramo Penaliti ya nyuma.
Ubutaha hazajye habaho kureba neza kuko ntawamenya? Murtabizi namwe ko muri Football habamo byinshi.
Ethiopian ntiyari ikwiriye kubura muri CHAN ariko nubwo u rwa Gasabo rwavuyemo byambabaza ariko les ethiopiens meritent le CHAN
Dear,
Abana bacu rwose ntako mutagize kandi rwose nabonye yamafiyeri yokumanura amakabutura butari muyitayeho nibyiza cyane mukomereze aho. Naho amahirwe nayo abaho
Ubutaha nitwitegure neza kandi mbinginge ntimuze kurangazwa namafiyeri y’ubu star.
Yrs
Comments are closed.