Leta ngo iyo ikangurira abantu kwibumbira mu makoperative ni uko iba izi ibyiza bazayabonamo, ngo guhura bagahuza imbaraga bituma bagera ku kintu umuntu umwe atazapfa agezeho. Mukamukama Therese Perezidante wa Koperative Isaro Imboni Kibeho avuga ko koperative y’abagore ayobora ubu ituma nta mubyeyi akibura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ibikoresho ngo umwana abe yacikiza amashuri, kandi ngo […]Irambuye
Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga. […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babuze aho guhinga kuko Leta yafatiriye ubutaka bwabo ikabuteramo ikawa. Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage buvuga ko aba baturage badakwiye kuvuga ko babuze aho bahinga kuko izi kawa ntawababujije kuzihingamo mu gihe zitarakura. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye
Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi. Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe […]Irambuye
Ni nyuma y’igihe kinini havuzwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari abantu bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse bakanayajyana mu gihugu cy’u Burundi kandi bagahiga n’inyamaswa bitemewe. Aba bagabo akenshi bakora aka kazi usanga barihebye dore ko hari n’abica abaje kubabuza gukora akazi nk’ako bityo ngo badahagurukiwe hari impungenge ko habaho kubura ubuzima bwa bamwe. Aba kora […]Irambuye
Abagize inama Njyanama y’umujyi wa Kigali n’abagize Inama Njyanama z’uturere tuwugize bamaze gutora, Pascal NYAMURINDA wari umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu mu Rwanda (NIDA/National ID Agency) niwe utorewe kuba umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali. Aje gusimbura Monique Mukaruriza uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka/Zambia. Pascal NYAMURINDA atowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore bari […]Irambuye
Gicumbi – Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude, ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo n’ab’inzego z’umutekano basuye abaturage b’Umurenge wa Rubaya bamaze iminsi bavugwaho kwigomeka ku muyobozi babona nk’uwaje kubabangamira, baburirwa ko nibatisubiraho bizabagiraho ingaruka. Mu Murenge wa Rubaya haherutse koherezwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya ushobora gukumira ibi byaha, witwa Nkunzurwanda John, […]Irambuye
Abanyarwanda bazajya batahuka hazahabwa buri wese mukuru amadorari 250, bayahabwe icyarimwe kugira ngo bikenure aho guhabwa ibikoresho bisanzwe. Uko abatashye bazajya baba benshi ni ko bazajya bahabwa menshi. Byemejwe n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Azam Saber nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye muri iki gikorwa hagati y’uriya muryango, I&M Bank na Airtel kuri uyu mugoroba. Usibye amadorari […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Perezida Trump afatanyije na Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu wari wamusuye, Trump yavuze ko afite uburyo bwo kuzakemura ikibazo hagati ya Palestine na Israel ariko ngo iby’uko Palestine yakwemerwa kuba igihugu kigenga gituranye na Israel ngo ntibishoboka muri iki gihe. Hari hashize hafi imyaka 20 USA igerageza gutuma Palestine […]Irambuye
Sina Gerard mu bintu yakoze byose ngo ashimishwa n’uko yamaze kubaka ishuri rifasha abana b’Abanyarwanda bakomoka mu miryango itishoboye kwiga kuva mu mashuri y’inshuke kugeza barangije amashuri abanza, afite inzozi ko mu 2020 hazaba hariho abana babaye ba ‘Doctors’ yaragize uruhare mu myigire yabo. Sina Gerard ngo mbere yahaga urubyiruko akazi, bakamukorera mu buhinzi ariko […]Irambuye