Digiqole ad

Kirehe: Bafunzwe bazira ko bataratanga “mutuelle de santé”

 Kirehe: Bafunzwe bazira ko bataratanga “mutuelle de santé”

Mu murenge wa Kigina, ahavugwa gufunga abaturage bataratanga mutuelle de sante

Mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe haravugwa ikibazo cya bamwe mu baturage bafungwa bazira ko babuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), bamwe muri aba baturage bafungiwe ku nzu yahoze ari ibiro by’umurenge wa Kigina bavuga ko bemeye gufungwa kubera ko atabona ayo mafaranga nyuma y’uko batangirwaga ayo mafaranga na Leta ariko bagashyirwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ntibabe bacyishyurirwa uwo musanzu.

Mu murenge wa Kigina, ahavugwa gufunga abaturage bataratanga mutuelle de sante
Mu murenge wa Kigina, ahavugwa gufunga abaturage bataratanga mutuelle de sante

Abo Umuseke, ku wa gatanu w’icyumweru gishize wasanze abagore babiri ku murenge barinzwe na DASSO bavuga bafashwe ku itegeko ry’umuyobozi w’umurenge wa Kigina, bakajyanwa gufungirwa mu kizu cyashaje kiri ku murenge cyahoze ari ibiro by’umurenge kera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigina bwatubwiye ko aba baturage bafashwe bashinjwa kugandisha abandi kudatanga mituweli, ikindi ngo ntabwo bafungirwa ku murenge kuko umurenge udafunga.

Abaturage bavuga ko igihe bari mu rugo babonye DASSO ziza kubafata hari kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize bamwe muri bo bariruka abandi muri ako gace batabwa muri yombi bazanwa ku murenge ngo bazira ko bataratanga mituweri.

Bavuga ko nta bushobozi bafite kuko ngo n’ubundi bari basanzwe bayitangirwa na Leta. Umuseke wasanze abagore babiri ku murenge bari hanze, mu gihe abagabo bari bafungiye imbere, ni bo bavuze uko byagenze.

Umwe muri bo ati “Ndi umupfakazi, singira uko mbayeho bambyukije mu gitondo mu cyakare saa kumi n’imwe zitaragera. Ni Gitifu w’umurenge waje kutwifatira na ba DASSO, banzana hano (ku murenge), banziza ko ntaratanga mituweli kandi nta mafaranga mfite ni ukuri, ndavuga nti rero nta yandi maherezo reka nemere bamfunge.”

Undi na we twaganiriye yagize ati “Jyewe mfite abana batandatu, nanjye wa karindwi, nsanzwe ntangirwa mutuelle none banshyize mu cyiciro cya kabiri, sinkitangirwa kandi nta bushobozi mfite, reka ubwo nemere bamfunge nta kundi.”

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bwabafatiye kuba bagandisha abandi kudatanga mituweli nk’uko bisobanurwa Iragaba Felix uwuyobora.

Agira ati “Ubundi ntabwo twebwe dufunga, dufata abaturage dufatanyije na DASSO tukabashyikiriza Polisi.  Hariya hantu (ku murenge) tuhafite abantu babiri bafite ikibazo cy’uko bagandishaga abandi gutanga mutuelle, niba hari n’uwakubwiye ko yaharaye si byo ahubwo turaje tubageze kuri Polisi.”

Hashize hafi amezi abiri muri uyu murenge wa Kigina havugwa iki kibazo cyo gufunga abatinda gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bita mituweri.

Ubusanzwe ntibyemewe gufungira umuturage ku murenge, no gufunga umuturage wabuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ntibyemewe.

Icyo kizu kigeze kuba ibiro by'Umurenge wa Kigina ni cyo cyari gifungiwemo abo bantu, n'ubwo abgore bari barindiwe hanze
Icyo kizu kigeze kuba ibiro by’Umurenge wa Kigina ni cyo cyari gifungiwemo abo bantu, n’ubwo abgore bari barindiwe hanze

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yampayinka, yewe mu Rwanda ni danger kbs.Ese ibi nyakubahwa arabishyigikiye? Kandi wabona nabo barazanye ibiseke bashaka guhindura ingingo yi 101.

    • Ntagwo ari byo, ariko twifuzako twazabaha amakuru nyakuri atagira aho abogamiye Pe

  • ubwo rero mwabonye ko Kirehe iri ku nwanya wa mbere mu itangwa rya MUSA mu gihugu muti reka tuyisebye.murahabeshyeye.nta muturage wafungirwa icyo kibazo kuko nta nuwurarembera mu rugo ngo nuko nta MUSA afite.abo bagore nabagandisha abandi bitwaje imyemerere yabo

  • Abo batishyura iyo bageze kwa muganga barwaye, iyo babonye facture bahita biruka bagatoroka. hakorwe iki? Ibitaro bifite imyenda myinshi yabantu nkabo ariko ntibishobora kwanga kubakira barembye. Hashakwe umuti wiki kibazo. Leta nishakire akazi abantu nkabo maze igihembo cyabo kivanwemo Mutuelle kuko bishoboka ko babuze uburyo bwo kuyabona numubare munini w’urubyaro muzi mu banyarwanda. Naho ubundi tuzi ko abakene Leta ibishyurira.

Comments are closed.

en_USEnglish