Digiqole ad

Episode ya 15: Eddy agiye gutegura Anniversaire ya Fille….

 Episode ya 15: Eddy agiye gutegura Anniversaire ya Fille….

Kuko nari nahumirije cyane, numvaga ahari atarijye uri gusoma message nabonaga kuri screen ya Telephone !!

Ubwo nananiwe gusinzira nkomeza gutecyereza niba ibyo nsomye arijye byagenewe cyangwa message iyobye!! ariko agatima kakagarurwa nuko nabonagaho izina eddy !! Ubwo nakomeje gutecyereza gusubiza ari nako nibutse amagambo Fille wa James yambwiye numva nkomeje gutecyereza byinshi cyane , numvishe wenda ahari Kabebe abaye atameze nka Fille ashobora kuba aje icyo gihembwe cyangwa akaba atiga ku kigo twigagaho!

Narebye kugira icyo nsubiza ariko numva biranshanze  mpita nkora copy paste kuri James ndohereza  ubundi ndategereza hashize akanya James ahita ampamagara!

Jyewe “Helloo Bro!

James “eeeeeh iyi message Imana imbabarire ibe iturutse ahantu nketse!!

Jyewe “ucyetse hehe se Bro?

James “nketse wa mwana mwiza waje kubitsa bag nkamureba ngaherayo!

Jyewe “hhhh , najye sindabyemera neza niba ariwe , gusa nabuze icyo nsubiza Bro!

James “Bro! wasanga ariwo munsi wawe Imana yashatse ko utangira kubona ibyishimo byo mu mutima, wasanga ari umucunguzi uje ugusanga kubwo kwicisha bugufi kwawe ukemera ubuzima ubayemo akirengagiza byose!

Jyewe “ahaaaa!Bro, erega buriya si benshi bakwishimira kubana n’umuntu nkajye!

James  “ahubwo uhise unyibutsa , Fille ko numvishe ashaka kunyizamuraho!! 

Jyewe “uuuuh ngo akwizamuraho? Gute se  kandi? Narabonye arakana keza inyuma buriya no ku mutima siko biri!?

James “hhhhhh Bro byo inyuma ni mwiza pe, gusa ashobora kuba afite mukushi ku mutima!, nawese umuntu watangiye kumbwira ngo ngendana n’abantu ba ntakigenda!, ngo jye menyako mbarenzeho!, ngo ntago ashaka ko ngo bagenzi be bamenya ko jya nza ahongaho! ewana ni byinshi nijye wamukupye nkamupfuka umunwa  naho ubundi yari kuvuga byinshi!

Jyewe “eeeeeh ko numva ari hatari bro, wenda ni jyewe yakubuzaga simbizi! Ariko byo niba umukunda uzagerageze ugabanye kuhaza utazabura umwana ukunda!

James  “eeeeh ahubwo Bro, nibutse ko  ansaga iwawe yanze kugusuhuza, usibye ko  n’uwaje mbere ye igihe narindi mu cyumba ntanamenye  ariko iyo nza kubona uwariwe, nari,nako…!

Njyewe “hhhhh tubiveho ahubwo Bro, mbwira , kweli nsubize ino message!??

James “eeeeh cyane rwose! yisubize kndi kuva cyera kwandika ndakwizeye! Eeeeh Eddy animateur aje dortoire!!”

 

Ubwo telephone  yahise yikupa ibyaribyo byose twizereko animateur atayifashe ubwo nahise nshana itara mfata aga papuro n’agakaramu ndatuza gato ubundi ntangira kwandika !”””

Sinzi niba ino message arijye yari igenewe, gusa niba watwitiranyije jye nitwa Eddy Rwibutso! sinzi niba ndota gusa message yawe nayisubiyemo inshuro zirenga eshanu,ese koko nijyewe yagenewe? Kabebe, umukobwa usa nkawe ,umunyamutuzo n’uburanga, ubwuzu n’inseko yawe bigutera kuba uri uwikirenga kuri jyewe  ,sinumva impamvu waza unsanga mugihe abandi bampunga, koko iyi message nijye yarigenewe!?

Kabebe nubwo wenda atari jye iyi SMS yarigenewe arko reka ngushimire umutima mwiza wawe ndetse no kwicisha bugufi kwawe wanyeretse umunsi mwiza wambere nakubonyeho!,ijoro ryiza!”””” !!

Ubwo namaze gusoma neza ibyo nari nanditse ubundi mbyandika muri message nkanda send nzimya itara ndiyorosa ndaryama! Arko nasinziriye bitinze kubera Kabebe na Fille numvaga byancanze mbega birimo bimbyiganiramo, nibazaga aho umutima ukomeye Kabebe yawukuye nkongera gutekereza ibya Fille nkumva bihabanye nibye cyane, ubwo sinzi igihe nasinziriye mu gitondo nzinduka kare jya guteka icyayi ntangira gucuruza!

Bigeze nka saa moya n’igice nerekeza ku ishuri ngera mu ishuri ntangira kwiga , numvaga mfite umugambi ko icyo gihembwe noneho nzatsinda bityo nta saha nimwe napfushaga ubusa iyo nabaga ndi mwishuri, kuberako nabaga nziko ningera aho nitaga murugo  nta mwanya wundi ndibwongere kubona!!

Birumvikana ko kumbona mvuga cyangwa kumbona ndi muzindi jokes bitabagaho, cyane ko n’ubundi nitinyaga nkanga kuba hari uwo nshobora gutokoza agahita ambwira byinshi nk’ibyo Fille yambwiye!

Ubwo  ibyo bigatuma benshi banyibazaho cyane nubwo jyewe ntacyo byabaga bimbwiye,! Amasaha yo kujya kumeza refectoire yarageze tujyayo nari ndi kumwe na james, ngeze kuri table yajye mbona James ateruye ibiryo bye araza yicara kuri table yacu!

Dutangira kwirira, ubwo kuko nari naramenyereye gusangira aho nanyuze hose yaba kwa Kaka no kwa Sandra iyo naryaga njyenyine numvaga bitamanuka neza, ubwo tuba dutangiye gusangira jye na James! Dutera na stories nyinshi cyane abo twari kumwe kumeza bari batwawe basekera mu matamatama ariko bakabura aho bahera ngo batuvugishe!

Ubwo twakomeje kurya ndetse abo twari kumwe barasoza bakomeza kwiyicarira bumva stories zacu ,hashize umwanya mbona Fille arahageze yirakaje cyane  numva nikanzemo arko nihagararaho ndakomeza ndirira! ,ubwo Fille yaje avugira hejuru cyane!

Fille “James, ibyo noneho wagiyemo nibiki?uzigihe nagushakiye!?

James “uuuuuh ariko Bb wowe uza nta no gusuhuza abantu ,ukaza ubaza ibyo!??

Fille “uuuuuuh umva yewe, nari busuhuze nde se?

James “nonese nta Bantu ubona hano?

Fille “ ndababona ariko singombwa kubasuhuza kuko ataribo nashakaga!

James “jyewe se k’unshaka ntabwo ndumuntu nkabo!”

 

Ubwo numvishe bakomeje gusa nabatongana mpitamo kuba nabwira James tukava aho hantu badakomeza kwiteza abaraho hafi  arko James arabyanga !!rimwe na rimwe hari igihe James yajyaga afunga umutwe, cyane cyane k’umuntu wamubwiraga ibyiyumviro bidafite quality niba ariko nabivuga!!

Ubwo Fille yahise avuga;

Fille “James, wanze kuza ngo nkubwire icyo nagushakiraga kubera uwo ngo ni Eddy??!

Ubwo nahise ninginga James cyane ngo agende yumve icyo Fille amubwira nubwo nari mbabaye ariko numvaga uko biri kose ari jyewe uri kubabuza umutuzo ubwo james ahaguruka atabishaka Fille ajya imbere baragenda ubwo abaraho bose barijijishije banyereka ko batabibonye arko mu byukuri byose bari babibonye!

Ubwo nasoje ibyo twaryaga ndasohoka nkigera ku muryango mba mbonye Kabebe  ahagaze hirya yaho twasohokeraga tuva refectoire  numva umutima umvuyemo nibwo nabonye agaciro namuhaga!

Ubwo kuko numvaga kujya kumuvugisha binkomereye nahise ntangira kureba uko ntanyura aho yarari nkamanuka hirya gato arko biba iby’ubusa nongeye kurebayo ahita andembuza nirebeshwa inyuma ngirango sijye, nitunga intoki mbona arandembuje nanone , ubwo ntangira kugenda ariko numvaga ikirenge kitava aho kiri, mugezeho mureba mu maso ndaruca ndarumira!

Kabebe “Eddy bite!

Jyewe “ni byiza Kabebe!

Kabebe “nonese ko wari unyirengagije aka kanya uranyibagiwe!?? 

Jyewe “oya ahubwo nuko ntari nakubonye!

Kabebe “hhhhhhhh ariko weee! Eddy waretse kumbeshya koko, uziko twahuje amaso tukarebana! Ubwo numvishe nsinzwe kandi nabonaga ukuntu umwa Imana yihereye umutuzo udasanzwe yabivugaga afite intimba ku mutima imbamutima zirazamuka.

Jyewe “basi mbabarira nari nkubeshye gusa najye sijye, numvaga kugusanga hariya nkakuvugisha bishobora kuba byakubangamira mpitamo kuba nigendeye!.

Kabebe yahise ahinduka mbona asa nubabaye cyane bigaragara  ndetse atangira kuvugana agahinda!

 

Kabebe “Eddy mbabarira ibyo nakubwiye byari bindimo!, numva nshaka kubana nawe mubuzima ubwaribwo bwose kandi narabigusabye, sinibeshye ni wowe nahaye iriya message nubwo utansubije indi naguhaye arko mbabarira ubyange arko wemeye ukuri kwajye!”

 

Ubwo nongeye kureba mu maso ya Kabebe ntangira kwireba, numvaga umwana mwiza nkawe, atatambuka ngo aze avugishe umuntu nkajye wari warasize inkuru mu kigo, ubwo byose nabibonaga neza mbona abantu bose banyuraga aho hantu batwitegereza cyane!

Ubwo mba ndateruye ngo mbwire kabebe! Murako kanya mbona nanone Fille waziraga aho nabaga nibereye adusanze aho!

Fille “Kabebe, Kabebe sha  ngwino nkubwire  rekana nuwo!!”

 

Ubwo yahise amukurura vuba vuba kabebe agenda asubiza amaso inyuma andeba najye mureba mpaka barenze, James niwe wankuye mw’isoni aba ansanzaho nari mpagaze arikumwe na Patty ndetse na Jules bari bamaze kuza ako kanya! Ndabasuhuza nkabantu nari nkumbuye cyane, ako kanya baba barasonnye dusubira buri wese muri class yiwe!

Saa kumi zageze njya kureba James ngo musezere ampa gahunda  ko aza kumpamagara tugapanga akantu! Ndamusezera  ubundi nyuraho  ba Patty dusohoka ikigo twerekeza iwajye kuko ngo bari bahakumbuye tugezeyo ndafungura batangira kunserereza ngo Bill Gates ibintu nkibyo nyine, ngo narungutse ari nako bambwiraga ko ibintu bimeze neza,  nkumva najye ngize courage, ubwo twakomeje kwiganirira ndetse nakira n’ abakiriya bari bamaze kuba benshi ibintu byatangaje Patty na Jules,  byageze nka saa tatu ndabaherekeza ngaruka aho nitaga murugo nkihagera numva Telephone  isona nyifashe  nsanga ni James mpita nyitaba nihuse !!

Njyew “Hello  bro!

James “umva Bro ubu ndihishe nyine  ngo tuvugane, ariko nashakaga kukubwira, uze gukora isuku neza !!, ndashaka gukorera surprise Fille ejo afite Birthday,tuzaza aho ngaho rero , kuko ngo hari match ubwo mugihe abandi banyeshuri bazaba bagiye kureba match twe tuzahita twiyizira! wabona ugize n’amahirwe Kabebe nawe akaza, rero umbwirire Patty na Jules batazabura! kandi utecyereze nk’umuntu mukuru ibyo twazafata, ubigure nzayakwishyura ejo. Bro, Ariko Fille nibitamubera surprise y’ibyishimo bizamuviramo guseba!..……………………..

My Day of Surprise

*

umbwirire Patty na Jules batazabura! Kandi utecyereze nk’umuntu mukuru ibyo twazafata ,ubigure nzayakwishyura ejo. Bro, Arko Fille nibitamubera surprise yibyishimo bizamuviramo guseba!……………………….

*

Ntuzacikwe na Episode ya 16…..

11 Comments

  • Byiza cyane umuseke mukomereze aho pee akandi gace gahise kaza!!!!! gusa noneho amatsiko nibwo abaye menshi muduhe nakandi gace

  • Mana yanjye… Ariko ibigeragezo bibaho we… Ubu se Eddy w’abandi arabyikuramo gute?? Reka dutegereze turebe!!!

  • wouw!!!! mbega story ishyushye! mwatugiriye neza kuba musigaye mwihutisha episode nshashya.
    Thank u

  • ahubwo batwisha amatsiko.gusa iyi nkuru ni sawa kbsa. ahubwo nakandi ni gatebuke kuko biradufasha.

  • ariko abakobwa baragwira kabisa nka fille yavukiye hehe? sukubabeshya ngewe sinabasha kwihangana nka eddy peeee, ninacyo gituma ntagira gril friend ngirango. mbega weeeeeee.

  • MUKOMEZE NA EPISODE IKURIKIRA

  • Ye data we! Nyabona mutebutse mutebutse.Story yambere kbsa.Keep it up

  • BRAVOOOOOOOO UM– USEKE!!!! MURI ABANTU B’ABAGABO RWOSE, IYI NKURU IRANYURA, NDABASHIMIYE CYANE, MUKOMEREZE AHO MUTWIGISHA KUBAHO, NIZERE KO EDDY ATAZONGERA KUBABARA.

  • MURI WEEK END MUJYE MUSHYIRAHO EPISODE NYINSHI DUSOME

  • MWAGIYE MUSHYIRAHO EPISODE BURIMUNSI?

  • none se yarangiye ko nta kandi mwaduhaye

Comments are closed.

en_USEnglish