Digiqole ad

Igice cya 5: Eddy mu buzima bwiza cyane, yatangiye no kwiga! – “My Day of Surprise”

 Igice cya 5: Eddy mu buzima bwiza cyane, yatangiye no kwiga! – “My Day of Surprise”

Episode 5  …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza!

Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye!

Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!”

Jyewe – Uzi ko kuva naryama ari bwo nkangutse!

Mama Sandra – “Yoooh! Wari unaniwe disi! Erega nkurikije uko Sandra yabimbwiye waherukaga kuryama cyera!”

Jyewe – Ibyo byo ntabwo mwibeshye!

Mama Sandra – “Sandra rero yazindutse ajya mu kazi, yambwiye ngo arataha kare sinzi aho ashaka ko muza kujyana!”

Jyewe –  Yego murakoze Mama !!!

Mama Sandra – “Oooh! Ntiwumva, isanzure kibondo! Ngaho ngwino wihumure mu maso ubundi nguhe icyayi.”

Ubwo twahise dusohoka, tujya hanze Mama Sandra ampa amazi nkaraba mu maso, ubundi tujya muri salon atangira kunyereka uko bakora icyayi, ampa n’umugati dutangira kurya, ndetse tunaganira neza nk’umwana n’umubyeyi we. Kuva uwo munsi nagiye niyumvamo ibyishimo ntazi aho byavaga, numvaga ntari jyenyine, sinari mperutse kumva umuntu umpamagara mu izina, koko numva ko hari byinshi nari narabuze!

Ubwo nahise njyana na Mama Sandra kumufasha gutunganya ibya saa sita, wabonaga na we yishimye pe! Saa sita zarageze tujya kumeza turangije mbona afunguye akantu k’ikirahuri mbonamo abantu bavuga ndatangara. Mama Sandra  aseka atangira kunsobanurira ko bayita television, buhoro buhoro gitangira kumvamo (icyaro) twakomeje kwirebera aga film bigeze nka saa kumi n’imwe twumva umuntu ukomanze, aza ampamagara nanjye nditaba ndahaguruka njya gukingura, ngezeyo nsanga ni Sandra wari uvuye ku kazi.

Sandra – “Eddy!! Yambiii! Wambaye neza! Uzi ko nzi kugura!! Wiriwe neza na Mama?”

Jyewe – Yego. Turi no kureba television!

Sandra – “Wooow!! Yakweretse uko uzajya ufungura ukareba?”

Jyewe –  Yego!

Sandra – “Yoooh! Ndishimye cyane pe!”

Ubwo twahise dukomeza twinjira muri salon asuhuza na Mama aricara.

Sandra – “Mama, nizere ko irungu ritakwishe !

Mama Sandra – “Wahora ni iki? Uzi ukuntu niriwe neza?! Uwagira akana, yagira ka Meddy!”

Sandra – “Ahhh! Mama ntabwo ari Meddy ni Eddy!”

Mama Sandra – “Erega ubanza natangiye gusaza, naho se nawe, umwana unganiriza, akamfasha uturimo, yewe ni ukuri ni akana keza pe! Jye natunguwe!”

Sandra – “Wooow! Ngaho rero wamwirirwanye reka nanjye mujyane.”

Mama sandra –  “Ahaaa! Ko wamenyereje irungu se, nyine mujyane, gusa mupfa kubanguka dore burije!”

Sandra – “Nta kibazo mama, turabanguka. Eddy shyiramo agapira k’imbeho urasanga mvuye douche ubundi twigendere!”

Ubwo nahise njya kwambara umupira w’imbeho, nambara na twa dukweto byose bishya Sandra yari yampaye ndagaruka mba nicaye muri salon na Mama Sandra, hashize umwanya Sandra araza duhita tugenda, mu nzira yagiye anyereka quartiers, mbese aho ashobora kuntuma, nyine amenyereza nanjye nkikiriza, numvaga nishimye bitavugwa, ubwo dukomeza kugenda mbona twinjiye ahantu hari hari icyapa ariko kubera ko ntari nzi gusoma neza sinamenye ngo ni he, gusa hari hari ibyumba byinshi ukuntu, tugeze hagati mbona umwana wambaye uniforme mpita menya ko ari ku ishuri.

Ubwo twarakomeje Sandra akomanga ahantu ku muryango turinjira, asuhuza umu Mama wari urimo, numva bavugana mbyinshi nk’abari baziranye.

Sandra – “Eddy, uyu mu Mama wamubonye?”

Jyewe – Yego namubonye!

Sandra – “Uyu ni we Directrice wa hano, ugiye gutangira kwiga!”

Akimbwira gutyo nabuze icyo mvuga numva sinzi ibinyirutsemo, niba byari ibyishimo simbizi, gusa narahinduwe nikiriza nzunguza umutwe, uwo mu Mama aba arambwiye.

Directrice – “Witwa nde kibondo?”

Jyewe –  Nitwa Rwibutso Eddy.

Directrice – “Eeeh, ok! Ibindi nzabibaza Sandra! Ejo ubwo uzaze utangire kwiga dore ugize amahirwe abandi bana bamaze icyumweru kimwe gusa  biga!”

Jyewe –  Murakoze!

Ubwo  Sandra yahise amuhereza agapapuro ntamenye ako ariko  Directice arakareba ubundi arakabika mbona ampereje imyenda y’ishuri ngo nigere, ndebamo inkwiriye bidatinze mba ndayibonye! Sandra arayizinga duhita dusezera Directice, Sandra amfata ukuboko turasohoka tuva mu kigo, tugeze hirya tumanuka gato tugera mu iduka rimwe twinjiramo numva Sandra atangiye kubaza amakayi n’amakaramu ndetse n’igikapu cyiza cyo mu mugongo!

Kuri jye byari byandenze ni ukuri nta cyiza nko kumva, kubona umuntu ahihibikana ngo agufashe! Niho Imana ihera itanga umugisha, ndakwinginze ba nka Sandra!!

Ubwo batubwiye ibiciro, ubundi Sandra arishyura turasohoka gusa ibyishimo byari byanteye kubura icyo mvuga pe!

Ubwo twarakomeje mbona dukase mu wundi muhanda twiganirira noneho tumanuka gato tugera ahantu heza hari haparitse amamodoka, twinjiramo mbona ni aho abantu biyakirira, twicara ku dutebe twari turi hanze ahantu hitegeye!

Sandra – “Eddy, urumva umeze ute se?”

Jyewe – Meze neza !

Sandra – “Cyane?”

Jyewe – Yego !

Sandra – “Bakuzanire iki se?”

Jyewe –  Uuuh! Icyo ushaka!

Sandra – “Humura vuga icyo wumva ushaka nta kibazo!”

Jyewe – Fanta!

Ubwo Sandra yahise ahamagara uwakoraga aho amutuma fanta ebyiri n’ibindi ntumvise!

Sandra –“Eddy, witeguye kujya kwiga?”

Jywe –  Eeeh! Ni ukuri ndabashimiye, Imana izabahe umugisha, gusa sinzi niba nzabishobora!

Sandra – “Oya, humura ugomba kwiga nubwo abo muri mu kigero kimwe bagusize, ariko humura nawe nivuba ukagera aho bageze kandi nzajya ngufasha nkwigishe nimugoroba ninjya ntaha kugira ngo urusheho gutsinda neza mu ishuri!”

Jyewe – Ndishimye, sinabona uko mbivuga!

Sandra  – “Yoooh! ni uko Shenge! Humura Imana irakuzi kandi izadufasha!”

Ubwo wa wundi Sandra yari yatumye, yahise ahagera azana aga plateau kari kariho ifiriti fanta, dutangira kurya no kunywa tunaganira, noneho nasaga nk’aho natinyutse cyane ariko kubera n’ibyishimo byarumvikanaga nagombaga gutinyuka!!

Twarangije kurya Sandra atuma izindi fanta ubundi turangije arishyura turasohoka twerekeza mu rugo, twagezeyo dusanga Mama Sandra arangije gutegura ameza nanjye nza mwereka ibyo mvuye kuzana, Mama Sandra arishima cyane ndetse nanjye nkomeza kugira icyizere ko noneho nshobora kuba ngiye kwiga, ubwo najyiye kubika ibyo byose ndagaruka tujya ku meza ariko kwari ukwanga gusuzugura Mama Sandra naho ubundi twari duhaze! Tuvuyeyo.

Sandra – “Eddy, jya kuryama rero uruhuke ejo ni ishuri!”

Ubwo nahise nikiriza  ndabasezera njya muri chambre, ntangira kwitecyerereza ukuntu ngiye kwiga, mbabwiye ko nasinziriye amasaha arenze ane naba mbeshye!! Nakangutse mu gitondo kare njya koga ubundi nambara imyenda y’ishuri njya gutegereza Sandra muri salon, ntiyatinze yahise aza dusezera Mama twerekeza ku ishuri, tugezeyo ampereza Directrice aransezera ambwira ko turi buze kubonana  nimugoroba,  njye na Directrice twerekeza mu ishuri nagombaga gutangira kwigamo!

Nguwo umunsi wa mbere natangiriyeho ishuri!! Ubwo nakomeje kwiga nshyizeho umwete ndetse na Sandra akamfasha gusubira mu masomo yanjye, Mama Sandra we yakundaga kunganiriza antoza kugira ikinyabupfura, gukunda abantu no gucisha bugufi kuko ngo abona bimbereye, bikarushaho gutuma ntsinda mu ishuri ndetse abarimu bakanankunda, ntibyatinze nageze mu wa gatandatu wa primaire nari narakuze ku buryo nanjye nabibonaga, aho navaga kwiga ngahanagura udukweto na bag ngo nzagende nkeye!!

Sandra yakomezaga kumba hafi akantera courage akambwira ko nintsinda examen national azampemba nanjye ngashyiramo akagufu dore ko nari nkuze cyane ugereranyije n’abandi bana twiganaga! Ntibyatinze examen narayikoze  nyuma y’ameze atatu amanota asohotse nsanga nabaye uwa mbere mu kigo, iyo inkuru nziza ni Sandra wayimenye bwa mbere ahamagawe na Directrice, si ukubabeshya ubanza aribwo bwa mbere nishimye mu buzima, natekerezaga ubuto bwanjye, nakwibuka ko mu byo natekerezaga, kwiga bitarimo nkongera nkabona ukuntu ntsindiye kujya kwiga muri secondaire, ooolala!!  Ntabyiza biruta ibyo!

Sandra yakomeje kumfasha uko ashoboye angurira ibikoresho by’ishuri nari buzajyane! Bidatinze ibigo birasohoka banyohereza kujya kwiga i Nyanza mu majyepfo itariki yo kugenda yegereje Sandra yongeye kunjyana ha handi yanjyanye ngiye gutangira primaire twongera no kwicara aho twicaye cya gihe !

Sandra –  “Eddy, nshimishijwe cyane no kwicara hano na none, ngushimira ko ibyo wansezeranyije wabigezeho, ni ukuri narishimye cyane, none rero dore ugiye kwiga secondaire uzakomeze ube umwana mwiza, ukomeze ukurikize inama Mama yakugiriye humura na secondaire uzayirangiza vuba!”

Jyewe –  Murakoze cyane sinabona uko mbashimira!

Sandra – “Humura Eddy, tuzakomeza kugufasha uko Imana izadushoboza jyewe na Mama…”

Ntuzacikwe n’igice cya gatandatu kizakugezwaho vuba uko Eddy yitwaye muri condaire…

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ohohoo ni byiza ni ukuri ariko ntimugatinde musanga amatsiko yatwishe.

  • Murakoze, muduhe indi episode.

  • kumwana wahuye nibibazo nka eddy,ubaze inshuro ari kuvuga ko yishyimye bikwereka ko ,ibibazo byose biba kumuntu atajya abura kwishimamo na gacye.mwarakoze cyane kuriyi nkuru

  • kumwana wahuye nibibazo nka eddy,ubaze inshuro ari kuvuga ko yishyimye bikwereka ko ,ibibazo byose biba kumuntu atajya abura kwishimamo na gacye.mwarakoze cyane kuriyi nkuru mukomeze twunve iherezo

Comments are closed.

en_USEnglish