Digiqole ad

Umuhinde arashakisha umunyarwandakazi wamubereye urukundo rwa mbere mu myaka 31 ishize

 Umuhinde arashakisha umunyarwandakazi wamubereye urukundo rwa mbere mu myaka 31 ishize

Yandikiye UM– USEKE ati :

Amazina yanjye ni Sam, Sam Bahadur, muri Mutarama 2016 nzaba nizihiza isabukuru y’imyaka 56, ubu mfite umugore w’imyaka 52, n’abana babiri, umwe afite imyaka 26, undi afite 24. Mfite ‘doctorate’ mu Cyongereza.

Ubu mba New Delhi, ndi umwarimu ukora ibikorwa byo gufasha abantu bababaye, cyane cyane mu gufasha abana bakennye kubona uburezi.

Sam Bahadur ubu afite imyaka 56 yari mu Rwanda mu gihe cy'ubusore bwe ahakunda umunyarwandakazi n'ubu akibuka akaba ari gushakisha
Sam Bahadur ubu afite imyaka 56 yari mu Rwanda mu gihe cy’ubusore bwe ahakunda umunyarwandakazi n’ubu akibuka akaba ari gushakisha

Nabaye i Kigali mu 1984, nkorera ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndashakisha inshuti yanjye ya kera mfata nk’urukundo rwanjye rwa mbere; izina rye ryari Faina; yari afite umwana w’umwaka umwe yabyaranye na Verma (umucuruzi wari uzwi cyane i Kigali), gusa ntiyari umugore we wemewe n’amategeko.

Mu nyandiko y’icyongereza akomeza agira ati: “Amazina ye yose ni Fainataise Mbaragijubutatu, gusa twakundaga kumwita Faina, umwana yari afite ni uw’Umuhinde witwa Raj Verma, nyiri Ets Verma. Faina ni we wanyibwiriye ko umwana we yamubyaranye na Verma. Ako kana kari akamarayika keza cyane k’agakobwa. Mu mumboneye rwose nazaza kumusura, yari inshuti yanjye ikomeye cyane.

Faina yakoreraga Ets Verma muri icyo gihe, Sinzi niba nyuma yaraje kurokoka Jenoside (yakorewe Abatutsi) cyangwa yaramuhitanye. Wenda mushobora kumfasha nshuti. Imana ibahe umugisha.

Faina yari Umwislamu, ntabwo nibuka abo mu muryango we cyangwa inshuti ze, uretse nk’izina rimwe rimwe ngenda nibuka mu bari inshuti ze za hafi. Faina abaye yararokotse ubu yaba afite imyaka 56, umukobwa we wari ufite isura y’Abahinde ubu yaba afite 31.

Faina yabaga hafi ya Stade, niba nibuka neza niyo Stade yonyine yabaga muri Kigali muri iyo minsi, wenda aya makuru yabafasha mu kumfasha kumushaka; yakundaga kujya ku Iposita buri munsi gufata inzandiko,…kandi yari ahafite inshuti nyinshi, nizeye ko yarokotse Jenoside. Amen!

Muri Mutarama 1985, naje guhabwa izindi nshingano i Nanyuki muri Kenya; ni uko navuye mu Rwanda. Ariko nari narinjiye mu rukundo rukomeye na Faina.

Nyuma sinongeye kubona amahirwe yo kugaruka i Kigali, nakomeje gukorera UNHCR muri Kenya na Tanzania. Ariko narimo nteganya, ndetse nzigama amafaranga ngo nzashyingiranwe na Faina, hagati aho hajemo Jenoside ibintu byose birapfa. Mbere y’uko mfa, ndashaka kumubona niba akiri muzima.

Nyuma ya Jenoside Raj Verma (wabyaranye na Faina) yimukiye muri Uganda, n’ubu niho akiri, ndetse yashyingiranywe n’undi mugore. Ets Verma iri mu Rwanda ubu ishobora kuba icungwa n’undi muntu.

Umugore wa mbere wa Verma yapfuye yiyahuye akimara kumenya iby’uwo mwana umugabo we yabyaranye n’umugore w’Umunyafurika.

Verma yari Umuhinde muri icyo gihe wari uzwi cyane muri Kigali kuko yari akize muri iyo myaka.

Mumfashije kumenya amakuru ya Faina n’umwana we ngasanga ari bazima, nahita nza mu Rwanda nkaba ariho mba, oooh ndabyibutse umwana we bakundaga kumwita Fairy.

Hari inshuti yanjye iba Goma, muri DR Congo yanyemereye ko yambonera ifoto ya Faina ariko ntarayimpa.

 

Sam ngo akunda u Rwanda byihariye

By’umwihariko nkunda u Rwanda kuva na kera rwari nka Paradizo nto. Nkumbuye Ruhengeri, Gisenyi, cyane cyane na Kigali, n’utuntu batekera ku mihanda mu nkengero z’umujyi. Ni ahantu numva ntifuza kuva, nkazanahapfira kuko ni mu rugo nubwo nahamaze igihe gito.

Jenoside yatumye mbura buri kimwe, hafi inshuti zose, nabuze Isi yanjye, n’ubu ndacyaririra u Rwanda.

Gusa, ubu nishimira ko rwazutse rukaba rurimo kuzamuka cyane, ndabikurikirana mu makuru no kuri internet… Abanyarwanda mufite amahirwe yo kuvukira mu gihugu kigaragara nk’urubuto rwa Apple mu maso ya benshi.

Uwabona amakuru kuri Faina mfata nk’urukundo rwanjye rwa mbere yakora ibishoboka akangeraho, niyo yaba ari umwana we gusa byanzana mu Rwanda kumusura.

 

NB: Uwabona amakuru kuri Faina cyangwa umwana we yakwandikira Umuseke kuri   [email protected]  amakuru agahabwa Sam Bahadur

UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Ese mu buhinde habayo muriture cg nyirantare? Ubwo uwo mugabo yari yasinze ibiki?

    • Ahubwo wowe wasinze ibiki umuntu yibutse amateka yakera none agize mutual support none ngo yasinze, wowe niba nta kamere muntu ugira ukeka ko n’abandi bateye nkawe, just think twice, unless you’re a stubborn.

      • wowe chantal ntacyo mfa nawe ngo nkusubize nabi. arıko murı kamere muntu habamo no gushyıra mugacıro.

        • Iyi njajwa ra? Uyu muhinde nimfura

  • Ahubwo se mubuhinde nta bigo byakira abarwayi bo mumutwe nako ababana n’ubumuga bwo mubwonko bihaba ngo byakire uyu mugabo?! Arahaze none ari kuturukira sha!

  • Faina yari azwicyane mu mugi wa Kigali nkumugore mwiza cyane nyuma ya Verma yashakanye numwarabu witwa Hardy wabaga mu Rwanda nawe Hardy ubu aba Imombasa uyu muhinde yashaka Hardy niwe wamuha amakuru

  • Ibi nibyo byitwa mid-age crisis cyangwa retour d’ age. Si ubusazi cg uburwayi nk’ uko bamwe babyita.

  • Ayiga mana weeee uraho cheri, iyo myaka sinkiyifite kuko nariyuburuye, uzaze undebe peace.

    • Hahahah you re funny!

  • Faina aba mubufaransa numukire .

    • Nibyo ntaho ubeshye .Faina njye yari inshuti yumuryango .turanamugira mu mafoto iwacu.nibyo koko asigaye aba mu Bufaransa

  • My God!umu vieux amapenzi yamubyukanye mba ndoga Rwanyonga!Nyabuna nimutabare mushake Faina!Njye uwo nzi aracyari inkumi ntiyaba ari uwo.

  • Ariko abagabo ni ubwoko bundi pe! Ubwo se ko ashaje yishakira Faina uwo mugorwe babanaga yashajishije akaba amubyayemo babiri we azamuta,azamutungana na Faina se n’aba amubonye bizagenda gute? Kuko rwose urabyumva ko amubonye gahunda nta yindi ari ukwibanira. Sha abagabo nta dini kweli

  • Jyewe iyi nkuru inteye emotion kuko ibi ntawe bitabaho keretse utazi gukunda. Uyu muntu uvuga ngo Faina aba mu Bufaransa yahuza bene wabo wa Faina n’umuseke ndetse byaba ngombwa akanagurirwa agacupa.

  • Olalal nukuri wowe ututse uyu mugabo nawe siwowe.Biriya ntawe bitabaho, gukumbura umuntu.ahubwo uriya uvuzeko aba Muri France yabahuza via Umuseke, cg she uriya uvuze ko yashakanye na Hardi.kko ndabona amuzi kbsa mumufashe.

    Emotion ziramfashe nanjye kbsa!

  • Ahubwo ashyireho Nr ze kuberako Faina asoma umuseke,maze we azamwihamagarire ,simvuze abaziyitirira Faina . Icyo nzi nuko atakiba mu Rwanda .

  • niba iyi nkuru atari impimbano uyu muhinde ni umuteka mutwe wambere none se ko numva uwo faina yabyaranye na verma akaba azi aho verma aba yahamagaye verma ko ari na mwene wabo akamubaza aho faina aherereye
    ahubwo muri iyi nkuru nge numvise yashakaga kutubwira biography ya verma

    • “biograph “ Oya ahubwo afite ibyo bapfa by` imitungo arimo kumusebya bikabije , nk` umugabo utazi agaciro k` ikiremwa muntu wataye umwana weeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      A

  • comments zabamwe zirasekeje kweli,ngo yankweye iki???
    Gusa sizo nshaka kuvugaho ndashaka guha amakuru uyu muhinde,Raj Verma aracyakorera mu rwanda na ets ye irahari.
    so yumva hari icyo Verma yamufasha mukubona Faina nazamuha numero ye akamuhamagara.Thanks

  • Faina Schwarz aba Perpignan muri France yamubona kuko ari kuri facebook

    • Mpise mureba kuri FBK ariho kandi ni mwiza diii. Umuhinde afite raison

    • Dore uwavuze ukuri ni Kigozi, Faina Schwarz aba Perpignan muri France yamubona kuko ari kuri facebook

  • uyu sam mumubwire ko Faina aba muri canada ubungubu niho atuye we na mukuru we

  • njye ndamuzi yaratuye i nyamirambo inyuma yo kwa kadafi.

  • umuhinde ahaze itabi ry’irigoyi
    none yaswingaraye

  • Faina ntiyegeze ashakwa na Haridi wowe wibeshye haridi yashakanye na Josee ubu uba france nyuma ye ashaka alphonsine uba nawe aba UK faina nanjye ndamuzi yaragaca mu bwiza ariko niba akiriho niyibuke uwo musaza buriya wabona anasaze cyangwa akiyahura abahinde niba fake cyane naho verma ntiyamubona aba yirira utwana kampala

  • Uyu mugore nikimenywa na bose ko numva abarizwa ahantu henshi c France, Tanzaniye Canada umuhinde aracyafite urugendo gusa yibutse gukinga bukeye
    Ngayo nguko

  • ndumva bikaze

  • biriya bibaho cyane kandi birumvikana hari emission yitwa Toute une histoire ijya itambuka habamo inkuru nyinshi zitandukanye ariko nigeze gukurikira neza neza isa niy’uwo mugabo. umugore niwe wagiriyeinama umugabo we ngo ashake uwo mu sweetheart we bahure baganire imiryango imenyane kandi byarabaye ubwo babisubiragamo batanga temoignages.Abo bavuga batyo rero sinzi uko bateye kuko gukunda umuntu mugatana mutanganye ningombwa ko uora wibaza amaherezo ye uko byagenze, singombwa ko aba ari gender oppose kandi nuko ari we wabishyize ahabona hari benshi babigeraho , ksndi ntimugirengo umuryango we ntubizi hari nubwo abana be numugore we bamuhaye ama idees. Umuseke ndumva wabonye quelques traces bamufashe.

    • Muraho, uyu muhinde ntakibazo afite gusa aribuka umukunzi we wo hambere ibyo ni ibintu bibaho cyanee !!!. Faina ndamuzi cyane kuva turi abana, twari duturanye n’iwabo. Yitwa Faina MURAGIJEUBUTATU, iwabo bari batuye i Kanombe, Busanza-Karama, Nyina akaba Yaritwaga NYIRAMARI we (Nyina) yazize Genocide na bamwe bo mumuryango we. Andi makuru ya faina na famille ye arenze uwo muhinde azanshake nyamuhe.

  • 1) Iyi nkuru ishobora kuba ari impimbano umuseke washyize ku rubuga ngo yumve icyo abantu bayivugaho.

    2) Iyi nkuru iramutse ariyo nyabyo atari impimbano, uriya muhinde yaba afite ikibazo kindi atari muzima. N’ubwo nabonye bamwe banditse hano bavuga ko ngo ibyo bibaho ngo ni ibyo bita “Retour d’Age” ariko uko tubizi ntabwo kiriya ari ikimenyetso cya “retour d’âge”. Turamutse twitabaje na “Psycologues” ntabwo bakwemeza ko kiriya ari ikimenyetso cya “retour d’âge”.

    Uyu muhinde avuga ko afite umugore we (w’umuhindekazi) ubu ufite imyaka 52. Yanatubwiye ko Umugore wa Verma yiyahuye amaze kumenya ko umugabo we yabyaranye n’umunyarwandakazi (umwiraburakazi), kandi koko birazwi ko abahinde batajya bashyingiranwa n’abagore b;abiraburakazi. Bagira ivangura cyane rishingiye ku ruhu. Uzarebe, abahinde babaye mu Rwanda kuva kera ku ngoma y’umwami Musinga, ariko kugeza n’ubu ntabwo wabona umuhinde washyingiranwe n’umunyarwandakazi ngo amugire umugore we byemewe n’amategeko. Abahinde bashobora gusa kugira inshoreke z’abanyarwandakazi, ariko ntabwo batinyuka kuzigira abagore mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Niba se uriya muhinde akumbuye Faina, yagera naho abishyira ku mugaragaro (ku karubanda) isi yose ikabimenya kandi umugore we bashyingiranywe atubwira ko bakiri kumwe ndetse n’abana babo babiri. bakaba babana neza aho iwabo mu Buhinde?. Keretse umurwayi cyangwa umunyamusozi niwe wakora ibyo.Umuntu wize unatubwira ko afite PhD,ntabwo yagira imyitwarire nk’iyi ari muzima.

  • Uyu muhinde najye kuri Facebook aramubona, uwitwa Kigozi yatanze amakuru ariyo. Gusa ni mwiza cyane kandi aracyari jeune.

  • Muri iyi nkuru uriya muhinde muhimbano jye niko nabibonye ntimubindenganyirize, yaribeshye ntabwo Faina yigeze aba umuyisilamukazi. Nyina wa Faina yabyaye mushiki wanjye muri batisimu ndumva my bamuzi nanjye ndimo. Gusa yarashaje ntabwi agitemba itoto.

  • Ariko rero gushakish umuntu birasanzwe uretse twe abanyarwanda dushobora guhisha sentiments abandi siko bameze
    Ikibabaje ni uko wumva afit undi mugore ukibaza impamvu ashakish undi

  • umuzi amubwire ajye guhagira i new delhi
    ntabwo umuhinde ya shaka umunyafricakazi ntabwo byaba baho,nabantu babi cynae bikabije

  • ibi byo kwibaza ibitatureba nibyo bituma abanyarwanda badatera imbere kuko duhora dushaka kwinjira mubuzima bwabandi gusa kd bidutesha igihe kureba cg kwinjira cyane mubitatureba pls ndabasabye umuntu yabayoboje uwumva haricyo yamumarira yamufasha naho utagifite yicecekere niwe uzi impamvu ari kumushakisha ok

  • Hahaaaa, Faina uwo niwe wakwigishije uko barongora, urangije uramuta wigira kenya, Tanzania, India none ubonye ushaje uramwibuka !? Ubu se

    Ubwo ufite impamvu zawe, si gusa kuko ntibisanzwe ko umuhinde yakunda umukobwa w’ umwirabura…Dore muraza mu bihugu by’ Africa mukahavana ubukire mutari buzigere mubona iwanyu, mugatera abangavu inda, mugacaho mwihuta, ariko ntawe ushobora kwemera ngo arere bene abo bana !

    Muzabeshye abahinde benewanyu, twe tubazi nk’ubwoko bugira ivangura rishingiye ku ruhu

  • umuhinde ni mumushakire uwomukecuru dore nawe yisaziye.

Comments are closed.

en_USEnglish