Bamwe mu batuye mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge mu karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma yo kwigishwa n’umuryango DUHAMIC ADRI uburyo bwo guhinga imboga n’imbuto ku butaka butongo byabagiriye akamaro mu iterambere no kurwanya imirire mibi. Umuryango DUHAMIC ADRI washoje umushinga PPMDA wari ugamije guteza imbere abaturage no kunganira imirire mu karere ka […]Irambuye
Episode 64 …..Ubwo Destine yari akimfashe mu bitugu ari na ko akomeza kurira na njye nkomeza kumwitegereza, hashize akanya ndamwiyaka. Njyewe – “Desti, urambeshya, ntabwo ibyo umbwira napfa kubyemera, none se gusura Brother wawe bivuga no gukuraho telephone??” Ibyo nabimubwiraga ntigeze nanamuhamagara, si nzi uko byaje nashidutse nabimubwiye! Destine – “Eddy telephone yanjye ifite ikibazo, […]Irambuye
Mu masaha y’ijoro ryakeye nibwo ababyeyi b’impanga z’abakobwa zavutse zifatanye ibice by’umubiri bigoye kubaga harimo na ‘nyababyeyi’ bashyikirijwe impanga zabo ari nzima nyuma y’uko zibazwe n’abaganga 50 mu gice cy’ amasaha arenga 18. Aba bana bagiye kubagwa ejo ngo batandukanywe, ‘separation surgery’ yari igoye kurusha izindi mu mateka. Ubu aba bana bari mu bitaro bya […]Irambuye
Episode 63…….Nakomeje kumureba mu maso nongera ndeba na badge yanjye haciyemo nk’iminota itatu. Njyewe – “Jane?” Ngihamagara Jane yahise yikanga arashiguka aba arahagurutse Mwarimu aba arinjiye. Mwarimu – “Dore mbese, ubwo wari ugiye rero!” Jane yahise yongera aricara, Mwarimu atangira kwigisha, ariko nareba Jane nkabona yagiye kure. Byageze nka saa kumi dusoza amasomo y’uwo munsi, […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016 nibwo mu karere ka Gicumbi bizihijwe umunsi ngarukamwaka w’abafite ubumuga mu murenge wa Nyankenke, niho wabereye bavuga ko nyuma yo gukora urugendo rutoroshye bafite aho bavuye, bakaba ngo bafite ikizere cyo guteganya kwikura mu bwigunge. Nubwo badahakana isura bahoranye yo gusabiriza mu muhanda bashima cyane ubuyobozi bwabaye hafi yabo […]Irambuye
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere. Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda irasaba ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gutwarwa n’impanuka zitandukanye zirimo izo kurohama mu mazi. Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bitabye Imana bazize kurohama mu mazi. Mu bihe by’imvura ngo abantu bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama […]Irambuye
Abanyamakuru bo mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batemeranywa n’itegeko ryahawe abayobozi ko umuyobozi w’akarere cyangwa uwo yasizeho ari bo bazajya batanga amakuru gusa, bakavuga ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Muri iki cyumweru, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) barazenguruka mu bice bitandukanye byo ntara y’Uburengerazuba muri gahunda ya ‘Acces to Information Law […]Irambuye
Kuwa kane w’iki cyumweru, tariki 08 Ukuboza, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burakira abashoramari bakomoka muri Oman ari nabo banyiri agace kazwi nko mu Cyarabu mu kagari ka Butare mu mujyi wa Huye, ngo baraganira uko batangira kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye. Kuva Umujyi wa Huye washyirwa mu mijyi itandatu yunganira umurwa mukuru Kigali […]Irambuye
Mu masaha y’ijoro ryakeye muri Califonia, USA, abaganga batangiye igikorwa cyo kubaga no gutandukanya abana b’abakobwa Eva na Erika Sandoval bafite imyaka ibiri y’amavuko bakaba baravutse bafatanye ibice bitandukanye by’umubiri bigoye kubaga harimo uruti rw’umugongo(ku gace gahera karyo bita sternum), nyababyeyi, uruhago, umwijima no kuba bafite amaguru atatu gusa. Kubaga aba bana birafata amasaha 18 […]Irambuye