Digiqole ad

Episode 120: Sacha yahawe telephone yashinjaga Daddy n’umukozi w’iwabo

 Episode 120: Sacha yahawe telephone yashinjaga Daddy n’umukozi w’iwabo

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nsubiza nkanurira Nelson nawe arandeba akajya anshira amarenga ariko nkayoberwa icyo ari kumbwira,

Sacha-“Ko utavuga se? Iyo telephone urayimpa cyangwa?”

Nakomeje kubura icyo nsubiza, nibutse ko kuva navuka ntigeze nifuza kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi maze nitsa umutima mba ndavuze,

Njyewe-“Sacha! Ntabwo nigeze niba telephone yawe! Yewe nta nubwo kuva navuka nari niba, mbabarira unkureho umugayo kuko iki ntabwo aricyo nari niteze ko unshakira”

Sacha-“Daddy! Ndabizi ntawe ujya umfa kwemera icyaha nka kiriya, ariko icyo nshaka ni amafoto yanjye yari arimo gusa ntakindi, telephone yo nushaka uyigumane n’ubundi numvaga nyihaze kandi namaze no kugura indi”

Njyewe-“Sacha….”

Call end.

Telephone yavuyeho mpita nyikura ku gutwi vuba vuba ndeba Nelson wari uri iruhande rwanjye yishima mu bwanwa ahita ambwira,

Nelson-“Bro! Ihangane ndumva bakwambitse umwambaro w’umugayo”

Njyewe-“Nelson! Wowe hari icyo utiyumviye se? Ubu Daddy mbaye umujura koko? Iyaba wari uzi ukuntu nabyirinze kuva cyera wabona uko mu mutima wanjye meze!”

Nelson-“Nonese ubundi byagenze gute Daddy?”

Nacecetse gato ntangira kwibuka byose nta na kimwe nsimbutse, nitsa umutima maze ndavuga,

Njyewe-“Nelson! Ntiwibuka ukuntu nakubwiye ukuntu nakurikiye umukobwa witwa Rosy atashyize mu kiziriko?”

Nelson-“Yego wabimbwiye ndabyibuka”

Njyewe-“Uwo munsi rero….”

Nabwiye Nelson byose nta na kimwe muhishe maze amaze kunyumva no gutuza arambwira,

Nelson-“Daddy! Ibyo byihorere! Tuza ubifate nkaho nta cyabaye”

Njyewe-“Kubera iki Nelson, ko umutima wanjye uri gukongeza ikibatsi cy’ishavu ntewe nuwo Sacha amfata kugeza ubu?”

Nelson-“Nonese Daddy! Hari icyo umutima ugushinja?”

Njyewe-“Nelson! Ni ukuri ndi umwere! Ahubwo ntangiye kwicuza impamvu nagiyeyo!”

Nelson-“Impamvu wagiyeyo ntabwo ari iyo kuzitwa umujura ahubwo impamvu wagiyeyo ni ukugira ngo uzace muri ibi werekane uwo uriwe”

Njyewe-“Nonese ubu ndinde?”

Nelson-“Uri umwere! Cyereka niba hari icyo umutima ugushinja?”

Nongeye kwitsa umutima maze ntangira kwibuka umunsi wa mbere mpura na Sacha, nari umusore utazi ibibazo, nari mfite byose nifuza ndetse uwo munsi ni nawe nari nijihijeho isabukuru yanjye y’amavuko, aba ari nawo menya byose ntari nzi.

Nelson yakomeje kunsaba kutajya kure ariko burya umutima ushobora kwakira ariko ubwenge bukajya kure, hahandi utekereza ukongera ugatekereza bikarangira ubuze igisubizo cya byose.

Nelson-“Daddy! Va kure wana, itegure ahubwo tugende dore saa moya zageze, Eeeh! Dore na Ma Bella arampamagaye!”

Nelson yagiye ku ruhande ngo yitabe Brendah maze nanjye ndarombereza njya mu gikari hahandi twabaga njye na Mama nkigerayo,

Mama-“Uuuuh! Ese ko ibibazo twabisohotsemo nkaba mbona ukibabaye noneho bigenze gute mwana wanjye?”

Njyewe-“Nta kibazo Mama! Urabona se nahindutse?”

Mama-“Erega ndakuzi narakwibyariye, iyo ubabaye mbyumvira mu mutima, humura niba ari ukuba hano uhangayikiye tuzasubira aho twahoze, ko ndi umugore we se, icyari cyaraboshye umutima wanjye ni ukubana n’intare muntu!”

Njyewe-“Ntabwo aricyo kibazo mfite Mama, gusubirayo byo tuzasubirayo kuko ari iwawe, ahubwo nako nta kibazo mfite”

Mama-“Mwana wanjye mbwira rwose ntuze, ubu koko urahisha nyoko wakubyaye ikiri ku mutima?”

Njyewe-“Mama! Nyine nako reka mbanze njyane na Nelson ahantu ndaje! Ariko se ko imyenda yanjye yose yanduye ndabigenza nte?”

Mama-“Genda urebe mu cyumba cyawe nayirambitse ku buriri”

Njyewe-“Yooooh! Ese wamfuriye Mama? Ni ukuri wakoze cyane!”

Mama-“Nuko nawe urakoze gushima, ugira uti ndi nka Gatera wajyaga avuga ngo abakozi ntibakagufurire ngo ntawafuriye umusore nkawe, maze ukirirwa ubyihinnyemo? Nayifuze da! Nonese shenge ko wirirwaga wiruka!”

Njyewe-“Wakoze cyane Mama! Reka noge ahubwo nambare ntamukereza”

Ako kanya nahise ninjira mu nzu njya mu cyumba cyanjye nambara ‘essuie main’ njya kutwimenaho maze kwitegura nambara aka jeans k’ubururu gato nakundaga, nkubitaho n’aga t-shirt k’icyatsi n’udukweto ndasohoka Mama akimbona,

Mama-“Are wee! Ndabona wakwikiye! Uragarukira hehe se kandi?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama, ntukansetse! Ngo nakwikiye?”

Mama-“Yiiiiii! Wakwikiye rwose wambeye neza! Hindukira turebe se? Eraaa! Ugende neza batakwiba!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Oya nta kibazo Mama! Rwose ntawakwiba umusore nkanjye”

Tukiri muri ibyo Nelson yahise asohoka nawe yambaye neza cyane dusezera Mama dufata inzira, tukigera ku muhanda,

Nelson-“Burigihe iyo ngeze aha nbuka Benz yanjye!”

Njyewe-“Ihangane Nelson! Reka dutege nyine nta kundi”

Tukireba aho moto zituruka twabonye imodoka iduhaye amatara maremare twigira inyuma gato ikitugeraho dutungurwa no kubona ari yayindi ya Gatera Bob yari yigabije, arahagarara maze amanura ikirahuri,

Bob-“Mwambonye se?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Bob! Ni wowe se?”

Bob-“Ni njyewe Bro! uzi ko mbaheruka kuri police wana?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bob-“Nahise mbona ko burya marathon nayitwara, uzi ko naturutse murugo niruka nkagera hariya wana?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bob-“Ko muri hano se? uzi ko nikanze mbabonye? Gusa mwatwitse umugi saana! Barabafunga ahubwo! Gutwika umugi sha?”

Njyewe-“Hhhhhh! Dore hano ruguri ni kwa Nelson, ni naho njyewe na Mama dusigaye tuba”

Bob-“Eeeeh! Ok noneho niba ariho Mama wawe asigaye aba munkiguriye mparike imodoka ubundi tugende”

Twese-“Ngo?”

Bob-“Nibyo da! Nibutse ko mfite map yanyu ndavuga ngo reka nyizane nyiguhe uyimushyire! Reka nanze kwanduranya ndya ibyo ntakoreye, ukuri kurivugira ni nayo mpamvu Gatera ari kuwunnyamo”

Bob akimara kuvuga ibyo twese twaratunguwe bikomeye, ibyishimo bisesekara ku minwa yacu ni ukuri Bob yakoze ibikora bacye mu buzima ntashoboraga gusobanura ako kanya, uwari kumbaza nari kuvuga ibyishimo gusa,

Nelson-“Bob! Ubu mbuze icyo nkubwira! Gusa Imana izaguhe ibirenzeho”

Bob-“Asanti Boss! Daddy! Ngwino kuri volant wana!”

Bob yakinguye umuryango ninjira bisa n’inzozi, Nelson nawe arazenguruka yicara imbere Bob we yigira inyuma nkata urufunguzo nshyiramo iyambere n’iya kabiri dufata umuhanda, ni ukuri ibineza neza byari byose.

Twahingutse kwa Dovine bidatinze kuko byari kuwa gatanu hari haparitse imodoka nyinshi kuko kari akabi gakunzwe cyane, mu gihe ngitegereje ko imodoka yari iri imbere yanjye iparika neza numva amahoni menshi cyane inyuma yanjye ndebeye mu karebanyuma mbona ni ivatiri y’umutuku.

Bob-“Ariko uriya muswa uri inyuma ko afite ikiburi kinshi? Ubu se aragira ngo duce hejuru y’iyi modoka?”

Njyewe-“Hhhhh! Uti ikiburi? Buriya wasanga atamenyereye gutwara mu mujyi, ubu se nabwo abona ko imbere parking ari nto?”

Nkivuga gutyo nagiye kumva numva ku kirahuri cyanjye umuntu arakomanze maze ndakimanura, mba ngikubita umuntu wari uhagaze imbere yanjye mbona ni Sacha wa nyawe gusa we ntiyahise amenya kuko bwari bwije kandi itara ry’imbere mu modoka ntiryakaga, maze atangira gusakuza cyane,

Sacha-“Oooh my God! Waretse nkitambukira, uragira ngo mparike imodoka yanjye nabi baze kuyigonga?”

Nkibisanzwe nacishije macye maze nshana itara Sacha akinkubita amaso yipfuka ku munwa,

Sacha-“Yuwiiiii! Daddy! Ni wowe wamfungiye inzira?”

Njyewe-“Ntabwo nayifunze ni iriya modoka iri imbere yabannye, nanjye ubu nabuze aho guparika”

Sacha-“Yiiii! Dore na Bob ni ukuri!”

Bob-“Salut Sacha mwiza!”

Sacha-“Nonese nako nyine reka duparike ndaza kubabwira, sibyo?”

Njyewe-“Nta kibazo!”

Sacha wari wambaye agakanzu gato gataraka n’udukweto duhagaze yasubiye inyuma agenda ukuntu murebera mukarora nyuma amaze kwinjira mu modoka ye,

Bob-“Hhhhhhh! Urasakiwe sha Daddy! Hababaje ibyanjye! Inshuro yahoraga agushaka nizere ko uyu munsi ari ibitangaza bitangaje gusa gusa!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Iyaba wari uzi icyo yanshakiraga, ahubwo nari nanabyibagiwe none nako nyine nta mugabo utarengana igihe cyanjye ni iki”

Bob-“Uuuuuh! Ngo yagushakiraga iki se?”

Njye na Nelson twabwiye Bob byose maze arumirwa, ya modoka yari ituri imbere nayo ihita iva munzira turaparika neza tukivamo,

Nelson-“Nibo tu! Nguriya ma Bella Boo akanyenyeri kanyobora no mu mwijima nkakabona”

Nelson yahise adusiga aho agenda yihuta asanga abakobwa batatu bari bahagaze hirya yacu bose bacanye amaso kuri telephone zabo,

Bob-“Biriya byuma se?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ngo ibyuma?”

Bob-“Ntubona se ko ari ibikobwa byiza Nelson asanze?”

Njyewe-“Bariya urabazi, ni Brendah, Aliane na Mireille!”

Bob-“Uuuuuh! Harya…Daddy! Ni babandi se yatubwiye?”

Njyewe-“Umva yewe! Uririrwa ubaza, Dore ahubwo baje hano!”

Bob-“Eeeeh! Ndabahera hehe ra? Uuuuh! Ko batajya basaza se? Ndabona itoto ari ryose kabisa!”

Njyewe-“Erega sha iyo ryoshye uba uryoshye!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bakitugeraho,

Aliane-“Sha mureke kunseka nanjye ntabwo ari njye ni impanuka nakoze iri gutuma nshumbagira”

Njyewe-“Yooooh! Mireil! Ntabwo tubasetse ni ukuri ahubwo…”

Mireille-“Ese ni wowe Daddy! Yoooh! Sha nari narabuze aho nzagushimirira none disi dore ndakubonye! Yambiiiiii!”

Njyewe-“Yambiiiiii! Uyu nawe yitwa Bob ni inshuti y’akadasohoka!”

Nelson yazanye na Brendah nawe araduhobera arangije amufata ukuboko, nanjye nsindagiza Mireille, Bob agiye gufata Aliane twumva umuntu uvuze cyane ngo “Rekura se!”

Twahindukiriye rimwe tuba dukubise amaso Bruno akibona ko ari twe araseka cyane natwe turaseka aradusuhuza ubundi afata Aliane we, tuzamuka tujya hejuru wa Dovine Bob atuza inyuma.

Twabaye tukigerayo dusanga Dovine ubwe ahibereye, yicaye mu kagare atubonye biramurenga,

Dovine-“Yiiiiiiiii! Nelson! Alia! Brendah! Mana weee! Mbega Surprise, ubu kuki mutambwiye ngo nkore booking koko?”

Nelson-“Hhhhhh! Ubwo se byari kuba bikibaye Surprise? Yirye nyine uyinyungute!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twese twasuhuje Dovine maze Nelson ahita amusunika tujya hirya muri VIP habaga intebe nziza cyane nk’izo kwa Nelson, tugezeyo turicara,

Dovine-“Woooow! Sinzi ukuntu nababwira ukuntu nishimiye ikicaro cyanyu hano! Mbega byiza, karibu n’ukuri!”

Twese-“Stareh!”

Mireille-“Sha natwe disi turishimye!”

Dovine-“Hari umuntu ntabona!”

Nelson-“Inde se Mireille?”

Dovine-“Dorlene sha!”

Nelson-“Oooohlala! Dorlene ubu ari ku Gisenyi kandi aka kagahunda twagafatiyeho ariko ubutaha ndabizi tuzamuzana”

Dovine-“Nta kundi sha! Ariko aba bakozi bari hehe ra? Yewe ngo hano baba bahatinye, uwantiza amaguru gato koko ubu simba mbakiranye ingoga?”

Twese-“Yoooooh!”

Akibivuga umukobwa umwe uhakora yahise aza yihuta maze atangira kutubaza twese icyo dufata natwe turamubwira ubundi aragenda, dutangira kuganira ibyari aho byari ibinezaneza gusa.

Nitegerezaga Brendah wari womye ku rutugu rwa Nelson, nkogera nkareba Aliane wari wisobetse muri Bruno nakwibuka ko imirabyo y’urukundo Nelson yambwiye ko mfite yazengurukijwe n’umukororombya nkitwa umujura numva nongeye kwiheba.

Hashize akanya numva telephone yanjye iratse mu kurebamo nsanga ni numero ntazi mbiseguraho ndahaguruka njya hirya gato nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Yes Hello!”

We-“Oui! Bite se?”

Njyewe-“Ni Byiza tu! Ninde se?”

We-“Yiiiii! Daddy koko ni wowe umbajije gutyo?”

Njyewe-“Ntabwo ari ukwirengagiza ahubwo nuko ntakumenye, maze iminsi nta Telephone mfite!”

We-“Ibyo ndabizi!”

Njyewe-“Ngo urabizi?”

We-“Yiiii! Ahubwo se kaga Telephone naguhaye karakora neza?”

Njyewe-“Eeeeeh! Hhhhhhhh! Rosy! Bite wana?”

Rosy-“Sha ni bibi maze!”

Njyewe-“Oooohlala! Kubera iki se kandi?”

Rosy-“Ubwo se ko bari kumpuruza ngo ninkubaze impamvu ngo wanze kubitaba, njyewe nako…”

Njyewe-“Uuuuuuh! Hari uwampamagaye se arambura?”

Rosy-“Hhhhhh! Ubwo se ntabwo wabonye ko Sacha yaguhamagaye ngo inshuro niba ari zingahe zose?”

Njyewe-“Oooohlala! Ntabwo nabibonye ariko icyo ashaka yakimbwiye, nawe niba aricyo ugiye kumbaza ntacyo mfite”

Rosy-“Oya! Ndabizi uragifite! Ubwo se ushatse kuvuga ko nta rukundo ugira?”

Njyewe-“Ngo? Urukundo?”

Rosy-“Ko utangaye se? Urukundo nyine nako reka ndeke match itangire da! Wasanga mvuze n’ibindi, ngaho mwitabe maaa!”

Njyewe-“Ahubwo se Rosy uri hehe ko nshaka ko tubonana?”

Rosy-“Eeeeeh! Daddy ngo ushaka ko tubonana?”

Njyewe-“Yego! Nyine urabona…”

Nashatse kumubwira ko twasohotse none imibu nkaba nyimereye ako kanya numva ngo du du du mbona hiyanditsemo ngo Call end.

Nahise ndeba nimero Rosy yari ampamagaje maze nkanda yes nshyira ku gutwi baba barambwiye ngo sorry!

Nasubiye inyuma nubitse amaso ngitera intambwe nk’eshatu numva umuntu umfashe akaboko ndikanga ngihindukira,

Sacha-“Daddy!”

Njyewe-“Eeeeh! Sacha?”

Sacha-“Wambabariye ukareka kurakara bigeze aho koko? Wange kunyitaba koko? Sha ndabizi kubeshyerwa ubujura birababaza ariko nanjye ndashaka kugusaba imbabazi”

Njyewe-“Ngo? Sacha! Ushaka kuvuga iki?”

Sacha-“Sha! Nyine… nako Daddy! Mbabarira!”

Njyewe-“Nkubabarire iki Sacha?”

Sacha-“Telephone nayibonye!”

Njyewe-“Ahwiiii! Imana ishimwe kabisa kuba inkuyeho iki gisebo!”

Sacha-“Daddy! Mbabarira nyine cya gihe nkimara kuguhamagara nagiye kubona mbona umukozi wo murugo iwacu arayinzaniye, ngo ayikuye mu ipantaro yanjye yari iri mu myenda nari muhaye amese, sha ni ukuri mbabarira pe!”

Njyewe-“Mbega! Sawa ngaho ndakubabariye! Ariko ubutaha uzajye ubanza ushishoze kuko umwambaro wanyambitse nawirinze kuva nkiri muto”

Sacha-“Yoooh! Mana wee! Ubu se koko bizakuvamo, mbabarira Daddy! Ndakwinginze byibagirwe”

Njyewe-“Sacha! Humura rwose imbabazi naziguhaye, kandi imbabazi burya zijyana no kwibagirwa byose ubuzima bugakomeza”

Sacha-“Ahwiiii! Sha urakoze ni ukuri, nta hantu nabonye umuntu nkawe maze! Basi ubwo umbabariye nyemerera umpe akanya niyo kaba gato tuganire dore naje njyenyine”

Njyewe-“Ooohlala! Urihangana nazanye n’abandi bantu, ngira ngo wabonye ko na Bob turi kumwe, gusa urakoze cyane kuba byibuze wari ubyifuje, buriya wenda undi munsi tuzasubira kuko nanjye…nako reka ngende!”

Sacha-“Ooooh my God! ………………………………………….

 

22 Comments

  • Murakoze umuseke n’umwanditsi .Daddy se ko yijijisha kandi azi icyo ashaka?

  • kabaye gato

  • Dady ikundire Rosy niwe ugukunda naho Sacha afite amarere menshi.

  • Morning ?mubyuke agakuru kahajyeze noneho nikarekare .

  • hhhhhh singaho daddy fatiraho umwumve wenda umubu wareka kukurya mbaye uwambere

  • Mbaye number one Sacha rwose aranyumije guhubuka sibintu.

  • Apuuu daddy nta kunde Sacha yikundire Rosy niwe umukunda Bob rwose namukunze ni mwana mwiza imodoka yabandi ara yigaruye kuneza rwose Umuseke nibyiza cyane. Kuva mwatangira kwishyuza urubuga kuri comment rwara konje pe!

  • Mwaramutse ko mutakivuga ndabona urukundo rwarogeye

  • dady rekana na sacha wikundire Rosy kuko sacha ndumva ameze nka jojo neza avugira hejuru .

  • ese abasomyi mwagiye he co mutakiboneka muri commente? kwiyandikisha byarabananiye?

  • Ep 119 ntayihari

  • Murakoze umuseke

  • mwakurahe abantu kwiyandisha byaranze
    niba bakubwira ngo email is invalid kandi ariyo ukoresha mukazi kaburimunsi
    gusa mwaraduhemukiye…….cgw abari mu Rwanda nibo bikunda gusa???

  • mubyukuri bishyuje menshi cyane nibayagabanye

  • Umwanditsi n’Umuseke turabashima ariko rwose mwongere! Musigaye muduha udukuri pe!

  • Yewe njye byarabacanze nanuyumusi kwiyandikisha byaranzesinzi icyo mwadukorera kugirango twegucikwa

  • Bebe, nabo hanze byarakunze ngumya ugerageze,John reba neza Episode 119 irahari,Ko batatubwiye uko Ababa mumahanga bazohereza amafranga?urakoze umwanditsi

  • murabeshya kwiyandikisha ntibyanga ndi Uganda njye byarakunze mukurikize amabwiriza neza

  • Wooow!
    eeeh Mumfashe Kabisa Sindi Kubasha Kubona Episode Ya 121?

  • thx

  • Mukomere umuseke. Njye Nibera Canada ibyo kwiyandikisha ntibishobotse. ariko mu mutwe wanjye nsoma titre et les commentaires ubundi histoire nkayimagina. eeeh voila. A chacun sa façon .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish