Digiqole ad

Namugiriye icyizere muvana mu buraya turabana none anyeretse umujyi

 Namugiriye icyizere muvana mu buraya turabana none anyeretse umujyi

Ndi umusore nakundaga kwisohokera nkajya kubyina, umunsi umwe naje kumenyana n’umukobwa mwiza cyane, ambwira ko ari indaya, ariko ubwiza bwe burankurura ntangira kugira igitekerezo cyo kubana na we.

Ubucuti bwacu bwarakomeje, anyemerera ko agiye guhinduka, akambera umukunzi bya bindi byose akabivamo, kuko nari namweretse ko nzakora ibishoboka byose nkamuha ibyo azifuza byose.

Nari mfite akazi keza, nicururiza n’ubu ndabikora nta kibazo cy’ubushobozi nari mfite. Hashize igihe, umukobwa twiyemeza kurushinga, anjyana iwabo nanjye mwereka iwacu, igihe kiragera turabana.

Twakoze ubukwe bw’igitangaza, ku munsi wo gusezerana imbere y’Imana, namuhaye impano y’imodoka nziza cyane, arishima nibaza ko azibagirwa ubuzima bwose bw’uburaya yabayemo.

Uyu mugore wanjye twarabanye, ibintu bigenda neza nta kibazo, ariko nkabona ntashaka kunyegera ngo dufatanye mu bucuruzi.

Hashize igihe, imyitwarire ye yatangiye guhinduka, rimwe akajya afata imodoka akigendera atambwiye aho agiye, akaza kugaruka bwije. Ubundi abantu bakampamagara babimbwira ngo bamubonye aha, ariko nkabima amatwi.

Nyuma, naje kumubaza impamvu asigaye yiha gahunda akagenda, ambwiza ukuri ko yasanze yaribeshye mu guhitamo umugabo, nyuma y’imyaka ibiri twari tumaze tubanye.

Yansabye ko twarekana, birantungura, afata imodoka n’ibye imyambaro ye yose, ajya kwishakira aho akodesha, ndumirwa.

Umugore wanjye nubwo yagiye ariko, ndacyamukunda kuko iyo nicaye nkareba ubukwe twakoze, numva no kwiyahura nakwiyahura. Nta mwana twabyaranye, ariko birambabaza cyane kuko mushaka nifuzaga ko twabyarana, akaba Mama w’abana bitewe n’ubwiza n’igikundiro namubonagamo, kandi n’uyu munsi mubonamo.

Bakunzi ba Umuseke, ndabasaba inama y’icyo nakora kugira ngo umukunzi wanjye angarukire, kuko niteguye gukora icyo aricyo cyose azansaba ariko akangarukira. Nitinye kujya kubibwira iwabo, ngo bamfashe kumugira inama kuko namushatse iwabo basa n’abamukuyeho amaboko.

Umukunzi wa Umuseke

26 Comments

  • Yesu ashimwe, inama nakugira njyewe niyo gusanga umukozi w”imana akamusengera kuko umugore wawe hari imyuka mibi imujyana mu buraya nawe siwe rwose. kuko numva ufite agafaranga ndumva utabura ticket ikujyana aho ngiye kukurangira umukozi w”imana ukomeye wo muri nigeria witwa tb joshua (ayobora urusengero rwitwa synagogue church all nation icyo nzicyo muzavayo munezerewe kandi nirwo rubyaro uzarubona (niba ushaka kureba ukobasengera abantu bagakira ibibaboshye sura Emmanuel TV y’urwo rusengero cyangwa ujye kuri Youtube urebe Delivrance yaho basengera bantu bakabohoka (uzandikemo tb joshua delivrance ). Urakoze ko wumvise inama zanjye

    • Ni hehe Imana idashobora kumva uyitakambira koko atagombye kwimaraho ibyo atunze byose

  • Iyi nkuru ni impimbano ntabwo ibi byabayeho. Barashaka kugira ngo bumve gusa icyo abasomyi babivugaho.

  • wikwirirwa uta igihe kuko ntawabuza inyoni kuguruka! Shaka undi mugore ubwo uwo byararangiye!

  • Rekana nawe, ugize Imana umwiyahuzi akuviriye murugo none ngo uracyamukurikiranye, mbere ubwiwe nicyi ko afite nyababyeyi! Mureke usenge Imana izaguhe umugore nya mugore. Njye nakoresha ibirori byo kwishimira ko igikenya cyagiye!

  • Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba! ni inirimbo nyarwanda.

  • Ubwo ni Miss-Rwanda wuhe ra? Erega ntabwo hubaka ubwiza hubaka umutima!
    Cyokora ufite ayo Gutera inyoni. U Rwanda rufite imbabare nyinshi wayafashisha aho kuyajyana kwa Shitani ngo bakugarurire icyomanzi.

  • mbega wowe urunva se agukunda cg wabuze undi ntago yakugarukira msza

  • abakobwa barahari bakubaka rekana niyo kabwera

  • Inkuru nkiyi yuzuye ubuswa ntimukayishyire nkaha kuko itakariza abantu umwanya gusa, ibaze nawe uti namugiriye icyizere mukura muburaya, nonese icyizere wagitewe nuko arindaya cg uburaya bwarigutuma umutera icyizere? Niyo ubeshya uti namugiriye urukundo mukura muburaya nibyo byarikumvikana, iyo utekereje ibindi byose bitarimo ubwenge ntubishyira kurubuga nkoranyambaga kuko abenshi tuhajya tuhashaka ibizima. Murakoze

  • Inkuru nkiyi yuzuye ubuswa ntimukayishyire nkaha kuko itakariza abantu umwanya gusa, ibaze nawe uti namugiriye icyizere mukura muburaya, nonese icyizere wagitewe nuko arindaya cg uburaya bwarigutuma umutera icyizere? Niyo ubeshya uti namugiriye urukundo mukura muburaya nibyo byarikumvikana, iyo utekereje ibintu byose bitarimo ubwenge ntubishyira kurubuga nkoranyambaga kuko abenshi tuhajya tuhashaka ibizima. Murakoze

    • Kbsa iyi nkuri n’impimbano ntimugateshe abantu igihe. Keretse wa mugabo we ubaye utari umunyarwanda kuko nta mugabo w’umunyarwanda wakora ibi. Abagabo bacu bacu bagira ubwenge n’ubushishozi nta numwe watwara iyi ndaya ngo agiye kuyishyira mu rugo.

  • Nukura umugore kumuhanda agasubirayo uzamureke aba yasubiye kwivuko,uriruka inyuma yindaya aha ngo nimwiza!!! ko hari abana beza bitonda wabuzemo uwo ukunda ngo mubane? ahubwo nawe ntushobotse,ubwo ataguhombeje shima IMANA kdi ushake umugore ureke gushaka indaya

  • Ariko Se Sha, Nuwuhe Mukobwa Wakubaka Urugo Urara Mutubyiniro Wabonye? Niba Ufite Umutima Wo Kubaka Rekana Niyo Mabwege Cg Se Ubundi Wowe Ki? Ayo Majoro Wararaga Mutubyiniro Washakagayo Umugore Cg Nuwo Kuryoshya Nkuwo Wigendeye? Nuko Ngo Nta Mugabo Witwa Indaya Ariko Nawe Mu Tubyiniro Wararagamo Ibaze Icyo Umuntu Yakwita, Urwishigishiye Ararusoma Rero Munywanyi Baga Wifashe!!!!!

  • jye ndumva wajya kubaza abakuru. ukababwira bakakugarurira uwo nyirasafari. ukabatura inka y’abakobwa n’ihene y’abahungu ndetse n’intama y’abahetsi. ukabaha uburo bakaryoherwa, ndetse n’inzoga y’ubuki yo gusomeza. ukabaha icumu n’uruhindu; ndetse n’inigi z’umutako. naho ubundi nudakora ibyo ntazakugarukira dore aho ndi lyangombe

  • nimba ibyo numvise ari ukuri nagira inama uyu mugabo yo kureka uyu mugore kuko aracyari indaya butwi kuko burya ucyiza muntu amaso akaba ari wowe areba nabi ibyiza namureke amwibagirwe forever.

  • Uzamureke burundu, uwo s’umugore w’urugo.

  • Wanyishakiye se ko ntazagutetereza!!!

  • Ewana Nasenge Uwomukobwa Nawe Urukundo Rugaruke Naho Ubundi Twazamukura Mumugozi

  • azicuza nimumureke

  • Abandika inkuru nk’izi zitagira epfo na ruguru mujye mushyiramo nibura akenge gake. Too rubbish!

  • INKUBISI YAMABYI IRAYITARUKIRIZA REKA WUMVE WAKURIKIYE UBWIZA NONE UHAKUYE IMBWA YIRUKA.IKIBABAJE NUKO UKOMEJE KWISIGA AYOMABYI YINDAYA VAKUMUSAMBANYI WANGU

    • umva nkugire inama wa mugabo we kuba waramukuye mukabari warakoze kandi niba waramukundaga ntawabikurenganyiriza kuko urukundo ruza iyo rushatse nigihe rushakiye gusa ntabwo nakugira inama yo kongera kumwirukaho kuko umuntu burya ngo agira amahirwe rimwe gusa icyo nakubwira ni uko watuza ugasenga Imana ikakubakira kuko umugore mwiza umuhabwa n’Imana kandi ntuzongere gukangwa namasura cg amataille ubwiza bw’umugore buba kumutima ntibuba kumubiri ahasigaye nabo bakubwira ngo uzajye aha naha ubareke witurize kuko uwawe ahari wifujeko nakomeza kukugira inama kugeza utuje wampamagara kuri 0784448875 niteguye kugufasha kuko si wowe wambere cg uwakabiri naba mfashije kandi bikagenda neza Imana ikurinde

      • Nakushauri uachane nae. Ngo Injangwe yaraye hanze iba yabaye inturo.

  • CA UBWENGE REBA KURE UBWIZA SI URUGO UMUGORE MWIZA UMUHABWA N’IMANA NTAGO UMUHABWA NUTUBYINIRO

  • Ihangane iyo ikintu kitari icyawe kiba atari icyawe. Tuza wimahoronize Imana izaguha undi mwiza kandi utazakubabaza narimwe. Mukibanira ubuziraherezo.

Comments are closed.

en_USEnglish