Digiqole ad

Igice cya 2: Nza kumenya ko ndi imfubyi na Kaka aba arapfuye! – Inkuru ndende “My Day of Surprise”

 Igice cya 2: Nza kumenya ko ndi imfubyi na Kaka aba arapfuye! – Inkuru ndende “My Day of Surprise”

Episode 2 – …Ku bw’amahirwe nsanga batansize cyane muri ibyo bihe, nta kindi nitagaho usibye ihene za Kaka wanjye kuko nizo zari zidutunze urebye!

Iyo twageraga aho twaragiraga, abakina barakinaga ariko jyewe akenshi nakundaga kwituriza cyane, rimwe na rimwe nkiririmbira narambirwa ngashushanya mu ivumbi cyangwa nkubaka inzu za zindi z’uduti. Ibyo nibyo byatumaga abandi bana banyibazaho cyane ndetse rimwe na rimwe bakanshotora ngo dukine ya mikino ariko ngatuza nkabihorera bwakwira tugacyura amatungo tugataha!

Muri ibyo byose nihebaga iyo nabonaga mu gitondo abandi bana bagana ishuri ariko njyewe nkagana ikinani, gusa kubera ko narinzi ubushobozi bucye bwa Kaka, nkibuka ko no ku bona icyo kurya bitugora nkishyira mu mutuzo! Nkarya akajumba nkaryama!

Ibyo ni byo byatumye nkura mu bitekerezo nkiri muto ariko mu gihagararo ntari mukuru, uko bucya n’uko bwiraga nagendaga ngerageza gushaka uburyo nafasha Kaka kubaho, ariko na none  kuko nari ndi muto bikanga bikananira.

Buri munsi namubazaga ubuzima bwajye ngohora nibaza impamvu tuba twenyine ariko akambwira ko igihe kitaragera ko nikigera azambwira.

Hari umunsi umwe nagiye kuragira ihene nk’uko bisanzwe, ubwo nari ndi kumwe n’abandi bana twaragiranaga, nk’ibisanzwe nigira ahantu ha njyenyine ntangira kwishushanyiriza naniririmbira, sinzi ukuntu nagiye kugarura ihene za nyogokuru zari zinshitse ngeze imbere mbona agace gato k’igitenge gasa nk’aho gapfunyitsemo ibintu ndagafata ngashyira mu mufuka w’ikabutura, bigeze nimugoroba ndataha, nkigera mu rugo naje mpamagara Kaka ngo mubwire ibyo nzanye amfashe no kureba ibyo ari byo.

Nahamagara nkumva ntanyitaba, ubwo numva ngize igishyika kuko akenshi yanyumvaga ntaranagera mu rugo, ubwo nahise ntambuka nzirika ihene mu nzu kuko twararaga mu nzu imwe nazo, zabaga ziri mu kumba k’ahagana hepfo ariko jye na Kaka tukararana mu kumba ko ruguru!

Ubwo nahise mfata igishirira natsa agatara ka peteroli (agatadowa) njya mu cyumba mpamagara Kaka, mu kugerayo nsanga Kaka araryamye kandi ubundi atarajyaga aryama ntarataha, kabisa numva birantunguye!

Jyewe – Nyogoku! Ko waryamye kare kandi ufite ibitotsi byinshi???

Nakomeje gutegereza, ariko Kaka yanga kunsubiza! Ubwo numvise Kaka anyihoreye ngirango arasinziriye, nkomeza kugenda musanga nicara iruhande rwe.

Jyewe – Nyogoku! Ko utavuga wasinziriye? Ubwo Kaka yahise yegura umutwe buhoro ambwira mukajwi gato.

Kaka – “Mwana wa! Ni wowe? Reba agakombe unsukire utuzi, ubundi uze nkubwire!”

Ubwo nahise nihuta musukira amazi mu gakombe, ndaza ndamuhereza aragotomera.

Kaka – “Ahwiiiii! Mwana wa, urakoze ahubwo nzanira utundi!”

Jyewe – Nyogoku! Iyo ni inyota gusa?

Kaka – “Yego mwana wa, humura zana amazi nywe ndumva nyashaka!” Ubwo nahise nsubirayo nzana andi nayo arayagotomera!

Kaka – “Rero mwana wanjye, icyo nashakaga kukubwira, dore ndashaje, ariko ndagira ngo nkubwire ibyo wahoraga umbaza ku buzima bwawe.”

Jyewe – Wabanje ukaruhuka se niba ufite ibitotsi  nyogoku! Ntiwazambwira ejo?

Kaka – “Oya mwana wa, reka nkubwire nicyo gihe! Unteze amatwi se?”

Jyewe – Ngaho mbwira ndakumva nyogoku!

Kaka – “Umva rero mwana wanjye, hari umunsi umwe nari nagiye gusura umwana wanjye wabaga iyo za Kigali, ubwo nari ngiye kumuhemba kuko yaramaze iminsi abyaye! Ubwo mu kugerayo nasanze badahari we n’umukazana wanjye! Nkigerayo mpasanga abakozi babiri baranyakira kuko bari banzi, bambwira ko umwana wanjye n’umukazana wanjye  bagiye kwishimira umwuzukuru wanjye n’inshuti z’umuryango, ubwo nakomeje gutegereza umuhungu wanjye n’umukazana wanjye, numvaga ntari buryame ntateruye umwuzukuru wa mbere, numvaga bitankundira pe!!

Ubwo bigeze mu masaha ya nijoro twumvise abantu bakubise urugi, ubwoba buradutaha, duhinda umushyitsi, mwana wa, hahise hinjira abagabo batatu, mbona umwe afite akana k’agahinja, badusaba gusohoka vuba, mwana wa, ubwo twarasohotse nkomeza gutakamba ngo bampe ako kana bari bakikiye byibuze niba ari akuzukuru kanjye bakora ibyo bakora, amaboko yanjye akakiriye, ubwo nkivuga gutyo numva bari kuvugana ngo icyo bashaka ni imitungo naho akana n’iyo kazabaho ntikazabimenya.

Ako kanya  nibwo bampereje ako kana sinzi aho bajyanye abakozi twari turi kumwe nanjye niruka nomongana ntazi aho ngana, nageze ino hashize iminsi itatu ngenda ncumbika mu nzira hoseeee! Nyuma nibwo twaje kubura irengero ry’umwana wanjye ndetse n’umukazana wanjye, ako kana rero ni wowe!!!

Jyewe – Yeeee! Nyogoku, oya weee! Ngo njyewe?? Nyogoku, kuki utabimbwiye kera koko?

Kaka – “Ihangane wirira, iki ni cyo gihe cyawe ngo ubimenye kandi humura ntutinye uzihanganire byose, mwana wanjye Isi ni uko twayisanze!

Uzavamo umugabo kandi uzahirwa na byose, uzatunga kandi umugisha mpora ngusabira nzi ko uzakugeraho!!

Jyewe – None se Nyogoku, ubu koko nta babyeyi mfite?

Kaka – “Yego mwana wanjye. Ukuntu usa na  so ukubyara se!! Nagende yaribyaye pe!! Ni we musa! Ukugenda ukura rero bigenda byiyongera, buri gihe iyo nkurebye mbonamo umwana wanjye, dore ko yari yaranakwise izina rye!

Mwana wa, niba ntahari rero akira utu dufaranga uzaguremo ibizagutunga! Nubwo tutazakubeshaho ubuzima bwawe bwose, ariko humura aho ngiye nzakureberera!

Jyewe – Nyogoku! Nyogoku, ugiye hehe?

Kaka – “Humura mwana wa, ntabwo njya kure, aho ngana ndaharuzi! Ahubwo mpa utundi tuzi! Ubwo nahise niruka nzana amazi ndamuhereza, mbona ntafata agakombe.

Jyewe – Nyogoku! Nyogoku, akira amazi! Ubwo yakomeje kwanga gufata igikombe cy’amazi, nanjye nkomeza kumuhamagara. Nkiri aho numvu umugabo wari utuye hirya y’iwacu aje asuhuza ambwira ko ashaka Kaka ngo yari amuzaniye igikatsi.

Ubwo nanjye mubwira ko yanze kunyitaba kandi yari antumye amazi, ahita yinjira.  Agikubita amaso Kaka aho yari aryamye, arambwira ngo mbe nsohotse gato, ndabyanga ahubwo nkomeza guhamagara cyane.

Nibwo nabonye uwo mugabo yikanze atangira kumpumuriza ari na ko ahamagara cyane abaturanyi, numva avuze ko Mukecuru byarangiye. Nibwo namenye neza aho Kaka yambwiraga ko agiye, ubwo ibyakurikiyeho namwe murabizi kwari ukumuherekeza bikaba agahinda gakomeye kuri jyewe!

Ibyo birangiye iminsi yakomeje kwicuma nkirirwa mu rugo, nimugoroba nkajya kurara ku baturanyi ari na ko nkomeza kwibaza ubuzima nzabaho. Ibihe byakomeje guhita, nimugoroba nicaye ku ibuye ryari imbere y’umuryango sinzi ibitekerezo byanjemo, numva ntekereje kujya i Kigali kuko n’ubundi numvaga kubaho jyenyine ntabishobora, numvaga wenda ninjyayo nshobora kuzabona ababyeyi banjye cyangwa se nkabona akazi ko mu rugo, ubwo umugambi mba ndawanzuye ntyo!

Mu gitondo njyana ihene imwe ku isoko, bampa ibihumbi icumi nongera kuri ya yandi Nyogokuru yari yarampaye nibuka ka gapfunyika k’igitenge natoroguye nagiye kuragira, njya kugashaka ku bw’amahirwe ndakabona ngafunguye, eeeh!

Nasanze hazingiyemo inote eshanu z’ijana n’indi y’igihumbi, numva ndishimye cyane nongeranya na ya yandi ndeba agashashi keza k’icyatsi nshyira mu gapira k’imbeho Kaka yambaraga, ubwo gahunda yari iya mu gitondo nkerekeza  i Kigali…

Ntuzacikwe na Episode 3 y’iyi nkuru ndende ‘My Day of Suprise’

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntizajya incika mu nteye amatsikp

  • akandi weeeee!!

  • nigute umuntu yabona izindi episodes online

Comments are closed.

en_USEnglish