Episode 78: Martin yongeye kwikoma Nelson, Dorlene agaragaza ubutwari bukomeye
Njyewe-“Dorle! Ibyo uvuga ni ukuri?”
Dorlene-“Nelson! Ibyo mvuga ni ukuri ntabwo nkubeshya, burya nugera mu bibazo nibwo uzabona inshuti yo kwizera, ntabwo nabona uko ngushimirira Aliane kuko yabonye umuturanyi we atewe maze agaca munsi y’urugo agakandangira aho akotsi k’abatabazi gacumbira maze nanjye ngacumbikayo ngakora igikwiye”
Njyewe-“Dorle! Niba hari abantu bantunguye mu buzima nawe urimo! Ntabwo nari nzi ko itariki nk’iyi nakuvugisha ubwa kabiri mu buzima maze ukabwira amagambo ampumuriza abo twavuganye byinshi batambwiye”
Dorlene-“Nelson! Bwa mbere nabanje kwica amatwi numva ko nta kwiterera mu byo ntazi ariko aho umuntu abera umuntu n’uko atekereza, burya muri byinshi twumva benshi tugatekerezamo bicye, hari ibyo amatwi yacu agumana maze akabihereza ubwenge, noneho kuri njye kumva umuntu ugambanirwa byo ni sakirirego nagusha n’umunwa”
Njyewe-“Woooow! Imana ishimwe yo yaguhaye ako gatima sha Dorle!”
Dorlene-“Yego sha! Hanyuma se sha Nelson urugamba urugeze hehe ko mperuka Aliane ambwira ko nta nshuti n’imwe ugisigaranye?”
Njyewe-“Dorle! Ubu ndumva ikizere kigenda kiza buhoro buhoro kabisa kuko nabonye abantega amatwi bakanyumva ndetse bakanyemerera kuzangaragira gitwari igihe nikigera”
Dorlene-“What? Koko se Nelson?”
Njyewe-“Yes, of course! Kuri ubu ahubwo nibwo ndimo ngwiza inshuti, mfite ababyeyi bandi hafi kandi intwari ziri kwiyongera umunsi ku munsi”
Dorlene-“Ooooh my God! Ubu Martin azakwirwa hehe koko? Gusa nubwo ufite ukuri ariko witegure igitambo!”
Njyewe-“Ikihe gitambo se Dorle?”
Dorlene-“Martin araguhigira kutakubura! Ashaka kukwirukanisha ku kazi ngo ahubwo umwanya wari uriho uzajyeho Gasongo!”
Njyewe-“Hhhhhhh! Mbega? N’uko ikibuga cyubatse?”
Dorlene-“Yego sha! Nonese ko usetse Nelson?”
Njyewe-“N’uko bitazashoboka Dorle!”
Dorlene-“Sha ibyo rero ni bicye mubyo nifuza kukubwira, ibindi byo ni igitabo cy’ama pages menshi”
Njyewe-“Humura Dorle! Abaataka Martin na Dovine babanjemo tayari mukanya bamaze guhabwa ikarita itukura, abo basimbura nabo rero nibo batahiwe, umukino si intambara iyo ukiniye nabi mugenzi wawe bagushyira inyuma ukaba indorerezi da!”
Dorlene-“Ooooh! Byaba ari byiza ikipe yose isezerewe ikavamo nka Malawi”
Njyewe-“Hhhhhh! Dorlene noneho aranyishe Pepepe! Humura, ikiruta ibyo ni uko nkwishimiye cyane kandi iteka ryose nzazirikana ko wambereye inshungu ukanyambura umugayo ukangaragira ngashinga ngakomera”
Dorlene-“Urisanga sha Nelson! Gusa rero mfite n’amatsiko menshi yo kumenya aho muba wowe na ba Aliane”
Njyewe-“Ooooh! Humura urahamenya kandi ni karibu urisanga kuko usanga abagusanganira”
Dorlene-“Woooow! Maze nanze kujya muri hotel bari bambwiye kujyamo ngo nkunde nze basi tumarane agahe gato”
Njyewe-“Ooooh! Ni iki kiguteye amatsiko menshi bigeze aho se?”
Dorlene-“Sha burya ntakubeshye hari abantu babana ukumva baguhaho, Aliane ahora ambwira ukuntu muhora mwiganirira ku kazi, waba ufite ikibazo akagufata akaguhoza akaguhanagura, yaba yagiye kure ukamugarura, yatsikira ukamusindagiza, yakwitsamura ukamubwira ngo urakire, naho njye natekereza ukuntu nirirwa ndwanira na kiriya gisaza muri bureau nkumva nakwimuka”
Njyewe-“Yooooh! Pole sha Dorle!”
Dorlene-“Ibyo biri mubyatumye nambarira urugamba maze!”
Njyewe-“Woooow! Byiza cyane Dorlene wacu! Ntabwo nzagusiga umunsi nzaba ngiye….”
Dorlene-“Urakoze cyane nubwo ntazi aho ariho”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Twakomeje kugenda tuganira byinshi mbega byari ibyishimo bya babiri bahuje umutima n’intego, ntako bisa kubona amaboko agushyigikira, kuri njye byanyongereye imbaraga ndetse mbona bwa bukungu mpora nifuza ko busumba ubundi aribwo abantu.
Twakomeje urugendo bidatinze dusatira umurwa mukuru w’igihugu, umujyi turawinjira duhagarara muri gare maze tuvamo twurira moto, iyo Dorlene yari ariho ikurikira iyacu bidatinze tuba dushyitse muri quartier.
Tumaze kuva kuri moto twarazishyuye twinjira mu gipangu, hari mu kajorojoro ariko twatunguwe no gusanga Aliane, Mireille, Isaro na Betty bicaye hanze byabindi cyera twitaga gutarama.
Bakitubona babaye nk’abatunguwe, Aliane abatanga imbere baza biruka birenga kuduhobera ahubwo baratwisosobeka ubundi Mireille akora mu mufuka wanjye akuramo urufunguzo ajya kumbikira igikapu ibintu byankoze ku mutima nkabona kwisanzura kudasanzwe kwakundi ubona neza umutima wisesuye uzira umwijima, ni ukuri burya impano y’amateka yayindi ihora igaruka mu muntu ntihenda ahubwo buriya hakora umutima ushaka ako kanya Aliane yahise agaruka,
Aliane-“Dorleneeee! Woooow! You are welcome sha!”
Dorlene-“Ni byiza Cherie! Maze ndahageze!”
Aliane-“Eeeeeh! Ubwo se wowe na Nelson muzanye gute? Nako murabimbwira neza!”
Twese-“Hhhhhhhhhh!”
Ibihe byari biri aho byari iby’ibyishimo, ibitwenge byari byose, twari muri stories ziryoshye cyane mbega byari ibihe byiza, hashize akanya kuko igipangu twabagamo kitafungwaga tubona urugi rufungutse twese amaso tuyerekeza yo ako kanya Aliane ahita avuga,
Aliane-“Apuu! Ni Karekezi, Nelson! Nawe uvuge ko ntaho ujya maze ndore, natwe twese twakaniye!”
Njyewe-“Nonese mvuge ko…”
Nkiri muri ibyo koko nahise mbona Karekezi aduhingutseho yihuta maze ahita avuga,
Karekezi-“Wa musore yaje ra?”
Aliane-“Eeh! Musanze aribwo akiza dore nguyu”
Karekezi-“Eeeeh! Bite musore”
Njyewe-“Ni byiza Boss! Hanyuma se?”
Karekezi-“So, nashakaga kukubwira, nako sinzi niba bagenzi bawe babikubwiye, ndashaka ko muba muvuye muri zino nzu, umukiliya mushya nabonye yansabye ko mbanza nkazivugurura akabona ubuzigura”
Njyewe-“Koko se ugiye kuzigurisha n’ukuntu…”
Karekezi-“Utagarura ya magambo yawe se kandi! Rwose biriya ntacyo bikurebaho icyo dupfana ni ukuba mu nzu ndetse ukanyishyura ayanjye”
Njyewe-“Noneho ubwo uje kudukuramo akaba ari ntacyo tugipfana ubwo nshatse nakuraburiza nkavuga ko ugiye kugurisha inzu zitari izawe”
Karekezi-“Kandi urihiga sha! Wamvuye mu nzira niba ushaka amahoro!”
Njyewe-“Nyamara unyitwayeho neza nakurangira umukiliya wa nyawe kandi ufite agafaranga gatubutse akakugurira kuri detail ukareka kuyitanga ku kiranguzo”
Karekezi-“Wamenye gute se ayo barampa se sha? Eeeh! Nanjye buriya nayemeye ngononwa”
Njyewe-“Kuko nyine utigeze uyivunikira, ntubyumva se nyine”
Karekezi-“Kandi sha urongera kumbwira gutyo turaba babiri, ubundi ibyo ubizi ute ko ariyo yayo?”
Njyewe-“Banza uhakane ko ari ukuri? Burya ukuri mwanga ko kumenyekana bikarangira ikinyoma mushyigikira kibashyiguye”
Karekezi-“Kandi sha wowe urihiga!”
Njyewe-“Ahaa! Reka ndekere aho wa mugani ntihiga nka wa mukobwa wabaga iwawe wazize kwigisha umwana wibyariye”
Karekezi-“Ugize ngo iki sha! Unkoze mu bwonko, urankorogoshoye wee! Reka nze sha! Ntuyiraramo ndakurahiye”
Njyewe-“Eeeh! Mbabarira Boss! Wenda uyimvanemo kuko nkubwiye gutyo ariko nanone sinayivamo kuko ugiye kuyivugurura maze ukayitanga ku mafaranga macye nk’ariya kandi mfite umukiliya ufatika”
Karekezi-“Ariko ubundi wa mugani uwayanga ra!”
Njyewe-“Reka uriya mureke, amazu n’ayawe kandi ntaho azajya, ba witonze uwo mukiliya mfite azayigura imeze gutya kandi aguhe menshi aruta ariya”
Karekezi-“Eeeh! Niko sha! Uzi ko nari nkwivumbuyeho bitari ngombwa? Burya bwose uri umuntu w’umugabo bigeze aho? Kora aha sha!”
Njyewe-“Ntiwumva se! Burya umugabo ni uwisubiraho kabisa, uzaba ubona ko wari ugiye kwiba nabi”
Karekezi-“Yee? Ngo kwiba?”
Njyewe-“Eeeeh! I am Sorry Boss nari nshatse kuvuga Guhendwa”
Karekezi-“Eeeeh! Sawa sha! Reka mbe ngiye ubwo ubwirire uwo mukiliya wawe abe tayari, uriya nari nabonye we nagende yashakaga no kumpenda, ahubwo nyibutsa nimero yawe!”
Njyewe-“Ntiwumva se ahubwo! Ni 07…”
Karekezi-“Bakakwita Nelson!”
Njyewe-“Utyo!”
Karekezi-“Harya nawe ukorera ruriya ruganda rw’icyayi bano bakobwa nabo bakorera?”
Njyewe-“Yego Boss!”
Karekezi-“Uwari ugiye kuhagura nubwo ari kibamba wanyu ariko nagende, amafaranga ni amahera”
Njyewe-“Uuuuh? Ngo Boss wacu? Wuhe se?”
Karekezi-“Ntabwo nibuka n’amazina ye, ahubwo reka mbe ngiye ahubwo muramuke gahunda ni iyo kandi ntuzambeshye sha!”
Njyewe-“Yego Boss!”
Karekezi yahise azinga amakote acaho amaze gufunga igipangu Aliane akubita igitwenge abandi nabo bongeramo ikindi nyoberwa ibibaye,
Aliane-“Hhhhhhh! Nelson! Sha uranyemeje umva ko i Nyanza bogeza! Uzi ko ntacyo utamubwiye? Ahubwo se umukiliya umwijeje we uramufite? Ariko Mana we, abagabo baragwira uriya we nsabiye umugore we”
Njyewe-“Alia! Ubundi abantu badatekereza iteka bahora bategereje ubatekerereza, niba nzi ukuri kose kw’aya mazu se nabuzwa n’iki kumutekerereza nkamwereka ko yibeshye?”
Mireille-“Yego ra! Nagende n’ubundi twari twabuze uko twirira”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Ako kanya Betty yahise yikoza hirya atunganya ibyo atunganya maze azana aga plateau kari kariho ibiryo dutangira kurya, dusoje Aliane anshyira ku ruhande maze arambwira,
Aliane-“Nelson! Ko turara turi babiri babiri muri biriya byumba by’uriya muryango tubamo, nta kuntu twasasa matela mu cyumba Gasongo yararagamo akaba ariho Dorlene arara?”
Njyewe-“Alia! Koko uririrwa umbaza? Nta kibazo rwose arisanga”
Aliane-“Nelson! Ariko mfite impungenge ko…”
Njyewe-“Izihe se kandi?”
Aliane-“Erega Dorlene ni umukobwa mwiza, bishobora kugera nijoro wakwibuka ya ntambuko ye ukabyuka ukajya kumureba da!”
Njyewe-“Hhhhhh! Alia! Ndumva impungenge ufite zifite ishingira umubwire akingishe urusyo ariko aryame asinzire”
Aliane-“Hhhhhhh! Sawa!”
Twahise dusubira aho twari turi maze Aliane yongorera Mireille ajya gutunganyiriza Dorlene icyumba hahandi Gasongo yararaga maze asoje bamujyana kuryama nanjye njya kwihina iwanjye nsinzira nk’agahinja, nongeye gukanguka mu gitondo nyarukira douche ntwimenaho ndagaruka nditunganya, nkiva muri chambre mpura na Dorlene duhuje amaso arikanga,
Dorlene-“Eeeh! Bite Nelson! Ese twararanye sinabimenya?”
Njyewe-“Hhhhhh! N’ukuntu nagusinzirije kweli aka kanya uribagiwe?”
Dorlene-“Nanjye nkabona impamvu natinze kubyuka! Ubwo se iyo umbwira ko ubyutse sha we?”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Tugiseka twahise twumva ijwi rivugira inyuma yacu duhindukirira rimwe dusanga ni Betty,
Betty-“Ahaaa! Ndumva byari byiza! Dorle, Aliane yari antumye ngo nkubaze niba warazanye amavuta yo kwisiga? Cyangwa mubwire ko urisigana na Nelson!”
Dorlene-“Oooooh! Wari ukoze sha! Humura amavuta ndayafite”
Betty yahise ahindukira aragenda Dorlene nawe ajya kwitegura mbona sinategereza make up z’abari, muha urufunguzo maze nshaho nerekeza ku kazi.
Nagezeyo mbanza kwatsa telephone nihutira Online nandikira John mubwira amakuru mfite yose ku mazu maze message zindi ndazireka nanga kurumbira kuri chat mu gitondo, ntangira akazi n’imbaraga nyinshi.
Aliane yaje kuza asanga nkagerereye dukomerezaho ari nako tunyuzamo tukaganira amasaha y’ikiruhuko yageze vuba, maze tukinanura tubona Martin yinjiye nk’iya gatera n’imbere yacu ngo baa!
Martin-“Niko sha bite byawe?”
Njyewe-“Ni byiza Boss!”
Martin-“Umva mbese ngo ni byiza nta n’isoni! Ariko sha urashaka guhangana nanjye ariko ndaje nkwereke aho mbera Maritini”
Njyewe-“Inka yanjye! Habaye iki se kandi nyakubahwa muyobozi dukunda cyane?”
Martin-“Nushaka ntuzankunde sha! Umva nkubwire ahubwo ushobora kumvira mu nzira cyangwa nzakunyure hejuru sha Nelson? Erega umaze gukira utangiye kurya amakaroni n’inyanya none utangiye kwisumbukuruza kuri njye Martin imfizi, nako ikimasa kinywa amazi gishatse kikahuka bwije”
Martin amaze kuvuga gutyo njye na Aliane ntitwabyihanganiye twarasetse tujya hasi abibonye umujinya ukomeza kumwica,
Martin-“Dore mbese! Nk’aho mwantinye muraseka gusa! Ariko ngiye kubereka uwo ndiwe sha muri iyi minsi! Ariko ubundi ibaruwa warayibonye?”
Njyewe-“Ibaruwa ivuga iki se kandi? Cya gihe ugenda ugahera niyo wari ugiye kuzana se?”
Martin-“Ceceka ahongaho se nyine! Ariko sha Nelson! Ubona njye ngana nawe? Nkugire inama wange ugerekeho no kwanga ko nigurira inzu mfite amafaranga?”
Njyewe-“Uuuuuuh? Ibyo se kandi unzanyemo ni ibiki? Ariko ntabwo bintunguye n’ubundi ibinyoma unyambika nibyo byinshi, gusa nzi ko bidateze kuzambera n’umunsi n’umwe”
Martin-“Ugize ngo iki sha? Karekezi ntumuzi? Ntimuba mu nzu ze? En bon ni ukuvuga ngo wamenye ko ari njye ngiye kuyigura rero ushaka kunyitambika, ndaje wowe nguce hejuru n’uwo uzayigura mukubite inshuro ubone neza ko ndi umugabo sha”
Njyewe-“Eeeeh! Boss! Rwose ntabwo nari nzi ko ari mwe mugiye kugura iriya nzu pe! Ariko niba iri ku isoko abaguzi ni benshi kandi ntibakumirwa”
Martin-“Ibyo urabivuga utarabona sha! Reka nze ahubwo nisuganye, ikindi kandi, umenye ko ejo n’ejo bundi umuryango ugiye guhaguruka, uriya mwana wacu wangije ukaba waramwihakanye ejo ukamuta kwa muganga ndetse ukavuga ko ushaka ko inda atwite ivamo, nutemera byose uraje uwunnyemo”
Njyewe-“Yego rwose Uncle Dovine! Agatinze kazagaragara ni ukuri kandi ukuri guca muziko ntigushye maze kukisasira imfizi, nako ikimasa kinywa amazi gishaka kikahuka bwije Fiston akagitiza ikiraro”
Martin-“Ngo ngo… Ugize ngo iki sha Nelson! Urantutse, Alia ntubyumvise!”
Martin yahise asohoka yihuta yinjira mu modoka agenda yihuta, Aliane ahita ahaguruka vuba aransimbukira nanjye ndamwishimira,
Aliane-“Wooooow! Urabikoze sha! Mbega! Azongere!”
Akivuga gutyo twatunguwe no kubona Dorlene yinjiye maze aza yihuta Aliane aramusanganira,
Aliane-“Ooooh! Cherie ko ufite ubwoba bigenze gute?”
Dorlene-“Ahwiiii! Sha yari ambonye habuze gato pe!”
Njyewe-“Dorle! Ni Martin se wari ukubonye ko ari we uvuye hano?”
Dorlene-“Yego sha! Anshiyeho ndimo nza hano imodoka ye ndayimenya aragabanya nshaka aho nihisha sinzi niba ari njyewe yarebaga!”
Aliane-“Humura sha wigira ubwoba, ubundi se uramutinyamo iki uriya mugabo w’umuhemu?”
Dorlene-“Apuuuu! Si nk’ibyo byose se! Ahubwo nari nje kubabwira ukuntu byose byagenze”
Aliane-“Yego sha Cherie! Ngaho se sha twibwirire, byagenze gute se?”
Dorlene-“Nyine cya gihe umaze kumbwira ukuntu Nelson ari mu makuba ya Martin na Dovine nagize ubwoba pe! Noneho bwiyongera unsabye kugira icyo nkora ngo tumukure mu mage nkanjye uba urikumwe nawe umunsi ku munsi”
Aliane-“Birumvikana sha!”
Dorlene-“Nkibitekerezaho umunsi umwe ari mu gitondo Martin yitaba telephone aravuga ngo “Humura Cherie ibya Nelson ndaza kuza kukubwira uko byose tuzabigenza”
Maze kubyumva naritaye mu gutwi maze nkibaza icyo nakora Martin ahita ambwira ngo telephone ye ifite ikibazo, ngo watsapp ye yarangiye ngo ninjye nzi iby’ama-telephone ngo ni mufashe mushyiriremo indi.
Njyewe-“Eeeeh! Nuko umaze kuyifata se byagenze gute Dorle?”
Dorlene-“ Sha maze kuyifata nta kindi nakoze usibye kujagajaga hose, nagiye muri Gallery ndeba amafoto, njya muri message ndasoma, njya kuri whatsaap byose ndabireba maze ntangira gukuramo iby’ingenzi”
Njyewe-“Oooh! My God!”
Aliane-“Yego sha! Yuwiiiiiiiii! Dorle! Koko ubu nguhe iki?”
Dorlene-“Nihaye amafoto ya Martin na Dovine ntatinya kuvuga ko ari urukoza soni, nkora screenshots ya message z’amabanga yabo maze byose ndangije kubibika nkora download ya application yitwa call recorder nyishyira automatic ku buryo ibyo azajya avugira kuri telephone byose izajya ibibika ndangije musubiza telephone ye mubwira ko bambwiye ko bizakunda ejo”
Njyewe-“Ye? Dorle! Ndakwemeye uri uwa mbere ukanikurikira kabisa!”
Aliane-“Mana weeeee! Dorle mbega wowe! Hanyuma se sha nyuma byaje kugenda gute?”
Dorlene-“Ubwo nyine bwarakeye mu gitondo andamukirizaho telephone nanjye nihutira kujya kubikura records zose nzohereza muri telephone yanjye maze nkora update ya whatsapp ye yifuzaga muhereza telephone ye”
Aliane-“Yebaba wee! Dorle! Nako sinzi icyo nakubwira”
Dorlene-“Hhhhh! Umunsi ku munsi buri uko nafataga telephone ye dore ko yandarika kubi nahitaga nohereza records zabo, ubu Online games zose za Dovine na Martin kugeza ubu nzibitse kuri ino frash disk, mwakire muyibike kure niho hari abagabo Nelson yifuza, ubu nta n’impamvu yo kumara umwuka abantu ngo bazaze kugushinjura……………………………..
Ntuzacikwe na episode ya 79
62 Comments
Ikipe isezerewe ikavamo nka Malawi !hahaha
Wowww mbega Dorlene ntawabona icyo amuhemba kbsa. Nelson nawe ntiyoroshye burya mbega amagambo abwiye Martin Hhhhh chapeau kbsa. Thx Umuseke muri iyi minsi umwanditsi ari kuturyohereza birenze akwiye akantu rwose.
Wawoooo mbega Dorlene ndagukunze urumwana mwiza Disi Nelson numunyamahirwe .mbega Martin niwe washakaga nokugura amazu ?? Aliko ntakinshimishije nkubimenyetso bishinjura nulson
Wow! Ahari abagabo ntihapfa abandi, kandi ukuri ntigutsindwa. Nelson aho wihebeye Imana ica inzira utakekaga. Aliane na Dorlene bakubereye icyanzu Umwanzi aguciriye icyobo. Araje akigwemo. Ndishimye pe!
Ntiwumva Mbese. Knra Aha Dorle Uciye Ubwenge. Ico Kigabo Cyigihemwu Reka Tugice Amazuru.
yezu wizuye birabaye Nelson abonye abagabo atavunitse ndashimira umwanditsi wacu pee natangiye iyi nkuru ngira ubwoba uwari inshuti atangiye kugambana rwose courage komerezaho
Igihe cyose ukuri kuratsinda.
Wow! ukuri kuzahora gutsinda! ndayibatanze mweeeeeeeese!
iyinkuru yanryoheyz cane kuva ngitangura kuyisoma,Nulisoni ajana nimigisha ca Gasongo gisebe.komeza
ahwiiiii! ndaryoheweeeeee!! mbega byiza weeee! sha maze ndore kabisa! Martin akubitiwe ahareba inzega! Mana weeee ndumva Mireille namugurira umuvinyo weeeeeeeee!!!!!! Ahwiiiii
Dorlne Ahubwo Numugabo Pe
Waooooo,dorlene kabisa yakoze ibintu byiza ,abashyigikiye umusore wacu ni benci
Bigeze aharyoshye peeee
Mbega umukobwa asobanutse ndamukuriy ingofero
mbaye number one kbs ese burya Gasongo ararwanira umwanya wa Nelson idiot du ciecle!!haaa Dorle ubuse nguhe iki mukobwa mwiza?Martin hama hamwe isi ikotane na Dovine!Gaso uragapuuu
Woe burigihe urabeshya ngo uri uw1 kdi tuba twagutanze kuyisoma kare
Wooow!!!
woow! yebabawe! burya ngo inshuti uyikura kunzira koko? dolerene akikije nelson, mbega umukobwa mwiza weee! nelson sha ihangane nawe ugiye kwicara utuje. imfizi se, na ko ikimasa martin, noneho ko agiye kuzahinduka umutavu. komera nelson wihangane wowe, ubundi urugamba ntirusa ingufu, rusaba kwihangana.
Ayayayaaaa!!! Mbega umugabo ngo arabona akaga ,ye urwishigishiye ararusoma. Gasongo nawe yabaye inkoko bamubeshye ibishunga none agiye gukorwa n’isoni . Alliane na Dorlene muri abakobwa beza pe!!
Ahuiii Marayika murinzi
I’ the first bigeze aho biryoshye kabisa
Woooow Dorlene ararenze muri game
Woooooow!!!Dorlene abaye inshuti nyanshuti kbsa!!Nelson wahombye Gasongo nako gatanyamiryango ntacyo yahombye kko abo yungutse nibo bazima kdi bafite ubumuntu.Ibya karekezi byo ni hatari!!ese ko mperuka umuyobozi amubaza uwanditse ku mazu akamujijisha ubundi azagurisha amazu atamwanditseho?Martin na Dovine bo baraje bajye ku karubanda.Nelson ati ikimasa kinywa amazi gishaka kikahuka bwije Fiston akagitiza ikiraro!!!arandangije pe!!!noneho umuhungu wacu yashiritse ubwoba atinyuka kuvuga nta bugoryi azanamo.Kumbi burya Gasongo niwe uteganyijwe kuzasimbura Nelson?Baribeshya cyane ahubwo n’umwanya ariho ashobora kuzawubura!!Sinarangiza ntavuze ko mbaye uwa mbere usomye iyi episode
Mbega vyiza wee!nizere ko ejo muzatubwira ko ukuri kwagiye ahagaragara!
Ibintu biragenda biba byiza kabisa ariko nubwo ibyo bimenyetso nishinjura Nelson ntago byemewe mu mategeko kuko byafashwe hadakurikije amategeko ariko twebwe nku muryango mugari tuzanikurikiza tukurenganure.
Ese Gaso burya wagiye mu bugambanyi ushaka umwanya wa Nelson, nonese ntubonako ukuri ni kujya ahagaragara uzirukanwa kubera kuzana amatiku mu bakozi cyakora nzakuruta nkugurire igisarubeki usubire kwisuma nuko utazabona uguha akazi kubera ikizere gike.
Itera mbere rya Nelson ko rya iryawe batewe ni biki Gaso? Ubwo Gaju nturi kumusebya koko.
Mbega Dorlene umukobwa mwiza wumutima ukora adategereje inyunguuuu yirengagije ningaruka ndamukunze pe iyinkuru igeze aharyoshye pe courage mwanditsi wacu
Mbega Nelson w’umunyamahirwe we! Iyo flash muyibike kure nyabuna ejo itazabura weee! Dorle Imana izaguhembere uwo mutima mwiza wo gutabara. Martin na Gasongo baraje bararame batinya guhuza amaso nabo bahemukiye. umuseke coup de hapeau ni karekare kd kaje kare
Ahwiiii urubanza ruriciye ariko jyenda nelson urumunyamugisha kweri humura uraje uboneko imana atarumuntu NGO irenganye humura nange nkurinyuma pe
wow.bwambereeeee
Nimubyuke vuba musome “Online Game”, Nelson yarasuzuguwe bihagije ariko harageze ngo asubizwe icyubahiro cye, ni umunyamugisha pe. Imana yivanze mubye none igiye gukoza isoni abashatse kumwica akanuye. Dorlene, Aliane Imana ibampere umugisha
Dorlene ko numva ari umunyabwenge ukwiye kuyobora kaminuza zose raa? Tayali Martin arafitwe hhh wamuginga ngo ni gasongo kumbi abunza amagambo ashaka umwanya wa Nelson ? Nakumiro .. gs icyo ndi guhamya neza wa mugore uza ashaka John ntakabuza niwe Mama wa Nelson John akaba ise !! Amata agiye kubyara amavuta… Cou de chapeau banditsi bacu ibikurikira ninkumunyenga gusa gusa!
Imani ishimwe rwose Dorlene ABAYE UMUNTU W’UMUGABO KUKO NDABONA IBINTU BIRIMO GUTUNGANA PE UKURI KUGIYE KUJYA AHABONA .NIBAGIWE KUVUGA KO NDIUWAMBERE
Wawooooo!!!!! Ndishimye cyane rwose kuba Nelson agiye kugaragaza Martin.
MBEGA NGO BIRABA BYIZA ! NERSON NDABONA URUGAMBA RUBONYE INGABO AGOMBA KURUTSINDISHA PE ! DORLENNE AJE WE ARUSOZA KUKO IBIMENYETSO BYOSE ARABIZANYE DA GASONGO NUBUREBURE BWE ARIHISHA HE ? NERSON KOMERA RWOSE
Harya ubu na online game nayo ni 100 episode?! Dusigaje 22 days ngo tube tuzi Dovina mu kagare? Aziturikizaho se igisasura?! Mana weeee! Ndumva nifuza kubona inama y umuryango yateranye. Hakaza projecteur! Martin, dovina bicaye muri iyo nama, Gasongo umushinja mukuru na Jojo ukunda ibyahiye byose. Nelson yaherekejwe n ababyeyi( John, maman Nelson, Maman Gaju, Brenda, Aliane, Dorlene, Mireille, …. ???????????? Maze uwo munsi byose bigasliding we, Martin akareba nk ururagara????naho Dovina nk imbeba iguye muri rwagakoco????????, Gasongo we azongera abambike ibirenge ku kibuno????, Gusa technology ni hatari ibyiza byayo biyingayiga ibibi byayo.
ahhahhhah!comment yawe irandyoheye sana
Mbega Nelson wumunyamahirwe !
Ahwiiiiii,ndaruhutse noneho.Aliane rwose umbabarire ube ari wowe uyibika, Nelson harigihe ahuzagurika batazayimwambura????
Hhhhh mbega!
Yebaba We! Icyo Nzicyo Martin Na Dovine Barasebye Pe, Naho Cya Gasongo Ibyo Cyirukankiye Cyirabibuze Araje Yumirwe Ariwe, Ese Mama Nelson Ko Yabonye Intwarane Z’ Ukuri Gasongo Azakwirwahe Mbaye Musabiye Imbabazi Ku Mana N’ Abo Yateye Umugongo Akabahemukira Nubwo Ataratura, Ndabakunda Cyane Umuseke No 1
wauuuh!!!!!!!!!!!!!!!!
ikinyoma kigiye kwimukira ukuri!
Byiza cyane, ndanyuzwe.
Gasongo azajyahe ko yagenderaga kumugisha was Nelson akaba yaramuhunze azasubira kwikorera imizigo nibyo byamushobora. Ariko abantu bibagirwa vuba aka kanya yibagiweko ari Nelson watumye agera aho ari ubu
hjhhhhhhh, mbega Dorlene mwiza, sha ukwiriye ishimwe ry’umurinzi w’igihango! hanyuma Nelson byihutirwa ibyo biri kuri frash disk ubikorere upload kuri email yawe niho bizaba bibitse neza! thnx umwanditsi!!
Fares
0722337737
Amahoro amahoro nshuti,umutima wanjye warugiye kugwa munda kubera ibyishimo byinshi,Imana n’imana pe,mbega ukuntu itabaye Nelson Imana nihabwe icyubahiro!mbega ukuntu afite ubumuntu ndavuga dorlene,Mana we uziko hakibaho abantu bagira umutima mwiza mbyemeye,Dorle Imana iguhe umugisha nwinshi uri intwari uri inshuti yakadasohoka kuri aliane!
Ubu c nishime gute koko,amatsiko aranyishe ejo bitinze kugera weeee,
Umwanditsi sinzabura kugushimira KBS kuko harimo inyigisho nyinshi pe kubatekereza
Byiza cyane nabo ibimenyetso bari bafite ni telephone Gasongo yibye Nelson kandi ibyo bayikoresheje muri icyo gihe nabo byabagaruka. Kandi uwahakana amajwi ntiyahakana namafoto ya Divine na Martin. Gusa Aliane na Nelson birinde Martin ashobora gukora ibara kuko icyaha nikibi ashobora kubona agiye kugaragara akihimura akoresheje abagizi na nabi. Iyo flash mufate copy nyinshi zibiriho kandi John abone copy.Mumubwire buri kimwe cyose kandi nigihamya izahamiriza Brown Ukuri kwa Nelson no guhinyuka kwa Gasongo na Dovine nibinyoma byabo.
Dorlene niyitwara neza ndabona azaba inshuti na Brown kubwa Nelson nubundi yongere ababere ikiraro.
Intsinzi irahumura kuri Nelson. Umuseke murakoze. Umunsi mwiza.
Yayayaaah Noneho ibintu nuburyohe kabsa gusa Dorlene ntasanzwe pe mbega umukobwa mwiza wee!!! genda uzi ibintu ndakwemeye ubu c noneho Martin na Dovine ko akabo gashobotse barajya he? gusa Martin sinzi icyo namwita kabsa gusa akwiye certificate y’ubuhemu ndaruhiye ikindi kd nuko azabura intama n’ibyuma
Nelson genda uramwemeje mba ndoga Rugirampuhwe ngo [ Ikamasa kinywa amazi gishaka kikahuka bwije maze Fiston akagitiza ikiraro] Hhhhhhhh uramubwiye azongere dore ko yigenje gusa Nelson humura ntantwaro yacuriwe kukurwanya izagira icyo igutwara gusa turagushyigikiye kabsa kd rwose ukomeje kugwiza amaboko nukuri Umuseke turabashimira cyane byimazeyo n’umwanditsi ni coup de chapeau kabsa big up
Eeeeeeh ni danger nabaho ndemeye pe!Gasongo we imbwa zirakuriye Dorlene uri umukobwa mwiza w’umutima.Iteza amapfa ninayo itanga aho bahahira kabisa.muduhe nakandi vuba amatsiko aratwishe nibura tubiri Ku munsi
Imana ni nziza!Abari ku ruhande rwa Nelson ni benshi kandi bazima! Mbega Gasongo weee!
Nelson,jye nakugira inama yo kubitsa John iyo flash kuko wowe bayikwiba, Aliane nawe mwese Martin ntabashira amakenga!
Inkuru iraryoshye pe!
Thanks umwanditsi n’Umuseke
Uyu mwanditsi ni umuhanga kabisa, iyi society tubamo aba bantu bose babamo. Habamo abagira ikinyabupfura nka Nelson Aliane Dolrene…, habamo abahinduka nk’ikirere cg umubiri kandi bagahubuka nka Gasongo, habamo abagira umutima wa kibyeyi nka mama Brown na John, habamo ba sugar daddy nka Martin, habamo abishushanya nka ba Dovine,habamo ba rusahurira munduru nka Karekezi na bagenzi be, habamo abakobwa bafite urukundo nyarwo rudakurikiye ibyo umuntu atunze ndetse rwihanganira byose kandi ntirwumve amabwire nka Brendah, habamo abata inshingano za kibyeyi bagata abo bibarutse nka mama Nelson, habamo indakoreka nka Pascal,habamo habamo habamo..gusa byose ni ukugirango dukuremo amasomo y’uburyo twitwara muri society, ndizera ko umwanditi aricyo agamije kutwigisha nubwo ari marketing y’Umuseke kugirango ibone abasomyi ariko harimo inyigisho zikomeye. Tanks umwanditsi namwe Umuseke ndetse n’abasomyi bagenzi banjye.
Mbega byiza weeeeeeeeeee!!!! coup de chapeaux kuri Dorlenne!! uri umukobwa wintwari! nubwo wamugani umuseke uba ushaka abasomyi, ariko uyu mwandi ndamwemeye kbs, harimo inyigisho nyinshi muri sosiyete tubamo, abayisoma nyabuma mukuremo ibyingenzi twubake sosiyete tubamo mumahoro! mwese Uwiteka abagirire neza.
Ahwiiiiiii Nelsoni coup de chapeau kabisa niba Martin atumvise azumva ejo Dorlone we Imana izakwihembere pe yewe inshuti uzi menya mubibazo kabisa.courage umwanditsi…..
Iyi Nkuru uwayihindura Match rwose bamwe bakunda Ruhago yabaryohera ubundi Federation ikongera igasohora abantu muri Stade bakagaruka mu gice cya Kabiri ari uko bongeye kwishyura kandi bakishyura Double. Ndabona turimo kugera ahantu heza hakinwa icyo bita Contre Attaque gusa gusa, ibya Jeux Defesif byararangiye. Dore Equipe ya Nelson, Dore amacenga atanga ama coup francs, yebaba weeeeeee, Attaque ya Nelson iratangaje barimo kugera ku izamu bagacengera mu rubuga rw’amahina ubundi bakahakinira Demarquage gusa kuko bizeye gutsinda igihe bari bubishakire. Mwitegure igitego kimwe rukumbi kimwe gitera intimba ugitsinzwe kuko agitsindzwe ku isegonda rya nyuma bagahita bavuza ifirimbi irangiza umukino. Erega burya hari ubwo ikipe igira abafana benshi ariko uko umukino ujya mbere bakagenda bacecekeshwa nuko barushijwe bikarangira bameze nk’abanyagiwe n’imvura y’amahindu. Iyi equipe se Martin azayigira ate? nako se arayifite ko mbona ishira urusorongo nk’iminsi y’umwaka ko ariyo imarwa n’ama tierse? Twikomereze inkuru.
wow Ntukagukrikire umunyamugisha reba ukuntu abamugaragiye bari kwiyongera mbega Maritini nw’inyamaswa wagira ngo avugakana na Pascal,ndababona Nelson atsinze Martin avanywe mu kazi Gasongo we icye ni ukwiruka ndababona John na Maman Nelson bicaranye bahyingira umuhungu wabo Disi,Brown azafata umwe muri bariya bari beza twatangiye kugura imishanana,na ma cadeau menshi Nelson tukurinyuma na Brendah wawe na Papa wawe John byizaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Yebaba weeeee Gasongo burya aramuhora umwanya w’Akazi bamusezeranyije?
ndanezerew pee nelson noneho yamenye ubwenge ashirika ubwoba abwira martin ntabwoba!!dorln na aliane murincuti nziza pe !!igihe kiragez ngo brown amenye ukuri yongere yiyunge numuvandimw we ahubwo arahita yemerana na dorln wamugani!!thx umuseke dukuramo amasomo menshi pee
woww natinze gusa nishimiye ibimenyetso bibonetse crg mwanditsi wacu
yeweee!jofi ibyo uvuze nibyo kabisa!ariko inama Naha Nelson,iyo frash ayikopie monyinshi,maze ayibitse John namama Jojo n’alian,na Brenda!kukowe ndumva Martin amwikomye kuberako yamubwije ukuri!amwitondere,atazanamuca hejurubyo!kuko ikinyoma,kigiye kwimukira ukuri!mbegawee!ibyishimo nibyinshi bitangiye kuryoha.
Wowooo dorlene umukobwa mwiza cyanee Sha iyo nkubona nakugurira inkoko yocyeje Nerson uzamuhembe aguciriye icyanzu abanzi bagucira urwobo
Mwiriwe. episode igeze aharyoshye cyane
Mbona Brown azabona akazi muru ruganda rw’icyayi hanyuma akazagira ubucuti na Mirielle ku nabonye ari umukobwa ugira urukundo hamwe ni impuhwe,muribuka cya gihe yanga gusiga nelson kwa mu muganga wenyine.
Umuseke turabakunda cyane
Wasanga wamugore atarinyina wa Nerso! gusa uyu mwanditsi ni umuhamga cyeneee azandike flim Azayintumiremo nzabe umwe mubakinnyi! courage kumwanditsi.
MURAKOZE CYANE UM– USEKE KURI IZI NKURU ZIRYOSHYE MUTUGEZAHO,TWIFUZAGA KUZAHURA N’ABA BAKINYI BAVUGWA MURI IYI NKURU,NK’UKO UBUSHIZE BYAGENZE,TUKAGANIRA TUKABAGIRA INAMA,TUKABABERA INSHUTI CG UMURYANGO.HARI N’ABATARABONYE UMWANYA WO KUZA UBSHIZE NABO BAKABONA AYO MAHIRWE. TURABAKUNDA CYANEE.
wow! nelson wihe cya fanta skol kbs aho bigeze ntacyo ukibaye.
Comments are closed.