Digiqole ad

Igice cya 7: Eddy amenyereye secondaire yanatangiye kubona abakobwa bamuganiriza! – “My Day of Surprise”

 Igice cya 7: Eddy amenyereye secondaire yanatangiye kubona abakobwa bamuganiriza! – “My Day of Surprise”

….Jyewe – Eeeh! Nanjye buriya wasanze ari bwo nkihagera!

James – “Bro, ushobora kuba uri umwana mwiza. Uzi ko wanyakiriye nkagira ngo usanzwe uhiga!”

Jyewe – Oyaa!  Ni bwo nkiza nanjye! None se wahabonye gute!?

James – “Byanyobeye,  gusa wenda tuzakomeza tumenyere!”

Ubwo twakomeje kwiganirira hashize akanya Animateur aza kuturyamisha, turaryama mu gitondo kare kare abashya twazindutse tujya gufata uniforme umunsi wose ntitwize!

Nimugoroba tujya muri Ref (refectoire) nk’uko byari bisanzwe, tuvuyeyo tujya kuryama!

Umunsi wakurikiyeho twagombaga gutangira amasomo, ubwo twagiye kwireba aho bari bamanitse liste zacu n’ama classes tuzigamo! Tugira chance jye na james, badushyira muri 1ère A. Ibyo byadufashije kumenyerana cyane dore ko twicaraga no ku ntebe imwe! Akenshi twabaga turi kumwe cyane abandi banyeshuri bagakunda kubyibazaho! Ntibyatinze umwaka wa mbere twarawusoje twinjira mu wa kabiri, aho ho twari dutangiye kumenyera ikigo ha handi nawe wumva uri tayali guhagara mu bandi ukavuga! Ha handi niba ufite uniforme nini utangira kuzigabanyisha nyine ababikoze murabizi!!

Hari umunsi umwe nka saa ine jye na James twagiye muri cantine tugiye kunywa amata tugezeyo turicara twaka amata dutangira kunywa, iruhande rwacu hari hicaye abakobwa batatu wabonaga ko ari bashyashya mu kigo. Ubwo twakomeje kwinywera amata twumva na stories zabo, uko biri kose twumvaga bashobora kuba ari abana bo mu bipolezo! (bo mu bakire).

Twumvaga bivugira ibintu by’ama supermarket, ibintu byo gusohoka ku mazi nyine ibintu nk’ibyo!! Impamvu twabyitayeho ni uko bavugaga cyane ku buryo washoboraga kugira ngo bari kubirata, natwe ntitwari gufunga amatwi twariyumviye da!

Ubwo twakomeje kunywa amata, tubona barahagurutse twumva umwe muri bo arikanze tuyoberwa ibyo ari byo twumva batangiye gusigana, biraducanga! Hashize akanya umwe abwira uwakoraga muri cantine ngo:

Umukobwa – “Tugize ikibazo, twibagirwa porte monaie (ikofi) irimo amafaranga twari bwishyure, mwatwihanganira tukaza kuyazana!”

Ukora muri Cantine – “Eeeh! Ngo mukaza kuyazana!??  Ibyo se byabaye hehe!? Reka sha iyo ni  imitwe y’abanyeshuri turayizi! Mwishyure!”

Umukobwa –  “Rwose ntabwo turi abanyamitwe pe! Ntabwo  twibutse kureba ikofi yacu!”

Ukora muri Cantine – “Ibyo na byo, umwe nagende ajye kuyazana mwebwe musigare hano!”

Bose bavugira rimwe ngo none se ko Dortoire zifunze kandi bazifungura nimugoroba, urabona koko twabigenza gute?

Ukora muri Cantine – “Ok. Noneho ntimusohoka hano! Mwitabaze inshuti n’abavandimwe! Jyewe, ku yanjye (amafaranga) ntiwaza unzanaho hivi na hivi!”

Ubwo ukora muri Cantine yahise ahagarara ku muryango abona ba bandi batangiye kurira!

Nkibibona, ubwo nahise numva binkoze ku mutima nkura akanoti k’igihumbi nari mfite mu mufuka mpereza ukora muri Cantine ndamubwira ngo akuremo ayacu n’ayabo!

Ukora muri Cantine – “Eeeh! Urabitangiye!?? None se na hano ko atari buvemo??”

Jyewe – Harabura angahe se?

Ukora muri Cantine – “Harabura Frw 300.”

Ubwo James yahise akora mu mufuka akuramo ibiceri bitatu by’ijana abihereza ukora muri Cantine, ubundi ukora muri Cantine ahita abwira ba bana ngo ngaho nimugende!

Ubwo natwe twahise dusoza turasohoka twigira classe nk’uko bisanzwe dukomeza gukanira za Chimie na za Biologie! Saa sita basoneye kujya refectoire turasohoka jye na James tugeze hanze!

James – “Bro, reba hariya hepfo!”

Jyewe – Iki se?

James –  “Reba ariko!”

Ubwo naracyebutse ndareba mbona ni abakobwa yanyerekaga!

Jyewe – Uuuh, bariya bakobwa se muraziranye!?

James – “Wapi, ariko ndabona batureba cyane!”

Jyewe –  Uuuh twebwe se?

James – “Jye nakomeje kubabona ariko sinabyitaho!”

Jyewe – Wasanga bakuzi man!

James – “Eeeh! Sinzi. Gusa nanjye ndumva nakomeza kubirebera!”

Ubwo twahise dusekera rimwe turikomereza twigira kurya akawunga! Tuvuyeyo dusubira classe dukomeza gusoma kuko byari inshingano zacu za mbere! Ubwo nibwo buzima twabagaho bwa buri munsi butajyaga buhinduka, ubanza ari yo mpamvu intebe y’ishuri ikunda kugora abantu benshi!

Iminsi yakomeje kwicuma kuwa gatanu biragera wari umunsi mwiza ku kigo cyacu abantu bose bavaga mu by’ikayi, mbega habaga hari ambiance irenze. Nka saa kumi barasona, jye na James tujya dor (dortoire) twambara imyenda ya sport tujya ku kibuga cya Basket jye nari ngiye kureba James uko yakinaga kuko sinari nzi gukina Basketball!

Ubwo nakomeje kwirebera James akina nanamufana, nkiri aho mbona ba bakobwa James yambwiraga ngo yumva yabirebera, baraje bicara impande yanjye neza! Gusa nahise numva akantu k’ubwoba muri jye ntangira gushaka uko nakwimuka ariko mbona byaba atari byo! Ndihangana ariko ngabanya gufana!

Ubwo James sinzi ukuntu yarebye ruguru, mbona aryamye hasi abari aho bose barikanga ubwo jye nahise manuka niruka ninjira mu kibuga ngo ndebe James niba hari icyo abaye! Mugezeho!

Jyewe – James, james, ubaye iki bro!? Mbwira!

James – “[n’akajwi gato] Ndashaka kuva mu kibuga nkajya kwicara hariya wicaye nkavugisha bariya bana beza nikundira!!”

Nashatse guturika ngo nseke ariko mbona naba muvangiye,  ndihangana  ndamuhagurutsa musindagiza buhoro bya nyirarureshwa mugeza ha handi nari nicaye!

James – “Yebaba weee!! Ndavunitse weee!! Mwigire hirya twicarane, Olololo!!”

Ubwo nanjye nigize nk’umuntu wahangayitse disi! Ubwo utwana tw’udutesi dutangira kugira ubwoba, sinzi umwe wahise yigira hino atangira kubaza James icyo yabaye.

James – “Yebaba weee! Mvunitse umutwe weee!!! Nako ukuboko wee!!”

Ubwo abandi babiri bari basigaye na bo baza kureba umuntu wavunitse yewe!!

James yakomeje kwitatsa rimwe akavuga ukuguru, ubundi ukuboko byarimba akikanda mu nda nkenda guturika ngo nseke ariko nkihangana. Abana b’abandi batangiye kugira ubwoba sinzi umwe wavuze ngo agiye kubwira Animateur, James abyumva vuba!!

James – “Oya weee!! Nimumwihorere weee! Ndibuze gukira mwebwe mugume hano gusa, ayi weeee!!!”

Numvishe noneho kwihangana binaniye nshaka guseka ariko mfunga umwuka, ubwo koko bumviye James baguma aho disi! Ubwo abandi bantu bose bamaze kuva ku kibuga James ahita avuga.

James – “Ahwiii! Ndumva norohewe!!”

Ubwo abo bana nyine namwe murabyumva bahise biruhutsa, jye numvaga naseka ariko nkomeza kwifata!

Umwe wasaga nk’aho abayoboye ahita avuga!

Uwo mukobwa – “Yoooh, Imana ishimwe!”

James – “Yego rwose nari mpfuye iyo ntabagira!”

Umukobwa – “Jye nari kubabara iyo uvunika kandi jyewe n’inshuti zanjye twifuzaga kubashimira!”

James – “Eeeh mudushimira iki se?”

Umukobwa – “Ko wowe na mugenzi wawe mukunda kuba muri kumwe mwadukuye mu gisebo tutigeze tugira cya gihe muri Cantine!”

Ubwo akivuga gutyo nahise nsubira mu bihe, nibuka cya gihe muri Cantine koko ba bakobwa twishyuriye, kandi  icyo gihe  nitinyiraga abakobwa kuko n’ubundi ntari narigeze mba mu buzima bwo kuba natinyuka abakobwa, numva ndushijeho kubihirwa ntangira kumva twagenda ariko ngirira James nari nzi ko yashakaga kubirebera.

James – “Eeeh, ese ni mwebwe! Oya, biriya ni ibisanzwe. Mwebwe se ntimwabikora!”

Umukobwa – “Oya biriya biba hake kandi natwe byaradutunguye ni ubwa mbere. Twari dusebye!”

James – “Oya, nta kibazo  ni ibisanzwe!”

Ubwo ibyo byose kuri jye nari nabuze icyo mvuga ahubwo numvaga narambiwe! Uwo mukobwa wasaga nk’aho abayoboye yahise avuga!

Umukobwa – “Jyewe rero nitwa Cadette, [ahita ahindukira abwira abandi], namwe mwivuge se nyine!”

Bose baraseka! uwa mbere.

Umukobwa umwe – “Jye nitwa Darlene!”

Undi mukobwa – “Jye nitwa Marlene!”

Ubwo numvishe utwo tuzina. Burya hari akazina wumva nawe ugahita …blablabla! Namwe ntimuri abana! Yup, mu by’ukuri abo bana bari beza kabisa, ubanza ari na yo mpamvu bakundaga kujyana.

James – “Eeeh, mwitwa neza  twemeye. Nanjye nitwa James, uyu mu Bro wanjye na we bamwita Eddy!”

Cadette – “Oooh mbese! Ariko ntabwo akunda kuvuga! Basi navugeho gato twumve n’ijwi rye!”

Ubwo, akimara kuvuga gutyo. Eeeh! Iyo examen ubanza ari yo yarinkomereye mu zo nari maze gukora zose, nditonda  n’imbaraga zanjye zose mba ndavuze!

Jyewe ………

Ntuzacikwe n’Igice cya 8 cy’Inkuru Ndende na Eddy…

 

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • i love it

  • muduhe akandi ka episode ni keza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ariko uwo mwana ntazabe ikibwa ngo ahemukire abamufasha, izo nkumi ntizizamukure mu murongo

  • Ikibazo nuko itinda. Zana indi vuba tutaribagirwa iryashize

  • UZADUFASHE AKO GAKURU MUJYE MUDUHA NKA KAMWE KUMUNSI BASI KUKO KARARYOSHYE PEE!!!

  • Mbega inkuru nziza wee iryoheye amatwi pee!! Mudufashe mudushakire nizindi zige zisimburana niyi rwose
    thanks.

  • Kabisa Nidanger abo ba Baby ntizagutware umutima uzamenye icyakujuanye.

  • Mwaduhaye akandi koko

Comments are closed.

en_USEnglish