Digiqole ad

Igice cya 6: Eddy akigera muri secondaire aba ahuye n’abahungu baramunnyuzura! – “My Day of Surprise”

 Igice cya 6: Eddy akigera muri secondaire aba ahuye n’abahungu baramunnyuzura! – “My Day of Surprise”

Episode 6 … Jyewe – Ni ukuri nanjye sinzahwema kubabera umwana mwiza, nzagerageza gukomeza kwibuka aho navuye bitume nkora cyane, kandi Imana izabampera umugisha!

Sandra – “Waoow! Ntiwumva! Eddy, humura Imana yabonye ko bigomba kuba gutya izi impamvu!”

Ubwo twamaze udufanta twari dufite, Sandra arishyura duhita dusohoka twerekeza mu rugo tugeze mu rugo Mama Sandra aratwakira nk’uko bisanzwe, ubundi tujya kumeza turarya turangije tujya mu busaswa.

Buri bucye ngo njye gutangira, niriwe nashyushye abagize amahirwe yo kwiga murabizi, kabisa uba wumva wenda kuguruka!

Ubwo nanjye sinagumaga hamwe, nahoraga nikoza muri chamber, nkakubita amaso ku byo nzajyana, ubundi nkagaruka nkareba Tv yewe ngo ubwo ndi kuyisezera, nkongera nkitekerereza ukuntu ngiye guhura n’abandi bana baturutse impande n’impande nkumva ntiburi bucye ngo ngende!

Ubwo Mama Sandra yarampamagaye muri salon, mwitaba vuba vuba nk’ibisanzwe.

Mama Sandra – “Eddy, icara twiganirire mbe ngusezera. None se urumva witeguye neza kujya kwiga iyo za Nyanza?!”

Jyewe – Yego Mama Sa, ndumva niteguye rwose!

Mama Sandra – “Yoooh, agahungu kanjye karansize! Mwana wa, ubu koko ngiye kujya nicwa n’irungu na none?”

Jyewe – Ni ukwihangana, ntabwo nzajya mbibagirwa!

Mama Sandra – “Ariko disi ndishimye ni ukuri, buriya Imama igira amaboko! Rero nugerayo, uzakomeze kuba umwana mwiza! Uzakomeze kwitonda, wumve ariko utinde gusubiza! Ntuzasamare bya bindi by’abubu babona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye, uzatekereze neza uwo wifuza kuba we, kizabe ari cyo kiguhora mu mutwe, icyo uzajya ukora cyose jya ugishyiraho umutima, uruhuke ari uko ukirangije, uzabe umuhanga w’icyiza, ube umuswa w’ikibi, ntuzifuze kubaho uko abandi babayeho kuko wasanga buriya na bo bifuza kubaho nk’uko ubayeho! Uzakire buri umwe wese uje akugana, kandi uzubahe ukuruta ndetse n’uwo uruta, kuko bizakongerera inshuti, uzazirikane aho udusize, kuko ni byo bizatuma ugira imbaraga zo kumva ko hari igituma uri hariya, si byo Eddy?!”

Jyewe –  Murakoze cyane Mama Sa, nzakomeza kugendera ku mpanuro zanyu ndetse no ku mico myiza mwantoje! Ntabwo nzigera mbatenguha!

Mama Sandra – “Ni uko ni uko Ma! Ntiwumva ! Erega turagukunda!”

Jyewe – Ndabibona rwose kandi Imana izabaha umugisha!

Mama Sandra – “Yoooh, humura disi uri umunyamugisha ntacyo ukibaye! Uzakomeza uhirwe, jye ndakureba nkakubonamo byinshi, nubwo wabuze umuryango wawe, ariko ubu urawufite! Kandi tuzakubera aho ababyeyi bawe bakagombye kuba! Si byo Eddy!”

Jyewe – Yego. Murakoze cyane!

Mama Sandra  – “Ngaho reka njye kureba ibiryo twirire!”

Ubwo Mama Sandra yahise ahaguruka, ajya mu gikoni agarukana aga plateau kariho ibiryo turasangira, dusoje mbona agiye mu kabati azana jus ansukira mu karahuri ambwira ko ari ako yanguriye ngo anyifurize urugendo rwiza ntiwakumva ukuntu nari nishimye bitavugwa !!

Ahubwo ntangira kumva ntagenda, ariko nta kundi nagombaga kugenda. Gusa, numvaga impande zose nuzuye wese !  Tukiri aho twiganirira, Sandra yahise aza atungurwa no gusanga twinywera ka jus ndetse twahuje urugwiro mbona mu maso yiwe asa n’uzenze amarira, gusa arabihisha nyuma naje gutekereza neza nsanga byari ibyishimo uko biri kose!

Ubwo yahise aza aradusuhuza nawe aricara.

Sandra –  “Mama, mbega byiza! Ariko Eddy nagenda uzahita unanuka!”

Mama Sandra – “Uuuh urabivuga urabizi! Ese ko ubigira cyera kandi ari ejo!”

Sandra – “Eeeh! Mana yanjye, ihangane nyine nta kundi aragusize! Ongera ugire irungu natwe ntitukwanze! Eddy ngwino njye kugufasha gufunga ibikoresho ahubwo!!”

Ubwo twahise tujya mu cyumba cyanjye atangira kumfasha gufunga ibyo nzajyana, turangije tugaruka muri salon tujya ku meza, ubundi tujya kuryama. Mu gitondo nakangutse kare, Sandra ambwira ko abanje kujya ku kazi gato agasaba uruhushya, ubundi agasanga niteguye tukagenda !

Ubwo nakomeje gushyira ku murongo ibintu, byose ndangije, ndasohoka ngeze hanze mbona Mama Sandra yashyashyanye ari guteka!

Jyewe  –  Mama Sa, ko wazindukiye ku mbabura ntumbwire ngo nze ngufashe koko ubona utivuna!?

Mama Sandra – “Oya Eddy, reka mbatekere muze kugenda muriye! Ubundi cyera byaraziraga gufata urugendo utariye ! Ariko ab’ubu dore basigaye bihereza umuhanda mu nda hahungabana!”

Jyewe – Eeeh, ese buriya ni ko byagendaga?! Reka nze ngufashe!

Mama Sandra – “Oya, wikwivuna ndarangije, ahubwo reba amazi ukarabe, Sandra ataza agasanga utararangiza kwitegura!”

Ubwo nahise mfata amazi njya douch, mvuyeyo ndambara nkirangiza neza Sandra aba araje tujyana ku meza twese ubundi Mama Sandra aradusengera aduha umugisha, sandra arantwaza turasohoka, twerekeza Nyabugogo dufata imodoka ijya i Nyanza!

Mu nzira namwe murabizi ahantu nari ngiye bwa mbere nagiye nitegereza imisozi ari na ko Sandra yambwiraga aho tugeze kuko yari ahazi, amaherezo y’inzira ngo ni ha handi, twagezeyo. Tuva mu modoka dutambika hirya gato mbona icyapa cyanditseho Groupe Scolaire…mpita mpibwira, ubwo turinjira, mbona abana benshi bari baje na bo gutangira, Sandra abaza kuri Direction barahatubwira, turakomeza tugezeyo turakomanga dusangamo Directeur, areba ko twujuje ibyangombwa, birangiye atwohereza kwa Animateur! Tugezeyo, Animateur na we yagize ibyo atubaza turabimwereka ubundi abanza kunjyana kunyereka aho nzajya ndara, ngezeyo ndasasa ndangije ngaruka kureba Sandra wari untegereje!

Sandra – “Eddy urabona bimeze bite se?”

Jyewe –  Ndabona ari hatari. Gusa, nzagenda menyera !

Sandra – “Ahhh! Uti ni hatari! Internat byo irarera! Wowe gusa icya mbere ni ukwiga, ibindi ni Imana ibitanga. Si byo?!”

Jyewe – Yego!

Sandra – “Ngaho akira aya mafaranga, bayita argent de poche! Ni ayo uzajya wifashisha igihe wagize nk’akabazo kadakabije. Si byo!”

Jyewe –  Yego, ndabyumva murakoze!

Sandra – “Sawa rero reka ngende, ubwo nitugukumbura nzahamagara Animateur wanyu tuvugane!”

Jyewe – Yego, ariko nzabakumbura!

Sandra –  “Yoooh!! Humura natwe tuzagukumbura!”

Ubwo Sandra yahise amfata ukuboko turagenda tugeze kuri gate aransezera, mukurikiza amaso mpaka arenze ubundi ndahindukira nsubira inyuma nerekeza kuri home, ubwo nkigerayo nicaye ku buriri ntangira kwitekerereza ubuzima bushya nari ntangiye, nkiri aho mbona Animateur arinjiye arakomeza araza no ku gitanda cyanjye ngo baa!

Ubwo inyuma ye hari hari undi mwana w’umuhungu aba aramubwiye!

Animateur – “Wowe uzajya urarana n’uyu ! Harya sha wowe witwa Eddy?”

Jyewe – Yego!

Animateur – “Uriya mwazanye ni mama wawe?”

Jyewe –  Oya, ni mushiki wanjye!

Animateur – “Eeeh, ok! Ubwo uzabimbwira neza sha! Dore nkuzaniye umwana muzajya murarana!”

Jyewe – Yego. Murakoze!

Ubwo Animateur yahise agenda nanjye mpita nakira uwo mwana ibyo yari afite, nanjye yewe ngo nari namutanze mu kigo, kandi nari maze iminota 30 gusa. Ubwo ako kanya dufata matela turazigerekeranya, ubundi turasasa neza turangije baba barasonnye tuyoberwa ibyo ari byo!

Sinzi ukuntu twabonye abandi basohoka natwe tubajya inyuma tubona bari kwinjira ahantu natwe twinjiramo, dusanga harimo utubase turimo ibiryo baratwicaza haza abanyeshuri bari basanzwe biga aho ngaho baradufasha kuko byari byaducanze namwe murabyumva, ubwo twarariye birumvikana twari bashya n’amasoni n’ubwoba bwo gutinya abakobwa bakuru twari kumwe kuri table twarangije nta we uvuze turasohoka tugenda tugana kuri home, tugeze mu nzira dusanga agakundi k’abahungu nka batanu baba baradutangiye.

Umwe wari urimo mukuru aba aravuze!

We –  “Niko sha mwa biruru mwe, rimwe kabiri mwapfukamye!”

Ubwo bagiye kubivuga jye nageze hasi na wa mwana twari kumwe! Ubwo batangira kuduseka bya hatari n’abandi bacaga aho bose bakaduseka ariko jye numvaga nta kintu bimbwiye!

Hashize umwanya, umwe muri bo aba aravuze.

We – “Niko sha, nta we ugura igipondo ngo tubareke?”

Ubwo twararebanye ngiye gukora mu mufuka wa mwana twari kumwe arambuza ahita abahereza akanoti k’igihumbi barishima bya hatari bahita badusiga aho baragenda natwe turahaguruka dukomeza tujya aho twararaga!

Tugezeyo twicara ku buriri, Mpita mpindukira mbwira wa mwana.

Jyewe –  Urakoze kwitanga!

We – “Nta kibazo bro!”

Jyewe –  Njyewe ubundi  nitwa Eddy Rwibutso, mu rugo ni i Kigali, Kimironko!

We –  “Nanjye nitwa James mu rugo ni Kimisagara…”

Tukurarikiye kuzasoma Episode ya 7 y’iyi nkuru ndende …….

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • iyi nkuru rwose ni nzinza. nimba mushaka uko twabateza imbere mubitubwire tugire icyo dukora, ark ntizahagarare

  • NSHIMIYE URU RUBUGA RWAFASHE IYI INITIATIVE YO GUSHYIRAHO IYI RUBRIQUE Y’INKURU NK’IYI BIRADUFASHA CYANE UMUNTU AKUMVA ARUHUTSE MU MUTWE , MUKOMEREZE AHA TURABASHIMIYE CYANE .

  • Muduhe indi episode

  • MUKOMEREZE AHO MUDUHE NUTUNDI

  • Ariko rwose utindana iyinkuru!! Reba iminsi ishize. Cg nihariya yarangiriye

Comments are closed.

en_USEnglish