Digiqole ad

I Muhanga kuva ku rwego rw’umudugudu bakoze inama ku iterabwoba

 I Muhanga kuva ku rwego rw’umudugudu bakoze inama ku iterabwoba

Ibganiro byabanje kubera mu matsinda ashingiye ku mirenge abantu babarizwamo.

Mu nama mpuzabikorwa yaguye yahuje inzego z’ibanze kuva ku bayobozi b’imidugudu, ab’utugari imirenge n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’inzego z’umutekano hamwe n’abahagarariye idini ya Islam bakoze inama baganira ku bikorwa by’iterabwoba byiyitirira iri dini, abafashe umwanya bose bagaragaje ko idini ya Islam nyayo ntaho ihuriye n’iterabwoba.

Ibganiro byabanje kubera mu matsinda ashingiye ku mirenge abantu babarizwamo.
Ibganiro byabanje kubera mu matsinda ashingiye ku mirenge abantu babarizwamo.

Abakuru b’imidugudu barenga 300 bari bahagari bavuze ko nta bimenyetso kugeza ubu bigaragara aho bayoboye byerekeranye n’iterabwoba. Usibye umusore ukomoka mu murenge wa Mushishiro uherutse gufatirwa mu bikorwa bifitanye isano n’iterabwoba mu Bugarama i Rusizi.

Beatrice Uwamariya uyobora Akarere ka Muhanga yatangaje ko impamvu y’iyi nama yari ukuvanaho urujijo ku basanisha iterabwoba n’idini ya Islam, uyu muyobozi akavuga ko nta sano bifitanye.

Uwamariya avuga ko  abiyitirira Islam bagakora ibikorwa by’iterabwoba usanga batanagirira impuhwe abo mu idini ya Islam.

Ati “Tugomba natwe gufata ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba kandi kugeza ubu nta gikuba cyacitse haba mu Rwanda no mu karere kacu.”

Sheikh Ali Kanyankore Imam wungirije w’Akarere ka Muhanga avuga ko Islam ari amahoro, n’indamukanyo ya Islam yifuriza uyibwiwe amahoro, ko nta musilamu w’ukuri wifuza amahoro wahindukira ngo ayabuze abandi. Bityo ko abakora iterabwoba mu by’ukuri atari abasilamu.

Kanyankore avuga ko u Rwanda ari amahire ko ari igihugu kitagendera ku mahame y’idini kandi Itegeko Nshinga ryarwo riha amadini n’imyemerere yose ubwisanzure n’uburinganire busesuye imbere y’amategeko.

Colonel Paul Gaston NYEMAZI  umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga na Ruhango, avuga ko  iyi nama itagamije kwiga ku myemerere ya Islam ko icyo abantu bakwiye kwibandaho ari ukureba uw’ariwe wese wahungabanya umutekano w’abaturage agakumirwa n’ubikoze agahanwa bikomeye.

Col Nyemazi avuga ko guhanahana amakuru no gukorana kw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano ari ingenzi cyane mu kurinda umutekano no gukumira ibikorwa by’iterabwoba.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kunoza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu no guhanahana amakuru ku mutekano mu karere ka Muhanga ku buryo bwihuse.

Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango Col NYEMAZI G.Paul.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango Col NYEMAZI G.Paul.

Ali Kanyankore Imam wungirije w'Akarere.

Bamwe mu bayoboke b'idini rya Yisilamu bitabiriye inama yo gukumira abakora iterabwoba bitwaje idini batabarizwamo.
Bamwe mu bayoboke b’idini rya Yisilamu bitabiriye inama yo gukumira abakora iterabwoba bitwaje idini batabarizwamo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • Imikoreshereze ya smart phone ikwiye gusubirwamo.Ugasanga umuyobozi nka mayor yatumije inama,abo yatumiye aho kugira ngo bakurikire ahubwo barimo barafata amashusho y’abaje mu nama.Ukibaza niba hari ikinyamakuru bakorera bikakuyobera.Noneho bigatera isoni iyo umuyobozi muto atunze umuyobozi we telephone afotora.Mbega indiscipline.icyumba cya 200 personnes bose bazamuye telephone bafotora.Mu nama hakwiye kujyaho amabwiriza ajyanye no gufotora.Nyamara mu nzego nyinshi hari abakozi benshi bashinze itangazamakuru ariko twese tumaze kwigira bo!

    • Nibifatirwe Ingamba Kabis

  • Abazafatwa Bazabice Kuko Nakiza Cyabo

  • ABAFOTORA BABA BABIHARAYE IYO BABIHARARUTSWE NTIBONGERA. IKINDI BURIYA ABAYOBOZI BAZAKORESHA INAMA MU MIDUGUDU YABO BAHEREYE KUBIGANIRO BAHAWE NIYO MBAMVU BAKORA RECORD BAKAZAZUMVISHA ABO BAYOBORA CYANGWA NAWE AKAZUMVA AKAZITANGARIZA ABO ABWIRA, N’ABAYOBOZI BAHUGUWE NGO BAJYE GUHUGURA NO GUHUMURIZA ABO BASHINZWE.

    KUBIREBA DISPLINE RERO HO NI ISOMO RIRERIRE, BURIYA BISABA EDUCATION IFATIKA WIGISHIJWE N’ABABYEYI N’ABARIMU BA PRIMAIRE NDETSE N’UKO WAVUTSE USHOBORA KWIFATA AHO BIGOMBA NO GUKORA IBIBONEYE KANDI BISHIMISHIJE. TWESE DUKURIRA AHATANDUKANYE N’INGERO DUHABWA N’ABATURUTA ZIRATWUBAKA. WARAVUTSE ABABYEYI NTIBABE BIYUBASHYE UKURA UTYO.

Comments are closed.

en_USEnglish