Hari abana bamugaye bafite ikibazo nk’icyo Jean Nsabimana yari amaranye imyaka itatu. Kutagira igare kandi baramugaye ingingo bakaba mu nzu bagaha umutwaro ukomeye imiryango yabo. Jean Nsabimana w’imyaka 14 wo mu murenge wa Niboye, Kicukiro, we byahindutse kuri uyu wa kane. Yabonye igare arasohoka arishima. Jean Nsabimana yagize indwara yamuteje paralysie y’imitsi y’amaguru yagiye ikura […]Irambuye
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo Martin Ruzigamanzi yabwiye Umuseke ko mu kagali ka Gakoni hari umugabo ukekwaho kwica umugore we bari barazanye gutura aha baje gupagasa. Uwapfuye yitwa Jeanne Ahobantegeye w’imyaka 27 yari yarabyaranye n’umugabo we witwa Mugarura umwana umwe. Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kiramuruzi Ruzigamanzi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera […]Irambuye
Episode 31: ……….Soso – “Eddy, urakoze cyane, ndishimye! Gusa hari igihe njye bindenga! Uburyo nsigaye ngufata na njye byandushije imbaraga!” Jyewe – Ooooh, Bb humura uko umfata birampagije! Soso – “Eddy, hari ikintu nshaka kukubwira!!” Jyewe – Mbwira humura ndakumva!! Soso – “Eddy, urabifata gute?” Jyewe – Wowe mbwira, gusa icyo nzi cyo ni uko […]Irambuye
Mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari abaturage bishatsemo ubushobozi biyubakira ishuri ry’incuke, gusa iryo shuri ubu rirenda gusenyuka kubera ko batakiryigiramo ahubwo abana basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga ahandi, abana bato bahagaritse kwiga. Ababyeyi barashinja Leta kuba itarabafashije kubona abarimu mu gihe bo bari bakoze ibisabwa […]Irambuye
Intumwa zo mu bihugu 11 birimo bine byo muri Africa kuri uyu wa kane zasuye Akarere ka Gisagara mu murenge wa Mushubi ziga zinareba akamaro k’uturima tw’igikoni. Ubuyobozi bwakoresheje uyu mwanya mu kwibutsa abaturage ko nta rugo rukwiye kuba rudafite aka karima. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara Clemance Gasengayire […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda n’Umushinga Water for People, abaturage 15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project. Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge […]Irambuye
Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Nzahaha, ni hamwe muhabarizwa kawa nyinshi mu Karere ka Rusizi, gusa abayihinga ngo ntibazi uko imera baheruka bayijyana ku ruganda gusa. Nubwo hari uburyo gakondoko bwo gutegura ikawa abaturage benshi batazi, abahinzi ba kawa muri aka gace ngo bategereje isezerano bahawe n’inganda zibagurira kawa zabemereye kuzaza kubasogongeza ku […]Irambuye
Abantu benshi bibaza ku buziranenge bw’ibyo bakoresha, barya, banywa cyane cyane ibyo bagura ku masoko, kuko hari ingaruka zikomeye ku mubiri zo gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge. Kuri uyu wa gatatu Umuseke wasuye Laboratoire z’ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibintu binyuranye mu Rwanda (Rwanda Standards Bureau) ku Kicukiro, abatekinisiye batubwira akazi bakora. Benshi bibaza ku buziranenge bwa […]Irambuye
Afande-«haguruka wambare ishati yawe tugende ,niba utumvise wasibye! Directeur-“ oya ,oya ,oya Bwana afande mwimbwira ko mujyanye! Afande-“ reka iyo miteto wana!,jy’imbere tugende! Directeur-“ mumbabarire rwose ntago nzongera! Afande-“ ibyo wagambiriye ugomba kubibazwa giravuba singusiga aha! Directeur-“mumbabarire Afande ntago nzongera ni ukuri! Afande-“ sinjye ukwiye gusaba imbabazi kuko njye nshinzwe guhana ntago nshinzwe kubabarira! Directeur-“ Soso,bamfunge […]Irambuye
Abacuruzi n’abarema isoko rya Ntyazo mu karere ka Nyanza barasaba ko bakubakirwa ubwiherero kuko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubarembeje. Ugeze muri iri soko usanganirwa n’umunuko uterwa n’imyanda ituruka mu misarani yari yaragenewe isoko kugeza ubu ikaba imaze umwaka yaruzuye ntibahabwe iyisimbura. Abacururiza muri iri soko n’abarihahiramo usanga bashyira imyanda yabo hafi aho mu nkengero […]Irambuye