Mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe haravugwa ikibazo cya bamwe mu baturage bafungwa bazira ko babuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), bamwe muri aba baturage bafungiwe ku nzu yahoze ari ibiro by’umurenge wa Kigina bavuga ko bemeye gufungwa kubera ko atabona ayo mafaranga nyuma y’uko batangirwaga ayo mafaranga na […]Irambuye
Iburasirazuba – Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere. Jean Damascene Bizumuremyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabwiye Umuseke ko uwarashwe yitwa Christian Maniriho yari umukozi muri Laboratoire y’iki kigo nderabuzima. Uyu mukozi ngo yarashwe saa […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga Abanyamategeko n’abajyanama mu by’amategeko mu nzego za Leta, umunyamabanga uhoraho muri Minisitri y’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo yavuze ko abantu bakwiye kumenya uko bajya bikemurira impaka batitabaje Inkiko. Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, aba banyamategeko bahuguwe uko bafasha Abanyarwanda gusobanukirwa uko bajya bikemurira impaka n’amakimbirane batitabaje […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, Urubyiruko rugera kuri 18 rwatoranyijwemo mu murenge wa Rubaya, mu barangije urugerero 236, bakaba barafashijwe n’Umuryango Umuhoza mu kubahugurira kwigisha abaturage uko bakemura amakimbirane no kubajijura mu gusoma no kwandika, bahembewe akazi bakoze mu kubaka igihugu. Uru rubyiruko rwavuye mu itorero rwabwiwe ko ari imbaraga n’amaboko […]Irambuye
Abakora ubwikorezi ku mutwe bakunda kwita ‘karani ngufu’ bo mu mujyi wa Kayonza baravuga ko batahawe ubwisungane mu kwivuza kandi barishyuye umusanzu basabwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo cyabo cyakemutse ahubwo ari uko aba bakozi batajya bitabira inama z’abaturage ngo bamenye uko bimeze. Aba batangiye umusanzu w’ubwisungane hamwe bashyirwa ku mugereka kuko ngo nta bushobozi […]Irambuye
Mu nama mpuzabikorwa yaguye yahuje inzego z’ibanze kuva ku bayobozi b’imidugudu, ab’utugari imirenge n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’inzego z’umutekano hamwe n’abahagarariye idini ya Islam bakoze inama baganira ku bikorwa by’iterabwoba byiyitirira iri dini, abafashe umwanya bose bagaragaje ko idini ya Islam nyayo ntaho ihuriye n’iterabwoba. Abakuru b’imidugudu barenga 300 bari bahagari bavuze ko nta […]Irambuye
Episode 6 … Jyewe – Ni ukuri nanjye sinzahwema kubabera umwana mwiza, nzagerageza gukomeza kwibuka aho navuye bitume nkora cyane, kandi Imana izabampera umugisha! Sandra – “Waoow! Ntiwumva! Eddy, humura Imana yabonye ko bigomba kuba gutya izi impamvu!” Ubwo twamaze udufanta twari dufite, Sandra arishyura duhita dusohoka twerekeza mu rugo tugeze mu rugo Mama Sandra […]Irambuye
Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, mu Burasirazuba hari ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bakajya kwica amatungo y’umuturage bayasanze mu kiraro, nyuma yo kuyica bakayasiga aho, abaturanyi baravuga ko ari ikimenyetso cy’uko na nyirayo bamwica, Ndayambaje byabaye iwe afite ubwoba. Ubuyobozi bw’ibanze muri uyu murenge wa Remera, buvuga ko amarondo […]Irambuye
*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura *Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi […]Irambuye
Mu mwaka wa 1974, afatanyije n’itsinda yari ayoboye, umuhanga mu byataburuwe mu matongo, Prof Donald C. Johanson bavumbuye amagufa y’igisabantu (primate) bise Lucy (kuko ngo cyari ikigore) muri Ethiopia. Abahanga bamaze iminsi biga ku cyaba cyarahitanye iki gisabantu gifatwa nk’inkomoko ya muntu, bavuga ko amagufa yacyo agaragaza ko cyaba cyaravunitse gihanutse mu giti. Aba bahanga bavuga […]Irambuye