Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma haravugwa ibikorwa by’umutekano muke uterwa n’abana b’inzererezi bitwikira ijoro bakamena amaduka bakiba ibicuruzwa abandi b’abakobwa bakishora mu bikorwa byo kwicuruza. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo kidakanganye kuko buherutse gufata abana bakoraga ibikorwa nk’ibi bakajyanwa mu bigo ngororamuco. Iki kibazo cy’urubyiruko rutungwa agatoki kuba intandaro y’umutekano […]Irambuye
Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016, imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangarije Umuseke ko iyi impanuka y’imodoka y’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme yebereye mu kagari ka Bwama, mu mudugudu wa […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Kirimbi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karengera barashinja uburangare abakozi baho mu rupfu rw’abantu babiri (umwana n’umugabo) bapfuye mu cyumweru gishize batavuwe nyamara ngo barishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza gusa ngo ntibirangire kubera uburyo bushya mu mitangire y’ubu bwisungane, bityo ntibavurwa kuko ngo batarageza igihe cyo kuvurirwa ku bwisungane bishyuye. […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, Imodoka yari itwaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yakoze impanuka igonga abana batatu bari bahekanye ku igare, babiri bahita bitaba Imana, undi arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu mihanda, CIP Emmanuel Kabanda […]Irambuye
*Kw’isoko rya Ndago imodoka ziraza gupakira ibijumba cyane *Bashonje cyane ibishyimbo, mironko ni 600Frw *Ibirayi by’ubwoko budahenda ni 250Frw/Kg Izuba rimaze iminsi rica ibintu ntiryoroheye n’Akarere ka Nyaruguru kuko ryarumbije ibishyimbo, ibirayi, imboga n’ibindi. Abaturage hano bavuga ko batabawe n’ibijumba kuko ubu ngo nibyo biryo benshi babona ndetse ngo basagurira n’utundi turere. Umusaruro w’ubuhinzi wagabanuwe […]Irambuye
Abakozi bakora akazi ka nyakabyizi mu ruganda rutubura imbuto z’ibirayi ruri mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru basaba abakoresha babo kureba ku mibereho y’abo bakoresha bakazamura umushahara w’amafaranga 600 babaha ku munsi kuko ntaho ahuriye n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko. Ibi ngo bituma bahora mu bukene bukomeye. Aba bakozi bavuga ko hashize igihe kinini […]Irambuye
Abana 400 b’abakobwa bo mu karere ka Rusizi bahawe imipira 50 n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, iyi mipira bayishyikirijwe kuri uyu wa gatanu kuri Stade Kamarampaka i Rusizi ahari abana bavuye mu bigo by’amashuri abanza atanu. Aba bana ni abaturutse ku bigo bya Ecole Primaire Gihundwe I, Ecole Primaire Gihundwe II, Ecole Primaire Islamic […]Irambuye
*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura *Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi *Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi […]Irambuye
: Ubwo bamaze kumpereza imfunguzo, mfungura umuryango nicara mu modoka yanjye nshya nari maze kugura, ndatsa nitonze nsohoka banyobora aho nyura mfata umuhanda! Nkiwufata, ubwo mba ndakangutse, ooooh my God!!! Ahari ubanza ari ubwa mbere nari ndose inzozi nk’izo! Ubwo nahise mbyuka nigizayo ikiringiti nshaka agashati nari nashyize hasi mu mirambizo, ndakabura, mpfa gusohoka numvaga […]Irambuye
Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye