Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo ushobora kuba warayobye? […]Irambuye
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye
Ikinyamakuru Mailonline cyasohoye inyandiko yerekana amakuru cyahawe n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo bemeza ko amakuru yashingiweho ubwo abakuru b’ibihugu bahuriye i Paris bakemeranywa ku ngamba zo gukumira ukwiyongera k’ubushyuhe mu kirere yari amakuru atari yo. Amakuru bariya bayobozi bashingiyeho bemeza amasezerano ya Paris bigaragaza ngo ashingiye ku mibare itari ukuri. Amakuru bashingiyeho ngo bari bayahawe n’Ikigo […]Irambuye
Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko bitazongera…Murakoze. ………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita apfukama hasi yongera kurira. Mama Brown yahise aza […]Irambuye
Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bemerera abaturage kubaka ahantu hateje akaga ikiiza cyaza kigatwara ubuzima bw’abantu ari nk’umucengezi. Ngo amategeko aramutse abyemeye bahanwa nk’uko abacengezi bahanwe. Hari mu nama yaguye y’abayobozi bose mu karere ka Kicukiro bari bahuriye i Gikondo kuri iki cyumweru […]Irambuye
Nshuti basomyi mwihanganire ko Episode ya 13 yakererewe, ariko irabageraho mu gihe kitarambiranye… Ubwo Brendah yahise ahaguruka akurikira Mama we njyewe nsigara aho, hashize akanya mbona Fabrice ansanze aho nari nicaye maze arambwira, Fabrice-“Eeh! Agent, burya wari imari izitse? Ewana kabisa ubanza umwana wacu waramuroze si gusa!” Njyewe-“Bro! Niba umutima wanjye aribwo burozi wenda ubwo […]Irambuye
Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye
Nasigaye aho nkomeza akazi bisanzwe amasaha akomeza kwicuma butangira gusa nubwira, ikitaramvaga mu mutwe ni gahunda ya Brendah, nkibitekereza nagiye kumva numva message muri telephone yanjye nyifashe nsanga ni numero ya Brendah nyifungura vuba vuba, yagiraga iti: “Nelson, nizere ko witeguye nanjye ngiye mu rugo gato, kandi witege kuza gutungurwa nibyo ubona” Nkimara gusoma nahise […]Irambuye
Abageze mu za bukuru bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bakeneye ubufasha bwa Leta kuko ntacyo baba bakibasha kwikorera, ubuyobozi bukavuga ko aba bantu basaba ibyo bakorerwa kuko igihugu gishyira imbere abantu nk’aba. Ibarura rigaragaza ko aka karere ka Gicumbi gatuwe n’abaturage 426 202 barimo abagore 224 256 n’abagabo 201 946, muri bo barimo […]Irambuye
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev Pasteur Jean Sibomana aravuga ko ahagana saa 10h00 z’ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye urusengero rwa ADEPR ya Ngoma, Umudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye bakubita umuzamu wari uharinze kugira ngo abareke binjire hanyuma abasengaga baje gutabara nabo barakubitwa ndetse bamwe barabatema. Uru rusengero ruherereye […]Irambuye