Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nsubiza nkanurira Nelson nawe arandeba akajya anshira amarenga ariko nkayoberwa icyo ari kumbwira, Sacha-“Ko utavuga se? Iyo telephone urayimpa cyangwa?” Nakomeje kubura icyo nsubiza, nibutse ko kuva navuka ntigeze nifuza kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi maze nitsa umutima mba ndavuze, Njyewe-“Sacha! Ntabwo nigeze niba telephone yawe! Yewe nta nubwo kuva navuka […]Irambuye
Abaturage bafite amasambu akora ku muhanda werekeza ku Kigo cya Police cyigisha kurwanya iterabwoba, giherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga y’imitungo yari ku butaka bwabo yangijwe ubwo uyu muhanda wakorwaga mu mwaka wa 2015, ngo babaruriwe iyi mitungo nyamara kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa. Aba baturage […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu cyaro cyo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda imirenge ikora ku Burundi, Minisitiri Francis Kaboneka niho yari ari mu kumurika intore zimaze icyumweru zitozwa ku rwego rw’Umudugudu. Kaboneka yasabye abayobozi n’abaturage benshi bari bake kumwakira kwanga umugayo no gufatanya mu iterambere ntihagire usigara inyuma. Izi ntore ziva mu midugudu 46 […]Irambuye
Mireille-“Dore nguriya Pascal ageze hano yewe!” Twese-“Inde se?” Mireille-“Nguriya ari kuza ashaka kwinjira hano!” Nelson-“Inde Mirei?” Aliane-“Eeeh! Uziko koko ari Pascal? Yabaye iki se kandi?” Twahise duhindukira vuba tureba inyuma maze tubona koko ni Pascal wari wipfutse ishati mu mutwe mu kureba neza tubona iriho amaraso, Nelson akimubona yahise ahinduka mbona ateye intabwe amusanga ariko […]Irambuye
Abaturage bo mu Kagali ka Ruhinga mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma barishimira umurima w’ibijumba ungana na Ha 14 barimo guhingirwa n’ingabo z’u Rwanda muri gahunda ya Army week. Bavuga ko iki ari igisubizo ku nzara bari bafite by’umwihariko ku biribwa by’ibinyamafufu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga […]Irambuye
Iyi ni indege yamuritswe kuri uyu wa Gatatu uyibonye ubona ari indege ebyiri zikozwe zifatanye, ikaba yamuritswe n’umuherwe wafatanyije na Bill Gates gushinga Microsoft witwa Paul Allen. Iyi ndege ifite moteri esheshatu ikazajya yifashishwa mu gutwara ibyogajuru bizajya bigurukirizwa mu kirere. Iyi ndege iruta izari zisanzwe zizwi ku isi ko arizo nini nka Howard Hughes’ […]Irambuye
Abahanga mu binyabuzima bo mu bihugu bitandukanye bavuga ko amoko 360 y’inyamaswa z’inyamabere zo muri Africa, Asia no muri Amerika y’amagepfo ashobora kuzacika ku isi kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera kuzirya, bakazirukana aho zituye kugira ngo bahature cyangwa bahubake ibikorwa remezo, abandi bakazica bagamije amahembe n’impu zazo. Inyandiko abahanga basohoye mu kinyamakuru Nature Insight ivuga ko […]Irambuye
Bob–“Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? Gatera yiyambaje uwo musore Clovis kugira ngo abone impamvu yo gutwara ku ngufu uwo mushiki we kuko muri deal yacu nta kintu twavugana nawe rwose, ahubwo se murumva twakora iki?” Njyewe-“Bob! Ibyo byose wari ubizi ntiwaburira umusore nkawe koko?” Bob-“Oya ntabwo nari mbizi! Nabimenye mukanya igihe twaganiraga, ubu ntacyo […]Irambuye
*Nyina yamujugunye hanze abonye hari undi musore usimbutse *Nyina niwe mwana wenyine yari afite *Bari kumwe n’abandi bantu batanu bo bateze indi modoka Roxanne Abayizera w’amezi arindwi ku bw’igitangaza yarokotse impanuka iheruka kubera mu makoni yo kumusozi wa Shyorongi igahitana abantu 14. Ubwo Imodoka yarengaga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi nyina w’aka kana yahise akajugunya […]Irambuye
Yaherukaga kuvugwa muri Politili muri 2012 ubwo yatsindwaga amatora y’Umukuru w’igihugu muri Senegal icyo gihe akaba yarasimbuwe na Macky Sall. Abdoulaye Wade ufite imyaka 91 y’amavuko ubu yagarutse muri Politiki ariyamamariza kujya mu Nteko ishinga amategeko. Hari abavuga ko niyo yatorwa nta kintu bizahindura kuri Politiki ya Senegal kuko ngo ishyaka rye Parti Democratique Sénégalais […]Irambuye