Digiqole ad

Ubuziranenge bwa essence ni 99%, amata ni hafi aho, urwagwa ni munsi ya 50% – RSB ikora ite?

 Ubuziranenge bwa essence ni 99%, amata ni hafi aho, urwagwa ni munsi ya 50% – RSB ikora ite?

Abantu benshi bibaza ku buziranenge bw’ibyo bakoresha, barya, banywa cyane cyane ibyo bagura ku masoko, kuko hari ingaruka zikomeye ku mubiri zo gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge. Kuri uyu wa gatatu Umuseke wasuye Laboratoire z’ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibintu binyuranye mu Rwanda (Rwanda Standards Bureau) ku Kicukiro, abatekinisiye batubwira akazi bakora.

Antoine Mukunzi ushinzwe za laboratoire muri RSB aganira n'Umuseke
Antoine Mukunzi ushinzwe za laboratoire muri RSB aganira n’Umuseke

Benshi bibaza ku buziranenge bwa Petrol n’ibiyikomokaho, amata banywa baguze, za fromage, amavuta yo kwisiga, inzoga zitari izo ku rwego mpuzamahanga banywa n’ibindi…iki kigo cyabwiye Umuseke ko kugeza ubu ubuziranenge buhagaze neza ku bicuruzwa mu Rwanda, ikibazo kikiri ku nzoga z’inkorano n’amavuta yo kwisiga bavangavangira ino.

Antoine Mukunzi umuyobozi ushinzwe za Laboratoire avuga ko ubundi muri RSB basuzuma ibintu bikubiye mu byiciro bine:

-Ubutabire (Chimie)

-Ibinyabuzima bitaboneshwa amaso(microbiologie)

-Ibikoresho bimwe na bimwe mu bwubatsi

-N’imiti. (Ariko ngo ibi ntibirageza ku rwego rwo hejuru).

 

Ibikomoka kuri Petelori bemera ko byinjira mu gihugu ubuziranenge buri kuri 99%.

Mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania hajya havugwa ibibazo bya essence na mazutu bivangwamo ibindi bintu ngo bitubuke bikajya ku isoko nubwo naho ubu byahagurukiwe. Ibikoreshwa hariya nibyo binagera mu Rwanda.

Mukunzi avuga ko mu 2010 ngo u Rwanda rwagize ikibazo rukohererezwa ibikomoka kuri petrol bivanzemo kerosene kugira ngo bitubuke, ubuziranenge bwabyo buba bupfuye.

Icyo gihe ngo byarasuzumwe maze mu makamyo 200 yari yaje yikoreye ibikomoka kuri Petrol agera kuri 80 asubizwa inyuma.

Leta ngo yahise ifata icyemezo cyo gushyiraho Laboratoire yayo yo kujya isuzuma niba ibikomoka kuri Petelori biza mu Rwanda biba ari ntamakemwa.

Mukunzi avuga ko n’ubu umuntu wifuza gupimisha ubuziranenge bwa kimwe mu bikomoka kuri Petelori (Kerosene, Essence cyangwa Jet A itwara indege) azana ingano runaka (sample)  aha muri RSB bakamupimira niba itavangiye cyangwa irimo ikinyabutabire bit plomb.

Bakoresha imashini zabugenewe zitwa Flash Point Tester, Distiller na Water Container hamwe n’izindi zifashishwa muri  uku gupima.

Amavuta ya moteri yinjira mu gihugu nayo ngo arapimwa kugira ngo harebwe niba afite urusukume (viscosity) ruhagije rufasha moteri gukora neza, yaba ipakiye, iri ahamanuka, iterera n’ahandi.

Mupenzi yemeza ko ibikomoka kuri Petrol byinjira mu Rwanda bifite ubuzirangenge ku kigero cya 99%.

Aha ni aho basuzumira ibikomoka kuri Petrol binyuranye
Aha ni aho basuzumira ibikomoka kuri Petrol binyuranye

Amata n’inzoga ngo nta kibazo, ingorane ziri ku nzagwa n’izindi zikorerwa mu ngo

Inzoga z’inganda ngo nubwo bakomeza kuzipima uko zisohotse ariko ziba ziri kubipimo by’ubuziranenge mpuzamahanga. Izi ngo ntacyo zitwaye.

Ikibazo kinini ngo kiri ku nzoga z’inkorano nk’inzagwa zikorerwa mu ngo z’abantu zigacuruzwa muri rubanda.

Antoine Mukunzi avuga ko abantu bamwe bazivangamo ibintu binyuranye nk’ibisigazwa by’ibisheke biva mu nganda z’isukari, amatafari n’ibindi izi nzoga inyinshi ngo ni ikibazo ku buzima bw’abazinywa.

Aha ngo bisaba ko abaturage bigishwa bakazibukira gukorera inzoga mu ngo zabo zo gucuruza mu bantu benshi.

Mupenzi avuga ko amata ari kw’isoko menshi ameze neza kuko ngo ku makusanyirizo bagenda bavanamo ibiyarinda kwangirika akajya mu nganda naho agatunganywa, nubyo ngo nta byera ngo de!

Ibigendanye n’imitobe n’amazi nabyo ngo bihagaze neza kuko byo no kurinda ubuziranenge bwabyo ngo byoroshye.

Mu biribwa, mu minsi yashize ngo hari ikibazo cy’ubuziranenge muri za fromage, yoghurt n’ibindi bikomoka ku mata ariko ngo barabihagurukiye birasuzumwa ubu byifashe neza.

Ifu y’ibigori bita kawunga yo ngo ibibazo bimwe na bimwe igaragaza ni ‘agahuyu’ kaba gaturuka ku bukonje bw’aho yabitswe.

RSB ivuga ko hari aho bagiye bafata kawunga igasuzumwa bagasamo ubutare (heavy metals) gusa ubu ngo byaragabanutse cyane kubera ingamba zabifatiwe.

 

Za mukorogo n’andi mavuta yo kwisiga ni ikibazo

Antoine Mukunzi avuga ko RSB inenga cyane abantu bakora amavuta yitwa ‘mukorogo’  cyane cyane ngo bakorera i Nyamirambo n’i Rubavu kuko aya mavuta bavangavanga n’ibindi bintu yangiza ku buryo bukomeye uruhu rugatukura rugatakaza ubwirinzi bwarwo bikaba byavamo cancer.

Ngo hari n’andi mavuta ava muri Africa y’Iburengerazuba akemangwa kuko amwe bayasanzemo ubutare bita hydroquinone na Oxyde de mercure bwangiza uruhu.

Bafite inzu nk'izi eshatu bakoreramo isuzuma ku biryo, ibikomoka kuri petrol n'ibindi biri organic, ndetse n'aho bapimira ibyuma n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi
Bafite inzu nk’izi eshatu bakoreramo isuzuma ku biryo, ibikomoka kuri petrol n’ibindi biri organic, ndetse n’aho bapimira ibyuma n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi
Aha ni aho basuzumira ibikomoka kuri Petrol binyuranye
Aha ni aho basuzumira ibikomoka kuri Petrol binyuranye
échantillon z'ibikomoka kuri Petrol nizo abatumiza ibi bicuruzwa bazana gusuzumisha kugira ngo babarebere niba barabazaniye ibintu bitujuje ubuziranenge. Ibiciro ngo bagukorere isuzuma bigenwa hakurikijwe ibintu binyuranye
échantillon z’ibikomoka kuri Petrol nizo abatumiza ibi bicuruzwa bazana gusuzumisha kugira ngo babarebere niba barabazaniye ibintu bitujuje ubuziranenge. Ibiciro ngo bagukorere isuzuma bigenwa hakurikijwe ibintu binyuranye
Bakoresha imashini zinyuranye kandi ngo zigezweho
Bakoresha imashini zinyuranye kandi ngo zigezweho
Iyi ni imashini yifashishwa mu gupima ubusukume bw'amavuta ya moteri
Iyi ni imashini yifashishwa mu gupima ubusukume bw’amavuta ya moteri
Ifoto ya bimwe mu biba bigize ibikomoka kuri Petrol
Ifoto ya bimwe mu biba bigize ibikomoka kuri Petrol
Wicleaf Kagisha asobanura uko bapima inzoga n'uburyo inzoga nyinshi zikorerwa mu ngo usanga ari zo zifite ibibazo by'ubuziranenge
Wicleaf Kagisha asobanura uko bapima inzoga n’uburyo inzoga nyinshi zikorerwa mu ngo usanga ari zo zifite ibibazo by’ubuziranenge
Imashini zinyuranye zifashishwa muri iyi mirimo
Imashini zinyuranye zifashishwa muri iyi mirimo
Bafata 'échantillon' nto kuri byinshi binyuranye bakaba ariyo basuzuma
Bafata ‘échantillon’ nto kuri byinshi binyuranye bakaba ariyo basuzuma
Aho basuzumira amavuta yo kwisiga n'ibindi bisa nabyo
Aho basuzumira amavuta yo kwisiga n’ibindi bisa nabyo
Hifashishwa imashini zitanga ibisubizo mu buryo bwihuse
Hifashishwa imashini zitanga ibisubizo mu buryo bwihuse
Basuzuma ibiribwa n'ibinyobwa binyuranye abanyarwanda bakoresha buri munsi
Basuzuma ibiribwa n’ibinyobwa binyuranye abanyarwanda bakoresha buri munsi
Imashini zifashishwa mu gusuzuma ibintu bitandukanye
Imashini zifashishwa mu gusuzuma ibintu bitandukanye

Photos © Innocent Ishimwe/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ngo ubuziranenge bw’amata ni hafi ya 99%? RBS iransekeje pee! Hari aho mperutse kuyaka muri restaurant, bagiye kuyansukira yanga kuva mu ijagi, yabaye nk’umutsima, baravuruga wapi. Uwo ni umwimerere w’amata bwoko ki? Imvange y’amata n’amazi n’ifarini n’umusemburo w’imigati na… Naragenze ndabona.

  • Tugira mazutu y’ikigina, kandi iyo abanyaburayi bakoresha iba yenda gusa na peteroli. Ubwo nta kibazo cy’ubuziranenge kirimo hano iwacu muri Afrika muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko?

  • Mujye mureka gupfobya akagwa kacu ka gihanga mupime ibyo bya kizungu.Usibyeko ba rushimusi babaye benshi nako kagwa basigaye bagashyiramo ibyontazi mugutubura inyungu.

  • Izi raporo no kwishyira aheza ndabirambiwe. Amata hano mumujyi bavangamo amazi chapandazi n’ifarini kugirango batubure ikivuguto. Ibi abanywa ikivuguto muri Kigali basa n’ababyemeye. Imigati barayivugurura ishaje bakayivangira mw’ifarini nsha bagapondaponda mwene ngofero akuhurura! Sukari-Gulu ishyirwa mu mandazi,imigati ndetse no mu rwagwa n’ikigage bishobora kuzagira ingaruka mbi kubuzima bw’abanyarwanda. Ariko ko mutavuga kubuziranenge bw’inzoga za NYIRANGARAMA, BWALIRWA, SKOL na TUSKEY? ko umuntu asomaho agahita asinda nyamara HEINEKEN ikaba idasindisha ku rugero rw’izengerwa mu Rwanda no mu karere? Muzadupimire kandi ibyengwa na AZAM mujye munashyira ikimenyetso kigaragaza ko muba mwabanje gupima ibyoherezwa ku masoko yo muRwanda. Biriya birayi byuzuye imvaruganda mwarabipimye?!

    • Nshimiye Umuseke kuri iyi nkuru itumye tumenya uko bagenzura ibintu bimwe na bimwe muri laboratwari. Amata bavugaga ngira ngo ni atunganirizwa mu ruganda si amasukano kuko RSB ntireba amasukano. Ibyo ni ibyo kwamaganwa twifashishije imiyoboro nk’iyi n’itangazamakuru rikadufasha. RSB nzi ko ipima ubuziranenge bw’inzoga zikorerwa mu nganda zaba izo mu Rwanda no mu mahanga ariko buriya Umuseke uzongere nabyo ubidukorereho inkuru ubasure batubwire uko bazipima n’uko zihagaze.

      Gusa bigaragara ko abantu batarasobanukirwa n’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bukorwa na RSB. Reka ngire amakuru mbasangiza. RSB ikora ubugenzuzi bw’ubuziranenge ku bitunganirizwa mu nganda,bitandukanye no kuba abantu bakora ikigage n’inzoga z’inkorano byagira ingaruka ku buzima. Bene abo hafatanywa n’inzego zitandukanye mu kubahashya.iyo babigize umushinga bagakora uruganda, barakurikiranwa bakagirwa inama. Ibikomoka k’ubuhinzi bitatunganyijwe mu nanda bigenzurwa na MINAGRI na RAB.

      Nabikurikiranye mu kiganiro RSB iri kugenda itambutsa ku maradiyo y’abaturage mu ntara.

  • RSB nishyiremo agatege izamuke ku rwego rwisumbuyeho. Uburyo tumenya amategeko y’umuhanda tumenye standards yibyo dukoresha byose haba mu biribwa n’ibindi bikoresho twifashisha mu gikoni byinshi bisigaye biva muri Aziya mbese ibicuruzwa byose bifite uko bwakwangiza ubuzima haba mu mirima naho dutuye n’ibidukikije muri rusange. RSB tuyibone hose ikora kandi igiye ica amande nka Police yakwinjiza cyane! REMA nayo ikore ibyo ishinzwe bagire added value!

  • Ikigo kigihugu gitsura Ubuzeranenge bigaragara ko gihagaze neza muriki gihe gusa haracyari na byinshi byo gukorwa kugirango abantu bakimenye kandi bamenye icyo gikora nakamaro ko kubahiriza amabwiriza y’Ubuziranenge ndibazako ababishinzwe na Leta bazagifasha kugiha Ibisabwa byose kugirango gikomeze kibungabunge Ubuzima bw’abanyarwanda kandi kizamure n’Icyizere cy’Inganda zacu ku rwego mpuzamahanga.

  • Amata rwose bimeze nabi, iki kigo nigitabare. Amasukano niyo anyobwa cyane mu gihugu. Kuki hatagira igikorwa muri urwo rwego? Niba nta cyakorwa, nacibwe tumenye ko atakinyobwa naho ubundi abayacuruza hanze aha ntacyo ubuzima bw’abantu biganjemo abantu s.v.p.bubabwiye, bikareberwa.
    Ikindi ni inzoga zitwa siriduwili. Buriya zarapimwe zujuje ubuziranenge? ko zangije abantu benshi mu cyaro, ziriya mbona zirutwa n’urwagwa rwenzwe neza bya kinyarwanda. Muzabisuzume neza kbsa.

Comments are closed.

en_USEnglish