Nyamasheke: Impanuka ikomeye ya FUSO yahitanye 2 bavaga kurangura
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruharambuga mu masaha y’ijoro rishyira kuwa kane ubwo imodoka ya Mitsubishi Fuso RAC 318S yavanaga Rusizi imyumbati na ciment ikitura hasi babiri bagapfa.
Ntihunga Jean Bosco akaba umushoferi yakase ikorosi riramunanira agonga umukingo niko guhitana babiri abandi uko ari batatu bajyanwa kwa muganga byihutirwa.
Icyateye iyi mpanuka ngo ntikiramenyekana neza nk’uko Umuseke wabitangarijwe na CIP Emmanuel Kabanda,umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda.
CIP Kabanda yabwiye Umuseke ko abatwara imodoka cyane cyane mu mihanda irimo amakorosi bagomba kwigengesera ntibavuduke cyangwa ngo barangare ibi ngo bituma aho bikenewe ko uhagarara bitagora umushoferi.
Abantu batanu bari muri iyi modoka bajyanywe mu bitaro bya Bushenge ngo abapfuye bakorerwe isuzuma rya nyuma naho abandi batatu bitabweho bagihumeka.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW