Digiqole ad

Kuki amategeko y’u Rwanda adahana cyangwa ngo yemere uburaya?

 Kuki amategeko y’u Rwanda adahana cyangwa ngo yemere uburaya?

Mu Rwanda iyo uvuze ubutinganyi  cyangwa uburaya (gucuruza umubiri ugamije inyungu ibarika) nta uba ashaka kubivugaho byinshi ku bigendanye n’amategeko kuko atabihana cyangwa ngo yemere ko bikorwa. Ariko ni ibintu bikorwa ndetse ku rwego rugenda ruzamuka.

Uburaya bwo kwicuruza hagamijwe indonke z’amafaranga bamwe babyita ingeso mbi, abandi bakabyita ko ari shitani yasaritse ababukora, gusa hari n’abasigaye babyita umwuga.

Mu myaka nka 30 ishize mu Rwanda iyo abantu babaga bazi ko ari indaya, yabaga ari igicibwa ndetse aho anyuze hose ukabona abantu bamunena,  byari n’igitutsi kwita umuntu ‘Indaya’. Ariko uyu munsi iyi myumvire igenda ihinduka cyane cyane bihereye mu mijyi aho bigaragara ko hari benshi batunzwe n’uburaya.

Ibice bimwe na bimwe by’igihugu mu mujyi usanga bizwiho kubamo benshi batanga izo serivisi nk’ababigize umwuga, kuri utu duce tuba turimo utubari n’amahoteli uhasanga urujya n’uruza rw’abantu, ibyashara ari byose.

Akenshi aha uzahasanga urugomo, ukumva ngo indaya zateje umutekano mucye, abantu barwaniye indaya ariko usibye guhosha aya makimbirane ashingiye kuri ubu bucuruzi ntawe amategeko abiryoza ibyangirikiye kuri iri soko kuko nta mategeko ahana, abuza cyangwa se arengera abakora uburaya ariho mu Rwanda. N’abafungiye ibyaha bikomoka kuri bene ririya soko abenshi nyuma y’igihe gito bararekurwa bagataha.

Uburaya ni ubwa kera cyane nk’uko n’abasoma Bibiliya ngo ibivuga, abagenda za burayi ho babona ko hamwe na hamwe iyi serivisi ifatwa nk’izindi business zose ndetse inatanga umusoro ku bihugu.

Ibi nibyo bituma nibaza ngo ko u Rwanda ari igihugu gifite intego yo kubakira ubukungu kuri Serivisi, ubu zitanga hejuru ya 50% by’umusaruro rusange w’igihugu, kuki uburaya butemerwa n’amategeko ngo bwinjirize igihugu, cyangwa ngo bukurweho ndetse buhanwe n’amategeko niba ntacyo bumaze?

Guverinoma y’u Rwanda ariko n’ubwo itabuhana, ndetse ntinabwemere hari ibikorwa ikora byo gushishikariza abantu kubuvamo dore ko ari n’imwe mu nzira ikwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibitangaza. Hirya no hino mu Rwanda hari amashyirahamwe y’abavuga ko bavuye mu buraya bafashwa kwiga imyuga.

Ibibazo nibaza:

-Umuco utuzirike, igihugu gikomeze gitakaze amafaranga menshi indaya zinjiza ntizisore?

-Ese aho isi igana no guteza imbere ubukungu bitume twemera uburaya nka business nk’izindi nubwo Umuco w’abanyarwanda utabwemera?

Umusomyi

16 Comments

  • Umusoro w’indaya siwo wakiza abanyarwanda ubukene bafite, nkaba numva rero bitaba impamvu yatuma leta yemererera indaya gukora ako kazi nk’umwuga wemewe n’amategeko kugira ngo ibone imisoro. None se RRA (Rwanda revenue authority) izabaha na za EBM (electonic billing machines) kugira ngo batayibeshya imisoro? Ahaaaa, muzasya mvome!!

  • Uwo musoro ndetse waba urimo n’umuvumo. Ahubwo hari ubundi buryo bwiza société nyarwanda ikoresha mukubumbira mu ma coopératives abyara inyungu abahoze muro uwo mwuga biyemeje kuwuvamo no gusubira mubuzima busanzwe. Ibi ndumva ahubwo aribyo twakwifuriza abo bashiki bacu mu kubasubiza agacyiro kabo.

  • ni uko buzana amadevise

  • Dear CHIEF Editor w’Umuseke,

    Ndabona wanditse iyi nkuru usa naho hari icyo ugamije. Ariko reka nkwibarize: “Umukobwa wawe wibyariye ubonye ahindutse indaya akajya yinjiza imisoro muri Leta y’u Rwanda nk’uko ubishaka, urumva byagushimisha????”

    Ese koko ubu turaganahe? Nyagasani aturinde kugira ibitekerezo nk’ibi CHIEF Editor w’umuseke yanditse asaba ko umwuga w’uburaya wakwemerwa mu Rwanda ngo indaya zikajya zinjiza imisoro muri Leta.

    Igihugu gitunzwe n’imisoro yinjizwa n’indaya kiba gifite umuvumo, n’ubwo bamwe muri twe tutabibona.

    • Ariko se urarinda ubaza, uburaya ntibuhari mu rwanda?? buremewe cg ntibwemewe? wabyemera utabyemera, yaba umwana wawe cg undi uburaya burakorwa, kwinjiza imisoro sikibazo kuko nubundi kera habaga imisoro k’umubiri. nimba rero uwucuruza ukunguka kuki utakubaka igihungu cyawe, Ko bandura SIDA leta ikabavuza? si imisoro ikoreshwa?

  • Bavandimwe, uwakumva muvuga ngo nta tegeko rihana indaya riri mu Rwanda, yagira ngo ni byo. U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi buri munyarwanda wese afite uruhare rwo gutunga agatoki yereka police uwakoze icyaha kugira ngo ahanwe kandi tugere ku iterambere nyaryo.

    UBURAYA BURAHANWA MU RWANDA

    hashingiwe ku ngingo ya 204 kugeza ku ya 214 z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
    igisobanuro cy’uburaya :Uburaya ni ukugira umwuga igikorwa cyoguhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n‟umugabo cyangwa umugore.

    uretse ibyo hari n’ibindi bihanwa

    1. Gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya
    igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 3 n’ihazabu ya 500.000 kugeza 2000.000

    2.. Kubangamira igikorwa cyo gufasha kureka uburaya
    igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu ya 500.000 kugeza kuri 1.000.000

    3. Kumenyesha mu matangazo ko ufasha uburaya

    igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu kuva 200.000 kugeza 3.000.000

    4. Kuyobora, gucunga umutungo cyangwa gushora imari mu mazu akorerwamo uburaya

    igifungo gishobora kugera ku myaka 7 hageretseho n’ihazabu

    5. Kugabana ibikomoka ku buraya

    igifungo kuva ku mezi 6 kugezaq ku mwaka 1 n’ihazabu kuva 200.000 kugeza 1.000.000

    6. Kubona umugabane ku biturutse ku buraya bw‟umwana

    igifungo gishobora kugeza ku myaka 7 n’ihazabu igeretseho

    7. Gutanga ahantu ho gukorera uburaya

    umwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu igeretseho

    ….

    mutungire agatoki polisi mwicungire umutekano naho ubundi mbisubiremo, igihugu cyacu kigendera ku mategeko rwose kandi uburaya burahanwa.

  • Nta ndaya iba mu Rwanda, hari abacuruzi bamwe nabamwe bacuruza byeri ibindi nabyo bagacuruuza byose munyungu z’akabari.

    • ni ibibazo kabisa

      • wowe wiyise MC urabeshye cyane ntategeko rihana indayi murwanda rihari ahubwo hari amategeko ahana umugabo cyangwa umugore wubatse ufitanye isezerano uca inyuma uwo bashakanye ntabwo arindayi zigurisha bavuga

  • @mc wabeshye none se ninde uyobewe ko muma loge yose hakorerwa ibintu nki byo

  • Muraho bavandimwe ese nubwo ntazi amategeko noneho ajyanye nibyo byuburaya ariko ko mbona yashyizeho itegeko mugitabo cyamategeko aho kugirango tumunyomoze ko yatweretse aho tubishakira mwatweretse namwe aho mwabikuye ko bidahanirwa tukava murngabangabo.

  • Bavandimwe , Nababwiye ko icyaha cy’uburaya gihanwa mbona mutabyemeye, none nagira ngo mbahe aho mwabikura, aho kuba mu gihirahiro.
    Ayo mategeko yasohotse mu igazeti ya leta no idasanzwe yo kuwa 14/06/2012,
    Asohoka mu Itegeko Ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012, rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
    Guhera ku rupapuro rwa 202 kugeza 238.
     Akiciro ka mbere: bavugamo uburaya, ibitegekwa ukora uburaya n’ibihano mu gihe bitubahirijwe
     Akiciro ka 2: gushora mu buraya
     Akiciro ka 3: guhahisha uburaya
     Akiciro ka 4: impamvu nkomezacyaha ku cyaha gifitanye isano n’uburaya
    Mbashimiye uburyo murabisoma kandi mugire ibihe byiza.

  • MC yakoze, ahubwo inkuru yo ntacyo yatuzaniye.Editer natubarize abayobozi, niba RRA yakwemera uwo musoro, ibaze Polisi impamvu indaya zidahanwa cg ngo lodge zifungwe, babaze Inteko y’umuco icyo ibivugaho.
    Ese ko ayo mategeko ahari, kuki atubahirizwa? Imbogamizi ni izihe? Iyi topic ni nziza, ifite byinshi byo kuganirwaho. Ikiriho cyo indaya zirahari ariko ntizamaganwa ngo zihanwe, cg se ngo zemerwe zisore

  • ILLUMINATE(666), abamera Yesu nimuze twamagane illuminate in the name of Yesu.

  • Editor yaduhaye inkuru nziza nanjye ndumva indaya zasora kuko zinjiza amafaranga menshi kdi mu gihe gito. siniyumvisha ukuntu umuntu ucuruza imbuto winjiza igihumbi kumunsi asora naho uwinjiza 50000 ntacyo yashoye ntasore. njye ndabona ari nayo mpamvu usigaye ubona abakobwa benshi baritabiye uno mwuga ari abanyeshuri ari nizindi mburamukoro zose. niba batabahagaritse nibabace imisoro ikakaye wenda babivamo. thanks editor

  • ntukite abantu imbura mukoro washatse akazi wabaha barakananirwa
    ahubwo ndiwiwe mwafungura inzu yindaya

    nabagabo bajya kubandi maze bagasora igihugu kigatera imbere ntagira abafata abakobwa kungufu mbese bakanapimwa buli mezi atatu
    bakavakumuhanda babandi babafata kungufu ntibizongere

Comments are closed.

en_USEnglish