Digiqole ad

Kigali: Ivangura!! Ntibashaka umugore cg umukobwa mu nzu bakodesha

 Kigali: Ivangura!! Ntibashaka umugore cg umukobwa mu nzu bakodesha

Itangazo ba nyiri icyumba bashyize ahagaragara

Nagiye kubona mbona kuri za WhatsApp ifoto ingezeho, ngo barakodesha inzu y’icyumba kimwe ku 23 000Rwf, ariko ngo ntibashaka umugore cyangwa umukobwa uza kuyituramo!!!! Iri vangura ryanshoboye, ariko si rishya.

Itangazo ba nyiri icyumba bashyize ahagaragara
Itangazo ba nyiri icyumba bashyize ahagaragara

Nahise mpamagara telephone ziriho, bambwira ko iyi nzu iri Kimisagara ku Ntaraga kandi ko koko nyirayo adashaka umukobwa cyangwa umugore muri icyo cyumba kimwe cye ashaka gukodesha.

Nagize utubazo twinshi dushingiye ku burenganzira bw’umuntu ku mutungo we n’uburenganzira bw’umuntu gutura aho ashaka no kutimwa icyo aricyo cyose hashingiwe ku gutsina, uruhu cyangwa aho akomoka.

Gusa nanzuye ko iri ari ivangura rikabije, kabone nubwo inzu yaba ari iyawe 100% ukaba ndetse wemerewe kuyikodesha abo ushatse, ariko nta na rimwe umuntu akwiye gukoresha ivangura rishingiye ku gitsina ngo igice kimwe ukime iyo nzu.

Ushobora kwima inzu umuntu runaka (ukodesha) bitewe n’uko umuzi, ko yangije iyo kwakanaka, ko yambuye aho yabaga mbere, ko agira ingeso mbi zagira ingaruka ku nzu yawe cyangwa aho iri cyangwa ku baturanyi. Ariko ni ivangura rikomeye cyane gufata igice kimwe cy’abantu ukavuga ngo iyi nzu irakodeshwa ariko bano ntabwo nayibaha.

Byanyibukije ko hari abandi bantu bakodesha amazu i Kigali  nabo babikora nubwo bwose batabishyira ku itangazo nk’uyu ukodesha icyumba cye ku Kimisagara.

Hamwe na hamwe usanga ba nyiri amazu bavuga ngo umugore ufite abana simuha inzu yanjye….ibintu nk’ibyo by’ivangura rishingiye ku gitsina.

Ibi bigaragaza ko hakiri benshi bagifite imyumire yo hasi cyane nubwo bwose abanyarwanda ibya ‘gender’ duhora tubiririmba ku maradio, mu Nteko, HeForShe n’ibindi….

Ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda bose bavukana kandi bakomeza kugira ubwisanzure n’uburenganzira bingana. Ko Ivangura iryo ari ryo ryose (n’irishingiye ku gitsina) ribujijwe kandi rihanwa n’amategeko.

Ivangura nk’iri ni iryo kwamaganwa n’abarifite mu mitima no mu nzu zabo bakabimenya!

Iyi ni inyandiko y’Umusomyi w’Umuseke

28 Comments

  • Nketekereza ko Iyinkuru ntabunyamwuga buyigaragaramo, mbere yokwihutira Kuvugango nivangura Kuki utabajije nyirayo impamvu adashaka abakobwa nabagore? hari aho wandiste ngo wanzuyeko? ntekereza ko atarinshingano zumunyamakuru gufata umwanzuro. wandika ibintu uko wabibonye ukavugusha abobirebabose nimpamvu yamuteye gukora guryo ubundi abasomyi akaba aribo bafata umwanzuro.

    jyendabona warafashe ibintu bidakomeye ukaba ushaka kubihindura byaciste ujyendeye kumitekerereze yawe ntimugakunde gushyushya imitwe yabantu, bishobora guteza umwukamubi mubasomyi,

    Kandi ntago uri umucamanza wogufata umwanzoro wibyo wabonye.

  • ARIKO BIROROSHYE. CYANE CYANE KO UMUNTU ASHOBORA KUJYA AHANDI HENSHI BASHOBORA KUMWAKIRA…

  • Byari kurushaho kuba byiza iyo umusobanuza n’impamvu kuko wasanga muri urwo rugo harimo ibyabangamira bamutima w’urugo bityo agahitamo kutahabashyira.

  • Njye ndashima uyu musomyi wanditse ibyo yabonye, nkanenga abavuga ngo nta vangura ririrmo. Ni uko maybe batakorerwa iri vangura.

    Ibi ni ibintu bibaho cyane, njye ntuye i Musanze ariko nabanje kuba i Kigali aha hose narabihabonye aho ujya gukodesha inzu bakakubwira ngo ntabwo bashaka abakobwa babateza ibibazo ndetse maze kwimaria no kubyara hari aho batwimye inzu ngo kuko dufite abana babiri ngo byakwangiza inzu yabo.

    Ibi rero nabyo nta gitangaje ko ariko bimeze, nonese ni izihe mpamvu zifatika wakwima umugore cg umukobwa inzu ukayiha umusore? Kuko inaganitse mu biti se ngo umugore atabasha kurira? Kuko nta mutekano uhari se ngo umugabo azabasha kurwana? Ni izihe nzu muzi zagenewe guturwamo abagore cg abakobwa gusa cg abagabo gusa?

    Ibi ni ibintu bibabaje kandi koko bigaragaza imyumvire y’abanyarwanda bamwe barimo n’abo ndi kubona hano. Impamvu iyo ariyo yose yaba ari nto cyane ku buryo yaba ikumira umugore cg umukobwa kuba mu nzu runaka.

    Icyakoza bagore namwe bakobwa bijye biduteramo ubushake no gukora cyane kugira ngo tugire izacu nzu.

    Iri ni ivangura ahubwo rikabije cyane

  • hhhhhh,yewe urasekeje pe!wakamubajije icyabimuteye kuko ushobora gusanga afite impamvu bwite kandi ifite ishingiro!ubwo se niba Nyirurugo yifitiye umugabo w umuhehesi uragirango amugemurire?

    • @Nodded : You sound cheap minded, if you can’t defend this segregation just don’t say a thing.

      This is a sad think that MIGEPROF should take action on!

  • Ikibazo kumuntu wanditse iyi nkuru,ko hari aho ujya gushaka ubwiherero ugasanga kumuryango banditseho Gabo cg Gole(igitsina gabo cg igitsina gore)ese aho abo bo ntibavangura ra?!,kubwange kumva ngo umuntu ntashaka igitsina runaka n,uburenagnzira bwe,none niba nikundira inkumi nkaba mbona byazantera ibishuko ejo ugasanga nabirayemo uragirango mbigenze nte?cg n,ibindi bijya gusa n,ibyo,kdi hari n,izindi mpamvu nyinshi rwose,ahubwo rero abantu ivangura ryasagutse ibyabo byose n,ivangura,ashobora no kugukopesha amafranga utayamuha ati ugira ivangura,ahubwo rwose uyu muntu akwiye amasengesho bakamukorera delivelence

  • Nongere ngaruke kuri uyu muntu wanditse iyi nkuru n,abamushyigikiye,ndagirango mbabwire ko uretse no mu Rwanda no mubindi bihugu ibyo babikora kuko baba bafite uburenganzira kumitungo cg amazu yabo,haraho uzajya kwaka akazi bakubwire bati dushaka umugore cg bati dushaka umuntu w,i geant,umuntu ukunda guseka n,ibindi,haraho uzajya gukodesha inzu babanze bakubaze igihugu uturukamo,nibarangiza bakubwire ngo inzu ntayo,nkeka ibyo mwita ivangura aho utazabisanga ari mw,ijuru honyine,ariko naho sindi sure,ahubwo rwose mufite ikibazo kitoroshye

  • niko bitangira uyu LANDLORD nuwo kwamaganwa kuko niba arin’umugabo yabyawe numugore tuuuuuu.

    nanyina n’umutegarugori , numugorewe n’umutegarugori , nanyirasenge n’umutegarugori nabashikibe n’bategarugori. so nwima icumbi umutegarugori n’uhemuka cyanee.

    • mpamya ko umuntu agira nyina umwe, nta wabyawe n’abagore benshi!

  • Njye ndemeranya n umwanditsi w iyi nkuru!mwebwe muri kumunenga wasanga bitarababaho cg ngo bibe ku banyu!icyo yashingiyeho nuko impamvu yo kwimwa inzu ari ukubera ko ari igitsina gore gusa nta mpamvu yindi utabonamo ivangura sinzi icyo ashingiraho. Mukunda gutanga comments mugaya gusa muvuga ubusa, ngo si ubunyamwuga,….ushobora guhakana uvuga uko ubyumva utarinze gutukana ngo umuntu afite ikibazo!

  • Ariko mujye mureba aho ibibazo biri kuko hatabuze mureke kubishakira aho bitari. ubu se uyobewe ko umuntu akodesha uwo ashatse ninde? ubu se muyobewe ko hari n’abadashobora gukodesha abantu bafite imiryango?

    Biriya ni uburenganzira bwa nyir’inzu nta vangura ririmo. Ariko ubundi uriya munyakuru usibye ko n’inkuru ye ibuzemo ubunyamwuga ashobora kuba atazi ivangura icyo ari cyo. Ivangura ni ugufata ikintu cyangwa service abantu bose bafiteho uburenganzira bungana ukabigenera bamwe abandi ukabaheza.

    Ntabwo rero abantu bose bafite uburenganzira kuri iriya nzu umuntu yishakiye mu maboko ye.

    None se ariya mashuri y’abakobwa yanga ko hari umuhungu wigamo kuki mutayarega ivangura ?

    Mujye mumenya gutara no gutegura inkuru.

    Noneho aza

  • iwacu si ibisanzwe umukobwa kwibana. tumenyereye ko umukobwa ava iwabo ajya kumugabo. wasanga nyirinzu ari umukristu atinya ko yakodesha inzu ye kubakobwa bicuruza. mwakagombye kwanza kumubaza impamvu

  • iri ntabwo ari ivangura plz , mutandukanye kuba umuntu afite inzu abona kuyishyiramo abantu runaka byamwangiriza imishinga ye , hanyuma agasobanurira abaclient be ko categories izi n’izi ataziha service , ibyo ni uburenganzira bwe bitewe nuko yifuza gukoresha umutungo we bwite , bibangamiy iki ko inzu y’umuntu atari ivuriro cyangwa ngo ibe Ahantu hagomba guhurira abantu benshi . icyakora abishyize kuri public oriented services byaba ari ikibazo nko kuri restaurent , akabali cyangwa ivuriro.

  • Abanyamakururyita bacu bakwiye guhabwa amahugurwa kuko icyo itegeko ryita ivangura ni ukubuza umuntu amahirwe cyangwa uburenganzira abandi babona muri rusange ayo mahirwe akayimwa kubera igitsina cye , ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa imyemerere ye cyangwa ibitekerezo bya politique ,
    ndatekereza ko uwanditse itangazo hari icyo yagombaga kwongeramo agasobanura impamvu ariko ntaburenganzira yabujije bariya bakobwa cyangwa abagore kuko nubundi ntabwo basanganywe kunzu ye,
    wenda ntibyari na ngombwa kwandika ririya tangazo muri buriya buryo ariko ntan’ikibazo gihari kuryandika uko ryanditse kuko riratanga ibisobanuro kumuntu wese wari gutekereza ko yahabona inzu , ariko bavuga ivangura bashingiye kuburenganzira umuntu yari afite akaba atabuhawe kubera uwo ariwe , sinumva ukuntu rero inzu y’umuntu wenda adafitiye ibyangombwa byose bisabwa kubagore niba ababwiye ko atayibaha bigiye kuba ikibazo…

  • Iki ni ikibazo cy’imyumvire:

    Niba ufite inzu yawe bwite ukaba ushaka kuyiha umuntu KU BUNTU ushobora kuvuga uti nzayiha umukobwa gusa cg umuhungu gusa. Aha nta vangura ririmo kuko ubu ni uburenganzira bwawe ku mutungo wawe bwite ugenera uwo ushaka nta kiguzi.

    ARIKO niba ufite inzu ukavuga uti iyi nzu IRAKODESHWA, ni ukuvuga ngo iyo nzu ihindutse igicuruzwa kuri rubanda RWOSE rushoboye gutanga ikiguzi wifuza ku nzu yawe. Icyo gihe ntabwo iyo nzu iba ikiri iyawe kuko UYISHAKA WESE ushoboye kwishyura ashobora kuza akayifata mu gihe runaka bitewe n’amasezerano mugiranye.
    Ntaho bitandukaniye no kuba waba ufite restaurant cg bar ukavunga ngo ni iy’abagore gusa nta mugabo uzinjiramo. Automatically ntaho biba bitaniye na bya bindi byo muri Amerika byo muri Racism ngo izi Bus ni iz’abazungu gusa.

    Iyo umuntu wese umubujije kugura (bivuze kugira uburenganzira ku kintu runaka kubera ikiguzi bihwanye) ikintu yari afitiye ubushobozi ukamubuza ushingiye ku gitsina cye, uruhu rwe, ubwoko bwe, idini rye cg umuryango we IRYO NI IVANGURA RIKOMEYE CYANE ari naryo riri gukorerwa na ba nyiri amazu bamwe i Kigali bitwaje ngo INZU NI IZABO!!!!

    NTA MPAMVU N’IMWE yatuma utandukanye abagore n’abagabo ku kintu bombi bafiteho uburenganzira (bashobora kugura/kwishyura) igihe wagishyize a leur isponibilite.

    Ndibaza ko hari abo mfashije kumva iki kibazo kuko kiranakomeye ntabwo cyoroshye

  • Imyumvire iri hasi kuri bamwe! Noneho Gashora Girl School, Fawe Girl school, Notre Dame de Lourdes Byimana, Karubanda…. n’andi mashuli menshi y’abakobwa tuyafunge kubera avangura. Dufunge kandi amaseminari yose!
    naho se saloon zitari mixte?

    Nta vangura ririmo mu gihe uwanditse itangazo atigeze agaragaza ko yanze abagore kubera icyo bari cyo.
    Mu gihe utazi impamvu yashatse abapangayi b’igitsina gabo gusa ntiwafata umwanzuro! (De l’absurde on ne sait rien conclure)!

    Umunyamakuru nawe wahise ashyira ku rubuga inkuru yakoze ikosa. byari bikwiye ko acukumbura noneho akamenya inkuru y’imvaho akaba ariyo yandika! (Dore ko numero za telephone zigaragara)

    Mugire amahoro.

  • Ariko abantu bagiye babanza kumenya definition y’amagambo mbere yo kwandika no gushyigikira abanyamafuti. Ijambo IVANGURA risobanura KWIMWA IKINTU UFITIYE UBURENGANZIRA BUNGANA NA MUGENZI WAWE BIKOZWE KU BUSHAKE CG KU NYUNGU RUNAKA ZIGENDEREWE, urugero abahungu n’abakobwa BAGOMBA kwiga, abanyarwanda BAGOMBA gutura mu Rwanda nta ruhushya basabye, n’ibindi n’ibindi, ariko ntushobora kuvuga ko gutandukanya ibintu cg kubishyira mu matsinda ari ivangura, urugero Police yategetse ko habaho Bus zitwara abana b’abanyeshuli GUSA, muzibeshye mugemo, hariho amashuli y’abakobwa gusa cg abahungu gusa, habaho WC z’abahungu cg iz’abakobwa, ntabwo abanyarwanda bose BATEGETSWE gutura Kimisagara ngo muvuge ko hakozwe ivangura, nta n’ubwo BATEGETSWE gutura mu nzu zakodeshejwe hari abiyubakira izabo n’abatizwa inzu nta n’ubwo rero ABANYARWANDA bose bategetswe guhabwa inzu y’abandi ikodeshwa ngo ni uburenganzira bwabo

  • Nyimukabange ibintu?
    Ntavangura ririmo ndetse wowe wanditse
    Iyi nkuru usabe bagusobsnurire neza
    Ivangura iryariryo
    Uzaza mu bihugu byateye imbere aho
    Abenshi batabona aho baba ako kanya
    Nkabanyeshuri, ukorerakure nibindi
    Uzasanga ayo matangazo
    Aho umuntu akodesha umukobwa or umuhungu yongeyeho ko we adashaka
    Nunywa itabi cg imyamaswa mu nzu
    Ngarutse ku byawe wasanishije namategeko yu Rwanda uyarenganya
    Nyiri Inzu afite uburenganzira bwo gukondesha inzu ye nuwo yumva
    Amuha amahoro
    Hari abakobwa baza gukodesherezwa Inzu nabasore or inshoreke nkuko nabahungu bikigihe bamwe bameze gutyo
    Icyo gihe iyo batandukanye ninde wishyura? Inzu numutungo utunga igihugu na nyirayo niba utabizi
    Niyo mpamvu uyiha uwo wumva wizeye
    Ko atakwambura
    Turacyafite umuco wo kubaha abari nabategarugori
    Ukumva akwambuye utajya kuburana nawe
    Aho umugabo byo mu nahita mujya mu mahane

    • SHA UYUMUNTU NIMUZIMA PE YIRINDA KUGWA NTIMUZI UMUGABO WAGUSHIJWE NUMUPANGAYI WE MADAME AGASANGA BYACITSE.

  • NANJYE NDAZIFITE SINABITEZA ABAGORE

  • N’ubwo ntari impuguke mu mategeko, ndumva nta vangura ririmo rwose;
    None se niba nyir’inzu yanga ibibazo yagirana nabo mu gihe batamwishyuye yanga kuzabahutaza, kandi muzi ko igitsina gore mu muco wacu tububaha, cyangwa se ayandi marangamutima ashobora kuvuka mu gihe ny’ir’inzu yaba ashukika mu buryo bworoshye n’igitsina gore kuburyo yazashiduka yaragoswe, murumva yabizira koko?!None se kuki umukobwa/umugore abura amafaranga yo kwishyura muri tagisi bakamureka akigendera, ariko umugabo/umusore we yayabura bakamufata mu ngoto n’amakofe rugeretse?!?
    Nyir’inzu rwose yanze ko hazagira umukobwa/umugore wazatakaza igihe cye ngo arajya kumubaza iby’iyo nzu, kandi n’ubundi aramutse amubwiye ko atayimuha ntiyaburana nawe, kuko ntiyajya kuhihambira ngo ashaka kuyibamo kandi bamusobanuriye mbere,hari n’igihe baba bamurinze ibibazo byazamushyikira!
    Erega ngo “Agapfa kaburiwe n’impongo”!!!

  • erega umugabo ntatinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo! buriya afite impamvu. ntimukajye mucira umuntu urubanza aka kanya mutaramenya impamvu. wasanga baramwambuye yajya kwishyuza bakamubeshyera ko yabafashe kungufu! abagore bagira amayeri menshi kandi arimo ubugome. sha nanjye sinayimuha.

  • Uwanditse iyinkuru yageze kucyo yashakaga(hit) none se reba commentaires zose mwayikozeho,n’ubutaha ntazatinya kubaha ubusa. Iyo musoma mukicecekera yarikujya abanza gushishoza

  • Nabanje kugaya iyi nkuru ngirango irimo ubusa ariko nsanze uyu munyamakuru ahubwo ari umuhanga. Nawe ndebera ukuntu abantu bacitse ururondogoro ngo baratanga comments! None se umuntu ubyita ivangura ashimgira kuki?Umuntu niba yariyubakiye inzu akaba azi ko itarimo ibyangombwa byose abagore/kobwa bakenera cg se akaba yirinda ingorane zishobora kuvuka kubera bo, (cyane cyane izijyane n’ubuhehesi, ubugambo…bitewe n’aho iherereye)ibyo nibyo mwita ivangura?! Keretse niba ahubwo ari 30% mushaka no mubupangayi.Ahubwo jye no kuba lift mu modoka narabiretse!

  • None se uramutse ucumbikiye indaya (ikodesha inzu yawe) igahora izana abasambane mu gipangu iwawe bikaba byateza n’impanuka kugeza aho Police iza muri intervention, ntuzi ko iyo bibaye ngombwa na nyirinzu bamujyana.

    Ibyo rero iyo uri umuntu ureba kure ushobora kubyirinda, kandi uburyo bumwe bwo kubyirinda ni ugufata umwanzuro wo kudakodesha inzu yawe ku gitsinagore. Ariko nyine nawe ubwo ubanza kureba uwo muntu w’igitsinagore ushaka gukodsha inzu yawe uko ameze. FULL STOP.

  • guys iri ni ivangura ryo mu rwego rwo hejuru, ndi umugabo ark ibi nanjye nagiye mbibona ku bakodesha amazu menshi muri Kigali, gusa bikomeje gutya bivuze ko mu minsi iri imbere bashiki bacu bazajya babura aho bakodesha da, keretse niba hari umuziro wundi bafite, yewe n iyo ubajije impamvu ba nyiri ugukodesha batanga ntayo bakubwira, barakubwira ngo:”ni uko bimeze gusa” cg hamwe bagatanga impamvu ngo:”twe umugabo wanjye atereta abakobwa bose bakodesheje hano bigatuma dushwana”… ni ibintu nk ibyongibyo

  • Ushyuha mu bitakureba uzabanze urege gatolika ko idaha ubupadiri abagore ngo nabo bajye batura igitambo cya misa nurangiza wihanize amaseminari na fawe kutakira abana bose! Uri injiji

Comments are closed.

en_USEnglish