Episode 76: Nelson akubise Dovine urushyi, ako kanya Papa Dovine aba arahageze!
Brown – “Reka ngukundire nkumve ariko uwo Nelson we simushaka.”
Njyewe – “Brown, wakwihanganye byibuze ukanyumva bwa nyuma ubundi wenda ntuzongere kunyumva?”
Brown – “Mbabarira ahubwo wowe ugende mvugane na Mama, kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma uza kundeba hano igihe wandebeye icyo wandebagamo narakibonye, urumva?”
Mama Brown – “Nelson, nta kundi ihangane ugende nshyireho ak’ububyeyi dore umwana wanjye Brown yanze yatsembye.”
Mama Brown amaze kuvuga gutyo ntacyo nari kurenzaho, namuhereje envelope nari mfite maze nzinga agahinda mpina umugongo nyura aho John yari amaze kunyura musanga hanze nkimugeraho.
John – “Uuh? Bite se kandi ko nawe uje?”
Njyewe – “Niko bigenze, Brown abaye ibamba yanze kunyumva.”
John – “Urabeshya sha? Arabyanze burundu koko?”
Njyewe – “Arabyanze da! Basi iyo ampa umwanya byibura iminota ibiri yonyine, gusa mbabajwe n’ukuri kugiye kunsaziramo atakumenye ngo nduhuke na we ave mu icuraburindi.”
John – “Ihangane musore muto ndabizi, kuba Brown ataguhaye umwanya ubu ntabwo ari ikosa rye kuko yababaye ubugira kabiri azira kutamenya ukuri ahubwo ikosa rikomeye riri ku wamushyizemo ko adakwiye kukumva. Igihe kimwe umutima we numara gutuza ndizera ko azagusanga akagutega amatwi, akakumva akayoboka inzira ikwiye.”
Njyewe – “Ahaaa! Murakoze cyane reka mbyizere.”
Twakomeje kuguma ahongaho njye na John amagambo yo yari make, hashize nk’iminota makumyabiri tubona Mama Brown arasohotse adusanga aho twari turi aratubwira.
Mama Brown – “Mwihangane rwose ibimaze kuba nanjye birantunguye ndetse biranambabaza cyane.”
John – “Mama Gaju, humura rwose wenda ubwo tutari duhari hari icyo Brown yemeye gihumuriza umutima wa Nelson, naho njyewe buri gihe iyo nje hano mba niteze ariya magambo ya Papa we.”
Mama Brown – “John, ihangane kandi ukomeze ube intwari, ntuzacike intege kuko nanjye igihe nabaniye na Pascal nahoraga ndizwa buri munsi n’amagambo nk’ariya yambwiraga, gusa ngakomezwa n’icyizere niremyemo umunsi ubuzima bwanjye buhinduka.”
John – “Mama Gaju, kwihangana ntibikama kuko isoko y’umugisha ihora ishaka aho isohokera ngo idudubize ku washoboye guharanira gukama inshashi, komera rero kandi icyatumye dusa nk’abavukana umunsi umwe kizigaragaza mu maso yawe.”
Mama Brown – “Nuko nuko shenge!”
Njyewe – “Mama, none se Brown yemeye kunyumva?”
Mama Brown – “Nelson, Brown anteze amatwi mubwira byose ariko yanze kwemera ko byose ari ukuri!”
Njyewe – “Ooh, my God! Ngo kubera iki se Mama?”
Mama Brown – “Nelson, umwana wanjye yarashenguwe bikomeye, kumwemeza ukuri bizatugora kuko buriya Brown yakundaga uriya mukobwa cyane kandi byose byabaye ari hariya muri gereza byibura iyo aba ari hanze ngo bibe abibona.”
Njyewe – “Mama, Brown yanze kumva ukuri kwawe wowe Mama we wamubyaye yemera ibinyoma bya Dovine koko?”
Mama Brown – “Ntako ntagize pe! Yari kukwemera iyo kuza mbere, ariko ubu nta garuriro, gusa musabye kugenda akabitekerezaho mbere yo gutaha kuko biri mu minsi mike, hanyuma akazaza yemeye kukumva.”
Njyewe – “Yabyakiriye gute se?”
Mama Brown – “Yewe, nabonye abyemeye ariko ashidikanya pe!”
Njyewe – “Oolala! Nubwo bizatinda ariko bizaba, niteze umunsi umwe Brown azongera kunyizera tugakomeza urugendo uwamubyaye akadusanganira akaduhobera tugasubiramo ya mateka.”
Mama Brown – “Yego shenge! Uwo munsi ni ukuri uzagere ngitera akuka!”
John – “Humura Mama Gaju, ahubwo reka twikubure dutahe ubuzima bukomeze.”
Njyewe – “Njyewe ariko ndabasanga mu rugo hari aho nyuze gato!”
John – “Ubwo se hari ahandi atari kwa wa mukazana wacu ra?”
Mama Brown – “Ayiga Mana, koko disi na we inkuru mbi yamutashyeho! Ubu se disi we agatima karacyariho? Nelson, ngaho genda usigasire akababi kahoze gatoshye nugira amahirwe ugasanga kataruma!”
Ako kanya nahise nsezera Mama Brown na John ntambika ngana ku muhanda ngo nshake moto, ariko mpahagarara iminota irenga icumi ntayo mbona mfata umwanzuro wo kumanuka n’amaguru.
Nateye intambwe ndende ndenga ikoni, ndenga irindi ngeze imbere gato nterera amaso imbere ndikanga. Nabonye abantu babiri bahagaze impande y’umuhanda ariko ishati ya karokaro y’umutuku umusore wari uri kumwe n’umukobwa yari yambaye ni yo yankanze.
Nokomeje kugenda ngeze nko muri metero ijana ngo mbagereho ntangira kugenda buhoro nkubitwa n’inkuba mbonye ba bantu ari Gasongo na Dovine, bari kureba muri telephone ariko batambonye nkomeza kubegera si nzi ukuntu Dovine yankubise amaso ahita yiyamira.
Dovine – “Eeeh! Gaso, dore Nelson!”
Gasongo akibyumva yahise yikanga ahisha ya telephone yanjye bari bafite, ahita avuga.
Gasongo – “Uuuh! Aho yaririye ntijya ihava, ubu se kandi noneho uzabeshya iki ko mpibereye!?”
Dovine – “Gaso, ahubwo jyenda njye na Nelson tugiye kujyana kwa muganga gupimisha umwana ngo barebe ko ameze neza mu nda!”
Gasongo – “Dore uko aza yeteta! Ubwo rero nawe ngo wakoze igikorwa cy’abagabo? Sha, nzagusenya nta mahoro uzigera ugira warahemutse bigeze aha, nako buretse Brown atahe.”
Dovine – “Gaso, byakire erega byarabaye none se Nelson we urabona atarabyakiriye akaba aje no kundeba?”
Gasongo – “Ntacyo ntabona! Yarangiza ngo na hivi na hivi! Sha Nelson, amaherezo uzicuza udupfukamiye, reka nanigendere njye kureba Brown.”
Dovine – “Genda sha, umunsuhurize umubwire byose kandi nyine yihangane nta kundi byagenda.”
Njyewe – “Gaso, buretse kugenda gato!”
Gasongo – “Si ngaho! Ushaka no kunkubitira mu nzira? Ahaa! Reka nkubise nigendere!”
Dovine – “Gaso, jyenda nta ntambara nshaka, nawe koko ntuzi ko Nelson amfuhira kubi?”
Ako kanya Gasongo yahise ahamagara moto yari iciye aho hafi arayurira acaho! Mukurikiza amaso, mpindukiye mbona Dovine ari kunyitegereza aseka ari kurya urutoki si nzi ukuntu kamere yazamutse mba mupyatuye urushyi ku itama, arazungera yenda kwikubita hasi induru ayiha umunwa ku muhanda!
Dovine – “Ayi wee! Arankubise, wee!”
Njyewe – “Nari nagukubita se? Ahubwo reka…”
Nagiye kongezamo urundi Dovine atega amaboko mba ndigaruye n’amarira menshi akomeza kuntera impuhwe.
Dovine – “Nelson, ntiwongere kunkubita ndagusabye, umwana wanjye ararengana mbabarira wimwangiza!”
Njyewe – “Dovi, aho wanyirukankaniye ndarambiwe, aho ngiye kujya ngusanga hose ngiye kuzajya nkubita!”
Dovine – “Eeeeh! Ngo unkubita! Nzavuga ko wambwiye ngo inda ntwite nyikuremo nkanga none ukaba ushaka kunyicira umwana.”
Njyewe – “Nushaka uzabivuge na hehe n’ubundi ntacyo utakoze ngo usibe burundu izina ryanjye, gusa urishuka sinzahera burundu, ubu nako…”
Nagiye kumwongera urushyi Dovine induru ayiha umunwa si ukurira noneho yivayo, aba aranshakiye anyumiraho! Abantu bari aho hafi batangira gushungera, ako kanya hari imodoka ya taxi voiture yacagaho mbona iragabanyije, iranahagarara havamo umugabo n’akana gato. Ako kana kaza kiruka gasakuza ngo: “Ni Dovine Papa!” Karaza karamufata karamukurubana nako gatangira kurira, ariko yanga kundekura.
Uwo mugabo akitugeraho twahuje amaso numva ubwoba bunzamutsemo, ahita ambwira.
We – “Eeeh! Utambwira ko ari umukobwa wanjye? Uuuh! Ibyo mbona ni byo cyangwa? Niko sha….”
Akivuga gutyo Dovine yahise atangira gutaka cyane ngo mu nda hari kumurya, Se abyumvise ahita aza amunkuraho ariko andeba nabi cyane.
Papa Dovine – “Niko sha, umwana wanjye yabaye iki?”
Nagiye gusubiza ako kanya Dovine andusha urusaku avuga cyane ngo.
Dovine – “Papa uwo ni wa musore Nelson nakubwiraga, yari aje mu rugo nza kumufata hano none mugezeho mu nda haramfata, hari kundya wee!”
Njyewe – “Reka reka nta…”
Papa Dovine – “Eeeh! Burya bwose ni wowe sha? Ni wowe wanyangirije umwana? Ndakubonye noneho, banza ufate hirya tumujyane kwa muganga ibindi biraza nyuma!”
Njyewe – “Reka reka ntabwo arwaye arabeshya, uyu mukobwa….!”
Papa Dovine – “Uvuze ngo iki sha? Uzi iyo umwana arize aho umubyeyi abyumvira? Aka ni n’agasuzuguro!”
Nabonye Papa Dovine afashe umujinya ndacururuka mfata ku ruhande dusindagiza Dovine tumwinjiza mu modoka amaze kugeramo.
Papa Dovine – “Wowe ko utinjiramo se?”
Njyewe – “Erega ibyo uyu mukobwa ababwira ntabwo ari byo njye nari umugenzi, nihitiraga da! Ahubwo reka mbe ngiye mwihangane!”
Dovine – “Oya wee! Cheri humura ngwino Papa ntacyo agutwara!”
Papa Dovine – “Eeeh! Ari gutinya ku bw’ibyo yagukoreye none arengejeho no kwanga kukujyana kwa muganga? Aka kaba ari agasuzuguro!”
Abantu bakomeje kuza bashungera ngiye gukata ngo nigendere agatima karanga ninjira mu modoka, dufata umuhanda tugenda nta we uvuga usibye Dovine wasakuzaga. Bidatinze tuba tugeze kwa muganga tuvamo dukomeza aho bakirira abarwayi kubera ukuntu Dovine yasakuzaga, baba bamwihutanye muri urgence.
Njye na Papa we na ka kana twasigaye aho, hashize akanya ntekereza ibimaze kumbaho ahita ambwira.
Papa Dovine – “Niko se sha, ubu iyo ntanyura hariya ngo mbone umwana wanjye mumenye mutabare, ntaba akuguyeho?”
Njyewe – “Oya Mzee, Dovine ntabwo arwaye arabeshya!”
Papa Dovine – “Eeeh! Urongeye? Niko sha, nakugiriye imbabazi ntitwaba babiri none utangiye no kunsonga? Mva mu maso ntarakwereka…!”
Njyewe – “Murakoze, mwirirwe neza reka mbave mu maso rwose nanjye nabishakaga!”
Nahise ngenda nihuta hafi kwiruka ngize ngo nsohoke, numva umuntu usifuye nica amatwi ndakomeza ndagenda. Ngeze imbere gato numva umuntu umfashe ukuboko, mpindukiye mbona ni umuforomokazi wari umaze gutwara Dovine, ahita ambwira.
We – “Ko wihuta kandi tugukeneye?”
Njyewe – “Eeeh! Muranshakira iki se?”
We – “Ntabwo ari wowe musore uzanye uriya mukobwa twinjije nonaha ra?”
Njyewe – “Dore Papa we nguriya aho ahagaze hariya genda muvugane!”
We – “Oya Papa we ntabwo ari we dushaka, ahubwo nashakaga ko umpa ibyangombwa byawe tukandika amazina yawe ku ifishi tuvuriraho ababyeyi batwite!”
Njyewe – “Ngo ibyangombwa byanjye ku ifishi y’umubyeyi utwite?”
We – “Ko ugize ubwoba se ugatangira no kuvugishwa? Humura ntacyo aba ahubwo zana ibyangombwa vuba babone kumurebera niba nta kibazo umugore wawe agize mu nda.”
Njyewe – “Ntabwo ari njye… nako ibyangombwa nabisize mu rugo kuko nje nihuta reka nyaruke mbizane!”
We – “None se, nako nyaruka tube tumwitaho!”
Nahise ntera intambwe ndende ngeze imbere mfumyamo mpinguka ku muhanda, moto nahagaritse yo yari igiye no kunyura hejuru! Feri ya mbere namurangiye guparika kwa Brendah, nyuma y’imonota mike twari dushyitseyo mvaho ndayishyura iragenda ubundi ndiruhutsa.
Maze kwiruhutsa nateye intambwe ndamanuka nkomanga ku gipangu bwa mbere, nkomanga ubwa kabiri nkomeza gutegereza, hashize nk’iminota itanu mbona urugi rurakingutse nkubitana amaso n’umwari wuje uburanga, my all and only lovely Girl Brendah!
Nahuje amaso na we disi mbona aye atukuye bintera ikiniga, yari afite intege nke cyane ku buryo yari yishingikirije urugi, isura ye yari iteye imbabazi. Ako kanya yahise arambura ikiganza nanjye njyana icyanjye ndinjira akomeza kumfata ukuboko dukomeza kugenda afungura umuryango wo kuri salon, akiwufunga ahita ahindukira arampobera hashira akanya gato mbona asutse amarira.
Nakomeje kumucigatira mu gituza nanjye sinamenye aho igitonyanga cyaturutse natunguwe no kubona Brendah ampanaguye.
Brendah – “Nelson, ni wowe!”
Njyewe – “Ni njyewe ma Bella!”
Brendah – “Mana wee! Nelson, ntabwo nari nzi ko nakongera kubona amarira ariko ibyishimo ngize nkubonye birwaniye kwigaragaza!”
Njyewe – “Oh my God! Bre, urakoze cyane kongera kwegama mu gituza cyanjye, muri njye numvise nsohotse muri rya shyamba ry’amahwa ndetse ibikomere byose byomoka mbyumva. Ubu ndumva ndi kuri ka gasozi kitegeye aho nitegereza bya bihuru nasize inyuma maze nagukabakaba nkakumva. Ma Bella, izi ni inzozi z’impamo kuko noneho ndi kumwe nawe!”
Brendah – “Yooh! Nelson, disi nari nkumbuye ya magambo yawe.”
Njyewe – “Bre, nanjye ndishimye cyane kuko nongeye kumva ya mpumuro yawe.”
Brendah – “Ahwiiii! Numvaga ntakurekura ariko karibu ngwino wicare.”
Njyewe – “Urakoze cyane ma Bella!”
Naratambutse ndicara, Brendah anyicara iruhande ndamwiyegereza ntangira kumuhanagura amarira yamutembaga ku matama.
Njyewe – “Bre, sinshidikanya ko noneho ari wowe turi kumwe, ndakwinginze nkundira untege amatwi wumve ukuri kuva mu mutima ugukunda.”
Brendah – “Ni ukuri ndakumva Nelson, igihe nzaba ntakumva ni uko amatwi yanjye azaba atumva kandi icyo gihe nikiza uzandike ni ukuri nzasoma!”
Njyewe – “Wooow! Urakoze cyane. Bre, kuva wakwitsamura nkitsa umutima nkakubwira ngo urakire nawe akansubiza ngo twese, natunguwe kandi nishimira byose byawe none dore ubimpamirije aka kanya wongera kunyereka ko ukimfitiye icyizere.”
Brendah – “Nelson, njya kugukunda ntabwo nigeze ndeba ku bandi, naguhisemo njye n’umutima wanjye twenyine, niba wibuka neza umunsi utazibagirana kuri njye umbwira ko unkunda ntabwo wiriwe unsaba nanjye kukubwira ko ngukunda, ahubwo nabikubwiye kuko ubikwiye ndetse ndeka amagambo mbikwerekera no mu bikorwa. Nelson, ni ukuri urukundo nagukunze ntabwo uri urusabano ahubwo ni kimeza niyo mpamvu y’ibi byose!”
Njyewe – “Ooh! Ndabyibuka byose my Darling Bella! Buri munsi, buri ntambwe yawe yanyerekaga ko unkunda by’ukuri. Umunsi ku munsi nabonaga umucyo wawe umurika mu mutima kugeza na n’iyi saha ndawubona ukubitira guhosha umwijima uganje muri njye.
Ma Bella, ndi hano ngo nguhoze, ndi hano ngo nkubwire ukuri kose wowe wemeye kumpa umwanya mu buzima bwawe.”
Brendah – “Yego sha Nelson, ndagukunda niyo mpamvu y’ibi byose, nubwo narira nkihanagura ariko sinzarwana n’umutima ngo nshake kukwikuramo.”
Njyewe – “Urakoze cyane ma Sweetness!”
Brendah – “Ahwiiii! Ngaho mbwira nguteze amatwi!”
Ako kanya nikije umutima nitegereza Brendah mu maso, na we abona ko bikwiye maze amfata mu biganza mubwira byose. Muri icyo gihe imbamutima z’agahinda zazamukaga buri uko ngeze mu kanogo k’urugendo rwanjye n’abavandimwe, ndetse zikiyongera ngeze kuri Dovine wasiribanze inzira zanjye.
Nakomeje kumubwira byose kugeza aho nari mvuye ako kanya, nsoje nkomeza kumwitegereza na we andebesha ya maso meza asa n’isimbi risesuye, risumba ayo nabonye, Brendah arambura amaboko amfata mu misaya maze arambwira.
Brendah – “Nelson, ndakwizera by’ukuri kuko nagukurikiye ntakuzi, ntabwo nigeze mbaza abandi ngo uri nde, ahubwo nakwibwiye maze kugutahaho mbona icy’ingenzi kiruta byose nifuzaga kumenya. Mon Nelly! Sinshidikanya ko ibyo umbwiye ari ukuri kuko nzi ko ari wowe ufite ukuri kwa nyuma nari nkeneye kumenya!”
Njyewe – “Ooh, my God! Urakoze cyane bambe! Bre, wongeye kunyereka koko ko mbikwiye kandi ntiwigeze ugora umutima wanjye ngo nicuze ko nahuye n’ikigeragezo ahubwo unkomeje wese unyereka ko mu bihe byose ukiri Brendah unkunda.”
Brendah – “Ni byo Mon Nelly, uko niko kuri kwanjye.”
Njyewe – “Wow! Your Nelly, uzi ukuntu nari nkumbuye ako kazina?”
Mu gatwenge keza Brendah yansekeye atansetse nongeye kwishima bitavugwa, nanjye ndamumwenyurira nkomeza ku mwitegereza na we ampemba ka kantu yanganuje ari uwa mbere maze, envellope ikanshika no hasi ngo paa!
Tukiri muri ubwo bwiza nahoraga ndota, ako kanya hari umuntu wahise akomanga ku muryango wo muri salon kure twari, twahise tuvayo Brendah ahita ambwira.
Brendah – “Maze cya wowe cyanyibagije gukinga ku irembo none abantu batangiye kunyijirana, buretse ninza kirabimbwira neza, cya Nelson nkunda gusa!”
Njyewe – “Ooh! Maze ka wowe kamfata ukuboko kantwara mbibona, ariko nanirwa kukabwira ko kibagiwe gukinga kubera ubwuzu nari ngafitiye, ka Brendah keza nkunda konyine gusa!”
Twembi – “Hhhhhhhhhhh!”
Tugiseka, ako kanya wa muntu yarongeye arakomanga aba aribwo twibuka ko yari yakomanze kare. Brendah wari wambaye udu training duto tumwegereye hasi no hejuru, arahaguruka nanjye nkomeza kumwitegereza nirebera ukuntu Imana yitonze ikamutaka imutanaga, maze ikitwa inenge ikakibikira ibiti n’ibikururanda.
Brendah agana ku muryango yageze imbere arahindukira, duhuje amaso aramwenyura numva nahaguruka ngo musange ariko ndihangana nguma aho agifungura umuryango numva.
Brendah – “Yesu we! Gaso, aha uhageze gute?”
Ako kanya nahise ntungurwa koko no kumva ijwi rya Gasongo rivugira ku muryango, si ukuvuga atangirira muri vitesse ya gatanu…………………!
Ntuzacikwe na Episode ya 77 muri Online Game……………
*************
73 Comments
Wow urakoze nukuri uduhaye ndende noneho nijye uyisomye bwambere
Mbega byiza ubwo nibura Brown yumvise mma we ntako bisa azakomeza amukwingingire yemere aguhe umwanya. Ariko ndakugaye cyane rwose buriya womomye inyuma ya Dovine kwa muganga ntasoni reka bajye bakomeza bakugerekere barakubonye. Birambabaje rwose kuburyo ibikurikiyeho mbisomye nagahinda kenshi. Naho Brendah we ntako asa Imana izamwihembere. Gasongo we nahuragure ntaziko abwira uzi gushishoza. Thx Umuseke.
Gasongo azabura byose nk ingata imennye. Ntiyagiye no gusuhuza maman brown Na John. None Ari kuzenguruka nka roho mbi abeshya. Ubuse nabona Nelson kwa Brendah n amatiku atangiriye muri vitesse ya gatatu buramera bite? Ubwo aziko Nelson Ari kimwe Na Dovina. Hahahhhhh
Gasongo ko adatanga amahoro!
Mer6 ntamuswa angana gasongo kwisi ndabona
Yawe gasongo ni ntabwenge, buriya se fone ya nelson bayikoragamo uki we na dovine! Nelson arahura nibindi kibazo? Rekaturebe!
Hehe mbega gasongo Dovine yaguhaye ikira urasebye ariko ubuse warugiye kwa Brenda gukora iki ????????guteranya gusa urasebye ngaho ngwino ubeshye .uzifuza Nelson bitakigulundiye icyampa ugahura na ba Franc na Fisto wenda bagukosora
Imana ishimwe ko Brenda yemeye kumva Nelson. Gasongo we Ni gatanya miryango.
hahahahah gasongo ubwo igisebo aragikwizahe? aramwaye gusa nasubize nelson gift yahawe numukunda byukuri!
agende akomeze ahobagirane na dovine ugiye kuzabonwa nisi!
wawuu noneho turimunyungu
Mu nyungu gusa se ko birenze!!!Gasongo ni fake saaana angana Dovine too! Araza gutungurwa nasanga Mama Brown, Brendah na John bamenye byose! Arakwirwa he ra??? Ikigaragara ni uko Gasongo azaba rubebe! Reka murebe ukuntu na Gaju agiye kumenya ukuri, Brown yamenya amafuti ye Kizomongana pe!
Ariko Gasongo koko buriya aha umwanya ibihe we na Nelson banyuzemo akibuka ko ari umuvandimwe? Ese ntanatekereza ko ari umusore nawe byamubaho, ese ko igihe cyose yabaga arikumwe na Nelson atekereza ko ibyo yabwiwe na Dovine Nelson yaba yarabikoze ryari? Nelson humura ukuri kuri hafi kujya ahabona. Blendah ndagushimiye cyane hoza umukunzi wawe kuko nawe yarashavuye bikomeye. Gasongo ntave aho mutamuhaye gasopo mu rukundo rwanyu kdi telphone ayibahe.
Yoooo disi Nelson na brendah bongeye gusubira muri bya bihe, hhhh gasongo gather any am I Ryan go azanye amagambo hhhhh
wow ninjye nyisomye mbere,gusa ibintu ndabona birikujya muburyo da,ururushyi se rwo mama,Aha
Ahwi, nari ngize ngo Nelson atanze ID ngo bakore ifishi!
ukuri kugiye kuganza ikinyoma ariko agahinda ka Nelson,Gasongo azakishyure inshuro ijana abo yamuteranijeho nabo Bose azasubire kubabwira ukuri
Hhhhhh uti atangirira muri vitesse ya Gatanu!!yitonde adakora accident! murakoze cyane Mbega Devil Nako Dovine!nanze Iryo zina
Mbega weeeee, nishimiye ko rwose byibuze Brown yateze amatwi Maman we, buriya na we agiye kwicara atangire abitekerezeho neza kandi ari bubone ukuri amaherezo!! Gusa ibibaye kuri Nelson ni akaga rwose, gusa na we ntiyabashije kwihangana no kwifata kuko gukubita uriya mukobwa byamukururira akaga gakomeye bavuga ko yahohoteye umugore byongeye utwite!!
Ariko Dovine nawe abaye ikigoryi abwira se ko ngo mu nda hamuriye kandi bari busange ari muzima, biba amahire ise yanga ko Nelson aguma aho ngaho!!
Nshimishijwe kandi no kuba cya Gasongo gisanze Nelson amaze kubwira ukuri Brendah we, ubu se noneho biragenda gute? Mbega ngo Gasongo aracyema weeeeeee!! sha agiye guseba anamwake phone ye bityo bifashe Nelson wenda kubona ibimenyetso!!
Ariko ubu nyuma y’ibi byose ukuri nikujya ahabona Gasongo azakwirwa he? ahubwo se Gaju namenya ko Gasongo yahemukiye Nelson azabyitwaramo ate? None Gasongo yazaba ari we uzarongora Dovine? Brown se we azahera he yigorora kuri Nelson? yewe iyi nkuru ihishe byinshi reka dutegereze amaherezo yayo!!
ark gasongo sugusara Gus ahaaaa mbona mumutwe we byarivanze pe wawoooo Imana ishimwe ubw Brendah yumvise ukuri kwa Nelly wiwe naband bazakumva mbega shitani yumukobwa iri hano ese yavuye kwizima koku ubu rero numwana arashaka kumwandikisha kuri nelson hhhhh sha Nelson ndakwemey KBS uhikuye kugabo vrmnt coup de chapeau
Nongeye gukurira ingofero “UMWANDITSI” yakoze mu nganzo rwose, iyi episode rwose ni iya mbere!!!! Nshuti Bavandimwe dukunda iyi nkuru tujye duhora dusabira umugisha Umwanditsi n’Umuseke ltd
Wow.
Gasongo agiye gutangira guhumurwa n’ukuri kw’urukundo atigeze abona mu buzima.
Murakoze cyane banditsi.
Gasongo arahubuka cyane!ikinyona cya Divine kizajya ahagaragara ryari kuko ngo ikimwaro yashatse kwambika Nelson abe ariwe ucyambara! !! Thx Umuseke
Nuko sha Nelson waciye akenge kabisa, biragaragara ko utagiciriritse.
Ariko buriya koko Gasongo we, ari mubiki? ikipe yo guhumuriza Nelson irimo iragwira, igisigaye nuko John, Fiston na Aliane bazemera guhamya ukuri bazi. Gasongo we agiye gusebera imbere yuwo yari azaniye amateshwa. Abishatse yava aho asabye imbabazi.
Gasongo noneho aragenzwa niki
Amaze gusiba ibimenyetso hhhhh
None agaruye ya 4n
Wawuuu umuseke.com mbaye u wambere mugusoma ikigice nkwiye awrd
First one read this
Haburaga amagambo ya Gasongo gusa naho ubundi biragenda biza buhoro buhoro ahubwo nelson shaka aho uba wihishe kugirango umenye amagambo gasongo yabwiwe na dovine yatumye aba ikirura bigeze aho aguteranya nu muhisi nu mugenzi uzamubwire ukuri ubonye aho uhera.
nshimishijwe nuko Gasongo ahageze byose birangiye, gusa Gasongo ni nyarubwana iruta imbwa zose ziri muruyu mukino! arusha ububwa Martin na Dovine na Ganza na Jojo! mu mbwa ni Perezida kbsa! ubu kije guteranya no kuvuga amazimwe! uwanbwira icyo Dovine yamuhaye cg Martin niwe bagiye inama amusezeranya kuzamusimbuza Nelson kukazi!
Gasongo ni feke pe.ni gateranya abakundana.aba mu buzima babaho ni ukuri umwanditsi wacu Imana imwishimire.
Ahubwo ruriya rushyi rwa kubiswe Dovine, iyo rukubitwa Gasongo, akazibuka amatwi na maso, nibura burigihe yajya yibuka ko yakubitiwe ububwa, ariko ni rwe rurateguwe
Gaso urasebye pe ubwo se waje kugisenyi uzanwe no gusebanya gusa uri uwantakigenda
arko se gasongo sigatumwa kuri nelson ra? yoo! blendah disi! mbega umukobwo w’umutima! imana ibafashe. gaso nibamukingurire, gusa asige ya telephone maze azatungurwe nokongera kuyibonana nelson.
Iki gihungu ngo nigasongo wagirango dovine yarakiroze.avanywe ikigali no kuza kwica umutima wa brenda. Ariko araje asebe.
Dovine we iyo umunkubitira ibibando.brown azatinda yemere rwose
Iki gihungu ngo nigasongo wagirango dovine yarakiroze.avanywe ikigali no kuza kwica umutima wa brenda. Ariko araje asebe.
Dovine we iyo umunkubitira ibibando.brown azatinda yemere rwose.mwakoze cyane umuseke
Nshimishijw cane nuko Brendah yemeye akumva Nelson akongera kumugarurir icizere!reka maze gasongo ahamaramarire asange vyose bamaze kubikemura!
Ariko ko numva Gasongo nawe wagirango ni gatumwa kuri Nelson? Amusize mu kaga none aranamukurikiranye ubwo yaraje kumuteranya kumukunzi we ariko mana we arimo gishegesha nta vura koko? ariko uru rugamba ruzarangira nelson atsinze ndabyizeye tu? Nizere ko mbaye uwambere
imana ishimwe ko Brenda yemeye kumva nelson na Gasongo yaraje kuvuga ko Nelson yajyanye na dovine kwa muganga ariko aribeshya Brenda si umwasama azi gushishoza yarangije kumenya ukuri ahubwo Gasongo yatahuwe yitonde
Gasongo uramwawe, nzareba icyo wireguza wacyohe we!
Mbaye no 1
hmmm Gasongo azisama yasandaye naho Dovine ibyo akina nabyo Ntabizi ni umuswa. Nelson bareke bazakugarukira ntuzabagarukira.
Gasongo nawe yabaye nka Dovine kabisa, ikibazo nuko aje guteranya imburagihe.
Gasongo arafashwee,Dovine ubu aracyari kwa muganga ngo umugabo yagiye kuzana ibyangombwa,ese ubu niba gasongo avuye gukongeza kwa brown ukuri kwa Nelson ntikuzamugora kumutega amatwi ahaa birababaje gs ukuri ntikujya gupfukiranwa
Njye mbona aba bahungu ari ibicucu,ntabwenge namba,nkaburiya Nelson yinjiraga mumodoka ajyanye dovine kwa muganga abizi neza ko ari umutego bamuteze ashaka iki ?
Mbaye uwa mbere usomye iyi nkuru! Murakoze cyane pe kudukomereza iyi nkuru. Ikifuzo cyanjye nuko mwajya muduha nka twa episode 2 kumunsi kuko amatsiko agiye kuzatwica bamwe. Ikindi nuko Dovine ari Shitani Gasongo nawe akaba imbwa ibyago ni ukugira inshuti na umuvandimwe nka uyu. Murakoze
Arko we ubundi gasongo Niki agambiriye kweri….???
Whatever it z kijjakugwa….
Arko Brenda nange ndamwikundiye pee, uwamumpa ahubwo
Rwa Gasongo ruzomaramara! nkaho rwari ruje gukor’iki? na telephone ya Nelson rwarafashe! ubu rwiyunze na Dovine! gusa uhereye na kera namye mbona ko Gasonga ata kigenda pe! aptuuh! ndamwanse pe!
Wouww Imana ishimwe ko Brendah na Nelson bongeye kurebana akana ko mujisho. Ahubwo Nelso ihishe wumve ibyo Gasongo aje guhuragura ahongaho. Sha nta ntege mfite zo gukubita Gasongo ark uwamunyegereza nkamuruma byibuze. Gusa Nelso ukuri nikujya ahagaragara uzambabarire Gasongo umugaraguze agati nawe yumve uko bibabaza.
Mbaye uwa mbere usomye iyi nkuru! Murakoze cyane pe kudukomereza iyi nkuru. Ikifuzo cyanjye nuko mwajya muduha nka twa episode 2 kumunsi kuko amatsiko agiye kuzatwica bamwe. Ikindi nuko Dovine ari Shitani Gasongo nawe akaba imbwa ibyago ni ukugira inshuti na umuvandimwe nka uyu. Murakoze
Gaju wakunze Gasongo nawe arababaje! Gukunda umusore umeze utya w’injajwa! Yaragendesheje!
Gaso uri fake !!! ariko rwose ibi bintu si gusa ! Dovine yaguhaye ruswa. sha uzicuza nta kabuza
Gaaongo byatangiye mbona ari uguhubuka nk’uko asanzwe none ndabona byarafashe indi ntera!!Sinibaza icyo agambiriye pe!!ko twumvaga ko ababajwe n’ibyo Nelson yakoze none yaba ari kumugerekaho urusyo ku bwa Martin??ntabwo mbyiyumvisha ukuntu ari kuzenguruka hose abunza ubugambo,mbese inyungu afite ni iyihe?Nelson komera amaboko ufite arahagije ngo uve muri urwo rwobo,ahasigaye umwanditsi atugezeho ibya Martin aho bigeze naho Gasongo we arahasebeye reka Brendan amubwire ukuri kose kdi anamwiyame ko nta magambo ye agikeneye,arahita agera kwa Maman Brown ndetse na John asange byose babizi kdi baremeye ukuri Kwa Nelson maze isoni zimukore atangire kwicuza.Mfite amatsiko y’ejo nako y’ibice bisigaye.Thx umuseke
mbega inkuru iryoshye wee.ariko muduhaye nka episode 2kumunsi byaba ari sawa
Blendah Disi Impano Imana Yihereye Nelson, Gusa Dovine Nagende Azabona Gutanya Abakundana Uboshye Ari Satani Kd Urumwari Urashe Inyuma, Imana Izamucure Bundi Bushya, Tx Umuseke
mwaramutse basomyi,ndanezerewe kuriyi episode kubera urukundo rwa Brenda na Nelson rugisagambaaa. ikindi Nelson ntimumurenganye iyo adaherekeza Dovine kwa Muganga byari gutuma papa Dovine arakara akaba yamugwa nabi. gusa narinagize impungenge yuko biribugende none big up Nelson yahikuye neza agiye kuzana ibyangomwa akagenda umuti wa mperezayo nka Martin…..
Gasongo ndamusabira kuva kwa Brenda ahindutse. nahuragure ibigambo ubundi Brenda amwibutse amateka ye na Nelson amusabe kuvamubyo Dovine yamubeshye ubundi abunge na Nelson bityo Gasongo aze nawe bafatanye gushyira ikinyoma ahagaragara.
Murakozeee
Ariko Nelson nawe impuhwe zizagukoraho ubwo wari ugiye kwa muganga ngo bigende bite? Ugize amahirwe kuko uyahorana naho kari kakubayeho umusaza yari akubonye tu. Ariko buriya nti hari message Dovine yandikira Nelson Gasongo agasubiza ko aribo bafite phone ya Nelson kugirango bazavuge ngo Nelson niwe wasubizaga ahhha. Gusa Gasongo uragorwa n’ubusa ukuri kuzatsinda ndebe uko ugaruka imbere y’abavandimwe cyane cyane Nelson kandi bizakuvuna n’ubwo mbona wenyegeza umuliro nkaho hari inyungu uzabonamo, nka buriya ikikujyane kwa Brenda ni uguteranya ngo Nelson umusanganye na Dovine kandi ntuzi ko imbaraga z’urukundo zahuye. Njye mbona na Gaju uzamubura nutareba neza kandi umenye ko Nelson ari umunyamugisha dore afite na se w’umuboss nubwo bataramenyana. Thanks Umuseke nawe mwanditsi. We love you all.
Merci umuseke atiko Nuliso wabaye gute koko ubgo kubera iki winjiye muri iyo.modoka ya pap Brenda koko. Il ne faut pas être trop bon. L’èxcé est toujourd mauvais
Imana ishimwe ko John, maman Brown,Fiston na Frank bumvise ukuri. Brendah we ni imfura irenze. Igisigaye no ukwaka phone Gasongo kuko harimo bimwe mu bimenyetso kuko bizafasha.Gasongo azicuza,yitwaye nabi pe!Muri iyi si ba Gasongo ni benshi baba basa nk’inshuti byahinduka gato bakakuvuuuuuuga! Mana we!
hhhhh gasongo agiye guseba sasa brendah ufite ubwenge kbsa !!!nelson imbere niheza ufite abakugaragiye mugani wawe!!amatsiko araduhitana aho bihera mujy muduha 2 kumunsi pe
Ahwiii, narimfite ubwoba bwuko Nelson agiye kugumana nase wa Dovine kwa muganga agakora ibidakenewe yemera ko bamupima nkase wumwana, njye Nelson nawe arwaza umutima azana ubwana nkubu yaragiye kurwana niriya satani ashaka iki koko? iyo yigendera, ikindi yemeye kujya kwamuganga gukorayo iki? kandi nawe azita mukagozi, gusa Breandah numwana mwiza burya niyo wakwima umuntu imbabazi ariko wabanjije kumva ibyo akubwira ugafata umwanya wo gutekereza kubyo avuga.
Yoo biragenda birushaho kuryohaa gasongo uko areshya ninako ububwa bwe bureshya
Rimwe na rimwe hari ubwo bisaba ituze kugira ngo ubone uko wikura imbere y’abanyaburakari bwinshi, iyo iri hame ndyibutse mpita numva impamvu Nelson atajya akunda guhubuka. Ikindi nuko kera ubwo azaba amaze kuzungura Business ya se (John) azamenya uko akemura ibibazo by’abakozi azaba akoresha. Kuba Gasongo aje kwa Brendah akahanga Nelson ni byiza bishobora gutuma amenya ibyo yanye kumva akiri kumwe nuwo babana akaba agiye kubyumvira kwa Brendah. Hari ubwo ushobora kwanga kumva ikintu uri muri Salon wagera mu cyumba ukacyumva cg ukazacyumvana abandi, mu isi niko biba. Nelson agiye gusubirana Telephone ye kuko icyo nzi nuko Gasongo Atari buyitahane ahubwo agiye kuyiha Brendah maze atungurwe no kubona isubijwe Nelson yitaga ikivume. Iyi nda Dovine atwite ishobora kuba ariyo izamusigira Paralysee bigatuma agendera mu kagare nkuko twabibonye inkuru yacu tuyitangira.
Abaganga basigaye muri Dilemma kuko bategereje utazagaruka
nejejwe na brendah cyane gusa Nelson nawe akabije ubuswa Kabisa Buriya kuki atabwije papa wa Dovine ukuri Ubundi se yakurikiraga Dovine KWA Muganga muruhe rwego koko
Brenda azi ubwenge PE.Gasongo agiye guseba
Gasongo na Dovine Ubu bamaze gusiba msg Nelson yandikiranye na Dovine. knd zari kuzifashishwa mukugaragaza ukuri
Nelson ugize Brendah uguteze amatwi ark uri umuswa cyane! Rekera aho kuba umwana wambarire urugamba
Hahahahahhahahaah gaso arasekeje gusa ninka cyohoha kabisa gus anfite amatsiko yukuntu azasaba imbabazi nelson sha ngewe ntambabazi zimbamo sinazitanga
ariko Nelson ntimwamurenganya kuko iyo atajyana nabo se wa Dovine yari kubigira intambara. naso sms zo niba Dovine yaranditse Gasongo agasubiza bareba ama date bagasanga ari muricyogihe Gasongo yari yararayitwaye . bakobwa twigire kuri Brendah.
manaweee!byiza cyane!Nelson,komerezaho ikipe yokugushyigikira irimo igwira!baca umuganingo:umutego w’ikinyoma,ushibuka nyirawo akiwirebera!Gasongo,araje agosorere murucaca,kuko urukundo,ruracyashora imizi udateze kurimbura!cishamake rero!Nelson humura urashyigikiwe,ukuri kuzagaragara.kdi ninako kukigukura mumage yurwobo ucukurirwa!
Eeeeh,Imana ishimwe kbs kuba nelson avuye kwa muganga ataguye muri uriya mutego wiriya shitan ngo ni divine!
Abakobwa Bose bameze nka blenda ntago ama couple yajya apfa gufwana uko yiboneye,umukobwa wese mumeze nka blendah yihe amanota kuko arayakwiye,Imana ihe umugisha blendah!
Gasongo we numurezi hejuru yabandi barezi,uriya ntanshuti imurimo kbs,abafite inshuti nka gasongo bo baragowe pe!koko umuntu udashaka no kumva ubusobanuro kdi ibyo azi kuri nelson aribyinshi doreko atigeze amuhisha kuva kera,gasongo ninawe warukwiye kuba arigufasha nelson gushaka abantu bamwumvira nukuri ahubwo niwe wabaye uwambere mukumusenya mbega agahinda!
Imana ishimwe kuba gasongo agiye kwa blendah agasanga nelson yamaze kumvwa numukunzi we ntako bisa,ahubwo nibamurishe umubu yumirwe atahe kamushengura araka puuu!
Umwanditsi rwose courage,iyi episode irimo inyigisho kuri babandi bafite ubwenge.
Sinabura gushimira john , Maman keny na mama brown!
Murakoze Imana ibatere inkunga!
MURAKOZE KWELI !.
Hhh gasongo rwose!! Ubuse nahuragura ibigambo nka biriya imbere ya brendah kd Nelson ahibereye ntari busebe? Brown ntawamurenganya kuko ntanakimwe Azi gs nava mukasho azamenya ukuri kd gasongo azasebera imbere ya bose! Ikiza nuko Nelson nziko ntamutima mubi agira azababarira gasongo ark dovine we biragoye kbs! Naho ubundi iyi nkuru yigisha abasigara bayisoma.
Ark hhh gasongo ni umukinnyi wa feke shahu!! Kugenzwa nikinyoma kuri Nelson basangiye akabisi nagahiye!? Nagahinda kweli
ayiweeeee . ngo Nelson naze atange irangamuntu bakore ifishi iri ya ndaya izabyariraho? naringiye gupga pe ngizengo Nelson arayitanze. arahikuye disi. Blendah Imana imuhe umugisha. Gasongo nimbwa mbi, message nibashaka bazisibe , tuzajya muri MTN tuzisabe . Kwandikirana za SMS , tuzareba amatariki. bagiye guseba ahubwo
Comments are closed.