I Rusizi, amakosa yabaye mu gutora Abarindi b’Igihango ngo ntazongera
Kuri uyu wa kabiri abayobozi banyuranye mu karere ka Karongi bagarutse kuri raporo yagaragaje ko gutoranya Abarinzi b’igihango biheruka gukorwa bigahagarikwa byaranzwe n’icyenewabo, amarangamutima n’ubunyangamugayo bucye. Bavuga ko aya makosa atazongera mu kuvugurura aya matora.
Aya makosa ngo yakozwe n’abayobozi ku nzego z’ibanze bihaga ijambo rinini mu gutoranya Abarinzi b’igihango, ubu ngo bizagendera cyane ku byifuzo by’abaturage kuva hasi kugeza ku rwego rw’Akarere nk’uko bivugwa na Mushimiyimana Ephraim Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi.
Mushimiyimana ati “na za raporo zatanzwe wasangaga zipfuye, ugasanga Gitifu n’umwungirije bicaye bandika uwo bashaka. Aya makosa yabayeho ntabwo twifuza ko azongera.”
Abari muri iyi nama bavuga ko amakosa yabayeho agatesha agaciro iki gikorwa cy’Abarinzi b’Igihango kuko ngo bibwiye ko ari ibintu bizashyirwamo ibihembo bikomeye bihabwa abantu ku giti cyabo maze bashyiramo abantu bagendeye ku marangamutima, icyenewabo n’ubunyangamugayo bucye.
Aya makosa ngo azakosorwa umuturage ku mudugudu abe ari we ugira ijambo ku gutoranya aba bantu bagize akamaro gakomeye mu buzima bw’igihugu mu gihe cya Jenoside, mbere yayo na nyuma yayo.
Jerome Nzanyayimana wo mu murenge wa Gikundamvura yabwiye Umuseke ko mu gutora Abarinzi b’igihango byari byajemo ibintu bidasobanutse.
Nzanyayimana ati “Hari aho twasangaga umuntu watowe mu by’ukuri ntacyo tumuziho yakoze. Gusa niba bigiye gukosorwa tukagira ijambo twizeye ko bizagenda neza noneho.”
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
2 Comments
Mwatubwira ikintu kikibera mu Rwanda ntamanyanga uburiganya bibayemo? Ese biterwaniki?
biterwa n’inzara! mu bintu byose abayobozi bagirango harimo akantu
Comments are closed.