Mu biganiro ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda mu bihe turimo cyateguwe n’umuryango w’Aba’Jesuites’ mu Rwanda, hagaragajwe ko ipfundo ry’ibibazo byugarije ingo nyinshi zishingwa ubu ari ukuba abajya kubaka imiryango cyane cyane abagabo badategurwa kandi aribo batware b’ingo. Nyamara bashiki babo bo ngo hari uburyo babanza gutegurwamo. Bimwe mu bibazo byagaragajwe birimo gutandukana kw’imiryango, abana […]Irambuye
Bavandimwe dusangiye uru rubuga mbona hari ibibazo bivugirwa hano bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye. Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe. Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite […]Irambuye
Muraho aba nyamakuru b’Umuseke? Mbanje kubashimira ku bwo umurimo mwiza mukora wo kudufasha gutambutsa ibibazo byacu tukagirwa inama n’abantu batandukanye. Nitwa Nadia (Singombwa kuritangaza), mbandikiye ngira ngo inkuru yanjye muyitambutse kuko ndaremerewe pe, nkeneye inama z’abakunzi b’Umuseke cyane cyane abubatse ingo bandusha uburambe. Ikibazo cyanjye giteye gutya: Nashakanye n’umugabo dukundana pe, ntitwari abakire ariko na […]Irambuye
Banza wibaze ngo nzi indimi zingahe? Ese ikinyarwanda cyo wibwira ko uzi ukizi neza koko? Ese wari wagera ahavugirwa indimi nyinshi? Ese ubundi uzi akamaro k’ururimi? Hambere twihaye Miss ntibuka neza, Abanyarwanda turamukwena ngo yavuze igifaransa kibi cyane, ubwakurikiye undi Miss Rwanda nawe turamutwama ngo yanditse nabi igifaransa, uyu munsi ugezweho ni umusore w’imyaka 22 […]Irambuye
Inyandiko ya Aimable Ngendahayo Aimable – Ndi umwe mu bantu banditse basaba ko Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yadufasha igahindura ingingo ya 101 yazitiraga Perezida wacu Paul Kagame kuziyamamaza nyuma ya 2017, ku bwibyo ndashima akazi Inteko yakoze kandi nkasaba ko igihe cya Referandumu gishyirwa hafi tukazatangira umwaka mushya twarayitoye. Ndibuka ukuntu bitari byoroshye kumva ko […]Irambuye
Nyuma y’ubutumwa yatanze abicishije k’Umuseke, umuhinde wifuzaga kongera kumenya amakuru y’inshuti ye ya cyera mu myaka 30 ishize avuga ko ubu yabonye ko iyi nshuti ye ishobora kuba ikiriho. Amakuru yavuye ahatandukanye, amafoto menshi yohererejwe Umuseke ngo agere kuri Sam Bahadur arebe niba uwo ashakisha yaba ari we. Amakuru yagiye ahuzwa maze ifoto imwe yerekwa […]Irambuye
Yandikiye UM– USEKE ati : Amazina yanjye ni Sam, Sam Bahadur, muri Mutarama 2016 nzaba nizihiza isabukuru y’imyaka 56, ubu mfite umugore w’imyaka 52, n’abana babiri, umwe afite imyaka 26, undi afite 24. Mfite ‘doctorate’ mu Cyongereza. Ubu mba New Delhi, ndi umwarimu ukora ibikorwa byo gufasha abantu bababaye, cyane cyane mu gufasha abana bakennye […]Irambuye
Ndi umusore nakundaga kwisohokera nkajya kubyina, umunsi umwe naje kumenyana n’umukobwa mwiza cyane, ambwira ko ari indaya, ariko ubwiza bwe burankurura ntangira kugira igitekerezo cyo kubana na we. Ubucuti bwacu bwarakomeje, anyemerera ko agiye guhinduka, akambera umukunzi bya bindi byose akabivamo, kuko nari namweretse ko nzakora ibishoboka byose nkamuha ibyo azifuza byose. Nari mfite akazi […]Irambuye
Nagiye kubona mbona kuri za WhatsApp ifoto ingezeho, ngo barakodesha inzu y’icyumba kimwe ku 23 000Rwf, ariko ngo ntibashaka umugore cyangwa umukobwa uza kuyituramo!!!! Iri vangura ryanshoboye, ariko si rishya. Nahise mpamagara telephone ziriho, bambwira ko iyi nzu iri Kimisagara ku Ntaraga kandi ko koko nyirayo adashaka umukobwa cyangwa umugore muri icyo cyumba kimwe cye […]Irambuye
Mu Rwanda iyo uvuze ubutinganyi cyangwa uburaya (gucuruza umubiri ugamije inyungu ibarika) nta uba ashaka kubivugaho byinshi ku bigendanye n’amategeko kuko atabihana cyangwa ngo yemere ko bikorwa. Ariko ni ibintu bikorwa ndetse ku rwego rugenda ruzamuka. Uburaya bwo kwicuruza hagamijwe indonke z’amafaranga bamwe babyita ingeso mbi, abandi bakabyita ko ari shitani yasaritse ababukora, gusa hari […]Irambuye