Digiqole ad

Episode ya 22: Ahwii! Soso ko yikanze nyuma yo kurebana na Eddy?

 Episode ya 22: Ahwii! Soso ko yikanze nyuma yo kurebana na Eddy?

Episode 22 ….Ubwo naratuje ako kanya Electrogaz na yo iba yamenye ko igihe ari icyo, umuriro ngo pyaaaaa! Uba uraje ! mba nkubitanye amaso na Soso, ariko isoni zari zamutanze imbere!

Ubwo yahise yisuganya yicara neza asobanyije amaguru ukuntu, na njye mfata agasego ndisegura mureba muri bya byiso byiza binini!

Soso – “Eddy, ni ukuri uratangaje!”

Jyewe – Eeeeh, gute se Soso? Kubera nkurebye cyane se!?

Soso – “Oya! Ahubwo siniyumvishaga ko ushobora kumva umuntu, ukemera gucisha macye kuri iriya ngingo!”

Jyewe – Soso, erega umuntu ni cyo atandukaniyeho n’ibindi biremwa! Ni yo mpamvu uko winjiye mu bihe ari na ko ushobora no kubisohokamo!

Soso – “Aho ni ho ubereye intwari rero! Kandi ndakeka ko byashobora bake!”

Jyewe – Ooooh, ngaho mbwira ikintu gitumye uhindurwa!

Soso – “Humura ndakubwira, ni uko nari mbanje kugushimira!”

Jyewe – Oooooh, urakoze, gusa icya mbere nashakaga kukubaha! Kandi biba byiza sometimes!

Soso – “Woooow! Eddy! Ndabikunze ako kantu ni bon!! Eddy, sha rero, burya mu buzima ni ukwimenya, ukamenya ibyaranze amateka yawe ndetse n’ibyo wifuza imbere yawe! Simvuze ko wagendera ku byashize ngo uheranwe no kwigunga, ahubwo ibyo ukora byose ubikorana ubwenge! Eddy, uko undeba uku mfite bakuru banjye babiri na murumuna wanjye umwe, dufite Mama ariko nta Papa dufite!”

Jyewe – Yooooh, pole sana mukobwa mwiza!

Soso – “Yego sha Eddy, bibaho! Nubwo bibabaza ariko nta kundi c’est comme ça la vie! Impamvu tutamufite na yo urayimenya! Si byo Eddy!?”

Jyewe – Yego ndakumva, Bb!

Soso – “Sha mu rugo rero twari tubayeho neza pe! Mvuze ko ntacyo twari tubuze sinaba mbeshye pe! Kandi n’ubu turifashije kubera Imana!! Byatangiye ubwo mukuru wacu w’imfura yigaga mu mwaka wa gatatu secondary yari umukobwa mwiza cyane ku buryo quartier yose yamutangariraga, bari baramuhimbye “Keza”! Kuko nta muntu wamucagaho ngo ntamutangarire, na we ubwe byajyaga bimutera isoni! Papa yakundaga kutwicaza twese mu rugo akatuganiriza kuko yari adufitiye impungenge kubera ko ngo abagabo bo muri Kigali batoroshye! Eddy, nubwo nari muto ndabyibuka! Iyo twabaga twicaye, yatubwiraga ko kugira ngo umukobwa azabe mwiza nka mukuru wacu agomba kubaha, agasenga kandi akirinda kwiyandarika! Ibyo narabyumvaga, ariko kuko nari nkiri umwana ntacyo byabaga bimbwiye cyane! Ntibyatinze imyaka yaricumye na njye ntangira mu wa mbere secondary, mukuru wacu mukuru we yararangije yitegura kujya muri university!

Ubwo igihembwe cyanjye cya mbere kirangiye Papa yaje kuntwara ku ishuri nari natsinze  ndetse nabaye n’uwa mbere ntaha nishimye cyane, ngeze mu rugo nza mpobera Mama na mukuru wanjye nkurikira, ndetse na Karumuna kanjye gato, ariko mpamagaye Mukuru wanjye mukuru w’imfura bambwira ko aryamye.

Ubwo nabaye ntuje gato nubwo nari mukumbuye! Amasaha akomeza kwicuma, na njye nari natangiye no kumenyera mu rugo ndetse ibyo guteka ni jye wahise ubitegura kuko nari nikumburiye inyama nakundaga kubi!

Mu gihe nari ndangije kuziteka agatima karankubise njya guhamagara Mukuru wanjye ngo abyuke aze dusangire, nakomanze inshuro zirenga eshanu atanyumva mba ngize ubwoba ni ko kwihuta njya kubwira Mama,  na we araza arakomanga Mukuru wacu yanga gukingura!

Ubwo Mama yahise ahamara Papa aho yari ari ku kazi aza yihuta ashaka abantu bica urugi bafunguye basanga icyumba cyose cyuzuye amaraso, bahita bamwihutana kwa muganga! Sha Eddy, ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye!

Ubwo bagezeyo muganga ababwira ko yakuyemo inda y’amezi ane, ariko ku bw’amahirwe we akaba akirimo umwuka ariko na none ko bamukuramo uterus (nyababyeyi)!! Nyumvira ni ukuri!! Sha Eddy, ubwo bakomeje kumwitaho ariko Papa na Mama bari barahangayitse mu rugo igikuba cyaracitse ndetse nta n’uwari ukivuga! Eddy, papa yashinjaga Mama ibya Mukuru wacu, akamushinja ko ntacyo yakoze mbere ngo abuze Mukuru wacu kwiyandarika ndetse kugera n’aho ashaka kubihisha bikamuviramo ibyago nk’ibyo kandi Mukuru wacu nta wari umuziho ibyo bintu pe! Natwe byaradutunguye!

Eddy, sha nyuma y’iminsi myinshi Mukuru wacu yaje gukira arataha, ariko nyine uterus bayikuyemo, umunsi aza yaje akinaniwe pe! Ubwo twese twicara muri salon, Papa atangira kudutuka ndetse yanga no kumva Mukuru wacu byibuze n’umunota umwe wo gusaba imbabazi!

Ubwo grande soeur amaze kubona ko ntacyo akiramira yahise ava mu rugo agenda gutyo, nyuma y’umwaka nibwo twamenye ko asigaye yicuruza mu tubari akararana n’abagabo bakamuha amafaranga kugira ngo abashe kwitunga!

Eddy, byaratubabaje noneho bigeze kuri Mama biba akarusho! Ubwo twakomeje kubaho muri ubwo buzima, ariko Papa yari asigaye atwanga ndetse akanabitwereka, inshuro nyinshi yazaga yasinze agacyurira Mama ndetse rimwe na rimwe akatumenesha tukarara hanze!”

Jyewe – Yoooh, Bb ihangane ni ukuri  byari bikomeye!

Soso – “Sha Eddy, wari wumva iki se ahubwo!? Ubwo jye naringeze mu wa kabiri secondary nibwo natashye ngeze mu rugo ntegereza Mukuru wanjye nkurikira we wigaga ku kindi kigo mu mwaka wa gatanu, kuko nari nahageze kare, ndamutegereza atinda kuza, nari ndi kumwe na Mama muri salon ari kumbwira uburyo abayeho we na Karumuna kanjye gato twumva imodoka ivuza ihoni niruka njya gukingura nari nzi ko ari Papa uzanye Mukuru wanjye nkurikira ngo muyambire! Ngikingura, natunguwe no gusanga atari we, ahubwo ari indi modoka! Ubwo bavuyemo mbona ni umugabo munini ari kumwe na Sister wanjye n’ibikapu na matelas numva birantunguye!

Ubwo twabahaye karibu baricara hashize akanya uwo mugabo ahita avuga!

We – “Jye ndi Directeur w’ikigo umwana wanyu yigaho, nari mubazaniye kugira ngo tuzirinde impamvu zitandukanye zaturuka ku kibazo yagize igihe yari ari mu kigo cyacu!”

Ubwo Mama yatangiye kubaza cyane ikibazo Mukuru wanjye yaba yagize. Uwo mugabo ahita avuga adategwa ko atwite inda y’amezi ane!

Sha Eddy, Mama yahise agwa igihumure, jyewe ho byarandenze, ako kanya Papa na we ahita aza atangira kubaza cyane uko bigenze, hashize akanya Mama akangutse uwo mugabo amubwira uko byagenze byose!

Papa na we atitaye kuri byose yahise atwahukamo aradukubita asohora ibintu byose anaga hanze jye na Mama na Karumuna kanjye ndetse na Mukuru wanjye tugenda tutazi aho tugana.

Ubwo twagize amahirwe, tujya kwa nyogokuru, turahaba hashize ukwezi twumva ngo Papa yakoze accident y’imodoka yitaba Imana, ubwo ngo yari yiyahuje inzoga kubera ibibazo hanyuma atwara Imodoka!

Jyewe – Ooooooh my God! Ihangane Maama!

Soso – “Sha Eddy, twavuye aho ngaho tujya gutabara Papa ntiwakumva agahinda twagize, ntiwakumva rubanda batwose bakatuvuga ibintu bigacika! Eddy, buriya ubuzima burahinduka! Twakomeje kwihangana dutangira ubuzima bushya, dore ko twari twarasubiye no mu rugo.

Mama yakomezaga kwibuka byose akantura agahinda akambwira ko ari jye asigaranye ku buryo mu kubaho kwanjye nakomeje kubizirikana kugeza na n’iyi saha! Eddy, ubu Mama yaranyihanangirije, ambwira ko ninkora ibyo bakuru banjye bakoze, na we azahita yiyahura akava ku Isi! Kuko kubabara byo yarababaye! Eddy, na njye mpora nkora icyatuma atongera kubabara ukundi kuko ntaho naba nsigaye!

Jyewe – Yooooh, Bb ese disi ni uko bimeze!?

Soso – “Yego sha Eddy, buriya  ni yo mpamvu ntakunda kuboneka no mu kigo, nk’uko nabikubwiye! Hari benshi bagiye bansanga ariko nkabahakanira pe, ariko umutima ukomeza ushaka kubaho uko nakabayeho iyaba ibi nkubwiye bitari byarabaye sha Eddy, byasibye amayira y’ugushaka k’umutima wanjye!!

Eddy, umaze kunyizera igihe natumaga kariya kana icyayi, ukacyigaha utazuyaza, numvise jye ntangajwe n’ukuntu udafite umutima nk’uw’abandi bacuruzi, kandi kuba mwiga munacuruza wowe na James na byo nakomeje kubyibazaho cyane, nkumva ko uko biri kose hari impamvu!

Ni yo mpamvu nakwiyumvisemo nkikuvugisha, numva muri jyewe nshatse kuganira nawe birambuye, gusa nubwo twisanze ahantu nk’aha ngaha na byo ntibyari bibi! Wenda igihe kizagera! Kandi ndagushimira na none ko wanyumvise ukemera kwikura ahantu nka hariya, igihe kimwe nzagushimira si byo Eddy!!… …. …..

Ntuzacikwe na Episode ya 23, My Day of Surprise ………………………………

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Soso ndabona yarahuy na life ishaririye kbsax

  • Nshimishijwe n’uko Eddy na Soso bataguye mu mutego mutindi…
    Murakoze kuri aka ka Episode, akandi turagategereje

    We love you!

  • Sha noneho muduhaye gato pe sinkibisanzwe eddy uzagaruke vuba

  • Iyi nkuru narayisomye ni nziza cyane pe!! Yanavamo igutabo cyiza cg film nziza!! Gusa hari ibyo muzakenera gukosoramo imbere kugira ngo irusheho kunogera abasomyi. Ahantu nayisomye kuri facebook harimo aho igera ibintu ntibisobanuke neza gusa Umuseke turabizeye muzayikosora mbere yo kuyitugezaho. Murakoze

  • Iyi nkuru irartyoshye ariko mutangiye kuducanga, muri episode 20 mwatubwiye ko movie mwarebye yashyizwemo na Bro wa Soso(based on what Soso yashubije Eddy amusanze ayireba) none ubu bavukana ari bane we naba sister be ba 3!!!!!!!!!!

    • @Shimiye, ntiwasobanukiwe! Soso yavuze ko film yashyizwemo na musaza we kubera isoni ko yari avumbuwe na Eddy ko afite film yúrukozasoni muri computer ye!

    • Mva bro biriya byo kuvuga ko ari bro we wayishyizemo nibyo kujyirango yimare isoni kuri Eddy arko nawe ubwo c icyo utabona n’iki, Gusa we thank u kbs twararyohewe arko mugabanye iminsi kuko karimo gutinda kdi tugakeneye pe.

    • Ariko nawe urasetsa yabaye se SOSO yaraguye mu kantu maze abuze aho akwirwa akabiherereza kuri bro we!kandi ariwe uzirebera

    • Yaramubeshyaga kuko yumvaga atewe isoni no kuba areba film zurukoza soni njye niko nabyumvise kdi wibuke ko bari bataribwirana usibyr kuba umwe azi izina ryundi gusa ariko hano urabona ko batangiye kwibwirana ubuzima bwabi

  • biriko biraza, ariko rero muratinda cyaane
    byibura mujye muduha kamwe ku munsi

  • Nibyiza ubwo mwigaruye hanyumase Kabebe nase byagenze bite? muduhe akandi gace.
    umuseke turabashimiye rwose

    • Ariko se iyi ko ari inkuru y’ubuzima bwa Eddy, Kabebe uramushakaho iki? Ubu ntubona ko uruhare rwe mu buzima bwa Eddy rwarangiriye hariya

  • Thanks guys!

  • Mwatubabariye mukajya mushyiraho kamwe basi burimunsi njyewe nemeye kujya nkandikira Ubuntu basi niba mubura umwanya kubera akazi kenshi

  • Ndishimye noneho kabsa nari nagize ngo Eddy yaguye mumutego. Ikindi iyi Episode ni ntoya sana ugereranyije nizazibanjirije. Wowe wibaza uko bro washyizemo iriya Film wa SOSO yaramubeshyaga nyine kubera amasoni. Gusa nange nemeye gutanga umusada wo kuyi postinga for free niba abakozi b’umuseke barabuze umwanya nibura abasomyi bakajya babona aka episode kamwe k’umunsi.

  • Ahwiiiii!!!! Imana ihimbazwe kuko Eddy ataguye mumutego wasekibi kandi nshimiye n’uyumwana w’umukobwa wazirukanye impanuro n’ingaruka mbi kubuzima yanyuzemo. Imana ikomeze ibarinde.

    Reka mbonereho nsabe urubyiruko bagenzibanjye kujya dukura amasomo mubuzima;ubwacu, ubw’ababyeyi n’abavandimwe ndetse n’ubw’inshuti nka ba Eddy.

    murakoze cyane!!!! iyo byashobokaga burimunsi tukabona episode byadushimisha biruseho.

  • Ko Soso nawe nakomeza gutya azatera nyina agahinda ahaaa nuko yahuye na Eddy nyine naho ubundi kari kumubaho

  • Rwose iyi story natangiranye nayo kandi igenda ikura kd ikaba nziza, ntegereje Eddy yahuye na Kabebe n’ubwo mbona ibishuko bishobora kuzatuma amwibagirwa!

    Bishobotse mwajya mukora episode nto ariko ikaboneka kare, mukomeje gutya nazakoramo film y’uruhererekane,

    Thanks ndabakunda

  • thx y kuriyi serie,ese ni film mwarebye

  • mwatubabariye mukazajya muduha episode 1 per day.

  • mwiriwe

    ariko Eddy ubanza akunda abana abana bose ababonamo ubwiza mbega umutipe akunda gufatafata ariko ahari Imana ikomeze imurindire ubuzima gusa yirinde abakobwa beza ku sura aba ari ababandi bagabo bifite

Comments are closed.

en_USEnglish