Digiqole ad

Indege nini mu mateka y’isi yamuritswe…

 Indege nini mu mateka y’isi yamuritswe…

Amababa yayo areshya n’uburebure bw’ikibuga cy’umupira w’amaguru

Iyi ni indege yamuritswe kuri uyu wa Gatatu uyibonye ubona ari indege ebyiri zikozwe zifatanye, ikaba yamuritswe n’umuherwe wafatanyije na Bill Gates gushinga Microsoft witwa Paul Allen. Iyi ndege ifite moteri esheshatu ikazajya yifashishwa mu gutwara ibyogajuru bizajya bigurukirizwa mu kirere.

Iyi ndede imaze iminsi ikorerwa mu butayu muri California
Iyi ndede imaze iminsi ikorerwa mu butayu muri California

Iyi ndege iruta izari zisanzwe zizwi ku isi ko arizo nini nka Howard Hughes’ 1947 H-4 Hercules na  Antonov An-225.

Iyi ndege bayise Stratolaunch izajya iterura icyuma cyohereza icyogajuru kure mu kirere, nikigeza hejuru cyane ikirekure maze nacyo kirekure icyogajuru.

Ubusanzwe ibyogajuru babihagurukirizaga ku butaka, ubukaba bubaye ubwa mbere  hakozwe indege izajya ijya kubihagurukiriza mu kirere.

Kubaka iyi ndege byatangiye muri 2011  byatwaye miliyoni 300$ zirenga kuko ngo hari ibindi bikoresho byakenewe  nyuma byongera ingengo y’imari.

Iyi ndege bayihimbye izina Roc ikaba yarubakiwe muri Leta ya California mu butayu bwitwa Mojave.

Indege Roc yubatswe n’ikigo Scaled Composites gikora ibyuma bijya mu kirere kikaba giterwa inkunga y’amafaranga na Paul Allen.

Iyi ndege ipima toni 250 idapakiye.

Ifite amapine 28 ayifasha mu gihe cyo kugwa ku butaka no kuyifasha mu kuguruka.

Iyi ndege izafasha ibigo bya USA bitanga services za Internet kubasha gukorana na satellites nyinshi kandi zifite ubushobozi bwo gukurura amakuru y’ikirere, ubutaka n’ibindi byinshi abantu bakeneyeho amakuru bibera ku mubumbe w’Isi.

Muri iki gihe abaherwe bakomeye bo muri USA n’u Burusiya bari gukora ibyuma bizafasha abantu kujya mu kirere no gukorayo ubukerarugendo.

Muri bo harimo  Elon Musk’s SpaceX, Jeff Bezos, Richard Branson na Paul Allen.

Musk arashaka kuzajya atembereza abantu kuri Mars bakishyura, Bezos we arashaka kuzakora ibyogajuru bito bidahenze bizajya bishyira inganda zizubakwa mu kirere amavuta yo kwifashishwa.

Branson nawe yamaze kwiyemeza gukora utumodoka tuzajya tujyana abantu mu kirere mu bukerarugendo.

Uyibonye ubona ari indege ebyiri
Uyibonye ubona ari indege ebyiri
Amababa yayo areshya n'uburebure bw'ikibuga cy'umupira w'amaguru
Amababa yayo areshya n’uburebure bw’ikibuga cy’umupira w’amaguru
 Iruta indege yitwaga 'Spruce Goose' yo mu 1947 yari rutura nayo
Iruta indege yitwaga ‘Spruce Goose’ yo mu 1947 yari rutura nayo
Iruta kandi Antonov An-225, Cargo y'Abarusiya nayo ubundi yari yarubakiwe gutwara ibintu biremereye cyane byagenewe ubumenyi bw'ikirere
Iruta kandi Antonov An-225, Cargo y’Abarusiya nayo ubundi yari yarubakiwe gutwara ibintu biremereye cyane byagenewe ubumenyi bw’ikirere
 Allen na Bill Gates abagabo babiri bafatanyije gutangira Microsoft nibo bahinduye uburyo ubu abantu bakoresha za mudasobwa, ubu barashaka no gushakira Isi ahandi hantu abantu batura
Allen na Bill Gates abagabo babiri bafatanyije gutangira Microsoft nibo bahinduye uburyo ubu abantu bakoresha za mudasobwa, ubu barashaka no gushakira Isi ahandi hantu abantu batura
Iyi ndege bamuritse ejo uyigereranyije n'izindi nini zabayeho
Iyi ndege bamuritse ejo uyigereranyije n’izindi nini zabayeho

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Jye ndumva atari ubwa mbere ibyogajuru bizahagurukira Ku ndege; space Shuttle (navette spaciale) hari izahagurukiraga ku mugongo wa Jumbo-Jet (B747) mu kirere

Comments are closed.

en_USEnglish