Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu kagari ka Kageyo, mu murenge wa Mukura ho muri karere ka Rutsiro, inkuba yaraye ikubise abana batatu bo mu rugo rumwe bahita bitaba Imana. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence avuga ko ku muroba wo kuri uyu wa Gatanu, imvura yaguye umwanya munini ugera ku masaaha abiri, […]Irambuye
Kwimura isoko rya Nyirabisekuru ntibivugwaho rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi, abaturage basaba ko ryubakirwa, ubuyobozi bwa Musanze bwo bukavuga ko buzafasha abahatuye kubona agasoko mu gihe aho hantu hari Centre y’ubucuruzi ikomeye. Muhawenimana Musa, umwe mu badodera inkweto mu isoko rya Nyirabisekuru, twamusanze yikinze mu mutaka kubera imvura yagwaga. Uyu muturage avuga ko ngo yatangiye gukorera […]Irambuye
Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’igihembwe cya mbere cy’ihinga, bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Kibuza mu Karere Kamonyi bavuze ko kudahingisha imashini biri mu bituma batabona umusaruro uhagije. Ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko butabonera buri muhinzi imashini ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe kugira bazikodeshe biboroheye. Ibikorwa byo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, cyahuriranye n’icyumweru cyahariwe […]Irambuye
Cyomugisha Rehema washakanye na Ndekezi Salim batuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama, akagali ka Nyabicwanga mu mudugudu wa Gatunga, amaze imyaka irindwi ahohoterwa n’umugabo we, ngo umuhoza ku nkeke akamukubita ntahahire urugo, rimwe na rimwe akanamwirukana mu rugo. Mu buhamya bwe Rehema agira ati “Maze imyaka isaga irindwi mbana n’umugabo wanjye twashyingiranwe […]Irambuye
*Asaba abaturage guhinga ahashoboka hose kuko igihembwe cya kabiri imvura ijya ibatenguha ntibasarure. Nyaruguru – Mu gihe mu gihugu hose bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru asaba abaturage be guhinga ku buryo bizabazanira inyungu bakoresha amafumbire, bakirinda guhinga nk’abahamba amaboko. Anabasaba guhinga ahantu hose hashobora guhingwa kuko ngo igihembwe cya kabiri […]Irambuye
Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi. Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba […]Irambuye
Mu ka karere ka Nyagatare, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inzara cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera. Mu minzi ishize, mu duce tumwe na tumwe tugize intara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa […]Irambuye
Nk’uko biteganywa n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga yiswe “Bali Package” yasinyiwe i Bali muri Indonesia mu Ukuboza 2013, u Rwanda rwatangije kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe koroshya ubucuruzi ndengamipaka. Uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yatangaje ko u Rwanda ari urwo gushimirwa umuhate n’ubushake mu kunoza no koroshya ubucuruzi. Amaserano ya “Bali Package” yasinywe n’ibihugu 189 ku […]Irambuye
Kuko nari nahumirije cyane, numvaga ahari atarijye uri gusoma message nabonaga kuri screen ya Telephone !! Ubwo nananiwe gusinzira nkomeza gutecyereza niba ibyo nsomye arijye byagenewe cyangwa message iyobye!! ariko agatima kakagarurwa nuko nabonagaho izina eddy !! Ubwo nakomeje gutecyereza gusubiza ari nako nibutse amagambo Fille wa James yambwiye numva nkomeje gutecyereza byinshi cyane , […]Irambuye
Mark Zuckerberg yemereye abanyamakuru gusura ikigo abikamo amakuru yose Isi ikoresha yifashishije Facebook, iki cyumba kikaba kirimo ibyuma bita servers bibikwamo ibyo twandika, amafoto, amashusho n’amajwi bishyirwa kuri Facebook ku Isi hose. Aba Engineers bakora muri kiriya cyumba bemeza ko ari kinini cyane k’uburyo bakoresha moto zabugenewe kugira ngo babashe kugera aho bifuza. Amashanyarazi akoreshwa […]Irambuye