Digiqole ad

Ngoma/Zaza: Ingabo n’abaturage barahinga ibijumba kuri Ha 14

 Ngoma/Zaza: Ingabo n’abaturage barahinga ibijumba kuri Ha 14

Ibijumba byongeye kwitabwaho mu karere ka Ngoma

Abaturage bo mu Kagali ka Ruhinga mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma barishimira umurima w’ibijumba ungana na Ha 14 barimo guhingirwa n’ingabo z’u Rwanda muri gahunda ya Army week. Bavuga ko iki ari igisubizo ku nzara bari bafite by’umwihariko ku biribwa by’ibinyamafufu.

Ibijumba byongeye kwitabwaho mu karere ka Ngoma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ibijumba ari nziza ngo kuko aribo ubwabo babyisabiye.

Hari hashize igihe kirekire abaturage badahinga ibijumba ku bwinshi none ubu iki gihingwa kirafatwa nk’ikigarutse kugoboka abaturage benshi.

Ni igikorwa kirimo kubera mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma, abasirikare bafatanyije n’abaturage muri uyu murenge barimo guhinga ibijumba ku butaka busanzwe ari ubwa Leta bungana na Ha 14.

Aka gace by’umwihariko kibasiwe n’inzara yatewe n’izuba ryinshi ryatse mu mwaka ushize rituma imyaka itera. Ubu abaturage bishimiye iki gikorwa cyo kubahingira ibijumba ngo kije ari igisubizo ku nzara bafite ku biribwa by’ibinyamafufu.

Faraziya Nyirahabarugira umwe mu baturage agira ati “Turabishima cyane kuko mu gihe kizaza turabona tuzarya …Mu minsi ishize twari dushonje.”

Semanza Laurent na we agira ati “Twari dufite ikibazo cy’inzara yitwa Nzaramba kiremereye, ubu twizeye ko nta muturage uzongera gusonza, ibijumba twari tubikeneye cyane.”

Kuki ibijumba bihinzwe kandi impeshyi igiye gutangira?

Mutabaruka Sematabaro umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubuhinzi n’umutungo kamere yatangarije Umuseke ko nta mpungenge z’uko imvura izabura zikwiye kubaho ngo kuko bamaze gutegura uburyo bwo kuzuhira ibi bijumba.

Ati “Iki gihshanga kirimo amazi menshi cyane, rero hariho ingamba zo kuzuhira murabona ko hari imashini zihinga ariko haraza n’izo zuhira.”

Rwiririza J.M.V Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere avuga ko iyi gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ibijumba ari nziza ngo ni abaturage ubwabo babyisabiye.

Ati “Ikijumba ni ikintu gikomeye mu kurwanya inzara, nk’uko abaturage badusabye ko twabashakira imigozi y’ibijumba niyo mpamvu twabafashije kuko icyifuzo cyabo twumvise ko ari ngombwa.”

Ibi bijumba birimo guhigwa bifitweho uburenganzira na buri muturage utuye aho biri gusa ngo hazibandwa cyane ku uzaba atishoboye kurusha abandi abe ari we ubanza guhabwa ibyo kurya nubwo buri wese azabonaho.

Harimo kwifashishwa imashini zihinga kugira ngo ibijumba biboneke vuba kandi ari byinshi
Abasirikare n’abaturage barimo guhinga ibijumba muri gahunda ya Army week
Visi Mayor w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu avuga ko ikijumba ari ingirakamaro ngo niyo mpamvu barimo gushishikariza abaturage kwitabira kubihinga

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish