Gicumbi: Abo mu za bukuru ngo ntibitabwaho…Ubuyobozi bukavuga ko bubashyira imbere
Abageze mu za bukuru bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bakeneye ubufasha bwa Leta kuko ntacyo baba bakibasha kwikorera, ubuyobozi bukavuga ko aba bantu basaba ibyo bakorerwa kuko igihugu gishyira imbere abantu nk’aba.
Ibarura rigaragaza ko aka karere ka Gicumbi gatuwe n’abaturage 426 202 barimo abagore 224 256 n’abagabo 201 946, muri bo barimo n’abageze mu kiciro cy’izabukuru.
Abageze mu za bukuru muri aka karere bakunze kumvikana banenga Leta kutabagenera ubufasha , bamwe mu bayobozi na bo bakavuga ko benshi muri aba baba bagifite imbaraga zo kwitunga.
Ubuyobozi bw’akarere buri mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye kwiteza imbere aho kumva ko Leta izabakorera ibyo bifuza byose.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte wagarutse ku bageze mu za bukuru, avuga ko Leta y’u Rwanda ishyira imbere icyazamura imibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko igashyira imbere abageze mu za bukuru.
Uyu muyobozi wagarukaga ku bikorwa byo gufasha abageze mu za bukuru,yagize ati “ Usibye kubafasha mu isuku, hari amafaranga bagenerwa.”
Avuga ko aba bantu bataharirwa Leta gusa, agahamagarira inzego z’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta gufasha leta kwita kuri aba bantu.
Inkunga y’ingoboka igenerwa abageze muri iki kiciro cy’iza bukuru, ikunze kuvugwamo ibibazo birimo kuba hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bayirigisa ntigere ku bo iba igenewe.
Mu kiganiro yagiranye n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge muri iki cyumweru, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yanenze bamwe mu bayobozi banyereza imitungo iba yaragenewe gufasha abatishoboye.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI