Digiqole ad

Icyumba Facebook ibikamo amakuru yacu yose kingana n’ibibuga 6 bya Football

 Icyumba Facebook ibikamo amakuru yacu yose kingana n’ibibuga 6 bya Football

Ububiko bwa Facebook bwubatse ahantu hakonja cyane hafi y’inyanja ya Aractic

Mark Zuckerberg yemereye abanyamakuru gusura ikigo abikamo amakuru yose Isi ikoresha yifashishije Facebook, iki cyumba kikaba kirimo ibyuma bita servers bibikwamo ibyo twandika, amafoto, amashusho n’amajwi bishyirwa kuri Facebook ku Isi hose.

Ububiko bwa Facebook bwubatse ahantu hakonja cyane hafi y'inyanja ya Aractic
Ububiko bwa Facebook bwubatse ahantu hakonja cyane hafi y’inyanja ya Arctic

Aba Engineers bakora muri kiriya cyumba bemeza ko ari kinini cyane k’uburyo bakoresha moto zabugenewe kugira ngo babashe kugera aho bifuza.

Amashanyarazi akoreshwa muri kiriya cyumba atangwa n’ingomero ziri ku mazi y’imigezi hafi aho, akifashishwa mu gutuma imashini zidashyuha cyane kandi bigatuma akazi ka buri munsi gakomeza.

Zuckerberg yemeza ko ubu ari bwo bwa mbere ikigo cye cyerekanye bimwe mu bikoresho byacyo ariko ngo arateganya kwereka Isi uko Facebook iteye n’aho igeze itera imbere.

Amakuru yose ya Facebook abikwa muri Servers zayo ziri ahitwa Luleå Data Center muri Sweden.

Ubu ngo nicyo kigo cyonyine cya Facebook kiri hanze ya USA kikaba cyarafunguwe muri 2013.

Giherereye mu ishyamba riri mu Majyaruguru ya Sweden hafi y’Inyanja y’Ubutita ya Arctic ahantu hahora hakonje cyane kuko ku manywa akenshi ubukonje buba buri munsi ya 50 munsi ya zero(-50 celsius degrees).

Facebook yubatse ingomero z’amashanyarazi hafi aho kugira ngo abakozi bayo babashe kubona ubushyuhe butuma bakora neza, haba mu guteka, gushyushya ibyumba, n’indi mirimo isaba amashanyarazi.

Facebook ivuga ko ibi bituma ikoresha amafaranga make ku kigero cya 40% ugereranyije n’izindi ‘data centers’.

Mark Zuckerberg yatagnaje ko imbere muri kiriya kigo ari hanini cyane kuko ngo hangana n’ibibuga bitandatu bya football.

Yabwiye abantu ko nibajya bashyira ibintu kuri Facebook bagomba kujya bamenya ko birinzwe  n’ikoranabuhanga rihambaye kandi rihenze cyane.

Ati: “Ikoranabuhanga dukoresha ryitwa Open Compute Project kandi ririzewe cyane”

Facebook ifite izindi servers ku ruhande zishobora kwifashishwa mu gihe iriya nini yaba igize ikibazo runaka.

Bivugwa ko Facebook yashoye miliyoni 760$ muri uyu mushinga.

Ubusanzwe Facebook ikorera muri California ahitwa Palo Alto.

Abahanga muri techonology bemeza ko servers ubusanzwe zikenera ubukonje kugira ngo zikore neza kuko ngo zirashyuha kandi ntizigomba  zizima, zihora zikora.

Google nayo ifite server muri Finland ahitwa Hamina, ikaba ikoresha amazi yo Nyanja ya Baltic kugira ngo akonjeshe server zayo.

Akamaro ka za servers za Facebook  ni ukubika za miliyari z’amafoto, amashusho, amajwi, inyandiko, ‘links’ z’inkuru, ndetse na applications zose zihariye zikoreshwa n’abakozi ba Facebook nyirizina.

Max Zavyalov, Network Engineer muri iyi centre
Max Zavyalov, Network Engineer muri iyi centre
Ibyuma bibika amakuru yacu kuri Facebook bikenera ubukonje kuko ubundi bihora bishyushye kandi bitagomba na rimwe kuzima
Ibyuma bibika amakuru yacu kuri Facebook bikenera ubukonje kuko ubundi bihora bishyushye kandi bitagomba na rimwe kuzima

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyi nkuru ni nziza cyane!

  • sha ndakweye pe!

  • Uziko Facebook hari za Leta zimwe irusha imbaraga?! Binyibukije ko ariyo yarikoze mu kuvaho kwa Hosni Mubarak; niyo mpamvu hari abayifunga iyo bibaye ngombwa (i.e. Kabila)

    • Ngo hari za leta?gira uti irusha leta nyinshi imbaraga

Comments are closed.

en_USEnglish