Digiqole ad

Za mpanga zifatanye zabazwe ejo zavuye ku iseta AMAHORO

 Za mpanga zifatanye zabazwe ejo zavuye ku iseta AMAHORO

Eva na Erika mbere gato yo kwinjira mu cyumba babagiwemo

Mu masaha y’ijoro ryakeye nibwo ababyeyi b’impanga z’abakobwa zavutse zifatanye ibice by’umubiri bigoye kubaga harimo na ‘nyababyeyi’ bashyikirijwe impanga zabo ari nzima nyuma y’uko zibazwe n’abaganga 50 mu gice cy’ amasaha arenga 18.

Eva na Erika mbere gato yo kwinjira mu cyumba babagiwemo
Eva na Erika mbere gato yo kwinjira mu cyumba babagiwemo

Aba bana bagiye kubagwa ejo ngo batandukanywe, ‘separation surgery’ yari igoye kurusha izindi mu mateka.

Ubu aba bana bari mu bitaro bya Lucile Packard Children’s Hospital, Stanford muri California,US aho bari kuruhuka no kwitabwaho n’abaganga.

Dr Gary Hartman wayoboraga itsinda ry’abaganga babaze bariya bana  yatanagrije AP ko yishimye cyane kubera igikorwa bagezeho kandi ashima ubutwari bw’ababyeyi ba bariya bana.

Mu kubaga bariya bana, Eva niwe wari abaganga bemeza ko afite intege kurusha Erika kuko uyu byasabye abaganga kumara indi saha bafatanya inyama ze zo mu nda.

Ababyeyi b’aba bana aribo Aida na Arturo basaabwe n’ibyishimo kandi bashima Imana ko itabatereranye mu kwizera kwabo ko abana babo bagombaga ‘gutandukanywa’ amahoro.

Ubwo yari abatwite bikagaragara ko bafatanye, Aida hari abamugiriye inama yo gukuramo inda ariko arabahakanira ababwira ko Imana izakora ibitangaza.

Eva na Erika Sandoval  bafite imyaka ibiri y’amavuko bakaba baravutse bafatanye ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruti rw’umugongo(ku gace gahera karyo bita sternum), nyababyeyi, uruhago, umwijima no kuba bafite amaguru atatu gusa.

Ubu batandukanyijwe muri ‘operation’ bivugwa ko yari igoye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’isi mu gutandukanya impanga zifatanye.

Arturo se w'aba bana na nyina ubabyara hamwe n'inshuti inkuru nziza ivuye mu cyumba babagiramo yatumye bishima cyane
Arturo se w’aba bana na nyina ubabyara hamwe n’inshuti inkuru nziza ivuye mu cyumba babagiramo yatumye bishima cyane

 Jean Pierre NIZEYIMANA

 UM– USEKE.RW

14 Comments

  • imana ishimwe pe

  • Thanks be to God.

  • ko bafite amaguru atatu c!!! mana we!!!! gusa Imana ishimwe

  • Ibi birashimishije cyane kandi biteye n’ishema ku rwego abana b’abantu bagezeho mu kuvura indwara zitandukanye no gukiza ibidasanzwe.Uwiteka ashimwe Glory to the LORD

  • Mana yo mwijuru ndagushimye kubwinez yawe nurukundo rwawe rwinshi wagaragaje kuraba bana ndagushimye impundu ni zawe igihe ushimwe ndagushimye ubyunve uri mwijuru birakwiye ko tumenya ko imana ari Imana niyo ibana nabantu bayo bakabasha gukora ibintu byiza nkibi bafashijwe nawe mana

    ushimwe cyene Amen

    • Singizwa Mana urashoboye.Ibitangaza ukomeje kwerekana ni ibimenyetso ko ubana n’abantu.Amen

  • Uri Imana ibihe byose, ntakikunanira

  • kubera kwizezera kwababyeyi babo Imana yakoze ibikomeye

  • IMANA IHABWE ICYUBAHIRO KUBYO YAKOREYE ABA BANA

  • Gloire a Dieu! aba babyeyi nabo ni intwari cyane, bahakanye AVORTEMENT! Imana niyo Mugenga w ubuzima! Niyo igenga intangiriro n iherezo ry ubuzima! Turwanye Avortement rwose, cyane cyane izibangamira ubuzima hitwajwe”human rights “

  • Imana ishimwe rwose! Ihora itungurana

  • Shimwa kdi uhabwe icyubahiro ibihe byose Mana,nk’umubyeyi nanjye ibinezaneza biransabye. Amen

  • Amen. Imana ishimwe cyane kd ikomeze kubitaho.

  • Imana Ishimwe cyane kubwo kwigaragaza

Comments are closed.

en_USEnglish