Digiqole ad

Urubyiruko rwamaganye "Hutu, Tutsi na Twa" ruhitamo Ubunyarwanda

Ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi, i Gashora mu Karere ka Bugesera nyuma y’impaka ndende zirimo ukuri kwinshi, urubyiruko rwamaganye ‘Hutu, Tutsi na Twa’ byaranze u Rwanda igihe kirekire ruhitamo kwitwa Abanyarwanda gusa.

Prof Shyaka CEO RGB ubunyarwanda buruta byose
Prof Shyaka CEO RGB ubunyarwanda buruta byose

Ni muri gahunda ya “YOUTH CONNECT DIALOGUE” yiswe izina ry’Ikinyarwanda, gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”, aho urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi rwari rumaze iminsi ibiri kuva kuwa 26-27 Nyakanga ruganira ku mateka mabi n’ameza yaranze u Rwanda.

Urubyiruko rwashize amanga ruvuga akari imurori ku myumvire rufite muri iki gihe. Benshi ntibumvaga impamu yo kuvuga ku ikibazo cy’amoko no gusaba imbabazi ariko nyuma yo kuganira buri wese yaremeye avuga ko yiyemeje gushyigikira iyo gahunda no kuyamamaza.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakaza bumenyi yasabye urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi kuba umusemburo w’ibyiza.

Minisitiri Nsengimana ati “Umunyamakuru n’umuhanzi bahagaze ahirengeye bayobora abantu. Urubyiruko ni umushoferi utwaye abagenzi”.

 Mu ntangiriro ibiganiro byari bigoye cyane kandi bishyushye ndetse bikaba byari bigoye kumenya uko biza kurangira.

Gusa nyuma y’ibiganiro binyuranye abantu bavuga ibyo bazi byaje gutanga umurongo nyawo maze buri wese yumva impamvu yo gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ikiganiro gikomeye cyane cya Pasiteri Rutayisire Antoine “Ukuri no kwizera” aho yitanzeho urugero ku mateka yamubayeho, cyahinduye imitima ya benshi mu rubyiruko rw’abanyamakuru n’abanhanzi bari muri La Palisse i Gashora.

Pasitri Rutayisire asanga ikibazo cy’amako mu Rwanda gihari ariko abantu bakwiye kuyarenga bagatera intambwe. Avuga ko nyuma yo gutotezwa igihe kinini azira ubwoko bwe, yatanze imbabazi ku bantu ‘Abahutu’ we yabonagamo ibikoko.

Imbabazi za Pasiteri Rutayisire nk’uko abisobanura zaturutse ku ijambo Yezu yabwiye abamugiriraga nabi ati “Mana aba bababarire kuko ntabwo bazi ibyo bakora…”.

Rutayisire mu ijambo rikomeye akaba asaba urubyiruko gukgira icyerekezo, no guha igihango igihugu. Yagize ati “Urubyiruko rwiyizi rutazwi n’amateka ni rwo rugomba gukorera isi”.

 Ikindi kiganiro cyakoze ku mvamutima za benshi ndetse bamwe muri bo bakarira ni icyatanzwe ku munsi wo gusoza ibiganiro na Minisitir w’ingabo z’igihugu Gen James Kabarere “Ibigeragezo byatumye tubohoka”.

Aha Minisitiri Kabarebe yagarutse ku mateka ye ababaje mbere yo gufata urugendo ngo ajye mu gisirikare.

Kabarebe nyuma yo gutoterezwa muri Uganda aho n’abasirikare ba Perezida Milton Obote bamwigiyeho gupima barushanwa kumurasa ngo bamuhamye, yaje kurwana n’intare mu Rwanda ubwo ababyeyi be bameneshwaga muri Uganda.

Ubu buzima bubi bwiyongeraho urugamba rurerure ingabo za RDF zarwanye Gen. Kabarebe akaba asanga atari bwo buzima bwazaragwa abana n’abuzukuru.

Minisitiri Kabarebe yanakuye igihu kuri benshi bumvise nabi gahunda yo gusaba imbabazi ku Bahutu, avuga ko nta mugambi wacuzwe w’uko Abahutu bazasaba imbabazi Abatutsi.

Gen. Kabarebe yagize ati “Kuvuga ubuhutu n’ubututsi si ukubugarura, byarakoreshejwe bitugiraho ingaruka. Umwanzi wa mbere ni icyateye jenoside, ni natwe tugomba kubabarira.”

 Minisitiri w’ingabo akaba asanga gusaba imbabazi ari ubushake ariko avuga ko ahanini abaturage bo hasi nta kibazo bafite, ko ahubwo abari abayobozi aribo barebwa cyane no gusaba imbabazi ku byo bazi bakoze.

Gen. Kabarebe ati “Ibiganiro biragoye ariko n’amateka yacu aragoye. Nibaza ko gusaba imbabazi bitareba cyane abaturage ahubwo bireba abafite inshingano ku baturage. Gacaca yarabaye Abanyarwanda bavuga byinshi basaba imbabazi.”

Prof Shyaka Anastase mu kiganiro yatanze yatanze “Gusaba abo turibo” ashyigikiye ko ubunyarwanda buza imbere ya byose.

Yagize ati “Ingufu tuzashyira mu kugorora ubuhutu n’ubututsi ziruta kure izo tuzashyira mu kwamamaza ubunyarwanda”.

 Urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi rwasoje impaka rwiyemeje kuba inyenyeri za rubanda no kubaka igihugu aho buri wese ahabwa agaciro hatitawe ku kintu icyo ari cyo cyose kimutandukanya n’abandi.

Minisitiri Nsengimana, kudagira ipfunwe ku byabaye ni ubugwari
Minisitiri Nsengimana, kutagira ipfunwe ku byabaye ni ubugwari
Pasiteri Rutayisire, imbabazi zirakiza
Pasiteri Rutayisire, imbabazi zirakiza
Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe, kubakira ku moko ni ubujiji
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe ati ‘kubakira ku moko ni ubujiji’
Bamporoki yashimiye Munyenshoza Dieu Donne kandi yamwigiyeho byinshi
Bamporoki yashimiye Munyenshoza Dieu Donne kandi yamwigiyeho byinshi
Burasa Jean Globert yahinduye imyumvire ku bamwiciye abe yemera gutanga imbabazi
Burasa Jean Globert yahinduye imyumvire ku bamwiciye abe yemera gutanga imbabazi
Liliane wo muri Good Morning Rwanda Flash FM asanga gusaba abana benshi bafite ipfunwe ry'ubwoko
Liliane wo muri Good Morning Rwanda Flash FM asanga gusaba abana benshi bafite ipfunwe ry’ubwoko
Buri wese afite icyo kuvuga
UMUNYANA Dydine, umuyobozi wa Umbrella Cinema Promoters ati “dukwiye gukora tukareka amacakubiri”
Pasiteri Cleoface Barore akaba ari nawe ushinzwe amakuru (Chief editor) kuri Televizoyo y'u Rwanda yavuze byinshi mu byo yabonye
Umunyamakuru Cleoface Barore akaba ari nawe ushinzwe amakuru (Chief editor) kuri Televizoyo y’u Rwanda yavuze byinshi mu byo yabonye
Umunyamakuru mu Seminari kumwumvisha ubunyarwa ntibyari byoroshye
Umunyamakuru Museminari kumwumvisha ubunyarwa ntibyari byoroshye
Umunyamakuru Mugabe Robert asanga ibiganiro ku moko bikomeye
Umunyamakuru Mugabe Robert asanga ibiganiro ku moko bikomeye
Gatare Jean Lambert yiteguye gutanga imbabazi, ariko Leta nayo igomba kuzisaba
Gatare Jean Lambert yiteguye gutanga imbabazi, ariko Leta nayo igomba kuzisaba

HATANGIMANA Ange Eric
 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se Pro SHYAKA ko narinzi ko agiye kutwigishiriza no gukurikirana abayobozi batayobora neza abigisha kuyobora neza abaturage, kumenya ibibazo bibugarije, kumenya ko abiyita ijwi rya rubanda koko bashishikajwe n’inyungu za rubanda cyangwa izi gifu cyabo akabakebura, none nkaba mbona yirirwa yivugira ibya Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’iya jenoside,abayobozi bazo bazavuga iki? Mujye mureka kucyatsa, mukore ibyo rubanda mushinzwe babatezemo!

    • amayeri yaratahuwe mureke kugira imvugo nyinshi mwavuze ko abahutu bagomba gusaba imbabzi mubikomeze.Politiki ya macrnga muyivemo erega abantu bamze kumenya imikorere yanyu?????

  • Rurafitwe.

  • Gatare ni umuntu w’umugabo cyane. Ashyira mu gaciro. Big up to him

  • Jye mbona ibibazo bitari ngombwa bidafite n’ishingiro hagati ya Hutu-Tutsi byaragiye bikomezwa n’abanyapolitiki batagiye bagira imirongo ya politiki ihamye ngenderwaho bityo bakitwaza amoko kugirango bigerere ku byo bashaka. Abanyepolitiki biyunze rubanda nta kibazo ifite. Dukeneye abanyapolitiki bareba kure cyane.

    Prof. Shyaka ibitekerezo byawe ndabikunda mbona byakubaka.

    Mana jya Uduha Ubwenge bw’ukuri

  • Iyi turufu y’amoko ubuyobozi bwayikoresheje nta nahamwe bwatsinze! Uwayibarangiyemo umuti rero yarabaroshye. Akarenze umunwa karushya ihamagara. Ibi bintu byemejwe na FPR ni ukuvuga ko ntawundi bazabeshyera. Aho byagejeje Habyarimana n’ingoma ye ubu murahibagiwe aka kanya? Endelea tu

  • Ayiiiiii!!! Rwanda, nzaba ndeba.

  • Njye mbona komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yarakoze akazi neza kugeza ubu. Amoko si ikibazo ku banyarwanda, gusaba imbabazi bikozwe na buri wese wumva umutimanama we ufite icyo umunenga ubwoko yaba arimo ubwo aribwo bwose umukuru cg umwana byagira akamoro kandi bikavamo umuti kubibazo abanyarwanda bagiye banyuramo by’ingutu mu myaka ishize. Imana yo ireba mumutima wa buri muntu ikomeze idufashe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge , abasenga namwe mwerekeze imitima kuri Yezu tumuragize abayobozi b’igihugu cyacu ibahe ubwenge no gushishoza muri gahunda igihugu kigendera ho. Umuturage iyo abamukuriye bafite gahunda nziza ntacyamubuza gukurikira.

  • Uretse ko ibiganiro ntabibayemo ngo menye niba koko amayeka barayavuze uko ari bagashyira ku karago ibibi n`ibyiza byayaranze kandi bgerageza no kugaragaza ababigizemo uruhare, ariko icyo Lambert Gatare yavuze ni cyo. Ubudi koko ukurikije elements characterisques ziranga ubwoko nta nubwo hutu , tutsi, twa byari kwitwa ubwoko koko ahubwo ubwoko bwagombaga kuba UMUNYARWANDA koko! Ariko ntatwakwirengagza ko Hutu, Tutsi na Twa byashyizweho kandi bigakoreshwa igihe kirekire nk`ubwoko ndetse ikaba ikiri references ku Banyarwanda benshi.

    Ikibazo rero si ariya moko ubwayo kuva yabaho, byumvikana kuko uwayashyizeho yari agamije gucamo ibice Abanyarwanda ( Divide and Rule political policy) byatumye Abagiye bayobora igihugu mu bihe bitandukanye bayuririraho ku bw`inyungu zabo n`agatsiko gato kabagaragiye nyuma bikitirirwa ubwoko bwose!

    Ngiye kuri Genocide rero n`imbabazi, nanjye numva uwiyumvamo umutwaro wo gusaba imbabazi yazisaba haba ku bwe cyangwa ku bw`umuryango we waba warakoze amahano ariko bitavuzwe ngo abitwa Abahutu bose bagomba gusaba imbabazi! Nk`uko Minister Kabarebe yabivuze byakorwa ku bushake ( uretse ko aha naho umuntu yahibazaho gato kuko kugeza ubu n`ubundi hari abasabye imbabazi abo bahemukiye.

    Nsoza rero nashyigikira cyane igitekerezo cya Lambert Gatare ko Ubuyobozi (hatitawe ku moko kuko ubundi uyobora yagombye kuba yararenze ibyo by`amoko akirinda kugira aho abogamira) bwagombye kuba ari bwo busaba imbabazi muri rusange bukazisaba Abanyarwanda bose ku bw`amahano yabaye. Kubera iki rero? Kubera ko ubundi Genocide kugira ngo ibeho bivugwa ko iba yateguwe igashyigikirwa kandi igashishikazwa gukorwa na Leta iri ku butegetsi. So, Leta rero igomba gusaba imbabazi ku bw`ibyo kuko niyo yabirangaje imbere mbere y`uko abitwa Abahutu- ba abaturage bo hasi ku misozi babisunikirwamo nk`iibikoresho byo kurangiza ibyo Leta yamazeguharurira inzira!

  • ikibabzo cy’amoko mu Rwanda kirahari, ndetse ari njye mbona gikabije kurusha mu myaka ishize, usibye jenoside yabaye kirogoya naho ubundi abanyarwanda bari gushyira bakabana.

  • ibi bintu birakomeye, kdi tubyumve kimwe:
    1. kuba hari abasabye imbabazi ku mugaragaro z’ibyo bakoze, bakabihanirwa kdi bakazihabwa, hanyuma leta(congres ya FPR) ikaba ishaka ko ”ABAHUTU” bongera gusaba imbabazi ”ABATUTSI”, nuko imbabazi bashaka ko zisabwa ntaho ZIHURIYE n’izasabwe muri gacaca.
    2. Iyo usaba imbabazi uvuga icyo uzisabira, bityo ukaba wishinje icyaha mu ruhame, mwitondere ko ibyo abo basaba imbabazi bishinja,hari ibyo amategeko ahana ateganyiriza ibihano.
    3. Urwo rubyiruko nirumara kwishinja icyaha, mu minsi iri imbere ruzabiryozwa byanze bikunze.
    Iyi propagande muyitondere, kuko niba nta cyaha umutima wawe ugushinja, ukaba ugiye kwishyiraho iby’isi yose, bizakurushya. Mwibuke uko Yesu bamugize amaze kwishyiraho ibyaha by’abantu bose.
    Ko leta imaze imyaka 19 yigisha ko amoko yazanywe n’abazungu, kuki yo ishaka kubishingiraho. Igiteye ubwoba ni ingufu zashyizwe muri iyi campagne yo kwibutsa abantu amoko barimo, hari ikintu kibiri inyuma.
    TIME WILL TELL!…..

  • Ko ibipimo ku bumwe n’ubwiyunge byagiye bitangazwa na Komisiyo ibishinzwe byagaragazaga ko ibipimo biri hejuru, kandi tukaba tuzi ko iyi gahunda yo gusaba imbabazi kw’abagize uruhari muri genocide yari isanzweho kandi zagiye zisabwa, abandi bagatanga imbabazi, ikibazo cyaba kivutse noneho ni cyo gikwiriye gusobanurirwa abanyarwanda.

    Ubu se abari muri iyo nama mbere yo kuganira kuri ayo moko buri wese yabanzaga kuvuga ubwo akomokamo? Ahaa dutegereze aho bituganisha!!!!!!

  • Kugeza ryari abantu bazumva ko ubwoko bwabo aribwo bwagenewe kubaho abandi bakaba ntacyo bavuze?Ese koko amateka mabi yatwigishije iki ko mbona tubirengaho tukishakira indamu zitaramba.Nta munyarwanda utaragize uko akorwaho n’ibyatubayeho muburyo bumwe cyangwa ubundi:utariciwe abe bari muri gereza cyangwa bayinyuzemo,barahunze, barasahuwe, n’andi mabi menshi.Kuki tutabona ko iturufu y’amako idashobora gutsinda koko?Ese ko ikiganiro ari”NDI UMUNYARWANDA”, iby’Abahutu n’abatutsi biba bije bite?Abayobozi nibajye bareka kwihisha inyuma y’amaraso yamenetse n’agahinda k’Abanyarwanda ngo bashake kudusubiza iyo twavuye.Ubundi ba rubanda ntacyo tuba dutwaye akenshi ibyo batwigishije nibyo dufata.Ngaho nibaduhitiremo

  • @Wowe wiyise Kuki ubaza niba abari muri iyo nama mbere yo kuganira kuri ayo moko buri wese yabanzaga kuvuga ubwoko akomokamo?
    Wagirango abanyarwanda ntubazi! Hariya ugize uwo ubwira uti uri umuhutu cg uri umututsi sinzi aho ibyawe byagarukira.
    Biriya bintu harimo ikinyoma wongere uti harimo ikinyoma. Abanyarwanda nibareke kubeshyana kuko turaziranye bihagije. Niko mbibona

    • Abayobozi nibemere ko bakoze amakosa aho kuyasasira. Abaturage ntacyo bigeze bapfa byose byakozwe n’ubuyobozi budashishoza. None aho twari tugeze twongeye gusubizwa mumoko koko? Ubu se dutangire twigishe abana bacu ngo burya turi ubu bwoko, bariya duturanye bo ntituri kimwe bagomba kudusaba imbabazi kuko ubwoko bwabo bwrahemutse? Iki kibazo nikiza ubwo kigejejejwe murubyiruko ngirango kizasobanura ibintu neza.Shyaka na Rutayisire ahubwo nibasesengure bihagije barebe niba ntagahunda ziri mugihugu zituma abana b’abanyarwanda bivangura kandi tugatinya kubivugaho, bityo tukaba dufite uruhare mumateka mabi turi kwandika ubu.Abanyarwanda twakagombye kugira uruhare mukugira inama Leta, aho kwigira bampemuke ndamuke tuvugira ibintu mumatamatama. Nidutinyuke tubwire RPF ko hari ibyo igomba gukosora nibwo twaba twubaka aho kubivugira mumifefeko kandi abenshi tunayirimo.Njye nyuma ya Genocide najya nibwira ko ntamwana uzongera kubwirwa ubwoko akomokamo, none se tutabeshye ubu niko bimeze?

    • iyo muganira ku buwe n’ubwiyunge buri wese abanza kuvuga ubwoko bwe cg ni ukurenzaho iyo se abuvuze asobanura neza ikimutandukanya n’uwo badahuje ubwoko ndavuga moral and physical aspects. nyuma yaho niho twamenya ikiza cy’ubwoko bumwe n’ikibi cyabwo hanyuma tugafata icyiza kuri buri bwoko tukagiha agaciro tukanagishishikariza uwo badahuje hanyuma tukubaka u rwanda rwacu mu mahoro n’urukundo kuri buri munyarwanda aho yishimira kubana n’abandi nta rwikekwe. mugire amahoro y’imana

  • Bamporiki we ntukigereranye na Munyanshoza.

  • Ahubwo twitonde abantu batazadufatana igihugu tureba, wasobanura ute ko umuntu ahagarara agasaba imbabazi mu izina ry’abo adahagarariye. Ibintu ni bibiri:
    1. RUCAGU, BAMPORIKI n’abandi bafite uburyo batowe twe tukaba tutabizi.
    2. Bashobora kuba atari bazima twe tukaba tutabizi.

    Ariko se kandi ko mutubwira ngo ibya hutu tutsi tubyihorere, ubwo mu gihe cyo kwibuka genicide yakorewe abatutsi tuzajya tuvuga ngo iki? Tuzajya tuvuga se ko bishwe na bande?

    Hanyuma se bariya bahutu bagiye bagwa hirya no hino bishwe na bande?

    INAMA: Twemere amateka yacu uko ari, hanyuma twigishe abakoze amarorerwa gusaba imbabazi, twigishe n’abafite ababo bazize ayo marorerwa kwihangana bakababarira, hanyuma kandi twibuke ko ibiduhuza aribyo byinshi kurusha ibyadutanya.

    Murakoze cyane

  • Abanyarwanda ntituzongera kuba victime y’abanyapolitike,twibonye mu mivu y’amaraso mu gihugu abaturanyi,inshuti n’abavandimwe, Tingitingi,n’ahandi hose habereye amabi niba ntibeshye nta banyapolitike bigeze bagerwaho n’ako kangaratete, niyo mpamvu twe baturage twisabira Nyagasani we utarigeze uduhana muri ubu buzima busharira twanyuzemo ko aha abanyapolitike ubwenge n’ubumenyi bwo kuba ijisho rya rubanda , hanyuma ubumwe n’ubwiyunge bukorwe na buri wese wumva ko afite ikimuremereye mu mutima hatitawe ku bwoko kuko muri rusange abanyarwanda twarakubititse utarabyumva n’uko nta mutima nama agira. Imana iduhe kwiyakira no kwihangana no kureba ibifitiye buri munyarwanda akamoro. Abanyarwanda turareshya imbere y’Imana ndetse n’imbere y’amategeko ubyumva ukundi akaneye inkunga .

  • Mbona ikibazo nyamukuru atari Hutu-Tutsi mu Rwanda nubwo cyoretse imbaga, kikangiza imitima, kigasenya igihugu. Murebe uko imibereho y’abanyarwanda yakomeza kuzamuka naho ubundi mugihe cyose imitima y’abantu itarahinduka, itarahabwa ubutabera ku mpande zombi bizahora mumagambo no mu masemineli atwara amafaranga yakubatse ibindi bikorwa. Justice naho ibyo gusaba imbabazi hari igihe byaza nabyo ari ibya nyirarureshwa abantu bagakomeza kwishuka ngo ni amahoro ni amahoro!!!!! ikibazo ubu gikomereye Abanyarwanda ni ubuzima burimo kurushaho guhenda, ubushomeri burimo kwiyongera kdi byose bigapfira aho Presidence ihabwa reports zitekinitse zigaragaza ko imihigo ari sawa ko nta munyarwanda ukiburara, ko ntawe urwaje bwaki, ko bose bahawe inka ibintu ari barabara. H.E afite gahunda nziza gusa atoberwa kdi yugarijwe n’ibigwali. Bwana Mayor wa MVK aba bakarasi ko nubundi njye najyaga mpura nabo bakurubana abagenzi bakantera ubwoba, nimba bavamwe mumuhanda nibahabwe amahugurwa, bashyirwe mumashyirahamwe berekwe inzira irema ubuzima si non mwitege za GATARINA no kumanywa y’ihangu.May God bless Rwanda

  • niba abantu bagomba gusaba imbabazi rusange ubwo igihe kizagera ko n’igihano abakoze ibara bahawe nibapfa batakirangije ababyemeye bamukomokaho bazajya bakirangiza bimwe umwana yajyaga gusimbura se ku rugerero waba utamufite ugapfirayo. icyaha nigatozi ni nako amategeko abivuga, ntitwagira icyaha adamu na eva baduteje ngo tugerekeho n’ikindi cyo gusaba imbabazi y’ibyo tutakoze kubyikorera byombi biragoye

    • ndabaza nk’umuntu wihoreye niba har’aho byabaye bitewe n’umujinya n’akababaro yatewe no gusanga abe bishwe ubwo we azasaba nde imbabazi. gusa abanyarwanda dukome urusyo dukome n’ingasire nibwo tuzabona igihugu gikwiriye buri wese ndetse na wa mwicanyi yazagera aho abona ko yakoze nabi akihana kuko burya ikibi ntigitsinda kandi ikosa burya iyo rikosojwe irindi bibyara amahano akomey.

      • Barabyemera se????!!!! Ngaho nibabikore nanjye nzajya gusaba imbabazi z’abo duhuje ubwoko bakoze ubwicanyi.

  • iki kiganiro kirakenewe mu mashusho nibishoboka muzaduhe link yacyo muzaba mukoze. umuseke ndabize rwose ntimuzantenguhe. murakoze

  • Abayobozi bazafate iyambere basabe rubanda imbabazi zo kuba barabashoye mu mage yagwiriye ikigihugu. umuturage nta gahunda yari afite yo kwica yabishowemo. Ntabwo rero uwagize amahirwe ntakore ayo mahano yaraga abana be gusaba imbabazi z’ibyo atakoze ngo bazaveho bavuga ko umubyeyi wabo yari inkoramaraso kandi ataribyo.kandi rero turebe impande zombikuko ntawe usangira n’udakoramo reba noneho rero mu gihe abantu bashyamiranye

  • “Rwanda iyo ngutekereje umutwe urameneka ngahora nibaza kandi icyo baguhora!imfura zawe zose zarashize nabo wasigaranye bararebana iyingweeeee!”Yarabibonaga BEN

  • erega natwe mwiduha amoko yanyu ntayo dushaka.abahutsi,abatsihu,abatwatsi,abahutwa,…..!twe tuzasabwa nande imbabazi????tuzazisaba nde???twaramugize dute????Ahubwo shitani irongeye iduteje amadayimoni yamacakubiri dushikame dusengere igihugu cyacu twe tubasha kubibona????????

    • hahahahahaha Abahutsi!!!!!!!!!!!!!! abatsihu, abahutwa!!!!!!!!!!!!!!!!!! akabi gasekwa nka’akeza kabisa.Uransekeje cyaneeeee.

  • Ubundi se bahamagara abanyamakuru bagiye muri uyu mwiherero bakurikije iki? uziko twamenye ko uri kuba tubyumvise kuri Radio? Ese mama bihamagariye ab’i Kigali gusa? ubwo rero ibyo bavugiyemo bigiye kwitirirwa abanyamakuru bose! Niba mushaka kumenya icyo dutekereza kuri izi mbabazi muri gutegeka abahutu gusaba, muzatumire abanyamakuru bose duhurirwe ahantu maze dusase inzobe. Hari ibyo urubyiruko rufite mu mitima mwe mutazi. Mumenyeko Bamporiki n’abandi nkawe mwamaze kwemerera imyanya mu butegetsi bwanyu tutigeze tubatuma. kandi ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ibyo urundi rubyiruko rwo mu gihugu rutekereza!Ngaho nimukomere.

  • IKIBAZO NYAMUKURU NI INDA, UBUTEGETSI N`IBYUBAHIRO NDETSE N`INDONKE ZIJYANE NA BYO. IBINDI BYOSE NI IBISHIMANGIRWA N`ABAICAYE KU BUTEGETSI MU KUREBA UKO BABURAMBAHO. THAT`S ALL.

  • Njye mbona dukwiye kwitegereza neza tukareba icyagirira abanyarwanda bose akamaro.Naho abavuga ngo barasaba imbabazi bo bazazisabire ariko batitwaje amoko bavutsemo.Niba kandi ari n’akazi bahawe ngo bakore mobilisation bazabivuge.Naho ubundi ibibazo by’imibereho twifitiye wongeyeho iby’amoko byazatugora cyane.

  • Njye ndemeranya na Kalisa ibyo yavuze haruguru,ariko haricyo nakongeraho,ayomoko mwirirwa muririmba mubona abamariyiki? kontawariwajya mwisoko ngo avuge ngonjye ndumututsi cg umuhutu none kubera ubwoko bwanjye mumpe icyonshaka.mugemumenya ubwenge kdi musabe n,Imana amahano yagwiriye igihugu cyacu ntazongere ukundi.naho gusaba imbabazi byo birasazwe mumuco ko iyo umuntu wamukoshereje umusaba imbabazi,ufite umutima ubikumvisha.rwase uwakoze icyaha akica umuntu yaba umututsi cg umuhutu nkuko mubivuga agomba gusaba imbabazi.kko iyo usabye imbabazi uruhuka mumutima.nshuti zanyagasani amoko ntanyunguyayo habenamba,reka mbahe urugero:waba uwowiyumva wese iyo warwaye ugakenera guhabwa amaraso kwa muganga( Blood transfusion)wabuzi amaraso bagutera yaratanzwe nande?afite bwokoki? yaba umututsi yaba umuhutu yaba umutwa.icyangombwa nuko akugirira akamaro,ndabasabye rero banyarwanda muve mubyamoko kko ntaho byazatugeza habe namba. murakoze

    • Imana iguhe umugisha muvandi!utanze ikosora nuko mbona benshi bavuniye ibikti mumatwi!!!!!!!!

  • To M Robert, remember Clerks General basic course intake 1 NYAK.

  • Iyo uhinga umurima harimo urwiri ubanza kurukuramo,kuganira kumoko ningombwa!

  • Mu byukuri abahimbye kwita ubututsi,ubutwa,ubuhutu,ubwoko bakabushyira ku ndangamuntu.umugambi war’uwokubuza ubunyarwanda kandi byarakunze kuko abanyarwanda benshi nubu bahitamo kuvuga ko ar’abahutu cyangwa abatutsi aho kuvuga ko ar’abanyarwanda.Kuri njye ndabona ibyiza ar’ugusubira inyuma aho byapfiriye,aho kubeshya abanyarwanda ngo nibabalirane nkuko Yesu yababaliye sibibi aliko buri munyarwanda nabanze abe umunyarwanda hanyuma abone kubabalira.Njye ndavuga ko hari byinshi abanyarwanda batinya kuvuga mu mateka ahubwo ugasanga bafefeka babeshya.Urugero ese u Rwanda rubayeho imyaka ingahe?Ibyo byamoko ntibimaze imyaka 50 gusa kuki se Igihe kinini Ubwami bwabayeho ayo moko atabagaho?cyangwa ngo habeho jenoside?

  • Ariko njye mba numiwe! Aba bagabo bari gucinya inkoro nukuri ngo batabakura ku mugati! Ndahamya ko nyuma yo kuva mu myanya bariho batakongera kuvuga ibi ahubwo bakwicuza icyo babivugiye nyuma yo kujyanwa mu nkiko kubw’ibyaha biyemereye bakoze! Murabona koko ibi aribyo bibabaje abanyarwanda? Twigeze tubwirwa yuko intambara y’amoko n’amasasu zarangiye ubu hariho intambara y’iterambere none nimurebe ibyo mugaruye! Njye ndi nkamwe nababazwa n’abana bagiye kureka amashuri yabo kubera ubudehe mwazanye, nkababazwa n’ibisasu bihitana ubuzima bw’abantu, none muri kongera ibibazo mu bindi! Aka ni akumiro! Kubwanjye, ni leta yasaba abaturage imbabazi mu izina ry’abababanjirije muri ziriya ntebe kuko nta muturage wiremyemo urwango kuri mugenzi we! n’uwemewe gushukwa akabihanirwa nk’uko byakozwe naho uwahagaze mu kuri, akima amatwi abamushukaga abishimirwe aho gusaba imbabazi z’ibyo atakoze. (Ni uko mbyumva)

  • yemwe akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko!!!twaridusigaye twiyumvamo ko turi abanyarda dutinya kuvuga ko kanaka ari umuhutu cy ari tusti!!Abana binyange noneho binyuzemo!!?bavuge ngo nabanyrda bange kwitandukanya none Rucagu arabikozee!!!!!!Ese urubyiruko koko rukomeje gukoreshwa nabanyepolitike!??birababaje cyaneeeeeeeeeeeeee!Media nayo bagiye kuyifashisha nkuko nubundi byamye bigenda!ABAGENOCIDEUR BOSE BAHANIWE IBYO BAKOZE ABANDI TUGAKOMEZA ITERAMBERE BENE DATA!!!!!!IMANA IBE HAFI

  • AMOKO ARIHO KUKO I BURUNDI DUHUJE AMATEKA MU BY’AMOKO KO HO ARIHO KUKI IWACU BAYAKUYEHO ESE UBU SIBO BABANYE NEZA TWE TWISHISHANYA NJYE MBONA AMOKO NTACYO AVUZE, KAYUMBA NA KAREGEYA NINDE UBARUSHA KUBA ABATUTSI NABO SE NI INTERAHAMWE DA UBU SE NTIBAHINDUWE IBIGARASHA MUREKE KUDUKINA KU MUBYIMBA BIZI UMWANA WABUZE ABE BIKOZWE N’IMPANDE ZOMBI! AZASABA NDE IMBABAZI NIYO YABA UMUHUTU NK’UKO BYIFUZWA N’INTORE

  • abashiru ibyo badukoze ntimubizi none ngo dusabe imbabazi ku bwa Rucinyinkoro Rucagu mureke kudufata nk’abana cg abanyamahanga, u Rwanda turarusangiye twese uko tungana

  • Abahutu n’abatutsi bafite icyo bapfa bakagira n’icyo bapfana

    Icyo bapfa, ni ubutegetsi. Icyo bapfana, n’uko ubugezeho wese ashaka kwigizayo undi.

    Rero nitumara kumenya neza icyo bapfa n’icyo bapfana tukabyumvikanaho kandi tukanabishakira igisubizo gikwiye, ahasigaye bo (abahutu n’abatutsi)bazabana mu mahoro.

    Murakoze

  • Ese ba nayguteranya nako ba nyakubahwa kuki amateka muyatangirira hafi? ikigaragara nuko buri wese ahera aho ashaka bitewe nicyo agamije. Muzahere kera kungoma z’abami aho umwami yahagurukiraga kumwana w’umuhutu amujomba inkota. muzahere ahongaho murebe ukuntu higaga umwana w’umututsi gusa ngo kuberako aribo bari bazi ubwenge!! Niba tugomba gusasa inzobe tugomba guhera ku Rwanda rwa Gihanga. ese murabona umututsi waburaye wabaye inshike umuhutu uri kubere rya leta azajya kumushinyagurira ngo aramusaba imbabazi? ese mutekerezako umuhutu wiciwe akaba abona umusirikare wamwiciye agororerwa amarank buri munsi azajya gusaba imbabazi. Rucagu wari ufite interahamwe I Nyamugari azagira ipfunwe rye bwite hanyuma ashake kurigira rusange!? Bampoliki ushaka kuba depite azagira imbabazi rusange?! uwo mwanya w’ubudepite muzawumwime murebeko adahita abivamo. Erega bayobozi mujye mwibuka abandi bayobozi nkamwe bahunze ukuntu bagera hanze bagahindura imvugo. Rucagu muzamukoze muri gereza murebe ibyo ajya kwigisha abagororwa. Ibi byose murimo murata umwanya rwose kuko igihugu cyari kirimo gutera imbere kandi abanyarwanda bafatanya. IMBABAZI NYAZO NI UGUFASHA UMUNYARWANDA KWIGIRA AKARYA AKARYAMA NAHO IBINDI NI IBIGAMBO BY’ABABUZE ICYO BAKORA.

Comments are closed.

en_USEnglish