Episode 77: Gasongo asebeye imbere ya Brendah aje kumuteranya na Nelson kandi bari kumwe
Gasongo – “Eeeh! Brendah! Ngwino umpobere ndagukumbuye sha!”
Brendah – “Reka? Gaso, urankumbuye se koko?”
Gasongo – “Bivugwa se ahubwo? Ngaho tambuka uze ungwemo ndumva ubwuzu bunzamukamo ngaho busanganire.”
Brendah – “Eheee! Ndumva noneho bitoroshye, ese utabeshya koko urashaka kumpobera Gaso?”
Gasongo – “Ahubwo watinze! Ni ukuri ukuntu nari ngukumbuye sinagukoza imbagara mba ndoga Ruti!”
Brendah – “Ngaho reka nze nguhobere da! Ariko noneho ubanza utakintinya nka mbere Gaso!”
Gasongo – “Oooh! Ntureba! Yambiiiiii!”
Brendah – “Hhhhhhh! Yambi!”
Gasongo – “Mbega ubwiza usigaye ufite? Niba ari uko wamenye ukuri ukagarukira igihe? Niba ari uko umutwaro wari wikoreye wakuvuyeho? Ntabwo ari gusa kabisa!”
Brendah – “Ngo umutwaro? Uwuhe mutwaro se Gaso?”
Gasongo – “Nelson! Uririrwa ubaza?”
Brendah – “Si ngaho!”
Gasongo – “None se ko utampa karibu ngo ninjire twicare nkubwire n’ibindi, ukampeza hanze?”
Brendah – “Aha se ubu siho hari frecheur Gaso? Reka twigumire hano nta kibazo!”
Gasongo – “Ubwo se, ariko rero nako, buhoro buhoro numenya agaciro ngufitiye uragenda umpa karibu.”
Brendah – “Ntiwumva se, byiza cyane! Ko untunguye se Gaso?”
Gasongo – “Nari napanze kuza inaha uno munsi, hari gahunda nari mfitanye na Dovine narangiza nkajya kureba Brown, ariko humura nawe nari nkwibikiye ni nayo mpamvu nje hano!”
Brendah – “Reka da! Koko se?”
Gasongo – “Yego rwose. Bre, uri umukobwa mwiza ku buryo numva urugamba rwose ruzagera mu mahina nkakubona, nzarwana inkundura simbe nka Nelson w’umugome gusa wahemukiye umuvandimwe wamutoye akamukura ku mutaka akamujyana iwabo.”
Brendah – “Reka? Ariko uriya mutaka ubanza wari umugisha! Uzi ko nanjye ariho namusanze!”
Gasongo – “Bre, ibyo tubyihorere ahubwo nkubwire ukuntu uriya mu Djama ari fake sana!”
Brendah – “Ngo umbwire? Iki se kandi?”
Gasongo – “Yiiii! Nkubwire nyine byose nindangiza ngukorere n’aga surprise wumirwe, erega njye Gasongo ndi rasta!”
Brendah – “Egoko Mana! Niba ari icyo kikuzanye urakoze ngaho ba ugiye ibyo wambwiye cya gihe birahagije kandi n’icyo wari ugamije wakigezeho, ninjye nzi aho byangejeje nta kindi nshaka ko urenza kuri biriya!”
Gasongo – “Oya icyo kurenzaho cyo nticyabura, ahubwo wowe ntega amatwi gusa uraza kumenya byinshi utari uzi kuri Nelson! Uzi ko na mukanya avuye kureba Dovine ngo bajye gupimisha umwana? Nta nubwo nari nzi ko yaje inaha.”
Brendah – “Hhhhhhh! Gaso, ndumva koko unzaniye amakuru ntari nzi ariko irorerere ibyo nzi birahagije kandi nibyo binkwiye. Ubundi se ibyo bindi umbwira ndabimenya kugira ngo bimarire iki Gaso?”
Gasongo – “Umva nawe ra! Kugira ngo nyine Nelson umuzinukwe burundu, kandi ndabikubwira ngo ubimenye ni biba ngombwa akabihakana uzaze no kumushinja, ubwo se urumva…”
Brendah – “Ariko ubundi Gaso, nta kindi upfa na Nelson gituma umwanga ndetse kumwangisha n’abandi bikaba ari ko kazi ufite muri iyi minsi?”
Gasongo – “Umva Brendah na we ra? Ubwo se urumva umuntu umeze nka Nelson wowe utamwanga urunuka ahubwo? Niba utaramwikuramo ahubwo wasigaye, ni nayo mpamvu erega nje hano ndetse nkaba nkuzaniye, nako …ndakaguha umaze kunyemerera gutangira ubuzima bushya nonaha!”
Brendah – “Ubuhe buzima se kandi Gaso?”
Gasongo – “Nyine urabona ukuntu Nelson yahemukiye njye na Brown, nawe, akarenzaho agahemukira bikomeye umuryango wacu n’uwa Dovine, nako yahemukiye igihugu cyose, ndagira ngo rero nkubwire ko kuva ubu twamuciye!”
Brendah – “Reka da! Koko se Gaso?”
Gasongo – “Cyane ahubwo, buriya aho uzajya umubona hose uzajye umuvugiriza induru!”
Brendah – “Gaso! Hari ibyo nari ndi gukora urakoze kuza kundeba ngaho ba ugiye!”
Gasongo – “Uuuh? None se ko uri kunyirukana ntakubwiye?”
Brendah – “Gira vuba ndi gukererwa erega!”
Gasongo – “Nyine nyuma y’uko uriya mu djama wa fake aguhindutse, urabona Brown nako uramuzi, yenda kuva muri gereza kandi dushaka kukwiharira aho uriya muswa yometse igikomere tukahomoza urukundo rushya. Uri tayari se?”
Brendah – “Hhhhhhh! Ubwo se ngo ngakundana na Gasongo?”
Gasongo – “Ko useka se, si byo? Ahubwo nari nakuzaniye na gihamya yemeza ko ubu uri uwacu!”
Brendah – “Reka da? Ikihe gihamya se?”
Gasongo – “Do! Si ngiyi ya telephone yawe wari warahaye Nelson? Ndayikuzaniye rwose ngo umwibagirwe burundu.”
Brendah – “Eeeh! Urakoze ngaho yimpe hano.”
Gasongo – “Akira rwose! Ntureba. Ahubwo se koko ndagenda ntageze mu nzu Bre?”
Brendah – “None se waje gusura inzu cyangwa waje kureba njyewe? Ariko niba unabishaka injira da!”
Aho nari nicaye nitegereje neza umuryango maze ako kanya mbona Gasongo arinjiye tugihuza amaso mbona arikanze, ahita asubira inyuma vuba vuba abwira Brendah.
Gasongo – “Eeeh! Bre! Uriya ni nde mboye mu nzu?”
Brendah – “Ntawe uzi se? Ni Nelson wanjye!”
Nahise mpaguruka ngo mbasange ku kabaraza aho bari bari mu kugerayo mbona Gasongo arenga ku gipangu na telephone ku gutwi. Niba yari ari kwitaba nde? Simbizi gusa nasanze Brendah aseka cyane.
Nongera gutekereza byinshi mu by’ukuri Gasongo aho byari bigeze nta karurutega yari akinshira kuko ibyo nari maze kumva aho byo byari ibindi. Nibajije aho urwango rukomeye rwavuye nongera kubabazwa n’uko ampindutse twarakuranye ndetse akaba agenda asiba utuyira niharuriye.
Ako kanya nashatse kumukurikira ariko ngisohohoka ku rugi rw’igipangu mbona ikirenge yakibanditse ku kibuno arenga hiryaaaa! Brendah ahita angeraho turamwitegerezaaa!
Gasongo arenze, Brendah amfata ukuboko twisubirira mu nzu turakinga ampereza telephone Gasongo yari amaze kumuha mu byishimo byinshi twinjira mu bihe by’umunezero utavangiye wa babiri.
Nashidutse ndebye ku isaha mbona saa kumi n’imwe zageze ndikanga dusekera rimwe! Kuko nagombaga gutaha i Kigali, mpita mbwira Brendah ya magambo azajya ahora yibuka, aramperekeza turasohoka tugeze ku muhanda mfata moto nerekeza kwa John.
Nkigerayo nasanze John yicaye muri salon afite impapuro, ndamusuhuza nicara aho iruhande rwe.
John – “Bite se sha Nelson? Uwo mwana se bigenze gute?”
Njyewe – “Brendah wanjye ni inyamibwa anteze yombi nsubiza agatima impembero, ansubizamo ikizere yongera kunyereka ko mbikwiye kandi ko akinkunda cyane.”
John – “Ntiwumva umwana w’umutima! Nuko sha komeza umube hafi se nzamugukwere Gaju?”
Njyewe – “Ye? Koko se muravugisha ukuri?”
John – “Shyuhuhuuu! Ibyo ni nko kwitsamura kuri njye, banza utsinde urugamba gusa nkwereke!”
Njyewe – “Ahaaa! Nuko mbona bitoroshye! Burya nafashe inzira ngo njye kureba Brendah, mpura na Dovine mukurugutura amatwi nisanga kwa muganga mu buryo ntari nzi!”
John – “Uuuuh? Ngo kwa muganga?”
John namubwiye ibya Dovine ndetse n’ibya Gasongo, amaze kunyumva yitsa umutima azunguza umutwe ahita ambwira.
John – “Dovine we si umuntu ahubwo ni idayimoni! Ikimbabaza cyane ni uriya musore wabaze nabi, nubwo akuze ariko akuriye ubusa. Koko yifate aze inaha azanywe no gusenya? Nta kunsura, nta gusuhuza mama Brown ahubwo arirukira kwa Dovine? Wowe tuza uraje ubone ukuri kwigaragaza.”
Njyewe – “Ni ukuri ndabashimiye cyane kandi mwandemyemo ikizere nifuzaga, nubwo nsubiye i Kigali ariko nsubiyeyo nkomeye kandi noneho ndagaragiwe sinkirutse inyuma y’abampunga.”
John – “Oya komera rwose ushikame ntacyo uzaba, dore na ya baruwa Martin yari yanditse…”
Njyewe – “Eeeeh? Ko muyiciye se?”
John – “Ahubwo azibeshye gato ambaze n’udushwanyu twayo nubure Dosiye! Nelson genda utuze ukore akazi kawe kandi buri kimwe cyose ntuzagire icyo unkinga.”
Njyewe – “Murakoze cyane.”
Ako kanya nihinnye mu cyumba mfata utwangushye, ndagaruka nicara muri salon ndeba numero za Mama Brown nkanda yes nshyira ku gutwi, anyitaba vuba mubwira byose ndanamusezera ampa umugisha wa kibyeyi.
Nkimara kuvugana na we, John yankubise mu modoka feri ya mbere twayifatiye muri gare tuvamo. John ubwe tujyana aho bakatishiriza ticket amfatira igera i Kigali ntako byasaga mu maso yanjye.
Tukiva aho bakatishiriza ticket tujya aho imodoka zari ziparitse, mbona John arahagaze nanjye ndahagarara.
John – “Buriya se ni we?”
Njyewe – “Eeeeh! Nde se? Gasongo se?”
John – “Ubu se yageze inaha gute? Nizere ko ataza iwanjye! Apuuu! Nta n’impamvu yo kumwihisha!”
Njyewe – “Ni nde se mubonye mugashaka no kumwihisha?”
Nkibaza uwo John abonye, ako kanya natunguwe no kubona umuntu wambaye nka wa mugore twazanye mu modoka, aza adusanga atugezeho koko mbona ni we.
Akigera imbere yacu yitegereje John cyane. John na we akomeza kumureba, amaze gukuramo za lunettes z’umukara yari yambaye, mpita mbona ari wa wundi wadusanze mu rugo kwa John agasiribanga Kiki.
Bakirebana ako kanya John yahise avuga.
John – “Nizere ko atari njye uje kureba!”
We – “John, Imana ishimwe nkuboneye hafi, nagushakaga ni ukuri kandi ndakwinginze umbabarire umpe umwanya wawe.”
John – “Uranshaka se unshakira iki, ko njye nawe nta kintu tugihuriyeho? Ahubwo widutindira turi kwihuta!”
We – “Oya John, mbabarira kuva naguhemukira ngahemukira n’umuziranenge nta mahoro nigeze ngira, nabaye nk’umusazi ibyo nkoze byose ndabihubanya, ndakwinginze mpa umwanya ngusabe imbabazi.”
John – “None se wifuza kumbwira iki? Nakubwiye ko uzampinguka imbere ari uko unzaniye umwana nta kindi!”
We – “Rwose ibyo ndabyumva ni nayo mpamvu ndi ino, ariko rwose ntaho ntashakiye ariko narahebye!”
Njyewe – “Eeeeh! Ntabwo ari mwebwe twazanye mu modoka ejo bundi ra?”
We – “Nanjye ndakubonye ndakumenya, cya gihe tumaze gutandukana buriya nagiye nibaza aho nakubonye ariko ndahabura none mbonye uri kumwe na John nibuka ko nakubonye iwe!”
John – “Reka kwitwaza uyu musore! Bagire ngo ugira impuhwe rero? Nelson twigendere!”
We – “Ngo nde? Uveze?”
John – “Urambaza iki? Nawe ibuka nyine ko wanjugunyiye umwana umunsi uzamuzana nzakumva.”
We – “Rwose mbabarira unyumve, ni ukuri nta mitungo ngishaka ahubwo buri joro ndota mfukamye imbere y’umwana muto, ndakwinginze mfasha dushake umwana wacu mbone amahoro!”
John – “Umva yewe! Ni wowe uzi aho wamutaye uzajye kumushaka wenyine kandi mbisubiremo sinzongere kukubona mu maso yanjye uza n’umutwe gusa, twigendere sha!”
Njyewe – “Ariko uyu mubyeyi wamwumva afite ubuhamya bukomeye kandi niba mwarabyaranye byaba byiza mufatanyije gushaka uwo mwana wanyu kuko ariwe wenyine uzabahuza.”
John – “Icecekere wowe ntabwo ubizi! Ahubwo ca hano twigendere imodoka itagusiga tugahomba ticket yacu, urishinga iby’umugore wankoroze ngafata icyemezo cyo kubaho njyenyine, nari nyobewe kubaho nk’abandi bagabo bihaye se?”
John yahise acaho nkomeza kwitegereza uwo mugore, John ahita ampamagara cyane.
John – “Nelson, ushobora kuza tukagenda?”
John akimara kumpamagara na none wa mugore yarikanze, ako kanya aba yicaye hasi atangira kurira abantu batangira guhurura bambaza icyo abaye. John abonye abantu bokomeza kuza aho twari ari benshi, na we araza akingeraho mpita mubwira.
Njyewe – “Mwagiriye imbabazi uyu mubyeyi koko mukamwumva nk’uko mwankundiye nanjye mukanyumva ko umuntu ari nkundi.”
John – “Nelson, uyu mugore namwumvise inshuro nyinshi ndetse ntako ntamugize ariko kubera umutima we wanangiye ahitamo gukomeza kubaho nk’uko yabagaho, nako reka mbasigane nigendere, imbabazi zigira aho zigarukira izanyuma nzamugirira ni izo kubona anzaniye umwana!”
John agikata ngo agende wa mugore yahise amufata ipantaro yanga kumurekura abantu batangira gusakuza, mpita nunama mfata ukuboko wa mugore ndamuhagurutsa. John agiye turamukurikira tugera aho imodoka yari iparitse akingura umuryango nanjye nkingura undi turinjira twicara mu modoka.
John – “Nelson, ngaho jya gufata imodoka ugende ibindi ndabikemura.”
Akivuga gutyo nagize ngo nkingure ngende wa mugore ahita amfata arankomeza atangira kuvuga cyane.
We – “Oya wigenda! John uyu musore muri kumwe ndashaka kumenya ibye kuko ndumva, sinzi ukuntu meze!”
Njyewe – “Oya ihangane rwose dore bemeye kukumva njye mfite urugendo rurerure reka mbe ngiye.”
We – “Oya! Mbabarira ndashaka kumenya impamvu John yagufashe mukabana kandi ukaba witiranwa n’umwana wanjye nabuze none ubu nkaba nirirwa nirukanka hose mushaka!”
Njyewe – “Oya ibyanjye byose John arabizi reka ngende muvugane arabikubwira nimunkenera muzambwira.”
We – “Oya ntabwo nkurekura! Erega rwose ndabinginze munduhure. John, wambabariye ko nshiye bugufi imbere yawe, ni ukuri mbabarira dore mfukamishije amavi y’umutima kuko nabaye nka cya gisimba kikurura ku butaka giheruka gitera amagi ubundi ntikizamenye icyayavuyemo!”
John – “Wakabimenye se, igihe nakwingingiye imyaka ikaba ibaye ingahe urumva njye ntari umuntu? Rata Nelson, kingura urugi ugende!”
Njyewe – “Murihangana se mwumve uno mubyeyi?”
John – “Genda humura ndamwumva.”
Njyewe – “Ko hari icyo nashakaga kumubaza se mwanyemerera koko nanjye nkaba mpagumye?”
John – “Nelson, ushobora gukingura umuryango ukagenda ukajya mu modoka ugataha i Kigali?”
Ako kanya nahise niyaka wa mugore ndasohoka nkubitaho urugi nkomeza njya aho imodoka zijya i Kigali zabaga ziparitse, nsanga iy’ako kanya aribwo bayikuyeho icyapa ntanga aga ticket vuba vuba ndinjira. Ngeze mu modoka banyereka aho nicara, imodoka ihita ihaguruka.
Nahise mfata telephone yanjye nari nkumbuye, ndayifungura mbona ngo battery low ihita inazima, numva ndababaye mpita nongera ndayibika negama mu ntebe ako kanya numva umuntu utatse.
We – “Oooh my God! Urantonetse we!”
Akivuga gutyo nahise mpindukira vuva ndeba uwo ari we nkubitana amaso na Dorlene ndikanga!
Dorlene – “Hhhhhhh! Mbega wowe!”
Njyewe – “Dorlene? Ni wowe kweli nari nicaye iruhande sinkubone? Ubanza nshaje si gusa!”
Dorlene – “Hhhhhh! Nanjye nakomeje kukwihorera ngo ndebe ko umbona, wegamye ndataka!”
Njyewe – “I am sorry basi niba ngutonetse ntabwo nzongera, ni ukuri ntabwo nabishakaga.”
Dorlene – “Nabeshyaga rata! Nagira ngo ngukange! Ndi muryerye pe!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Njyewe – “Aha n’i Kigali se?”
Dorlene – “Yego sha Nelson! Ahubwo ngize chance ndakubonye nari nzi ko muri iyi minsi ibiri ngiye gukorera hariya nzagushakiramo umwe tukaganira.”
Njyewe – “Ntiwumva se! Birikoze dore turanajyanye, ubu se wanyibukaga kweli?”
Dorlene – “Sha burya ntabwo njya mfa kwibagirwa umuntu wanyuze imbere ariko wowe byo ni akarusho kuko nkumva kenshi mu matwi yanjye.”
Njyewe – “Inka yanjye! Ngo unyumva kenshi mu matwi yawe?”
Dorlene – “Yego! Buriya nkorana na Martin kandi dukorera muri bureau imwe, muri iyi minsi rero Nelson asigaye yarabaye Nelson! Kuri telephone ni we, ibiganiro ni we, sinakubwira! Gusa ikimbabaza nuko byose ari umugambi mubisha uri kumucurirwa!”
Njyewe – “Oooooolala! Dorle, ntabwo untunguye ibyo mpora mbyiteze, buri uko ndyamye mbura ibitotsi, nasinzira ngashiguka, ntegereje uwo munsi ariko mfite ikizere ko kwa kuri twavutse dusanga, guca muziko ntigushye kuzasibura utuyira twanjye twasibwe n’ikinyoma nambitswe.”
Dorlene – “Nelson, ndashaka kukubera Malaika nk’umwana wavutse nkanjye, ni ukuri kose ntabwo nabona bagiye kukumanika ngo nzane umugozi, humura kandi ukuri mfite kuzaguhagurutsa uhagarare abandi bicaye.”
Njyewe – “Eeeeh! Dorle, uravugisha ukuri?”
Dorlene – “Nelson, humura kandi unyizere pe! Wagize amahirwe ugira Aliane akugira inshuti nanjye nifuje kugira. Iteka iyo numvaga uvugwa mu matwi yanjye nahitaga muhamagara akambwira byose, ntabwo ari uko yari injajwa ahubwo yaranyingingaga ngo nkore ibishoboka tugukure mu mazi abira kandi koko nagerageje kubikora.
Ubu tuvugana uraje ubone OnlineGame………………………”
Ntuzacikwe na Episode ya 78 muri Online Game………
***************
44 Comments
BDABONA BUTANGUY GUSOBONUKA
Waouhh mbega byiza Nelson yungutse andi maboko Dorlene ni Imana imuzanye, naho Gasongo we ntakindi kimubereye uretse urubwa yo gatsindwa agenda ateranya ya gahuzamiryango yanyoye yabinywereye byahindutse gateranyamiryango, arahasebeye ariko ndishima kweri! Ni uwo guhezwa hanze agahuragurira ibigambo inyuma yumuryango koko. Brendah ndakwemeye sana. Imana ishimwe kandi ubwo nyina wa Nelson ahindutse akaba amaraso ye amubujije amahoro akajya gushakisha umwana we. Ntakabuza dutangiye gusogongera ibyiza intsinzi ya Nelson iri hafi ubundi tukambara imishanana.
Nelson urugamba ararutsinze. Mama we arabonetse ndetse na papa we Jonh. Ntako bisa kugira neza no kwicisha bugufi.
Yoooo Mbega umunyamugisha!
Whaou! Brenda ndamukunze pe, Ari sage pe! Mbega umugore w umunyamutima! Gasongo arakwirwahe? Ubuse Ko yirukanse yiyirukankana, umunsi byose bygiye Ku isahani bizacura iki? Maman Nelson we arabonetse, araje avuge Ko avuye mu rugo, bazasura nyogokuru na sogokuru buzuye nk umuryango. Umuhamya w undi arabonetse kdi we ndumba afite ibimenyetse karahabutaka. Afite record yafashe Martin aniba chat ze. Ngwino wirebere online game ????????
Byiza cyane! Gasongo arasebye nubu arakiruka, kibuno mpa amaguru! Nelson agiye kumenyana na nyina, Martin agiye guseba nuko bigendekeye Gasongo.Guhemuka si ibintu pe. Murakoze umuseke.
Eeeeeh ni hatari kabisa bageze mu rubuga rwa mahina ndanyagwa da.
Ese noneho Gaso ibyo urimo uvuga uterenya abantu ushaka gutereta Bella wa bandi ujya wibuka isezerano wagiriye Gaju koko nonese ko wenda guteranya abantu ko aribyo Dovine wabigutumye, gutereta bella wa bandi ninde wabigutumye. Uraje usebe isi uyuzure unayisaguke ubure aho ukwirwa. Nelson humura ndabona wabonye ingabo rigufasha mu rugamba wazibonye rero kandi zirahaguje kuko ufite ukuri aratsinda nawe rero tangiza urugamba ngo ” USHAKA AMAHORO ATEGURA “
Yajya yamwara
noneho nuburyohe gusa!
Fares
0722337737
ko john n’umugore we numva bashobora kuba ari ababyeyi ba nelson ra?!?
gsa gasongo we aranze abaye inshuti mbi peuh
Oooh Wooow! Iki gice Kibaye cyiza cyane, ntarujijo cg kwijijisha birimo! Nelson atangiye kuba umugabo peee! Gasongo simwiza kbs, afite umugambi mubi.
Mbaye uwambere pe byatangiye gusobanuka.
Ukuri kuratsinda
Iyi episode njyewe nyise, episode y’ibisubizo. Kugira umuntu ugutega amatwi biraruhura pe! Uraje urebe Gasongo ahubwo asezeye kukazi kubera ikimwaro. Darlene aziye igihe, we na Aliane, John na Nelson ndabona bahagije pe. Mama Nelson se buriya amenye ko umuhungu we amucitse koko? ko na John se atarabimenya? Ndabona ejo bitinze ngo nirebere aka Martin pe?
Bravo ku umuseke.com. Gasongo arasebye ubwa mbere, yewe gawe mbega!
Wawoooo!!!! Ndishimye cyane rwose.
wooow!Mbega byiza. Online game nibwo igeze aharyoshye. Mbega Gasongo wa fake. Nelson iyo wihisha Gasongo akagusanga muri salon mugakinga ubundi ukamwihaniza… Nizere ko Jhon nuwo mugore bari butandukane bamenye ko Nelson ari umuhungu wabo! Umuseke mukomereze aho.
woow Nelson akateretswe n’imana ntigahungabanywa n’umuyaga kibondo humura Gasongo wee Hama hamwe nturabona wa njiji we ! Brendah unyibukije urugamba ndiho maa nukwirirwa numva ibicantege Ariko umpaye isomo ngomba gukurikiza bof Up kumwanditsi no ku museke ????
mbega byizaaa Nelson agiye kubona ababyeyi ,Brenda numugore ubereye urugo pe ndamukunze Cyane Gasongo we araje abone umuseke murakoze cyane
Mana weee mbega Gasongo sha komeze uhunge Nelson nukuri nikumenyekana uzabura aho uhera umusanga. Maman Nelson se ba nyogokuru bamuhaye amakuru cg yayobewe iwabo?? Dorle Imana iguhe umugisha kubwo kwemera kuba Malaïka murinzi wa Nelson
Eeeeh,mbega ibyishimo kuri nelson Imana ihora ihoze kbs!
Mbega gasongo NGO arakema eeeeh nicyo kimukwiye ahubwo yari yarabihishemo nagende arakabura uko yigira araka puuuu!
Dorlene abonekeye igihe kbs!Imana imuhe umugisha mwunshi!
Uyumugore wa john nawe ndabona Bose amaherezo bazasanga arababyeyi ba nelson mbega ukuntu byaba ari byiza!john Imana imbabarire atege amatwi uyumugore we,gusa uyu mugore nawe bizamubere isomo,nabantu basoma iyi episode natwe bizatubere isomo KBS ntakiza cyo guta ubwo wibarutse kdi nuwo utibarutse nta mpamvu.
Martin agiye kuzasebera imbere yimbaga yabantu kbs we na gasongo na divine,mbega ibyishimo bizaba bihari.
Umwanditsi murakoze cyane courage,Imana ibongerere ibyiza murakoze pe.
Mana yanjye wee mwatubabariye koko mukajya muduha ama episode 2 akurikirana ko birangira amatwi akiryohewe Mbega Nelson wavukanye amahirwe wee burya ukuri kuratsinda pe gusa Nelson mbabarira wirinde bikomeye ureke ubutesi Kandi usabwe kujya ubwira John Amakuru yose wakiriye kuri iyo dossier Kandi Gasongo Rekana nawe Kugeza igihe azicuza akaza kugusaba imbabazi
MURI ABAMBERE IBINTU BYABAYE UBURYOHE ! EJO NDUMVA ARI DANGER !.
Ntabwo ibyo muvuga Nelson yabyemera. Ni abavandimwe ahubwo we yabaye ikigoryi arogwa na shitani Dovine buriya na Martin hari ibyo yamwemereye. Gusa Imana ishimwe kuko ukuri kugiye kugaragara. Musengere Braoun ahubwo
Ariko ko se Gasongo ko abaye injajwa ari umugabo bahu! Yewe nta nkoramutima Nelson yari yibitseho rwose apuuu. John ubonye umukazana mwiza cyane Brendah. Ndabona Nelson ijoro rye rigiye kugeraho rigacya, naho se Gasongo uzakwirwa he ko agati kateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga, urambabaje hejuru y’ubugoryi bwawe kuko Nelson we agiye kubaho neza cyane ndetse no kwa nyogokuru na sogokuru bagiye guhindurirwa amateka kubera umukwe wabo John. Thanks umuseke, we love you.
Online Game kbsa!!bigeze aho biryoshye!!Gusa hari icyo nibaza:ko nyogokuru na sogokuru bavuze ko nyina wa Nelson yagiye agiye gushaka umugabo ntagaruke,hari aho bivugwa ko yaba yarataye umwana ku zindi mpamvu nk’abakobwa nako abagore batagira umutima bajugunya abana?wenda kubera isoni n’ibimwaro yatinye gusubira iwabo,ariko se ko agaruye agatima umwana arajya kumushakira mu mujyi kwa John niho yamusize!!?yafashe inzira akajya ku ivuko!!ikindi numva kitumvikana rwose ni uko John atamenya ko Nelson ari uwe kdi azi neza kwa Nyirabukwe(Kwa sekuru wa Nelson)akaba ari naho yasanze Nelson muri iyo quartier!! yego yari azi ko ari abana ba Maman Gaju ariko byaje kugera ubwo amenya ko Atari abo yakuye mu nda!kuki adakurikirana?Gasongo rero buriya arandangije pe!!ni imbwa uzamumbonera azamumpere amagufwa.
Apuu,naho Nfise Akazikenshi Konafashe Umwanya Wo Gusoma Episode,reka Nanje Mbwire Nelson Nti Komera,urabona Famille,ugumemukazi,nabandi Bavandimwe!
ebwana burya habaho inkuru hakabaho n’ukuri, Gasongo ni Damas wanjyee kugahuru kabisa, mbese wagirango ni copy yiwe bafashe bayishyira aho, scene yose ya Gasango imeze nk’iyo yakinnye mubuzima bwange, mbega gusa ababi ntibatinda guseba no kumwara, gusa Imfura aho kumwara yapfa wamugani wa nyakwigendera Sayinzoga (RIP ku musaza wacu), Nelson uri intwari kabisa urwanye urwo narwanye mpaka ndusoje. Congz our favorite Online game group, ubunararibonye n’ubunyamwuga bwagaragaye, longlive our new publisher umuseke.rw, Turabashimiye cyane.
Arko koko babivuze ukuri ngo uwububa abonwa nuhagaze kabsa Gasongo uranze ubaye bazumva ryari!? bya gahuzamiryango wanyweye uranze ubaye gateranyamiryango koko!? icyakora urahasebeye pe Blendah akweretse ko acanye kumaso bya nyabyo urumva ibigambo uhuraguye bitameshe kd uwusebya akwiyumvira genda ubaye imbwa nuko wabuze umurizo
Nelson humura ndabona Imana igenda ikongerera amaboko Dorlene nawe afite ukundi kuri kubyerekeye Martin kwiyongera ku kwawe ufite ikindi kd uwo mubyeyi ni Maman wawe kd John ni papa mubigaragara iryo nihame ndakuka naho Gasongo nakomeze abeyabeye nk’umubyeyi w’imbwa gusa azumirwa isi iraje imwote burya iyo Isi itaragukaranga neza nuko iba itarakubonera ibirungo nahame hamwe yumve
woow iyi epzode yariryoshye kd yari ndende mwakoze umuseke.sasa gasongo we ndabona yarataye umutwe sigusa aza riska nokubura gaaju tu!*Nelson Imana irikumwe nawe kbsa papa naho brendah we nzamufana ibihe byos
Woawwww mbega ibyiahimo weeeeeee.
Congs Nelson.Thank you so much Brendah wacu uri umukobwa wumutima cyane
Gasongo we aziyahure cg arebe aho ajya kuko ntigicibwa mumuryango
John uri umubyeyi mwiza rwose ihangane wumve icyo uwo mudamu akubwira hanyuma ibyishimo bibyare ibindi ..Dorlene marayika murinzi wa Nelson ,zana izo record.chat ushyire abanzi bamahoro hanze..thx umwanditsi
ikintu navuga ni uko inkuru zose maze gusoma hano zifite byinshi zimaze kundemamo kdi ngomba kuzaki=urikiza iteka ryose
Mwaramutse umuseke.com eeee muradukosoye kbsa nelson felicitation ukuri kuraje guts inde ikinyoma gasongo we yabuze ubwenge rwose isi iraje imubone
????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????
Woow, boneho nacyo twanenga muduhaye uburyohe hajemo ibice byingenzi bitandukanye, John nuriya mugore baganire babashe kumenya ko Nelson ari umwana wabo
mwiriwe basomyi, gasongo abonye isomo rya mbere!!!nagende yitekerezeho avemubyo arimo.congrs toujour kuri Nelson na brenda wawe!!!!John natubabarire atege amatwi uwo mugore!avuye mucyaro azanye amakuru ya Nyogokuru na Sogokoru ko Nelison yajyanye na Gasongo numudamu wahose yararaga izamu kdi uwamuteye inda nawe ariho yakoraga gukora ikigari mu cyayi ndetse batabashije kureba na purake yimodoka yabatwaye.
ubundi asabe John kumufasha kumushaka.
Nelson afite uburere yakuye kuri sekuru na Nyirakuru. noneho araje abone ababyeyi be ndetse n’umugore mwiza ubundiiiiii ba Gasongo basareeeee.
ariko amaraso sikintu..uriya mudamu ati nabe aretse kugendaaa ndumva ntaziiii ukuntu mezeee. John nawe atiii gira vuba ngutangire inkwanooooo. Nelson araje atetee. Darlene buriya yumva Martin avugana na Gasongo bapanga tuuuuu. amwizeza akaziiii ka Nelson akanamubwira ko azahita atereta Brenda. Gasongo uri feke na Gaju naze agutere indobo ndebe ukuntu usubira mucyaro.
Njye kubera ukuntu nkunda izi nkuru ndasaba umwanditsi kujya aduha utu episode tubiri aka mu gitondo n’aka nimugoroba
ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ndaruhutse
ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ndaruhutse
mbega byiza we!!!! ntangiye kwishima .naho Gasogo ameze nka maguru y’urubabara ya rubabura birenge iyo ajya kuba rubebe yangana na rubanda
mbega byiza!Nelson,abonye izindi mbaraga!Brendan umukobwa wumutima!umudamu ATI jyana ayo,none barongeye barahuye!Nelson, ur’umunyamugisha kbsa!amaraso arakururana koko!John ATI nzamugukwera gaju!iyiyo nuburyohe gusagusa!reka nibarize Gasongo? kusebya Nelson ngo yahemukiye urda rwose,ukaba ushaka gukunda Brenda, wiyibagije isezerano!?ubwose wowe waba utaniyehe na Nelson abaye yarabikoze koko!?usibyeko uwiruka kumunyamugisha arinda agwa ruhabo ataramufata!?dutegereje akandi!
jye mbaye wanyuma kararyose cyane ino episode Umuseke bravo Martin agiye guseba nkagasongo noneho utekereza nkabana bato gusa Nulison abonye umuryango kandi aza tsinda ngaho re aba kunda utugambo byo guteranya abantu naba bwira iki?komera nulison
Mbega Abisi Nerison Humura Imana Irikumwe Nawe.
ukuri kwa dorlene kuranyubaka umutima online game igiye kujya line kbsa nzishima mbona GASONGO WIKIBWA asaba imbabazi
Comments are closed.