Digiqole ad

Gicumbi: Abagore barerekana icyizere cy’iterambere mu imurikabikorwa

 Gicumbi: Abagore barerekana icyizere cy’iterambere mu imurikabikorwa

Mu muhango wo gufungura iri murikabikorwa ry’iminsi itatu wakozwe na Mayor Mudaheranwa Juvenal

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 mu karere ka Gicumbi hatangijwe imurikabikorwa ryerekana aho bageze bashaka iterambere rirambye, ribaye ku nshuro ya kane ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye.

Gicumbi ngo ifite gahunda yo kuzamura imitegurire y'imurikabikorwa rikajya riba ku rwego rwo hejuru
Gicumbi ngo ifite gahunda yo kuzamura imitegurire y’imurikabikorwa rikajya riba ku rwego rwo hejuru

Uruhare rw’Abafatanyabikorwa bakorera mu miryango itegamiye kuri Leta  rwagaragaye cyane mu guteza imbere Abagore bo mu cyaro, aho bigishwa imyuga itandukanye nko kuboha imyenda, uduseke, imitako no gukora amasabune n’ibindi bikorwa bigamije guhindura imibereho bahozemo.

Abagore bishyize mu matsinda bagenda babona imiryango ibateza imbere nka World Vision, Save the Children, Umuhuza (umuryango wigisha umuco wo gusoma), Avsi n’abandi bafatanyabikorwa.

Gusa, umwihariko w’iyi miryango ni uko imyuga bigisha abagore bishyize mu makoperative babashakira n’ amasoko  hanze y’igihugu agura ibyo bakoze .

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal ashima uruhare abafatanyabikorwa bagira mu guhindura imibereho y’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, akanashimangira ko kumurika ibikorwa ari umuco mwiza wo kwigira ku bandi bamaze kwiteza imbere.

Mayor Mudaheranwa avuga ko kuba iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya kane rigaragaje uruhare rw’ubuyobozi mu  iterambere ry’igihugu, abaturage bakabasha kubona ibyo bagenerwa, bukungukira ubundi bumenyi kuri bagenzi babo.

Muri iri murikabikorwa biragaragara ko abagore bari kwiteza imbere cyane mu bijyanye n’imyuga, harimo n’imiryango iteza imbere abana b’abakobwa bakoreshwaga imirimo irenze ubushobozi bwabo, abacikije amashuri bakabashyira mu matsinda bakiga imyuga ibakura mu mibereho mibi.

Uhagarariye abafatanyabikorwa, Umutesi Egidia yavuze ko iri murikabikorwa ryerekana ko kwiteza imbere bisaba ibikorwa binyuze mu mucyo.

Yemeza ko bagomba kongera imbaraga mu iterambere ry’abatuye muri Gicumbi bafatanyije, ndetse bakaba bifuza kujya bakora imurikabikorwa ku rwego rwo hejuru, riyingayinga abera i Kigali.

Bamwe mu baturage bitabiriye iri murikabikorwa, nka Mukandayisenga Domitile ashima abaterankunga babafaha kubateza imbere haba kubigisha imyuga, gukora imishinga iciriritse, ubuhinzi ubworozi n’ibindi bagezwaho.

Mukandayisenga yemeza ko iyo bamaze kumenya neza iyi myuga na bo birwariza, bakayigisha na bagenzi babo.

Iri murikabikorwa ryagaragayemo uruhare rw’ubuyobozi mu gushishikariza abaturage gufata Ubwisungane mu kwivuza.

Akagari ka Gacurabwenge kari kwakira ibibazo by’abaturage bafite, bakanabasobanurira ibyiza bya Mutuelle de sante, kandi ngo hari amahirwe y’uko umuturage yahita abona mutuelle de sante uko aje kubaza aho ku biro by’akagari byimuriwe mu imurikabikorwa, mu gihe cy’iminsi itatu rizamara.

Mu muhango wo gufungura iri murikabikorwa ry'iminsi itatu wakozwe na Mayor Mudaheranwa Juvenal
Mu muhango wo gufungura iri murikabikorwa ry’iminsi itatu wakozwe na Mayor Mudaheranwa Juvenal
Muri iri murikabikorwa abagore bagaragaje ko bafite icyizere cy'iterambere
Muri iri murikabikorwa abagore bagaragaje ko bafite icyizere cy’iterambere
Abaje kumurika ibyabo ni benshi
Abaje kumurika ibyabo ni benshi

Evence NGIRABATWARE        
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish