Digiqole ad

Burera: Umugore wari atwaye abantu 8 mu bwato barohamye apfana n’akana ke

 Burera: Umugore wari atwaye abantu 8 mu bwato barohamye apfana n’akana ke

Kuri uyu wa mbere ku gicamunsi, mu kiyaga cya Burera habereye impanuka y’ubwato yahitanye umugore w’imyaka 20 wari ubutwaye n’akana ke k’amezi atanu yari ahetse mu mugongo, abandi barindwi bari kumwe batabawe bararohorwa.

Ikiyaga cya Burera giherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda niho habereye impanuka y'ubwato
Ikiyaga cya Burera giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda niho habereye impanuka y’ubwato

Ubu bwato busanzwe, bwarimo abantu bose hamwe icyenda. Babiri ni bo bapfuye umwana na nyina, umurambo wa kariya kana k’amezi atanu kugeza ubu ni wo wabonetse naho uwa nyina Joselyne Uwiduhaye w’imyaka 20 wari ubatwaye, kugeza mu ijoro ryakeye wari utaraboneka.

Abo yari atwaye ni Naomi Uwimana w’imyaka 28, Emelyne Muragijimana w’imyaka 18, Marie Nyiramana w’imyaka 34, Regis Nkurunziza w’imyaka 42, Rachelle Icyimanizanye w’imyaka 25, Jacqueline Nakure w’imyaka 35 na Elina Nyirambari w’imyaka 35.

Aba bakaba batabawe bararohorwa bararokoka.

Abaturage bo mu murenge wa Rusarabuye baravuga ko iyi mpanuka yatewe no gupakira cyane k’ubu bwato.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajimana Florence yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye igahitana abantu babiri.

Yavuze ko ubwato bwari butwawe na Uwiduhaye Joselyne, we akaba yarohamye arapfa ngo umurambo we nturaboneka.

Yongeraho ko umurambo w’umwana witwa Uwitonze w’amezi atanu gusa wari uhetswe na Uwiduhaye wo wabashije kuboneka.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Imana Imwakire mu bayo, birababaje

  • IMANA IBAKIRE MU BAYO, KANDI UBUTAHA BAJYE BAHEKA ABANTU BAKE

  • Ariko se koko nubwo impanuka yabaye,guheka umwana ugatwara ubwato murumva atari ugukabya ! Ubukene n’umuruho nabyo bizatuma abantu bashirira mu kaga. kuko buriya wariwo mwuga we ashobora kuba yari asanzwe amuheka akamukorana.

    Byabara abarokotse iyi mpanuka pe !

Comments are closed.

en_USEnglish