Uyu mwaka IPRC West ntizubakira abarokotse ahubwo izabahugura mu myuga
Mu myaka ibiri ishize abarezi; abayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuli rikuru ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu burengerazuba (IPRC WEST) bagiye bubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batari bafite aho baba. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko muri uyu mwaka butazubakira abarokotse ahubwo ko hari abazahugurwa mu myuga kugira ngo biteze imbere.
Eng. Mutangana Frederic uyobora iri shuri avuga ko ryiyemeje gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye gusa ko muri uyu mwaka bahinduye ibyo bakunze gushyiramo imbaraga mu kubafasha.
Ati “ Buri mwaka uko twibutse hari igikorwa tuba tugomba gukorera abacitse ku icumu kugira ngo barusheho kwiyubaka, ubu twahisemo gufatanya n’akarere bakadushakira abantu 29 cyangwa 30 hanyuma tukabigisha Imyuga ikabafasha kugira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.”
Uyu muyobozi wa IPRC West avuga ko aba bazahugura bazakomeza kubakurikirana ku buryo bazafashwa no kubona akazi.
Avuga ko guhitamo iki gikorwa byavuye mu bushishozi bw’ubuyobozi bw’iri shuri.
Ati “ Ni ikintu twatekereje dusanga ari ingirakamaro, ntushobora kubura akazi warize umwuga urumva nitubigisha umwuga bazagenda nabo batume imiryango yabo igira ubuzima bwiza.”
Ubwo hibukwakaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 muri 2015, iri shuri ryubakiye uwacitse ku icumu inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw. Mu mwaka ushize, iri shuri ryari rysaniye inzu undi muntu wacitse ku icumu.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kuwa 27 Mata hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’iri shuri. Bukavuga ko buri mwaka iri shuri rizakomeza kwifatanya n’abarokotse mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
1 Comment
Izi ejobundi zizaba zitura kubazituyemo
Comments are closed.