Digiqole ad

Ruhashya: Abaturage bigishijwe guhingisha imashini no kuhira imyaka

 Ruhashya: Abaturage bigishijwe guhingisha imashini no kuhira imyaka

Abaturage beretswe uko imashini ihinga bashishikarizwa kwishyira hamwe bakayigura cyangwa bakayikodesha kugira ngo bahinge bya kijyambere

Kuri uyu wa kane, mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, Minisiteri y’ubuhinzi n’ikigo cy’ubuhinzi RAB bahatangirije icyumweru cy’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga aho beretse abaturage uko bahingisha imashini no kuhira imyaka bakoresheje amazi bafite, byose hagamijwe kongera umusaruro w’ibyo bahinga.

Abaturage beretswe uko imashini ihinga bashishikarizwa kwishyira hamwe bakayigura cyangwa bakayikodesha kugira ngo bahinge bya kijyambere
Abaturage beretswe uko imashini ihinga bashishikarizwa kwishyira hamwe bakayigura cyangwa bakayikodesha kugira ngo bahinge bya kijyambere

Aba baturage ariko bavuga ko ibyo beretswe ari byiza ariko nta bushobozi bafite bwo kugura izi mashini.

Felicien Ndayisaba umuhinzi wo muri Koperative TUZAMURANE mu gishanga cya Ruvungirana, avuga ko uburyo bwo gukoresha imashini zihinga ari bwiza ariko akavuga ko zihenze cyane.

Ati “niba bishoboka muzazidukope tujye dusarura tubishyura buhoro buhoro kuko kuzigura ntabushobozi dufite”.

John Bosco Taremwa umukozi wa RAB ku rwego rw’igihugu yakanguriye abahinzi ko ubu buryo aribwo buzabafasha kurushaho kubona umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito, abasaba kwibumbira mu matsinda yo kubafasha kubona ubushobozi bwo kugura cyangwa gukodesha izi mashini.

Taremwa ati “uwakoresheje ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga atanga amafaranga make kandi mugihe gito, mugihe ukoresha isuka ahera mu nzira ahingisha gato gato kandi bakamuhingira nabi, amafaranga wakoresha ugura ibi bikoresho akugarukira mu mwaka umwe kandi ugasagura n’andi ku ruhande yo gukora ibindi bikorwa”.

Mutwarasibo Cyprien umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye yibukije abahinzi ko badakwiye gutegereza inkunga ngo kuko kuba igishanga cyaratunganijwe ari inkunga ikomeye yatanzwe na Leta, bityo abasaba kwishakamo imbaraga bakabasha kwita ku myaka yabo.

Iki gikorwa kigamije gufasha abahinzi gukoresha uburyo bugezweho harimo guhingisha imashini no kuhira imyaka hakoreshejwe imashini zabugenewe cyateguwe nyuma yo kubona ko ibihe by’ihinga bigenda bihinduka, bityo abahinzi bagashishikarizwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi mu rwego rwo kunoza no kongera umusaruro.

Abaturage bari benshi bitegereza uko izi mashini zikora
Abaturage bari benshi bitegereza uko izi mashini zikora
Ubu buryo bwo kuhira nabwo ngo bwabafasha cyane kongera umusaruro wabo
Ubu buryo bwo kuhira nabwo ngo bwabafasha cyane kongera umusaruro wabo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

1 Comment

  • Byari kubabyiza iyiyi mashini bayijyana mumurima wanyawo maze tukareba kuko hano biragaragara kwatari murima usanzwe uhingwamo.Ubundimilima mu Rwanda buri muntu abafite ubuso bunganiki? Asaruramo ibinganiki? Ababantu tubona hano ibyo basarura bashobora kobonayo bateranya bakagurimashi? Njyewe mbona nuwayibaherubuntu akabaza gusa amafaranga yogushyiramo amavuta na entretien batabishobora.

Comments are closed.

en_USEnglish