Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mumfashe mumpe inama ku kibazo kinkomereye mu rugo rwanjye. Ndi umubyeyi mfite abana b’inkurikirane 8, umukuru muri bo, ni imfura yanjye y’umukobwa yabyariye mu rugo, ariko imyitwarire ye igiye gutuma nsenya. Ikibazo cy’iwanjye cyatangiye umukobwa wanjye aho yakoraga muri restora yabyaranye n’umuhungu udafite amikoro ahagije, yanga umwana bituma twiyemeza […]Irambuye
Ku bayobozi b’urubuga Umuseke, nkunda cyane urubuga rwanyu, nkunda ko muha abantu umwanya bakabagezaho ibibazo byabo biri familiales n’ibindi nkabona ko hari n’ababagira inama zifatika cyane bikanshimisha. Ubu nanjye mbandikiye kugira ngo inyandiko yanjye muyitambutse kuko ndagisha inama ku kibazo mbona kinkomereye kandi nabonye hari abantu batanga inama zifatika kuri uru rubuga. Nizeye ko muyitambutsa. […]Irambuye
(Iyi ni inyandiko uwitwa JMV B.Mugabo yoherereje Umuseke) Muraho neza abasoma Umuseke, Nabyutse nsoma igitekerezo cy’umuvandimwe Paul Gahigi wifuza ko duhindura itegeko Nshinga tukagumana Paul Kagame. Ndashimira by’umwihariko Perezida wacu dukunda cyane Paul Kagame wavuze ati ‘abantu nibajye impaka zubaka kuri ibi nanjye ndebe uruhande rufite ingingo zemeza’. Niyo mpamvu nanjye ngira ngo ntange igitekerezo […]Irambuye
(Iyi ni inyandiko uwitwa Paul Gahigi, @gahigip , yoherereje Ikinyamakuru Umuseke) Bwana Muyobozi w’ikinyamakuru Umuseke dukunda muraho neza, iki ni igitekerezo cy’umusomyi twifuje ko twasangiza abasomyi b’umuseke mu rwego rwo gutanga ibitekerezo byacu ku itegeko-Nshinga. Nimubona ari ngongwa muragitambutsa. Murakoze. ABANYARWANDA TWAGIRA IGIHOMBO INGINGO YA 101 IDAHINDUTSE NGO PRESIDENT PAUL KAGAME AKOMEZE ATUYOBORE. Mu mwiherero […]Irambuye
Muraho murakomeye basomyi ba Umuseke, ndi umusore ukiri ingaragu, ndagira ngo mbasangize inkuru yambayeho mumfashe kumpa inama nanjye mbone uko nabyitwaramo. Nakundanye n’umukobwa kuva mu mashuri abanza, bimwe by’abana turiga turangiza abanza, maze tujya kwiga mu mashuri yisumbuye. Ntitwagize amahirwe yo kwiga ku bigo by’amashuri bimwe, inshiti yanjye yize mu cyaro arangiza icyiciro rusange cy’amashuri […]Irambuye
Muraho neza, Ndi umubyeyi w’imyaka 53, hashize imyaka micye ntangiye kubona ko ikibazo cy’abana baterana inda bikaba ngombwa ko bashyingirwa imburagihe cyangwa batarabitegayije kigenda gifata indi ntera mu Rwanda, bimaze kugera iwanjye nifuje gusangiza urundi urubyiruko inama nagiraga umuhungu wanjye na mbere y’uko ibi bimubaho ngo nibura rugire icyo ruhindura. Mbere numvaga ari ikibazo koko, […]Irambuye
Bavandimwe basomyi ba Umuseke, ndi umugabo mbyaye rimwe, ndi kavukire i Kigali ndabagisha inama ku kibazo mfite gikomeye. Nabanye n’umugore wanjye nta sezerano dufite ariko icyo gihe byari byiza, namuteye inda tubyarana umwana w’umuhungu, ubu afite imyaka 8, kuko nafunzwe afite umwaka umwe. Mu by’ukuri ifungwa ryanjye ryatewe (n’amateka twanyizemo, abantu bambeshyeye ko nagize uruhare […]Irambuye
Ejo bundi nagiye kumva numva umugabo ufite za ndangururamajwi agenda asaba abantu kuza kwitabira inama ya Meya yari bube sa munani. Ubwo uwo mugabo yabisaba abaturage, hari nka sa moya zirenzeho iminota mike, mu gitondo cya kare. Igihe cy’inama kigeze nayigiyemo ndicara, ndeba ukuntu abaturage baza urusorongo nibaza ikibitera nsanga impamvu ari uko baba batungujwe […]Irambuye
Ndi umuhungu w’imyaka 30, nakundanye n’umukobwa w’Umurundikazi tumenyaniye kuri Internet, tumara igihe kinini twitana cheri na chouchoue, nyuma tuza kwemerenya ko ubucuti bwacu buzagera kure tukaba twanabana. Uyu mukobwa twamaranye imyaka itatu, tuza guhana nomero nkajya muhamagara na we akampamagara, mbese naramaze kumva ko nta wundi mukobwa ngomba gutaho umwanya. Mu minsi mike ishize, yansabye […]Irambuye
Ubwo nahuraga n’umwe mu bafite ubumuga, twaraganiriye ansaba ko nazamufasha kwihanangiriza abagifitiye urwikekwe abafite ubumuga. Hari mu cyumweru gishize ubwo nari mu kazi hanyuma umwe mu bafite ubumuga ansaba kuza kunshyira ku ruhande akambwira ikimuri ku mutima akazi karangiye. Naramwereye ariko nsigarana amatsiko yo kuza kumva icyo ambwira. Akazi nkarangije mbere y’uko ntaha nibutse ko […]Irambuye