Digiqole ad

Episode 30: Soso na Eddy bababariye Master wari ugiye gufungwa…

 Episode 30: Soso na Eddy bababariye Master wari ugiye gufungwa…

Afande-«haguruka wambare ishati yawe tugende ,niba utumvise wasibye!

Directeur-“ oya ,oya ,oya Bwana afande mwimbwira ko mujyanye!

Afande-“ reka iyo miteto wana!,jy’imbere tugende!

Directeur-“ mumbabarire rwose ntago nzongera!

Afande-“ ibyo wagambiriye ugomba kubibazwa giravuba singusiga aha!

Directeur-“mumbabarire Afande ntago nzongera ni ukuri!

Afande-“ sinjye ukwiye gusaba imbabazi kuko njye nshinzwe guhana ntago nshinzwe kubabarira!

Directeur-“ Soso,bamfunge koko!??

Soso-“nicyo kigukwiye!

Directeur-“ oya, oya Soso,mumbabarire wowe na mugenzi wawe, rwose sinzongera, humura sinzongera kukwirukaho kuko nabonye ko utari uwo nacyetse ko uri we! Kandi niyemeje guhinduka nimuramuka mumbabariye, naho uwo musore we nako gusa ni birebire!

Njyewe-“ Bwana Master,nubwo witesheje icyubahiro ariko uracyari Master wacu!,ndakwinginze umbwire icyo umpora gituma umbuza kwiga!

Directeur-“ Afande ntago mumfunga koko?

Afande-“ tanga amakuru cyangwa niba bikunaniye umbwire icyo gukora ndakizi ntawe ukimbwiriza!

Directeur-“ umva rero wa musore we usibye ko nakuzizaga ko bari barambwiye ko ukundana n’uyu  Soso kandi narumvaga mushaka, buriya na cyera kose nashatse kukwirukana! Hari umubyeyi wigeze kuza hano igihe mwari mwahuriye muri bureau yanjye ubwo akubonye urabyibuka ko yakubajije amazina yawe nay’ababyeyi bawe!, naratunguwe nyuma afashe icyemezo cyo gutwara umwana we akamukura ku kigo nyuma yo kukumenya!,nyuma nanone  nibwo yambwiye ngo arashaka ko twicara tukaganira ,nibwo nagiye mu nama i Kigali ndamuhamagara duhurira ahantu turicara ambwira ko yifuza ko nakwirukana ukava muri kiriya kigo!

Ubwo namubajije impamvu ,ambwira ko ntakwiye kuyimenya ahubwo arampa amafaranga ibyo bindi nkareka kubimubaza!

Ubwo nanjye numva ntacyo bintwaye kuko yavuze amafaranga ndayemera ubundi ahita ansinyira cheque ansiga aho!

Nakomeje kubitekereza cyane, nshaka impamvu yazatuma nkwirukana ndayibura nkomeza gutegereza ko hari nagakosa kandi wakora ngo nkagire impamvu, none imyaka ibaye itatu!, gusa nyuma nakomeje guhamagara numero y’uwo mugabo nsanga ntayibaho!, umbabarire rwose ko ibyo ntakoze naringiye kubikora ubu, nirengagije ibyo byose kuko nziko nta muntu n’umwe ukurengera numvaga nakoresha ububasha bwose mfite ngo ngere kucyo nifuza!mbabarira rwose ntago bizongera!

Afande-“njye ndashaka kumenya impamvu uwo mugabo yashakaga ko wirukana uno mwana ! kandi nutayimbwira ndagufunga!

Directeur-“ rwose simbabeshye ntayo nzi!

Afande-“wampa imyirondoro ye?

Directeur-“ rwose naba mbabeshye kuko nubu ntayo nzi, nyuma yo gutwara amafaranga yiwe ,nkananirwa no gukora icyo yambwiye nabaye nkumwihisha!

Njyewe-“ Master, bakubabarire ndacyeka uko ungana uko nawe utishimiye guta icyubahiro imbere y’abana ubyaye! Kuri njyewe ndashimira Imana yanshiriye inzira igaca intege umugambi wawe, ndetse naho ushatse kuwubyukiriza igaca indi inzira!, Soso merci ko witanze ukemera gushyira ubuzima bwawe muri risques ngo ukuri kugaragare, ndetse ugatsinda ibishuko nkeka ko bitwara benshi muri ibi bihe! , Nyakubahwa Master uko utureba uku ntabwo twumva ko twaremewe kuzabaho nabi ejo hazaza,niyo mpamvu twakoze uko dushoboye ngo tugaragaze ko tutishimiye byose tubinyujije mu mbaraga nkeya dufite, niyo mpamvu ibi byose byabaye ,ndizera ko bibongereye experience y’ubuzima musanzwe mufite,natwe bikatubera  insinzi ya mbere yo guharanira ubuzima bwiza bwejo hazaza!!

Afande-“ ngaho haguruka ujye imbere nkujyane !

Directeur-“ oya ,oya mumbabarire rwose sinzongera!

Soso-“ Afande mubabarire n’undi munsi ntazongere!

Afande-“ugize amahirwe aba bana bagusabiye imbabazi ,undi munsi sinzagusiga! kandi umenye ko bitarangiriye hano!nucikwa gatoya nzubura dosiye! , Kandi noneho nzaza nje!

 

Ubwo afande yahise atujya imbere natwe turamukurikira dusiga Master ashimira hasi hejuru, tugeze hahandi kuri reception nsanga wa mukobwa natse urufunguzo bamuhinduye haje undi, mpita muhereza rwa rufunguzo rwabo ntacyo mvuze ducaho,tugeze hanze Afande yahise atubwira

Afande-“nizere ko noneho mutekanye!,kabisa ntimugire ikibazo mfite record ya biriya byose uriya mugabo avuze,rero namwe mwumve mutuje, mutagira ubwoba bwa biriya mukoze kuko kwaruguharanira uburenganzira bwanyu mugende mwige kandi muzatsinde!

 

Ubwo twarikirije natwe tumushimira ko adufashije ibyo tutari kwifasha ako kanya tubona James na wa mu Afande twabasiganye badusanze aho! Aba Afande bacu burira moto bacaho,natwe duhita twerekeza ghetto ariko James amatsiko yarameze nabi ! yagendaga atubazaguza  mpaka tugeze aho twitaga home, mfata Soso mu kiganza turinjira turicara gato!, James akomeza kutubaza uko bigenze ,muri macye yari yadutesheje umutwe!

Soso-“ ariko James agira amatsiko kurusha Eddy koko ndabibonye!

James-“ sha Soso ,wambabariye koko ukambwira!

Soso- aaaah, nyine urabizi ko ari njye nagiye mbere ,nagezeyo nsanga umugabo yantegereje ,ubwo twicara hariya watubonye turi, ubwo yatumye ibyo ashaka ambwira kunywa akantu gasembuye ndanga! Cyokoze agafiriti na citron nabibitse munda!, nyine nyuma yambwiye ngo dukomeze anyereke aho tujya ndemera tugiye gusohoka umutima urambuza mpita nisubira mubwira ko nahariya ari heza,numvaga dushobora kuhava mukambura!

Ubwo nahise mpa SMS afande! ,Turakata aribwo twagiye chambre ariko byari amateka!, Nirwaje umutwe ibintu birakomera ,nkomeza gutegereza mbonye igihe kibaye kirekire mutaraza mpindura indwara! ubwoba bwakomeje kunyica,mbonye atangiye kwikaza mukuramo ishati ngo mushyire ku byizere yewe, ubwo nibwo nyine afande yakinguye kuko yari yambwiye kudakinga!,sha  byari umukino ukaze  ntimwabyumva!,gusa Imana ishimwe kuko tuwutsinze 

James-“ eeeeh Soso ,ko ndumva birenze se! nyuma byaje kugenda gute!?

Soso-“ Eddy nakubwire!

Njyewe-“ nyine twinjiye…………….byose naramubwiye ntacyo mukinze!

James-“ Bro,muri intwari, muranankosoye pe! njye sinabyemera ko birangirira hano!,rata Soso,urafata iki ko nishe umuzungu!? tugomba kwishimira ino game ibaye over!, nshaka no kubiseguraho ko cyagihe ntabashije kuza kandi Soso yari yambwiye ,erega ndanababwira niba isomo nararitsinze!!

Soso-“ hhhhhh,  baza Eddy icyo afata!

James-“ uuuuuh kandi iyo mbarebye mbonamo akantu! Eddy,nzane iki se!?

 Njyewe-“ hhhhhh, Mitsingi wana !!

James-“ uuuuuuh, Bro,usigaye unywa mitsingi se!? ka Gahuzamiryango wapi?

Njyewe-“ eeeeeh wapi ka mitsingi niko Soso yampitiyemo!

Soso-“ aaaaaaah, Eddy ndagukubita!!!

James-“ ok,nanjye niyo nywa uyu munsi! Soso nawe niyo unywa se!?

Soso-“ hhhhhh, wapi njye ni citron!

James-“ mbasigire umunyu mube murya se??

Soso-“ hhhhh, wapi ntawe ukeneye amabinga hano!

 

Ubwo twahise dusekera rimwe James ahita agenda nsigarana na Soso twari tumaze kumenyerana birenze , byabindi buri umwe yaburaga uko yit’undi!

Soso-“ Eddy none se!?

Njyewe-“ poa Bb! ndumva mfite ibinezaneza!

 

Ubwo Soso yahise amfata mu misaya andeba mu maso neza

 

Soso-“ yego sha Eddy wooow! ndishimye cyane,kwishima kwawe niko kwanjye!

Njyewe-“ wooow,ni byiza Bb ,najye nishimira akana k’imico myiza Imana yampaye ngo kandengere aho ndengana! Buri gihe nzaba ngufite iruhande rwanjye, nzajya mpora mu byishimo ngufte!, uri Sister mwiza kandi uri Queen Eddy vraiment!

Soso-“Eddy urakoze cyane,ndishimye!, gusa hari igihe njye bindenga! uburyo nsigaye ngufata nanjye byandushije imbaraga!

Njyewe-“ ooooh Bb humura uko umfata birampagije!

Soso-“Eddy hari ikintu nshaka kukubwira,…………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 31 ejo….

25 Comments

  • Murakoze kudushyiriraho akandi vuba ariko amatsiko ni menshi yo kumenya uko byagenze nyuma y’uko Master ahawe imbabazi, buri munsi mujye mudushyiriraho akandi.

  • Imana ishimwe umugambi mubisha uburijwemo. Ariko Imana izanafashe aba bana ntibazateshuke

  • Kombona biteye asyi bishatse kuvuga iki kubabasomye?

  • ##eddy harikintu nshaka kukubwira ,,eddy ndagukunda ,,,,,,,niko bmz kandi ..ndabeshye banditsi

  • Very nice bro, great ……

  • Byaba byiza Eddy amenye imyirondoro y’uwo mugabo washatse ko bamwirukana bifashishije imyirondoro ya Kabebe iri muri archives. Muri icyo gihe azahita amenya ukuri ko nabonye abo bana bari intelligent.

  • ndavona abana babirimo neza!!
    akandi vuba ahubwo

  • Murakoze cyane umuseke turabemera cyane murabantu babagabo ababana bose bazubwenge pe bazakomereze aho ariko amatsiko arahabaye muduhe akandi

  • yewe mbega noneho igihe cyamarira cyararangiye tugiye kujya twisekera Kabebe na Papa wiwe baburiwe irengero kubw’amafuti ya se ariko Soso ni umukinnyi mwiza kbsa ahari wenda iyi story nirangira muzayikinemo agafirime kafasha benshi kwiga isi njyewe nzababera umukinnyi kbsa kubwo guhindura isi nziza murakoze

  • mureke tubashimire ko mwumvise ibyifuzo by’abakunzi Banyu. Episode nshya buri munsi ni sawa. Eddy we yitegure “NDAGUKUNDA” ya Soso.

  • Like like bucece,mbega ikigabo?

  • Nanjye mba nsoma bucece ndi ibgotamasimbi, ariko ibintu ni bon, icyo kigabo ariko iyo gihanwa kweri. Ariko ndasaba eddy na Soso kuguma bitwaraneza matunda iko mbere.Umuseke muri abambere.

  • Wapi kbsa,njye sinishimye,kuki se Master batamujyanye kwa KABUGA ngo azaveyo atanze amakuru yose,ubwose azayatanga gute? kdi bimaze kugaragara ko papa wa kabebe ariwe wamuhekuye!!!!,wapi kbsa.

  • Murakoze cyane, eddy uzamutange umubwire ko umukunda dore agiye kugutanga

  • Allah afashe Eddy,ntihazagire ibigeragezo azongera guhura nabyo. Ahasigaye azishimane Na soso kuko niwe umukwiye KBS.

  • umuseke muri aba 0 kbs gusa mudushyirireho akandi muduteye amatsiko yakazaza

  • Bigiye kwicanga KBS ejobundi kabebe azaza buriya,kdi uyu mwana yarapofotse sana reka tureb thx 4 coming soon

  • Mwiriwe,

    Mwampa igice cya mbere aho iyi nkuru ya Eddy itangirira ko nafashe episodes zose nkazihuza kuko nshaka ku imprima nkagira agatabo murakoze.

  • ko mwatinze kuduha akandi koko

    • Njye amatsiko yanyishe pe

  • wow

    • Mutwicishije amatsiko pe.

  • Ejo hararenze. turabategereje ngo muduhe episode ikurikira.

  • mwatabushye

  • mwatubeshye ngo murashyiraho indi episode none umunsi warenze dufata undi

Comments are closed.

en_USEnglish