Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano muri aka karere n’Abanyamadini kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’iterabwoba rikomeje kuvugwa mu Rwanda, Umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier yavuze ko police itazihanganira umuntu wese uzashaka kuyirwanya afite intwaro ko ‘izajya imurasa’. Mu minsi ishize, mu mugi wa Kigali no […]Irambuye
Muri Hebron, mu majyaruguru ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, abasore batatu biyemerera ko basambanyije imbwa, Police yabataye muri muri yombi. Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umuvugizi wa polisi muri aka gace kabereyemo aya mahano, Michael Motloung yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zamenye iki kibazo ndetse ko ziri kugikurikirana. Ati ” Twatangiye ikirego […]Irambuye
*Bamwe babeshye ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi *Abandi babeshye ko batishoboye *Amategeko ngo azabakurikirana Theophile Ruberangeyo uyobora Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yabwiye Umuseke ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka bazatangaza urutonde rw’abantu bafashijwe na kiriya kigega kandi batabikwiye. Kuba bataratangazwa kugeza ubu kandi byaravuzwe umwaka ushize ngo ni uko bari […]Irambuye
Inzu y’urubyiruko bafite yitwa “Coin de Jeune” ngo nta kintu ibamariye kuko itabaha amahirwe yo kwagura impano zabo cyangwa amakuru ahagije yatuma impano zabo zikura. Bibasaba urugendo rw’isaha imwe mu kiyaga cya Kivu kugira bajye i Kamembe ahari ibibuga, ahari television zifite chaines mpuzamahanga, ahari Internet n’ibindi byatuma impano zabo zikura, naho ubu ngo zipfa […]Irambuye
Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite […]Irambuye
Mu murenge wa Rugabano, mu karere ka Karongi, ku kasozi ka Rugabano kagize isunzu rya Congo Nil, abaturage bakora ubuhinzi bw’icyayi biyujurije ishuri ryisumbuye ryigamo abanyeshuri 704. Aha huzuye ishuli ryisumbuye rya Rugabano, hahoze hari ishuri ry’imyuga ryari rizwi nka Selayi mu gihe cyo hambere. Iri shuri rigizwe n’ibyumba byo kwigiramo 20 n’amacumbi acumbikirwamo abahungu […]Irambuye
Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye guta muri yombi abakekwaho urupfu rw’umuganga witwa Maniriho Christian, warashwe ubwo yavaga ku kazi. Maniriho wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Mugesera mu karere ka Ngoma, yarashwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Nzeli 2016, ahita apfa. Yari avuye ku kazi yakoraga ko gupima ibizamini by’abarwayi. Umuvugizi […]Irambuye
….Jyewe – Eeeh! Nanjye buriya wasanze ari bwo nkihagera! James – “Bro, ushobora kuba uri umwana mwiza. Uzi ko wanyakiriye nkagira ngo usanzwe uhiga!” Jyewe – Oyaa! Ni bwo nkiza nanjye! None se wahabonye gute!? James – “Byanyobeye, gusa wenda tuzakomeza tumenyere!” Ubwo twakomeje kwiganirira hashize akanya Animateur aza kuturyamisha, turaryama mu gitondo kare kare […]Irambuye
Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Kabura, umugabo witwa Ruzima Jean de Dieu, w’imyaka 38 yiciye umwana we w’imyaka icumi, nyuma yo gushaka gukubita umugore we akiruka akamusiga. Dusingizumukiza Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo yatubwiye ko aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nka saa kumi n’igice (16h30). […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ku gicamunsi, mu kiyaga cya Burera habereye impanuka y’ubwato yahitanye umugore w’imyaka 20 wari ubutwaye n’akana ke k’amezi atanu yari ahetse mu mugongo, abandi barindwi bari kumwe batabawe bararohorwa. Ubu bwato busanzwe, bwarimo abantu bose hamwe icyenda. Babiri ni bo bapfuye umwana na nyina, umurambo wa kariya kana k’amezi atanu kugeza ubu […]Irambuye