Mu Murenge wa Mugombwa ntibarumva akamaro k’Umugoroba w’Ababyeyi
Abaturage bo mu Murenge wa Mugobwa, Akarere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo ngo nta kintu kigaragara barakura muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi kuko uduce twinshi twaho aribwo igitangira, ndetse nta ruhare rw’ubuyobozi mu kuyibashishikariza babona.
Bamwe mu baturage baganiriye n’UM– USEKE bavuga ko n’ubwo Umugoroba w’Ababyeyi ari gahunda yashyizweho na Leta, ngo bo baracyari inyuma bitewe n’abayobozi babo batagira uruhare mu kubabwira ibyiza by’iyo gahunda.
Abaturage banyuranye bakavuga ko nta minsi irashira bamenye iyi gahunda, ku buryo ngo hari n’abayitangiye muri uku kwezi kwa Werurwe, abandi bakaba bamaze amezi abiri gusa.
Uretse kuba batarakanguriwe bihagije Umugoroba w’Ababyeyi, ngo n’imirimo ya buri munsi bagira mu ngo irabazitira ntibitabire iyi gahunda neza.
Ababyeyi bo mu Mudugudu wa Nyesumo, bavuga ko kubera imirimo ngo myinshi bagira, bahura rimwe mu kwezi, kandi nabwo ngo iyo bahuye bigishwa ibijyanye no gutekera abana bari munsi y’imyaka itanu (5) indyo yuzuye gusa, ari nayo mpamvu ngo bamwe batanayitabira.
Florence Mukamana wo mu Kagari ka Baziro, na bagenzi be baturanye mu Mudugudu wa Nyarukenge ngo batangiye gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi muri uku kwezi kwa Werurwe 2016, nyuma yo kubona uko ahandi yatangiye ikomeje kubateza imbere.
Ati “Muri uku kwezi kwa gatatu nibwo twabonye turi gusigara inyuma dukurikije intabwe twabonaga abandi bitabiriye Umugoroba w’Ababyeyi bagezeho, bityo twiyemeza kwishyira hamwe twe ubwacu dutangiza iyi gahunda nta buyobozi bubidufashijemo, ahubwo tubitewe n’ibyiza twabonaga ahandi bamaze kugeraho.”
Aba bo mu Mudugudu wa Nyarukenge batandukanyije gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi n’akarima k’umudugudu kugira ngo buri wese yisangemo, ndetse ngo nubwo umubare munini w’abitabira ari abagore, ngo hari n’abagabo bamaze kumva ko umugoroba w’ababyeyi ubareba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugobwa, Gilbert Nyirimanzi we avuga ko gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi ihagaze neza mu Murenge we, kuko ngo hirya no hino iyo gahunda yitabirwa mu tugari dutanu (5) twose, nubwo ngo hakiri abaturage bamwe na bamwe batitabira.
Ati “Umugoroba w’Ababyeyi ni gahunda yagiye ihabwa amazina menshi bityo bikaba byatera abaturage bamwe na bamwe urujijo, kuko yatangiye yitwa ‘Igikoni cy’umudugudu’ nyuma biba ngobwa ko bihurizwa hamwe yitwa Umugoroba w’Ababyeyi.”
Nyirimanzi akavuga ko guhuriza hamwe icyari Igikoni cy’Umudugudu mu Mugoroba w’Ababyeyi ari ikintu kimaze igihe kitari munsi y’imyaka itatu (3), bityo ngo nta muturage wari ukwiye kuvuga ko atayizi.
Hari abagabo bo mu Murenge wa Mugobwa bavuga ko bitewe n’inzara n’ubukene biba mu Murenge wabo, ngo batareka kujya gushaka imibereho ngo bajye kwicara mu matiku y’abagore.
UWASE Joseline
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yewe, ni akumiro pe! ubu se uyu muyobozi ko numva nawe ubwe atabyumva koko azageza he abo ayobora! mbega ishyano! ngo umugoroba w’Ababyeyi wahurijwe hamwe n’ igikoni cy’ umudugudu???? iri si ishyano ra??? ahubwo se izo gahunda ni zimwe koko? umva HE aracyafite akazi pe!! nkuyu Muyobozi ucabiranya gutya na we ubwe gahunda za Leta atazumva murumva azamarira iki abaturage koko? nibemere bipfire Cyakora birababaje gusa!
Mbabazi uvuga utyo ndakugaye cyane,ntabwo umuyobozi azashyira abaturage mu kiziko,ahubwo arabigisha bakitabira,guhuza igikoni cy`umudugudu n`ibiganiro by`ababyeyi bigakorerwa rimwe jye ndabishimiye cyane kuko yanze gusiragiza abaturage kandi byakorerwa rimwe,ikindi kandi abavuze ko babyitangirije urumva nta handi bari babibonye ko bifite akamaro,ahubwo ubuyobozi ntacyo budakora cyakora wumva wabikora neza kumurusha uzagende umusimbure,nabyo biroroshye gusa mujye mwemera ko abayobozi bacu bitanga
Comments are closed.