Episode 24 …..Jyewe – Yeeeee! Djalia, nzi?! James – “Yego ma Bro, ni we!” Jyewe – Coup de chapeau! Na njye uriya mwana iyo mwitegereje neza imico ye inyibutsa ko Kabebe twigeze kubana! James – “Bro, uzi ko koko na njye mbibona! Hari aho namwitegerezaga nkabona yifashe nka Kabebe wawe ahubwo sinari nzi ko na […]Irambuye
Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri […]Irambuye
Mu mujyi w’Akarere ka Gicumbi hamaze kuzamuka inyubako zigezweho, amagorofa n’izindi zigenewe gutangirwemo Serivise zinyuranye, gusa, abafite ubumuga baracyagaragaza impunge ko mu kubaka izi nyubako akenshi hatazirikanwa ko Serivise zizatangirwamo nabo bazazikenera. Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Minisitiri “N0 01/CAB.M/09 ryo kuwa 27/07/2009″ igena ibyangombwa biteganyirizwa abafite ubumuga ku nyubako. Iri tegeko rigena uburyo inyubako […]Irambuye
Mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe mu karere ka Rusizi, haravugwa ubujura buciye icyuho n’ubwambuzi bikorwa na bamwe mu bana bataye ishuri bakarema umutwe bise ‘Ibihazi’ bagatega abantu bavuye cyangwa bagiye guhaha bakabambura ibyabo babakangishije imbwa z’inkazi baba bafite, ngo banirara mu mirima ya rubanda bakiba imyaka. Aba bana bagera kuri 14 bari mu kigero […]Irambuye
Episode 23 …..Jyewe – Soso, ihangane wanyuze mu bihe bikomeye kandi ikirenzeho ni uko muri wowe wakomeje kuzirikana byose, ntugire na kimwe wibagirwa. Soso, kuri jye siniyumvishaga impamvu wanyakira gutya! Gusa, courage kandi iyaba buri umwe wese yazirikanaga nkawe yagiraho ava n’aho agera! Soso – “Urakoze cyane Eddy, ndagushimiye ko unyumvise!” Ubwo soso yahise anyegera […]Irambuye
Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga. Iyi miryango 28 yubakiwe mu Karere ka Kamonyi igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika. Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana. […]Irambuye
Episode 22 ….Ubwo naratuje ako kanya Electrogaz na yo iba yamenye ko igihe ari icyo, umuriro ngo pyaaaaa! Uba uraje ! mba nkubitanye amaso na Soso, ariko isoni zari zamutanze imbere! Ubwo yahise yisuganya yicara neza asobanyije amaguru ukuntu, na njye mfata agasego ndisegura mureba muri bya byiso byiza binini! Soso – “Eddy, ni ukuri […]Irambuye
Bamwe mu bagabo batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa karangazi, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko batakwitabira umugoroba w’ababyeyi ngo kuko ari urubuga rw’amatiku y’abagore. Muri aka kagari, iyi gahunda yitabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakazamo abagabo batagira akazi cyangwa ingo zifitanye amakimbirane. Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 ugamije kuvugutira umuti ibibazo […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye