Digiqole ad

Senegal: Abdoulaye Wade yagarutse muri Politiki

 Senegal: Abdoulaye Wade  yagarutse muri Politiki

Abdoulaye Wade

Yaherukaga kuvugwa muri Politili muri 2012 ubwo yatsindwaga amatora y’Umukuru w’igihugu muri Senegal icyo gihe akaba yarasimbuwe na Macky Sall. Abdoulaye Wade ufite imyaka 91 y’amavuko ubu yagarutse muri Politiki ariyamamariza kujya mu Nteko ishinga amategeko.  Hari abavuga ko niyo yatorwa nta kintu bizahindura kuri Politiki ya Senegal kuko ngo ishyaka rye Parti Democratique Sénégalais nta ngufu rigifite.

Abdoulaye Wade
Abdoulaye Wade

Kubera ingufu nke z’ishyaka PDS rya Wade ubu yifatanyije n’andi atavuga rumwe na Leta bakora ihuriro bise ‘Coalition Gagnante Wattu Sénégal’, Wade akaba ari ku mwanya wa mbere mu bashobora guhagararra iri huriro mu matora yo muri Nyakanga.

Jeune Afrique ivuga ko undi muntu ufite ijambo rikomeye muri iri huriro ari Khalifa Sall umuyobozi w’Umujyi wa Dakar.

Amakuru atangwa n’abantu ba hafi ba Abdoulaye Wade ubu uba mu Bufaransa avuga ko ari hafi kugaruka mu gihugu cye kugira ngo atangire kwiyamamaza we n’abandi bafatanyije muri PDS.

Kugeza ubu ariko umwe mu banyamategeko b’ishyaka PDS avuga ko hari ukutumvikana mu bayoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta ku rundi ruhande ariko akemeza ko bitazababuza intsinzi mu matora.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish